Rwanda Dohora (Lyrics) by Byumvuhore Jean Baptiste dédié à Mihigo, Samputu, Masabo, Nkurunziza F.

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 2 гру 2024

КОМЕНТАРІ • 272

  • @ShemaAfrodis
    @ShemaAfrodis Місяць тому +4

    Ntawundi byumvuhore uzigera ubaho munsi yijuru

  • @blessedman4686
    @blessedman4686 4 роки тому +36

    Nyir' ibihembo azaguhembe. Ntako utagize ngo wigishe Abanyarwanda, gusa ni uko ucira injiji amarenga amara amanonko. Abantu bazongere bisuzume, wasanga hari abantu bitwikiriye uruhu rw' intama ari ibirura, bakaba ari bo banzi b' igihugu mu buryo buhishe. We are proud of you JBB. Thank you.

  • @eritiensano6214
    @eritiensano6214 4 роки тому +10

    Mubuzima nibwo numvise indirimbo ikantera kurira bikomeye mumaso hakazenga amarira menci kubera ubutumwa iki gihangano kibumbatiye. Byumvuhore, uri intwari nyayo, uri umuhanzi w'u Rwanda. Ndagukunda cyane❤

  • @sarahbigirabagabo6070
    @sarahbigirabagabo6070 4 роки тому +6

    Ndagukunda cyane Munyarwanda iyompano Imana yaguhaye nkunzeko wayikoreshej kd Neza nyiribihembo azaguhembe

  • @kayumbajames2934
    @kayumbajames2934 4 роки тому +36

    Ubanza impinduka izakunda pe,niba inararibonye zitangiye gutobora 👏👏👏

  • @eugeniedushimimana132
    @eugeniedushimimana132 4 роки тому +5

    Rest in Peace Kizito Mihigo nabandi Bose bahowe urukundo n'ukuri. Urubanza rwanyu narushinze Imana. Rwanda rwatubyaye unamura icumu rekeraho kwikora munda. Rekeraho Rwanda kuba igisiga cy'urwara rurerure kimennye inda. Banyarwanda mureke dusenge dusaba Imana ingabire y'urukundo. Tureke ubugome twimike ubugwaneza tuzatura mu mahoro.

  • @ogni6360
    @ogni6360 4 роки тому +42

    BYUMVUHORE UTUMA NGIRA ISHEMA RYO KUBAHO MUGIHE UGIHARI TUGUFITE. ABANA BANJYE NZABATOZA INDIRIMBO ZAWE ZOSE. KOMERA KANDI NUBWO WAKWITAHIRA UMENYE KO HARI BENSHI TUZAKOMEZA KUGUKUNDA NO GUKURIKIZA INAMA ZAWE ZIFITE AGACIRO NTAGERERANYWA. NDAGUSHIMIYE BIVUYE KUMUTIMA 🙏🙏🙏❤️❤️ NDAGUKUNDA BYUMVUHORE JB SHISHA SHIBUKA SHABUKA 💪🏾💪🏾

  • @blacclivesmatter4637
    @blacclivesmatter4637 4 роки тому +40

    "iyi ndirimbo ndayigutuye wasanga ari yo ya nyuma". Reka reka kwa cina mu izina rya Yesu. Abanzi batsindwe, abazimu bashye. Byumvuhore nukuri ni wowe dusigaranye uvugisha ukuri ariko ntacyo uzaba abo banywamaraso ntacyo bazagutwara. Wakoze cyane iyi ndirimbo inteye agahinda ariko yaari icyenewe. Nukuri tukuri inyuma mubyeyi!

  • @NYUMVANKUMVE
    @NYUMVANKUMVE 4 роки тому +27

    YOOOOOOOOOOOOOOOOO,YOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOO; Byumvuhore yezu azampe Cadeau tuvuganee. YEZUUUU ABANE NAWE HAMWE NABAWE. twubake ubumuntu

  • @florakarenzi6059
    @florakarenzi6059 4 роки тому +41

    Urakoze cyane Muhanzi dukunda cyane Byumvuhore kubw'iyi ndirimbo nziza yuzuyemo impanuro zikwiriye. Iyo abanyarwanda baba barakurikije impanuro zawe nziza, n'amahano ya 94 ntaba yarabaye. Uwiteka Abidufashemo !

  • @johnkagabo4408
    @johnkagabo4408 4 роки тому +5

    Rwose !! Murakoze kuri aka Kariririmbo ,Mister Byumvuhore !! Imana izakwihembere gusa !! Ukuntu indirimbo zawe zaherekeje bene Kanyarwanda kuva za 80' !! None na n'ubu ugihatana ku Rugamba !! Respects !!

