Impunzi z'abanyekongo mu Nkambi ya GIHEMBE Kinyarwanda on Tuesday 08 09 2015

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 29 сер 2024
  • Nyuma y’uko ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe gitangaje ko hagiye kuzagwa imvura nyishi cyane hirya no hino mu gihugu,impunzi z’abanyekongo ziherereye mu nkambi ya GIHEMBE iherereye mu Karere ka GICUMBI baravuga ko bahangayikishije n’uko iyo imvura iguye umuyaga utwara amahema babamo,bakavirwa kuburyo hari n’amazu asenyuka,ibi bikaniyongeraho ikibazo cy’inkwi zikiri nkeya,gusa umukozi uhagarariye MIDIMAR mu nkambi ya GIHEMBE avugako hari gukorwa ibishoboka byose ngo inkwi zihagije ziboneke ndetse akanemeza ko hari gushakishwa amahema mashyashya ashobora kuzasimbuzwa ayashaje. Emmanuel SIBOMANA =======================
    Uyu ni umwe mu mpunzi zituye mu nkambi ya GIHEMBE, iherereye mu Murenge wa KAGEYO, akarere ka GICUMBI, intara y’amajyaruguru y’u Rwanda, uri gusobanura imibereho itameze neza abayemo we na bagenzi be. Ukigera muri iyi nkambi uhasanga amazu y’ubwoko butandukanye yiganjemo ayubakishije ibiti bihomesheje urwondo,akaba asakajwe na shitingi ndetse n’amabati kunzu zimwe na zimwe,ibi byose iyo ubyitegereje, ubona ko bishaje kandi ko bitashobora guhangana n’ibihe u Rwanda rwinjiyemo by’imvura y’umuhindo, ikunze kuba yiganjemo imiyaga n’ibyokotsi byisukiranya. Iyo uganiriye na zimwe mu mpunzi zituye muri iyi nkambi ya Gihembe,zivuga ko mugihe cy’imvura zibura aho ziryama kubera kuvirwa,ibi ngo bikaniyongeraho ikibazo cyo kubura inkwi zo gutekesha ibiribwa,na byo ngo biba bidahagije. Bytes impunzi
    Nkuko binashimangirwa na RWANYONGA David, umukozi uhagarariye Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no kwita ku mpunzi mu nkambi ya GIHEMBE, yemeza ko ikibazo cy’inkwi zidahagije muri iyi nkambi kizwi, kandi ko mu minsi mike ngo kiza kuba gikemutse nyuma yo kumvikana na rwiyemezamirimo uzajya ugemura inkwi muri iyi nkambi. Bytes RWANYONGA David
    Uretse kuba izi mpunzi zagaragaje bimwe bu bibazo zifite, ziranavuga ko zikeneye abakangurambaga babihuguriwe, baha amahugurwa abagore n’abakobwa, ku nyigisho zivuga ku buzima bw’imyororokere, mu kwirinda ibishuko byabakururira kugwa mu mutego wo gutwara inda zitateguwe ndetse no gukumira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Rwanyonga David uhagarariye MIDIMAR muri iyi nkambi ya GIHEMBE, anemeza ko kandi iyi nkambi yatangiye kwakira impunzi z’abanyekongo mu kwezi k’ukuboza, umwaka w’ 1997, naho ibarura riherutse gukorwa mu mpera z’ ukwezi gushize kwa kanama,rikaba rigaragaza ko kugeza ubu Inkambi ya GIHEMBE ituwemo n’impunzi z’abanyekongo zigera ku 14.312 Emmanuel SIBOMANA

КОМЕНТАРІ • 13

  • @antonymartialpazzonsengiyu9713
    @antonymartialpazzonsengiyu9713 6 років тому +2

    God please help our home land refugee please we praying for them , and please help them Lord

  • @delphineinkumburwa2402
    @delphineinkumburwa2402 5 років тому

    Kandi. gihembe irakonja cyane nanjye niho nakuriye

  • @shukurusbxrule
    @shukurusbxrule 7 років тому +2

    Mwihangane imana izabafasha

  • @umwariyvonne3110
    @umwariyvonne3110 4 роки тому +1

    Nukwihangana imana irabazi

  • @channelohiotv2934
    @channelohiotv2934 2 роки тому

    Iyo bashyiraho se amabati

  • @umutesiodette494
    @umutesiodette494 6 років тому +2

    Iwacu ❤️❤️❤️❤️❤️❤️

  • @uwinezaolivia1723
    @uwinezaolivia1723 6 років тому +3

    ariko mugere nomunkambi yakiziba iherereye ikarongi murebe

  • @kubwimanasteven3395
    @kubwimanasteven3395 4 роки тому +1

    inkwi se bazirya zonyine birabaje kagame nawe nabubacyire kbs wajyirango simurwanda birakabije cg niba idashoboye kubitaho nkizindi mpunzi muzisubize iwabo congo umutekano warabonetse byaba biteye isoni nizina ribi kurwanda kd amahanga aziko urwanda ntampunzi zifashwe nabi zihari kd tuzibona

  • @nkurunzizaeric3220
    @nkurunzizaeric3220 5 років тому

    Imana nibatabare

  • @babingwaphilomene142
    @babingwaphilomene142 6 років тому

    Birumvikanape!!!!ooooo

  • @kubwimanasteven3395
    @kubwimanasteven3395 4 роки тому

    numujye ibugesera musange abazungu mwebwe ntakubitaho guhari cyeretse iyomuza kuba abazungu nahubundi murapfa kbs