NTIRUGIRA UMWANZI (Lyrics) by Byumvuhore Jean Baptiste, nyituye Fondation ya Mihigo Kizito - KMP

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 11 гру 2024

КОМЕНТАРІ • 299

  • @jamaicanrasta5153
    @jamaicanrasta5153 2 роки тому +3

    Ni wowe muhanzi winararibinye kandi uvugisha ukuri kandi Imana yakurinze ifite impamvu,Sha koko izina niryo muntu -Mbyumve uhore,ahubwo wowe ntuhira ahubwo uravuga ,sha rwose uri impano y'Imana.

  • @habiyakarejeanpierre1446
    @habiyakarejeanpierre1446 3 роки тому +14

    Urwanda ntirugira umwanzi rwose.

  • @inganzonyayotv8570
    @inganzonyayotv8570 2 роки тому +3

    Byumvuhore komeza kutwereka umurage mwiza ndagukunda cyane indirimbo zawe zimirimo ubutumwa

  • @johnkagabo4408
    @johnkagabo4408 3 роки тому +9

    Huuumm !! Ngo, kiriya gihe, iyo Kizito aza kugukomangira ... Aka kantu karakomeye cyane !! Isomo Rikomeye !! 😉

  • @godisallchannel1786
    @godisallchannel1786 2 роки тому +7

    Yewe muvandi iyi ndirimbo yankoze k'umutima Imana yonyine iguhe umugisha ndagukunda nyakubyara uri my role model

  • @MusabyimanaJaques
    @MusabyimanaJaques 5 годин тому +1

    Indirimbo nziza cyane nange muzamfashe kuzamuka

  • @freddysindayigaya4552
    @freddysindayigaya4552 3 роки тому +3

    Vyumvuhore ukomere uririmba neza urakwirikira Kizito mihigo

  • @dianegasana7189
    @dianegasana7189 3 роки тому +8

    Abagome ntabwo bazongera kuntera ubwoba Merci JBB

  • @rasyuhi
    @rasyuhi 4 роки тому +7

    Nukuri pe u Rwanda ntirugira umwanzi twese turarukunda💓 ndagukunda cyaneee Imana ijye ihora iguha umugisha nimbaraga zo gushikama mukuri🙏🏾✊🏿

  • @hatangimanavalens-f9l
    @hatangimanavalens-f9l 6 місяців тому +2

    Ariko Mana , Byumvuhore urakaramba urambane imbaraga zo m'ubusore bwawe . Ndagukunda pee! Njye ntagihagano cyawe na kimwe kizanshika

  • @mukamanajosiane3280
    @mukamanajosiane3280 3 роки тому +8

    mubyeyi ndagushimiye byimazeyo Nyagasani akudukomereze 😍😍😍😍😍😍😍😍😍😍😍😍😍😍😍😍

    • @hatari8905
      @hatari8905 6 місяців тому

      One day woe tuzavugane inbox

  • @blacclivesmatter4637
    @blacclivesmatter4637 4 роки тому +6

    "Umugome niwe ugomba kuntinya sinjye ugomba kumutinya" ibyo nukuri Byumvuhore. Nukuri nta kindi kizito yashakaga uretse ko umututsi n'umuhutu bakongera bakicara bagasangira. Abakoze genocide bakicuza bagasaba imbabazi zivuye ku mutima abiciwe nabo bakazitanga ariko bibavuye ku mutima nta gahato. Ndabizi ko nawe aribyo ushakira abanyarwanda. Ariko ibyo abanyagitugu babibona nko kwanga u Rwanda. Ubuse turagana he? Ariko Imana yonyine izaduha ubumwe n ubwiyunge bwuzuye mu gihe Cyayo. Urakoze cyane ntwali yacu njye ndagukunda kandi ta sagesse nikintu ndafata pour garanti. N'ubuvivi bwanjye buzakumenya.

  • @munezeroclarisse8278
    @munezeroclarisse8278 3 роки тому +5

    Nanditse ndi kurira. Urakoze cyane baptist. Buri wese yumve iyi ndirimbo yawe maze agire isomo rikomeye akuramo. Ntibizongere.