  • @mukajustine8774
    @mukajustine8774 4 роки тому +22

    "Rwanda iyi ndirimbo ndayigutuye sinzi neza wasanga ariyo yanyuma😭!!"
    Rwanda iyi ni indirimbo ntagombye guhimba wihangane burya nanjye ngira intimba😭"

  • @wisdomsimwanza7248
    @wisdomsimwanza7248 Рік тому +4

    Rwandadohondabaye inibunsemihigo

  • @sikubwabojean-marie5060
    @sikubwabojean-marie5060 4 роки тому +35

    Iyi ndirimbo ninziza cyane! Harimo ubutumwa ndetse nubutwari! Abahanzi tuzahora tubibuka. RIP KIZITO MIHIGO

  • @musingafidele7342
    @musingafidele7342 4 роки тому +4

    More respect to you Byumvuhore uri itwari
    natwe twagize intimba twumva ngo Mihigo yitabye Imana
    iyi siyo ndorimbo yanyuma humura uzasohora nizindi kandi nubwo yaba iyanyuma , wapfa uri Twari.
    RWANDA DOHORA RWOSE WIKWICA ABAHANZI .

  • @markoviskyhernandez9706
    @markoviskyhernandez9706 4 роки тому +10

    Iyi ndirimbo ndimo kuyumva ikantera akababaro! Ntumenya aho ikiniga giturutse! Namye nkumda indirimbo za Byumvuhore. Ndamushimiye cyane rwose ntacibwe intege n'ibyo samputu amaze gutangaza! Cyakora numiwe! Ngo Byumvuhore azabazwe we ku giti cye ibitekerezo biri muri iyi ndirimbo! Intore ni akagendereye u Rwanda ndakaba akazanye Rucagu na Bamporiki!

  • @YadadDeus
    @YadadDeus 4 місяці тому +4

    Merci beaucoup Monsieur JB. Byumvuhore pour votre prouesse artistique...
    Mieux vaut conjurer et exorciser le maux qui rongent le Rwanda que de se taire et masser les reins et les mains des criminels.

  • @mcu3064
    @mcu3064 4 роки тому +17

    Byumvuhore JB God bless you yaba twese abanyarwanda twameraga nkawe cyangwa tukumva. Yooo Rwanda DOHORA 😥

  • @doreenmeme212
    @doreenmeme212 4 роки тому +10

    Rwanda dohora wumvire umuhanuzi !Umusaza,urakoze kudukorera mu nganzo rurema yaguhaye ngo uduhangire.Imana ikongerere aho wakuye!

  • @pierremuhire8594
    @pierremuhire8594 4 роки тому +19

    Indirimbo nziza itwigisha kubaha abahanzi bo gicumbi cy'umuco.Imana irinde abagihumeka, abatuvuyemo tuzahora tubibuka.Rwanda nziza ntuteze kuzahinyuka.

  • @sebomarebo3416
    @sebomarebo3416 4 роки тому +13

    Mukomere cyane JB Byumvuhore. Mbere y'uko ngira icyo navuga navuga nti Imana yo yaremye abahanga n'abahanuzi ikakuduha ngo utwubakire imitima nikomeze iguhe inganzo ngari iganza inabi igahanga ubuhanga budahangatrwa iteka. Nikurinde kugeza igihe uzaran giza ujrugendo rwawe hano ku Isi ariko ukazahasiga umusanzu udasaza. Muri macye Urakarama urakaramba uragahorane umugisha urakabaho.
    Iyi ndirimbo nyifashe nk'ubuhanuzi bwiza buje bwiyongera ku bundi bwanyu nsanzwe nemera, nkunda kandi bujya bundema nkaba umuntu mushya uzaharanira kutimika inabi mu mutima wanjye.
    Ngushimiye mbikuye ku mutima kuko uri umuhanzi wanjye w'ibihe byose, kuko nakumenye nmkiri muto, navutse muri 1982 ariko ubwo nageraga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbiuye muri 1997 ni bwo natangiye kujya nsubiramo indirimbo zawe mpereye ku yo bita "umjurage" n'iriya ivyga ngo "Yewe Dawe Ruremabintu Dawe umenye abana bawe, .......
    Mu mateka yanjye bwa mbere njya kuri stage muri live concert naririmbye indirimbo yanyu nziza yitwa " Nyiratunga" hari muri 2016 mbega reka mpinire aha ariko indirimbo zanyu zose zinyubaka umutima nta muhanzi nkawe nzabona hano kuri iyi si y'Imana.
    Nyemerera basi niba bishoboka uzampe aderesi najya nkubonaho nkakuganiriza nkigerera kuri iyo sooko nziza idakamba ngo nzayikame iteka ubudateka.
    Ndi umuhanzi uririmba nkanandika imivugo, ibitabo, ngategura ibiganiro ariko mu buhanzi bwanjye nzagenda mu murongo wo guhanura nkuwo mwagendeyemo.
    Nyemerera nkwereke urwibutso wampaye kandi nanjye nzaguha urwanjye:
    Umurage, Fagitire, Nyiratunga, Vipi Benzangu, Urwiririza, Urupfu rwatwaye...., Ngayo nguko, Abapariloma, Bariho bamuseka, Demokarasi, Na burya ubareba, Ntako tutagize natwe, Yobu, Ukuri, J'en ai assez,...............
    Nizera ko atari yo ndirimbo ya nyuma uririmbye kuko uracyaduhanurira abakunda ubuhanga.
    Gahorane Imana muhanzi muzima muhanuzi w'ibihe byose. Imana ijye iguhaza umunezero.
    Incuti yuawe utazi. Nukunziza Bunani Sylvestre.

