Це відео не доступне.
Перепрошуємо.

Ese Amategeko Agarukira Kuri Kristu?

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 18 сер 2024
  • Ubwo Pawulo yagiraga ati: “amategeko agarukira kuri Kristu, kugira ngo uwemera wese ahabwe kuba intungane” mu Baroma 10:4 (Bibiliya Ntagatifu), ntiyavugaga ko Yesu yaje kuvanaho amategeko cyangwa ngo ayazimangatanye. Muri Matayo 5:17 na 18, Yesu ubwe Jesus yagize ati:
    “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza .Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira”.
    Hano, Yesu avuga neza ko ataje gukuraho amategeko kandi ko, igihe cyose ijuru n’ isi bikiriho, amategeko azakurikizwa. Ntacyayahindutseho! Kugerageza gusobanukirwa amagambo ya Pawulo bitugeza ku ijambo rimwe. Ijambo ry’ Ikigiriki risobanurwa aha nk’ ‘igarukiro’ ni ijambo ‘Telos’. Umuzi w’ iryo jambo ukomoka ku rindi jambo ryita ‘Telo’ bimenyesheje “gutangira urugendo rugera ahantu cyangwa ku ntego runaka”.
    Ubu noneho birushijeho gusobanuka. Abaroma 10:4 hariho haravuga ko Yesu ariwe ha hantu cyangwa ya ntego y’ amategeko ngo hagerwe ku gukiranuka. Mu magambo yoroheje, amategeko yashyiriweho kugaragaza icyaha mu mibereho yacu. Pawulo atumenyesha ibyo mu Baroma 7:7 aho yagize ati: “simba naramenye icyaha iyo ntakimenyeshwa n’amategeko”.
    Iyo twitegereje amategeko, atwereka icyaha cyacu. Gusa kubera ko ari ntambaraga afite zo kudukiza icyaha cyacu adushorera kuri Kristo ngo tubone agakiza no gukiranuka. Bityo rero, Yesu ni we ntego y’ amategeko ngo hagerwe ku gukiranuka ku wizera wese. Iyo amategeko atohoye icyaha mu mibereho yacu maze tugahindukirira Yesu twicuza icyo cyaha, “ni we wo kwizerwa kandi ukiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose” (1 Yohana 1:9).
    Bityo, abasanga Yesu bose ngo abakize bemeranya n’ amagambo ya Pawulo yo mu Baroma 7:12, aho avuga ko “Noneho amategeko ni ayera, ndetse n’itegeko ryose ni iryera, rirakiranuka kandi ni ryiza”. Mu gusoza igitabo cy’ Ibyahishuwe, Intumwa Yohana ivuga-mu Byahishuwe 22:14 (Bibilya Year, ubusobanuro bwo hasi)-ko: “Hahirwa abakurikiza amategeko yayo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo”.

КОМЕНТАРІ • 1