  • @philibertshumbusho2496
    @philibertshumbusho2496 4 роки тому +6

    Genda Byumvuhore ufite inganzo!!! Igihugu gupfusha abantu bangana kuriya muri génocide, ariko bigasa nk'aho nta somo na rimwe byasigiye abanyarwanda, ni ushyano gusa ! Abitwaga inyenzi n'inyangarwanda, ubu barita abandi abanzi b'igihugu, ibigarasha, ibipinga n'ibindi. Mbega agahinda!!!

  • @prudencensaguye9411
    @prudencensaguye9411 3 роки тому +13

    Nishimiye kwandika ngaha nkuramutsa BYUMVUHORE Jean Baptiste kuka ata yandi mahirwe mbona yo kuzahura nawe ngo tuganire! You inspired my life during all my life even if now! I wish you the best!

  • @nzarambadeo1986
    @nzarambadeo1986 3 роки тому +13

    Disi burya intwali imenya indi ikayiririra ikanayunamira. thank you very much byumvuhore
    for the lovely song.

  • @imanirihoalexia5398
    @imanirihoalexia5398 3 роки тому +6

    Gusa yagiye igihe cye cyitageze!!! Urakoze cyane Byumvuhore.

  • @charlesmaniriho7151
    @charlesmaniriho7151 3 роки тому +7

    Uwishe Kizito nanjye niyansize kuko nasigaye ndi igihungetwe, uru rupfu nirwo rwanze kumvamo iyo mwibutse amarira aratemba cyakora byanteye ikintu cyo kutagira numwe untera gutitira byo undi hafi sinzarebera

    • @JeanYohani
      @JeanYohani  3 роки тому +4

      Ihangane ukomere kuko yasize inkuru nziza i musozi.

    • @ymy4498
      @ymy4498 3 роки тому +1

      @@JeanYohani Muraho neza muvandimwe Byumvuhore. Imana ibyumve ngusabiye umugisha kubwo gutinyuka kuririmba Kizito Mihigo.

    • @JeanYohani
      @JeanYohani  3 роки тому +3

      @@ymy4498 Urakoze, gusa ndumva nta giteye ubwoba kirimo kuririmba umuntu witwaye neza mu buzima kugira ngo n'abandi bazamufateho urugero.

    • @DanielNIYOMUGABO-lu8gz
      @DanielNIYOMUGABO-lu8gz Місяць тому

      Ndagukunda nukuri .​@@JeanYohani

  • @moisemanirabona6202
    @moisemanirabona6202 3 роки тому +5

    Ntabwo nari nzi ko ngira amarangamutima nkayo ndi kwisangana byatangiye muri aya matariki 2020 umwaka urashize ni agahinda gasa. Ariko mbikuye kumutima ngusabiye umugisha ku Mana!

  • @uwimanamarieaime8431
    @uwimanamarieaime8431 3 роки тому +4

    Ooooh twari dukumbuye ingamzo yawe urakoze cyaneee lmana itugarurire inganzo yawe niyo dusigaranye pee

  • @maturiremysoree3753
    @maturiremysoree3753 3 роки тому +8

    Smart!,.mbabajwe nuko natinze kuyumva

  • @marygracemukamana9639
    @marygracemukamana9639 4 роки тому +12

    Byumvuhore uri Intwali.
    Uwiteka azaguhe ibihembo bigukwiye
    Warakoze

  • @payirotintwari7802
    @payirotintwari7802 3 роки тому +3

    mwarakoze cane gukora iyindirimbo

  • @ntagaramacumu8303
    @ntagaramacumu8303 4 роки тому +57

    "Sinzongera kurebera " Nihubwo aringombwa tuzagende twese ariko abatindi ntibibe kabiri. Urakoze JB. Uyu ni umusanzu w'umuhanzi.

  • @bonavanturehabimana4868
    @bonavanturehabimana4868 3 роки тому +4

    Uri umuhanga pe ariko uwaturyanishije ntazagire amahoro munzuye!.