  • @munezeroclarisse8278
    @munezeroclarisse8278 3 роки тому +5

    Rwanda iyi ni indirimbo ntagombye guhanga ariko wihangane. Bapti,unyibukije gumana ubwiza, unyibutsa yewe Rwanda na demokarasi. Indirimbo zawe nkunda cyaneeeee. Uri umuhanzi kd wumunyabwenge. Ndi muto utari gito. Inama nziza zanyu ziranyubaka.

  • @rukundovevo
    @rukundovevo 4 роки тому +5

    Umuzimu wa kizito uzabakurikirana thank you Byumvuhore

  • @alexisndayambaje9218
    @alexisndayambaje9218 4 роки тому +52

    Oya wee!! Siyo yanyuma,uracyafiteyo igihe cyo kubwira ibirura bigahinduka intama

  • @Alex-tv9hr
    @Alex-tv9hr 4 роки тому +12

    Uri umugabo w'ukuri JB! Kuva Rwanda wishe Mihigo twa okrahungabanye. kuva uvuze Kizito atotezwa nemeye burundu ko yishwe. Imana ikurinde Byumvuhore Muhanzi w'ukuri.

  • @sawiatante3996
    @sawiatante3996 4 роки тому +17

    Mana weee 😭😭,mbega inganzo!! Ikiniga kiramfashe amarira aranyishe ni ukuri, sinzi aho aturutse. Iyaba buri wese yumvaga ubutumwa bwiza utanga muvandimwe, isi yaba paradizo. Imana ishimwe yakwihereye impano y'ubuhanzi bwuzuyemo ubwenge n' ubumuntu.
    Nyiribihembo azakuduhembere.
    Merci.

  • @gakwayafrancois8164
    @gakwayafrancois8164 4 роки тому +18

    Thank you so much, ubumuntu ntakiguzi budusaba Banyarwanda🕊🕊🕊🕊 Mugire Amahoro

  • @umugiranezaleon9307
    @umugiranezaleon9307 4 роки тому +11

    Bravo Byumvuhore, uri umugabo pe hamwe n’abo mwafatanyije 👍🏿
    Ikintangaje ni ukuntu « intore » zumiwe, ukuri guca mu ziko ntigushye koko...
    Humura si iyanyuma, komeza udukangure

  • @inganzoyubuzima8106
    @inganzoyubuzima8106 4 роки тому +4

    Ni ukuri iyi ni inganzo kandi ni inganzo y’amahoro. Byumvuhore ngukunda kuva kera kandi indirimbo zawe zihora ari nshya kuri njye ku buryo mpora nzumva kandi nsesengura ndetse numva ubutumwa bukubiyemo.
    Ndi umuhanzi utazwi ariko wiyizi ufite indirimbo zisaga 200 ntabasha kugeza kuri rubanda mu gihe inganzo yanjye ari INGANZO Y’AMAHORO, ari nawo mutwaro nikoreye kandi ntasha gutura none. Nkunda igihugu cyanjjye ariko ngakunda cyane Abanyarwanda kuko aribo batuma kitwa igihugu. Guhanga si uguhinda rero utoragura ibyo ubonye ngo ukunde uvugwe bitinde, ahubwo ni ukurema ubuzima mu bantu nk’uku ubikora mubyeyi kandi muhanzi nkunda.
    Reka nisabire ko umuntu ukeneye ibisobanuro birenze kuri bike mvuze yanyandikira kuri WHATSAP +(250)788849022 cg kuri e-mail: polyhak.77@gmail. com.
    Uwaba kandi yifitemo urukundo rwuzuye no gushyigikira ubuhanzi burema abantu kandi bwimakaza amahoro, ukuri n’Ubumuntu yanshyigikira mu buryo ashoboye. Ndabakunda.

  • @Nkundukuri
    @Nkundukuri 4 роки тому +31

    BANYARWANDA MWUMVE UBUHANUZI!!!!!!!! KUKO IBIHE MUGIYEMO SI BYIZA!!!! MWUMVE KANDI MWITE KU BYO MWUMVA BYIZA MUBISHYIRE MU BIKORWA!!! KUBAHA IMANA, GUKUNDANA NO KUBA UMWE NIYO NTEGO!!!!

    • @tuyilanfrj
      @tuyilanfrj 4 роки тому

      Reka nanjye nunge mury'uyu musaza,intumwa Imana yaduhaye ngo idufashe mu rugendo rwo ku isi rukomereye abanyarwanda mvuga nti ;"mbibarize,ko bitagombera amashuri,ntibinagombe amafaranga,kdi ntibinasuzuguze ubigize,bitunaniza iki kurwanya akarengane ?"

    • @GermaineMushimiyimana
      @GermaineMushimiyimana 4 місяці тому

      Byumvuhore urintwari yabato nabakuru komeza urambe mubyeyi utarigito

  • @masimbipatrick7961
    @masimbipatrick7961 4 роки тому +19

    "Iyi ni indirimbo utagombye guhimba" none nawe uti iyi ndirimbo wasanga ariyo yanyuma ; icyakora ufite inganzo kweri Imana izaguhembere ko wakoresheje impano yaguhaye neza

    • @sawiatante3996
      @sawiatante3996 4 роки тому +6

      Imana itubabarire ntibe ariyo ya nyuma.😭😭 Job yanyu ntirarangira wana.

