Це відео не доступне.
Перепрошуємо.

Isezerano Rishya vs Isezerano Rya Kera

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 21 лют 2023
  • Paul yigisha ko isezerano rya kera ryari rifite inenge, bityo risimbuzwa irishya. Reka tugereranye ayo masezerano abiri kugirango tumenye impamvu y’ ibyo, maze uraza gutangazwa n’ ibyo ubona! Hano hari ibice bigize isezerano: Isezerano rikorwa hagati y’ impande ebyiri. Iryo sezerano rishingira ku ngingo zigize isezerano. Ubwo hakajyaho ubwumvikane bujyanye na za ngingo. Rumwe muri za mpande rukagira ibyo rusezeranya. Ibyo bigasozwa no gushyira ikimenyetso kuri ya masezerano. Isezerano rya kera warisanga mu Kuva 19:3 - 24:8.
    Isezerano rishya warisanga muri Yeremiya 31:31-34; Heb. 8:6 - 10:27. Uruhande rwa mbere mu isezerano rya kera ni Imana (Kuva 19:3, 24:3, 7), Ibyo ni na ko biri ku isezerano rishya (Yermiya.31:31-32; Abaheburayo 8:10). Uruhande rwa kabiri mu isezerano rya kera ni abantu b’ Imana. Na none, ibyo ni ko biri ku isezerano rishya. Ingingo zigize isezerano rya kera zishingiye ku mategeko y’ Imana (Kuva 20-23 & Gutegeka kwa kabiri 4:13-14).
    Ingingo zigize isezerano rishya ma zo zishingiye ku mategeko y’ Imana (Yeremiya 31:33-34; Abaheburayo 8:8-12 & Kuva 20). Kugeza aha, ayo masezerano yombi ni amwe! Dore uko isezerano rya kera ryavugaga: “abantu nibumvira by’ukuri, bakitondera isezerano ryanjye bazambera amaronko,...kandi bazambera ubwami bw’abatambyi” (Kuva 19:5-6).
    Dore uko isezerano rishya rivuga: Imans yandika amategeko yayo mu mitima y’ abantu kandi ikababarira ibyaha byabo, ibyo bikabagira ubwoko bwayo bwihariye by’ iteka ryose” (Yeremiya 31:33-34). Isezerano rya kera rikorwa n’ abantu bafite inenge. Isezerano rishya rikorwa n’ Imana nziranenge. Isezerano rya kera ryakozwe n’ abantu b’ Imana ubwo bavugaga ko:
    “ Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”
    Ariko rero. abantu ntibashoboye gukomera ku isezerano bagiranye n’ Imana (Kuva 24:3,7). Isezerano rishya ryo ryakozwe n’ Imana, yo yagize iti:
    "‘Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo kandi nzababarira gukiranirwa kwabo” (Yeremiya 31:34, Abaheburayo 8:10 & 10:16).
    Iyo Imana gushyira amategeko yayo mu mitima yacu, turayumvira kubera urukundo tuyigirira! Isezerano rya kera ryashyizweho ikimenyetso cy’ amaraso y’ Inyamaswa. Isezerano rishya ryashyizweho ikimenyetso cy’ amaraso ya Yesu. Dore ibintu 4 byo kwibukwa:
    Icya #1) Isezerano rya kera ryari rishigiye kubyo abantu basezeraniye Imana, maze rishyirwaho ikimenyetso cy’ amaraso y’ Inyamaswa. Iryo sezerano rya kera ryari rifite inenge kuko abantu batarikomeje (Yeremiya 31:31-32, Abaheburayo 8:7-9)
    Icya #2) Isezerano rishya ryari rishingiye kubyo Imana yasezeraniye abantu bayo, maze rishyirwaho ikimenyetso cy’ amaraso ya Yesu Kristo. Imana ntiyigeze yica isezerano ryayo. Ni yo mpamvu, mu Baheburayo 8:6, Pawulo aryita “isezerano riruta iryabo, kuko ryakomejwe n’amasezerano aruta ayabo.”
    Icya #3) Amategeko y’ Imana ni yo ngingo nyamukuru y’ ayo masezerano yombi, bivuze ko amategeko y’ Imana na n’ ubu akiriho. Muri Matayo 5:18, Yesu ubwe yagize ati:
    “Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.” Kuri Yesu, igihe cyose ijuru n’ isi bizaba bikiriho, Amategeko y’ Imana azagumaho, kandi, mukuyakurikiza, uba ugaragaje ko Imana yayanditse mu mutima wawe.
    Icya #4) Iyo Imana ishyize amategeko yayo mu mutima wawe, wishimira kuyakurikiza. Ibuke amagambo ya Yesu tubwirwa muri Yohana 14:15, “Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.” Ubu noneho ikinyoma cya Satani kigiye ahabona, Amategeko y’ Imana ntaho yagiye, ndetse aracyareba abakristo uyu munsi!

КОМЕНТАРІ •