  • @Ashanti524
    @Ashanti524 4 роки тому +30

    Iyo bashaka gusibanganya umuntu bamwita umwanzi wigihugu,bari bazi ko bizakunda kuri KizitoMihigo ariko ntibyashobotse Amen 🙏🏿 🙏🏿

  • @kizitomihigo9489
    @kizitomihigo9489 4 роки тому +45

    Urakoze Byumvuhore. Wabaye Intwari ubwo wiyemeje kumuherekeza twese twarakubonye...twarabigushimiye.
    Umwanzi ni uwishe rwose KIZITO Mihigo Mutagatifu.
    Yaraturirimbiye ati: muhazi na we, bizakubere inzira y UBUTWARI.
    Nawe uri INTWALI. Urakoze. Imana iguhe Umugisha

  • @eugeniedushimimana132
    @eugeniedushimimana132 4 роки тому +10

    Byumvuhore urakoze cyane. Kizito mpora nibuka amarira akandenga maze benshi bakambwira ko nkabya bamwe bakantuka ngo twapfanaga iki? Imana izakunturize aheza. Uwakwishe nawe azapfa kandi ntibazamushyingura mu ndege. Urubanza rwawe Kizito nizindi nzirakarengane zose ndushinze Imana. Uwiyemeje kumbera Data akunda kumbwira ati uwishe ababi yamaze abeza. Shenge bahombeje u Rwanda gusa tuzahora tukwibuka. Ibyiyi isi nagahomamunwa. Sha koko burya ngo ntarupfu rwiza rubaho.

  • @SilverMuhayimana
    @SilverMuhayimana 4 місяці тому +1

    Naramukundaga mama shimimanako ❤yagiye narasarye imbabazi ❤zijyo namubababaje

  • @urimutv7436
    @urimutv7436 10 місяців тому +2

    Ntakindi uwiteka azahorere Kizito basi

  • @inganzonyayotv8570
    @inganzonyayotv8570 2 роки тому +6

    Ibihangano byawe nibyiza kongera kukumva birinshimishije kuko mu Rwanda nabajije amakuru bambwira kobatizi aho uri nibyigiciro kukumva nkumuhanzi mfatirahaho ikitegererezo

  • @DanielNIYOMUGABO-lu8gz
    @DanielNIYOMUGABO-lu8gz Місяць тому +1

    Byumvuhore ndamukunda icyazampa nkazahura nawe nashaka nkazahita nipfira.

  • @theonestebutare
    @theonestebutare 2 роки тому +2

    iyi i ndirimbo ikubyemo ubutumwa bamwe badatinyuka kuvugira ahagaragara.

  • @callixtethacienne4755
    @callixtethacienne4755 4 роки тому +45

    Iyi ndirimbo muyoherereze Kambanda, Gitwaza, Masasu, nabandi bigize abakozi bi Mana. JB urakoze cyane, turi kumwe kumutima

    • @charlyrutare5897
      @charlyrutare5897 4 роки тому +2

      Urakoze nawe! Urarikocoye!🤔🙏

    • @SuperBerya
      @SuperBerya 4 роки тому +1

      🤝🏼👍🏽

    • @aghididier3596
      @aghididier3596 4 роки тому

      Byumvuhore mfata nka uncle wanjye mfite ubutumwa bwawe buri personal kandi courage uzanyandikire nubona akanya mbuguhe

    • @rekareka1448
      @rekareka1448 3 роки тому

      Bariya nibamwe bakurikiye Yezu kubera atubura imigati amafi n‘amafiriti

  • @freedomofspeechrwanda8534
    @freedomofspeechrwanda8534 3 роки тому +4

    Uri intwari Byumvuhore, komeza ivugire abarengana !!

  • @jeanmaheshi3237
    @jeanmaheshi3237 4 роки тому +7

    Iyo mu Rwanda tugira benshi nkawe nta jenoside yari kuba mu Rwanda. Uri Intwali yu Rwanda turabigushimira.

  • @rugwironarada455
    @rugwironarada455 3 роки тому +4

    Ntabgonzongera kurebera

  • @jeanboscontirenganya5163
    @jeanboscontirenganya5163 4 роки тому +4

    MPANO Y'IMANA ku Rwanda n'abandi bumva Ikinyarwanda, uba watubwiye keretse uwashaka kuvunira ibiti mu matwi cyagwa intabwirwa. Abo na bo nizera ntashidikanya ko iyo bumvise indirimbo zawe umutima-nama ubakomanga. Imana iguhe umugisha no kuramba kandi izanakwihere Ijuru kuko umusanzu wawe warawutanze n'ubu ukibikora pe.