    • @masimbipatrick7961
      @masimbipatrick7961 4 роки тому +5

      @Marie Chantal Uwamugira tuge tuvugisha ukuri uyu mugabo afite inganzo ya nyayo pe; niwe muhanzi dusigaranye pe

    • @aliwest3507
      @aliwest3507 4 роки тому +2

      Uwiteka weeeee, ni kuki wabyemeye kweli .

  • @niyimenyabyose881
    @niyimenyabyose881 4 роки тому +7

    Ariko Mana, iyi ndirimbo ingaruriye amarira yo mubihe bitandukanye byahise. MANA utubabarire twese abagucumuyeho uduhindure abatagatifu. Amen

    • @niyonshuticlement622
      @niyonshuticlement622 4 роки тому

      Iyindirimbo ni ✔kbs wagira wayitekerejeho imyaka icumi!
      Nonengoniyo yanyuma? Humura ahubwo uturirimbire iyindi🙏

  • @nsengiyumvaemmanuel9776
    @nsengiyumvaemmanuel9776 4 роки тому +10

    IMANA izagufashe gusa nimbuyiririmvye uri mu Rwanda ishobora kubiyanyupa nkukuvyivugiye nibutse mihigo ngonifuza kugusanga nyagasani ahaaah

  • @vickym9518
    @vickym9518 4 роки тому +66

    Très belle chanson. En espérant que cela permette de réveiller les consciences sur le droit fondamental de chacun de s'exprimer librement.

  • @kaju-vw5vz
    @kaju-vw5vz Рік тому +2

    Miss u kizito nibunamure icumu

  • @jeanfrancoisrubanda810
    @jeanfrancoisrubanda810 4 роки тому +9

    Urakoze cyane muvandimwe Byumvuhore NYIRUBUSHISHOZI. Rwanda rwose wihangane uzabe uretse kudutwarira umuhanzi w'umuhanga. Rwanda rwose warekeye abo ntibahagije koko!!!

  • @amadoum1879
    @amadoum1879 4 роки тому +2

    Byumvuhore uri mugenzi w'Imana sigusa. Ubuhanga bwawe ntibuvakubantu. Top kizito

  • @thereseakimana1929
    @thereseakimana1929 4 роки тому +4

    Abahanzi bafite akamaro kanini
    mu muco nyarwanda,mu mateka
    n'umubano mu bantu.

  • @b-monde
    @b-monde 4 роки тому +5

    Mbega indirimbo! Ari injyana ari amagambo!!!!ni emotions gusa gusa🥺! Urakoze rwose Imana ikongerere imigisha ku ndirimbo nziza zidukebura. Ikongerere inganzo n'ubwo mbona ntaho yagiye 🙏🏽

  • @ovibosperseverant85
    @ovibosperseverant85 4 роки тому +8

    Narintegereranyije igishika inganzo nkiyi.bambe uvugiye bose kdi siwowe watewe intimba nuriya muvandimwe Mihigo.Imana imuhe iruhuko ridashi.
    JBB humura iyagahanze niyo ikamena.Imana yo mugenga wubuzima niyo igufiteho umugambi.

  • @kampiredaphrose5678
    @kampiredaphrose5678 4 роки тому +44

    Muzadukorere video, mudushyiriramo amafoto yabo Bantu bose mwavuzemo, niba byashoboka ariko🙏
    Hari benshi batabazi

    • @jeangasasira565
      @jeangasasira565 4 роки тому +2

      Hari video nshyashya ivuga ku bahanzi babujijwe kurya ku musaruro wabo --> ua-cam.com/video/nakESAn_qR4/v-deo.html

  • @chema5961
    @chema5961 4 роки тому +22

    Nibwo bwambere nakunva indirimbo nkarira uti wabona ariyo yanyuma ati nange ngira nimba iyo nimba niyabenshe tuyihuriyeho

  • @ganishya
    @ganishya 4 роки тому +8

    Nibyo rwose Rwanda dohora!urakoze kubinyuza mu nganzo yawe wenda nazumva icyo kirimi🤷🏾‍♀️🙏🏾❤️

  • @nyagipatient2638
    @nyagipatient2638 4 роки тому +4

    Ewana kbsa uri umuhanzi udasimburwa Gusa njye sinkubona nk'umuhanzi ahubwo nkubona nka prophet and advisor. So much respect sir 🙏🏽🙏🏽🙏🏽🙏🏽

  • @agnesagnes8719
    @agnesagnes8719 4 роки тому +7

    Urakoze kuvakebura. Wabavuze benshi ntiwarikubarangiza. Twizere ko bakumva. Nibyo kuva bakwica KizitoMihigo benshi waririmbaga, urukundo, gutanga imbabazi, amahoro amazi yarenze inkombe benshi tujya ahagaragara. Twizere ko nkuko ubivuze iyo ndirimbo itazaba iyanyuma.

  • @florenceuwineza139
    @florenceuwineza139 4 роки тому +7

    Oya humura siyo yanyuma, Imana irahari

  • @ngendahayosamson101
    @ngendahayosamson101 4 роки тому +24

    Uri umuhanzi utavangiye pe inganzo yawe iratunyura cyane. Kandi uvugira abanyarwanda nuko batumva pe ababwirwa wagirango babahometse ciment mumatwi yabo. Naho ubundi izi ndirimbo bakazikuyemo impanuro

  • @Qwizera
    @Qwizera 4 роки тому +5

    🙌🏾🙌🏾👏🏾👏🏾👏🏾 indirimbo nziza cyane. Ni Bareke kwica abahanzi. 🙏🏾🙏🏾 Urakoze JBB
    TURABAKUNDA ABAHANZI BACU 💚💝

  • @gakwayafrancois8164
    @gakwayafrancois8164 4 роки тому +2

    Merci bcp Cher Byumvuhore umfashije komora ibikomere mfite👍🏽🤝

  • @lindakaka1754
    @lindakaka1754 4 роки тому +5

    Nice song actually.
    Sambutu we, reka agutabarize ukiriho abandi nta mahirwe nkayo bagize!!!
    Abanyareanda bagambanirwa nabantu nabo proche. Nabo uvuga baje kugusaba imbabazi arabona aribo bagutanze. Uti nta kibazo, ntakintu nishinja. Aho unyibukije abantu bishwe muntambara banze kwihisha ngo ntacyo bishinja.

  • @nantalegrace5194
    @nantalegrace5194 4 роки тому +3

    Turi kwiherezo umwada igiye gukuburwa muhumure abanyarwanda intwari nizizashira

  • @jeandedieumusabyimana9736
    @jeandedieumusabyimana9736 4 роки тому +9

    Muhanzi nkunda Byumvuhore ndagushimye mbikuye ku mutima. Imana y’irwanda ikomeze ikurinde, iturinde kuba icyi aricyo gihangano cyawe cya nyuma twumvise.

  • @carrymu422
    @carrymu422 4 роки тому +6

    Imana iguhe umugisha kubwiyi ndirimbo.

  • @pat3591
    @pat3591 4 роки тому +19

    "Rwanda, iyi ni indirimbo ntagombye guhimba."

  • @yambi8053
    @yambi8053 4 роки тому +6

    What a heart touching video 😥😥, Fly high with angels kizito Mihigo 🕊️

  • @nzarambafelicien9617
    @nzarambafelicien9617 3 роки тому +2

    May God bless you Byumvuhore Jean Baptiste! Uri umuhanzi w'umuhanga!

  • @nzarambadeo1986
    @nzarambadeo1986 4 роки тому +3

    ndizera ko atariyo yanyuma nshuti y'amahoro

  • @jeanboscon.mihigo8637
    @jeanboscon.mihigo8637 4 роки тому +2

    Amahanzi muri ku isonga ry’abaharanira impinduka... 👏🏽👏🏽👏🏽👏🏽👏🏽

  • @immaculeemukamugema284
    @immaculeemukamugema284 4 роки тому +3

    Mbegaaa indirimboooo.

  • @FantomasPK
    @FantomasPK 4 роки тому +3

    Byumvuhore mwana w'u Rwanda, iyaguhanze niyo yonyine yabona igihembo kigukwiye. Njye nkwifurije guhorana imigisha yayo!

  • @innocentnezehose8232
    @innocentnezehose8232 4 роки тому +4

    Mana wee !!! Iyi ndirimbo ndayumvise numva ngize emotions !!!

  • @pesponsablekeursoeur811
    @pesponsablekeursoeur811 4 роки тому +1

    Urakoze cyane. Nibyiz ko wayihibye. Buri wese muri twe ni urwo Rwanda uri kumbwira no kubwiriza. Yego rwose nirudohore !!! Dutange ubuzima aho gutanga urupfu.

  • @BLF-kg8kt
    @BLF-kg8kt 2 роки тому +1

    Urine umugabo pe!

  • @fredntibumva5813
    @fredntibumva5813 4 роки тому +1

    Abahanzi nibo bandika amateka akarandaranda🙏🏾 merci Kizito Mihigo. Waradufashije cyanee.

  • @paulinemasengesho522
    @paulinemasengesho522 4 роки тому +3

    Iyi ndirimbo iteye agahinda.

  • @paulinemasengesho522
    @paulinemasengesho522 4 роки тому +1

    RIP Mihigo, sinjya nkwibagirwa nisegonda narimwe. Nuzavuka nzamukubwira Humura uzakomeza ube icyamamare.

  • @bahatilewis4326
    @bahatilewis4326 4 роки тому +2

    Izina niryo muntu koko, Imana ikurinde

  • @ngozibeautysaloon5571
    @ngozibeautysaloon5571 4 роки тому +1

    Félicitation vrmt. Indirimbo nziza

  • @sibomanajoseph2498
    @sibomanajoseph2498 4 роки тому +11

    Yebabawe!!!!😂😂😂😂Gusa Imana Niyo Ikwiye Kuguhemba Naho Urinwari

  • @innosz7095
    @innosz7095 4 роки тому +6

    Yewe igihugu kishe Kizito cyo noneho kikoze munda pe! Byumvuhore niwe muhanzi twifuza ureke babandi bahora batubeshya!

  • @e.mushimiyimana3385
    @e.mushimiyimana3385 4 роки тому +9

    This is so sad! Can't say more. But thank you for your contribution.

  • @angeliqueumugiraneza4564
    @angeliqueumugiraneza4564 4 роки тому +5

    Indirimbo nziza. One love🙏

  • @inyangejuice2121
    @inyangejuice2121 4 роки тому +2

    Mana we ndanyunzwe kubona umunyabingwi nkuyu ibukuru abintwali kukigero kinganuku . humura ntacyuzaba mubyeyi dukunda .RIP kizito mihigo

  • @BMW-ub6og
    @BMW-ub6og 3 роки тому +3

    Na Bahati aragiye sebuja wu urugamba akarubanza uruguma

  • @Ashanti524
    @Ashanti524 4 роки тому +24

    Rip Kizito Mihigo 🕊🕊🕊,

  • @thereseakimana1929
    @thereseakimana1929 4 роки тому +3

    Ibyo Byumvuhore avuga muri iyi ndirimbo ni ukuri .

  • @ericirankunda5077
    @ericirankunda5077 4 роки тому +8

    J.b. nyiribihembo azaguhembe. Watanze ubutumwa bwawe. Gira umutima utuje Uwiteka azi byose. Ngayo nguko.

    • @joemagata5330
      @joemagata5330 4 роки тому +1

      Byumvuhore aratuje cyane, nta kibazo afite. Yiteguye kwirengera ingaruka z'impanuro atanga. Yanze guceceka imbere y'akarengane gakorerwa abanyarwanda bagenzi be.

  • @clementinemahoro1437
    @clementinemahoro1437 4 роки тому +17

    Mana yanjye uri umuhanzi pe👏👏👏👏nizeye ko abumva bumvise🤭🤭🤭🤭 Ahaaaaaa ni hatari.

  • @emmythebosslady2142
    @emmythebosslady2142 4 роки тому +2

    Inkoze ahantu pee!!iyo tukigira nka batanu nkawe byarikuba bishimishije cyane pee!gusa imana irikumwe nawe humura siyo yanyuma 😰

  • @emmanuelnkulikiyingoma1301
    @emmanuelnkulikiyingoma1301 4 роки тому +13

    Icyo ngukundira nkanakigwiraho nuko uharanira ukuri nikinyoma utagikomera amashyi. Birakwiye ko urwanda rurekeraho gutemba amaraso

  • @Nelson_Rwa
    @Nelson_Rwa 4 роки тому +3

    Wow! Urakoze cyane JB, Iyi ndirimbo ni nka babahanuzi bo muri Bibiliya Imana yatumaga kubategetsi b’indakoreka. Ngo uwanga kumva ntiyanga no kubona.

  • @kizitomihigo9489
    @kizitomihigo9489 4 роки тому +7

    Merci bc Byumvuhore pour ta chanson si belle et émouvante.
    Je rends hommage à ta bravoure.
    Je te remercie aussi d avoir été à l enterrement du Martyre Kizito Mihigo. Tu es courageux et audacieux .
    Merci.
    Mais, mais...
    Byumvuhore, tu t adresses à Rwanda pour questionner la disparition de nos artistes...dont notre Cher Ami Commun Mihigo....Kizito aimait et continue d aimer Son cher pays le Rwanda. Ce n'est pas vrai que c'est le Rwanda qui
    a tué Mihigo, Rugamba, etc. Car, dire Rwanda, signifie toi, moi, la famille de KM, de Rugamba, etc...
    NON NON NON. Mais, quelqu'un a osé mettre la main sur eux....
    Nous attendons la JUSTICE.....Qui a osé ? Qui osera encore ?
    Merci Byumvuhore pour ton Courage et ton Humanité.

  • @alphonsemugiraneza9169
    @alphonsemugiraneza9169 4 роки тому +5

    Urakoze cyane JB B

  • @mukamusoniliberata4065
    @mukamusoniliberata4065 4 роки тому +3

    Merci, bcp, très belle chanson !!👍🏽❤️❤️ Twizere ko abanyarwanda dukuramo isomo tukarekeraho , kwanganga. N abicanyi Bari muri bamwe muri twe, kuko ( abicanyi b i RWanda ) nabo nabana b u Rwanda, bunamura icumu nkuko mu bibasabye. kandi nicyo abakunda abandi babifuriza muri kariya gahugu kacu k u Rwanda kahinduste, ibagiro ry abana bako. Tubarakunda Bahanzi beza!!❤️❤️❤️❤️

  • @jeanmugabo7025
    @jeanmugabo7025 4 роки тому +98

    Noneho ndemeye ko tugifite intwali, ibi ukoze Byumvuhore nibyo dusabwa niba turi abantu"solidarité", byaribyoroshye kwicecekera kugirango ujye ubona uko ugaruka murwakubyaye ariko utekereza kukarengane gakorerwa bagenzi bawe, nukuri iyindirimbo yerekanye uwo uriwe. Muntwali z'urwanda bazakwandikemo rwose. Uri muribake baje gushingura kizito, niba nibuka neza mubahanzi bazwi niwowe na Karasira mwabonetse mugushingura Kizito, rwose iyi ni inkunga ikomeye mugutabara abanyarwanda. Tugeze aho kwicarana n'umuntu runaka ari icyaha, birakabije, Rwanda dohora.

    • @daniellamonorina9504
      @daniellamonorina9504 4 роки тому +7

      Na Mani Martin

    • @cassandrasandra7209
      @cassandrasandra7209 4 роки тому +6

      na Gahongayire

    • @fredndabarasa9965
      @fredndabarasa9965 4 роки тому +9

      Ariko Rwanda! Rwanda wishe na NDARAMA Jean Claude wacurangaga inanga umutsinda i Busogo ku ivuko.
      Dore wishe na BAGANIZI Eliphas wakinanye neza na SEBANANI na MUKESHABATWARE.
      Rwanda wishe na WA NYANJA WE WATUJE NKIYAMBUKIRA, harya uyu yitwagande di ? Rwanda ko wishe benshi ahubwo Byumvuhore atibuka wadohoye. Ko ubona ba Nkaka bakomeje gushinja ko Kizito yiyahuye, bakajijisha Nkana bibaza impamvu wishe Rutabana Byumvuhore ntamuvuge cyangwa abahanzi bakamwibagirwa wadohoye Rwanda. Nkaka se kwabaye kumugirira impuhwe cyangwa ni uko yishimiye urujijo umwishi yashize mu bantu urupfu rwa Ben bakarushakira Kampala kandi amaraso yaratembye I Nyarugenge. Umusibo ni ejo ejobundi bakazabyigamba kuko ubu icyo bitayeho ari ugukubitanisha imitwe Kayuma n'abakunda Ben.
      Rwanda se wadohoye nibura Karasira na Barafinda bakabaho ko wenda wagira gake uramura.

    • @daniellamonorina9504
      @daniellamonorina9504 4 роки тому +4

      @@fredndabarasa9965 wa nyanja we yitwaga Muhirwa Jean Berchmas. Iwabo hari ku muhima

    • @Irapin
      @Irapin 4 роки тому +1

      @@daniellamonorina9504
      Wibeshye ni NTAWUHANUNDI,kandi aracyariho,aherutse no gutanga interview, yanasubiyemo iyo ndirimbo.

  • @thethe5255
    @thethe5255 4 роки тому +25

    Good song brother! Hope this song is not the last one as you said😥😥

  • @trumprepublic2411
    @trumprepublic2411 4 роки тому +1

    Byumvuhore umuhanuzi nemera ubwo avuze ko binteye ubwoba.

  • @rev.joelniyigena4343
    @rev.joelniyigena4343 4 роки тому +10

    Kuva mihigo yapfa nagize agahinda gakabije ariko ndumva ndimo nduhuka gahoro , ariko rwose kwica abantu ntibyigeze biba igisubizo gikwiye nanubu sigisubizo kd ntagisubizo bizatanga " Nyabune rekera aho"

    • @rwogerawarusekabigwari7326
      @rwogerawarusekabigwari7326 4 роки тому +2

      Erega type yari yirambiwe man yari yavumbuwe imigambi ye yose niko kwimanika

    • @Dream-king156
      @Dream-king156 4 роки тому +1

      uwibambe castir mbega woe uracyemera ko yimanitse kweli cg bamutije amaboko

    • @rwogerawarusekabigwari7326
      @rwogerawarusekabigwari7326 4 роки тому +1

      Cedric icecekere uriya yari umuvandimwe wa bugufi kwiyahura rero si igitangaza cyane ko yabonaga ntabundi buryo ikimbabaza naburirira kurupfu rwe bashaka amaronko bagahora bagarura ibye burimunsi bababaza umuryango kuko tuzi neza ko ntacyiza bamwifurizaga na mbere ahubwo bashaka kurira kumurambo we naruhuke mu mahoro ibye malaika abifite mukiganza abandi nabo nyagasani abasange

    • @roseuwimana224
      @roseuwimana224 4 роки тому +6

      uwibambe castir: #URI #UMUTINDI... ngo type yarimanitse? Ukaza no kubyandika hano. Ese niba utarakundaga #KIZITO kuki uza gushinyagura hano? #KIZITO #UMUHNZI w’#IBIHE. #BYOSE kandi ni #INTWARI mu mitima y’abanyarwanda. #AMATEKA #AZABIKWEREKA

    • @ingabirepacifique6548
      @ingabirepacifique6548 4 роки тому +2

      @@rwogerawarusekabigwari7326 ariko iyo utinyuka ntanisoni ngo uri umuvandimwe we wahafi uraruta Mama we wavuze ko umwana we yaranzwe n urukundo no kurwigisha no gutanga imbabazi !!!nta nisoni!uraruta Delphine utarariye iminywa akamuvuga ibigwi by uko yaranzwe n urukundo!!!uraruta se Karasira Aimable wamuvuze ibigwi nk intwali y uRda ese ye uraruta umubyeyi we wari mubufaransa wamuvuze imyato ahamya ko atakwiyahura!!uraruta se kiliziya gaturika yamurwaniye ishyaka ikamushyingura ikanakoresha indirimbo ze mumisa yo kumuherekeza!!!harya ra!!uwiyahuza ishuka agira ibikomere 3 bibiri kumatama ndetse no muruhanga bite!!!!!!harya ra umurambo ushyirwa ipamba mumaso byagenze bite??niba waramwishe uzasabe imbabazi uhoraho kuko wishe marayika!niba utaramwishe rekeraho gushinyagura!!!!!!
      Iminsi umaze wayibara ariko iyo usigaje ntuyizi!!!menya rero ko ubyo ubiba uzabisarura bigutere kubiba ibyiza

  • @kadogo7712
    @kadogo7712 4 роки тому +10

    Maze kuyumva x38 ingana nimyaka kizito yapfuye afite. R.I.P to all musical legends who were senselessly murdered from rwanda,you will be avenged

  • @aiyumva
    @aiyumva 4 роки тому +16

    Mihigo yaratubabaje. Aha. Nanjye mihigo yanteye akantu

  • @rugambaolivier7452
    @rugambaolivier7452 4 роки тому +78

    RIP kizito mihigo

    • @sibodan8315
      @sibodan8315 4 роки тому +11

      Kizito wacuuu intwari uhoraho mumutima wange iyo numvise indimbo zawe ndara ntariye nuyumunsi byumvuhore arakunyibukije urakoze basi

    • @SuperBerya
      @SuperBerya 4 роки тому +2

      @@sibodan8315 Ayiwe🥺. Komera shenge💝. Wagirango wasomaga mu mutima wanjye neza neza😭.

  • @tuyisengesamuel5682
    @tuyisengesamuel5682 4 роки тому +2

    Nice song ever 👌

  • @blessedman4686
    @blessedman4686 4 роки тому +1

    Umva Mana yacu, ibuke U Rwanda n' Abanyarwanda, urugarurire rwa rukundo twahoranye tutarazwamo. Abadutozaga gukundana bataritwa abanzi b' igihugu. Mfite impungenge ko na Rugamba Sipiriyani, iyo aticwa, ubu na we aba ari umwanzi w' igihugu! Ariko Rwanda! Dohora. Enough is enough. Dukumbuye u Rwanda rubumbye Abanyarwanda. UKURI-UBUMWE-UBUMUNTU.

  • @uwishemarosine8070
    @uwishemarosine8070 4 роки тому +1

    U Rwanda uwaruroze ntiyakarabye mbabwize ukuri😂😅umuzimu wubwicanyi uracyadukurikirana,ariko igihe kirageze ngo Twisubireho. Urakoze cyane Byumvuho🙏ijambo ry'Imana riravugango murabikora nkabihorera mukagirango mpanye namwe,izabibashyira imbere mwumirwe🤔🤔

  • @blacclivesmatter4637
    @blacclivesmatter4637 4 роки тому +1

    Rest in peace abahanzi bose twabuze yaba ari muri Génocide yaba ari no mu rundi rugomo rutiswe Génocide. Ntituzabibagirwa!

  • @niyonshuticlement622
    @niyonshuticlement622 4 роки тому +1

    Sha nuwaba atemeranya nawe ntiyakwibuza iyinangayawe numuziki biherekeranyije wagisazawe
    Sha uri✔

  • @shimiyesamuel106
    @shimiyesamuel106 4 роки тому +2

    yego shejye dohora rwanda

  • @jamesrodriguez7262
    @jamesrodriguez7262 4 роки тому +9

    Watuka cg wakwanga byumvuhore ntibizakuraho ko Ari Byumvuhore Wumuhanga akaba umuhanzi U rwanda ruzahora rwibuka rero Na Kagame umubajije adafite umujinya nuko yakubwira aramukunda ndabizi . Genda muba senateur , abadepite abo uzi bose bazakubwira abahanzi bazi rero mutuze kdi mwumve indirimbo yavuze Ari Rwanda Dohoro harumuntu numwe yigeze avuga Ko abo bose baguye Murwanda harizina ririmo gushinja yigeze avuga . Ahubwo ko Ari byabindi Aimablé yavuze ATI Jye ntawe ntuka Icyo nkora Naga ikinonko cg ikibuye mugihuru then Uwo gifashe imbwa zikamoka . Harikindi yakoze yahimbye ashyira igihangano hanze ndumva ntakoza yakoze ahubwo umva indirimbo uryoherwa nayo

  • @ntagaramacumu8303
    @ntagaramacumu8303 4 роки тому +2

    Mwahisemo Job nziza JB.

  • @rutembesashabikumi2282
    @rutembesashabikumi2282 4 роки тому +3

    We must all support our genuine hero JB. When mihigo was inhumanely slaughtered (just because he dared saying [ they too were human beings] u tell me if they weren't human beings
    I knew that the silent majority will one day recognize his heroism and build a mausoleum for him and name street and boulevard after him just like MLK,
    JB just had just paved the way by this song
    In this song I hear about tubilando(who killed him?)
    Don't be scared of mortal man even
    The dinosaurs that once existed are no more
    But u must be careful if u are in that 26000 square kilometers
    Thank u JB tukurinyuma,