  • @robertrene4981
    @robertrene4981 4 роки тому +24

    Imana izamfashe umuntu wishe kizito nzasubire mu Rwanda atakiriho kuko yababaje umutima wange sinakifuza kumva ko ntuye mu gihugu kimwe numwanzi wabatagatifu mbese satani mu Rwanda, Kandi wamugome we waramwishe ariko bisa nkaho ntacyo wakoze kuko uretse gutera uRwanda agahinda wibwiraga ko kumwica byaguhesha amahoro ariko ntayo uzigera ugira turi benshi bagusabira umuvumo wamaraso yinzirakarengane wamennye ukica ukica na kizito mana we urusha sobuja satani ubugome

    • @bazimazikialexandre8917
      @bazimazikialexandre8917 4 роки тому +4

      Uramuzise?

    • @robertrene4981
      @robertrene4981 4 роки тому +3

      @@bazimazikialexandre8917 nutamumenya yamukeka harundi se utari uwishe ababyeyi be nawe akaba amwikuje

    • @robertrene4981
      @robertrene4981 4 роки тому +3

      @@bazimazikialexandre8917 bose si interahamwe zibica sizo zamenyereye kutwicira abantu

    • @ID-iy1hn
      @ID-iy1hn 4 роки тому +1

      Yarangije gupfa déjà!

    • @robertrene4981
      @robertrene4981 4 роки тому +2

      @@ID-iy1hn Amen

  • @benjaminmukeshimana968
    @benjaminmukeshimana968 4 роки тому +10

    Yampaye Inka🤦iyi yasohotse ryari ko numva ikubitiye mumavi😀😀😀😀😀😀😀 Umusaza Byumvuhore ko arimo gukora cyane nkusiganwa nigihe mwokabyaramwe. Imana ikurinde cyane mwizina rya Yesu

  • @niyimenyabyose881
    @niyimenyabyose881 4 роки тому +6

    Yewe iyi ndirimbo rwose iratuma twicira urubanza. IMANA ishobora byose niyo yo kudukiza.

  • @CUmug
    @CUmug 3 роки тому +3

    Indirimbo nziza igera ku mutima ikatwibutsa byinshi. Ntitwagaruravibihe byahise ngo duhindure amateka ariko NTIBIZONGERE UKUNDI kandi NTITUZONGERE KUREBERA

  • @Sangwa-o6m
    @Sangwa-o6m Рік тому +2

    Iyi ndirimbo ifite uburyo ifungura ubwonko😊

  • @johnkagabo4408
    @johnkagabo4408 4 роки тому +16

    Mwarakoze rwose, kuri aka Karirimbo, Muhanzi dukunda ! Respects !!

  • @jeanbapt5059
    @jeanbapt5059 3 роки тому +7

    Très bon message. A bon entendeur...Ukuri guca mu ziko ntigushye

  • @duho2024
    @duho2024 4 роки тому +58

    Intwali imenya indi,Merci Byumvuhore! Iyi message abanyarwanda twese iratureba,gusenga ntacyo bitumaliye niba bitadutsindira ubwoba bwo kwamagana ikibi.

  • @joseenrukundo7762
    @joseenrukundo7762 4 роки тому +35

    Waririmbye Rwanda dohora ngira intimba numvise ibyo rushyashya yakwanditseho...bagushinyagurira none urongeye uti:ntirugira umwanzi Kizito Mihigo: -sinamusuye muri gereza
    Sinamwihaganishije
    Sinamukomeje
    Sinamuhamagaye muri telephone ngo muhumurize
    Sinamushyinguye ngo muherekeze bwa nyuma
    *kurubu nindirimbo ze nzumva nihishe? Arikose kubera iki Rwanda ibi biba? Nyamara Rwanda dohora ntacyo dupfa kdi sinzongera gusuna... Byumvuhore Imana igihe umugisha
    Kizito Mihigo mbabarira narasunnye...

    • @mcu3064
      @mcu3064 4 роки тому +11

      @joseen rukundo iyi comment yawe inteye ikiniga... Komera muvandimwe. #twese dukwiye kwishyiraho igipimo

    • @francekaitesi2353
      @francekaitesi2353 4 роки тому +10

      Urandijije cyane, sinabikoze byose Kdi jye noneho twari tuziranye mbere yuko afungwa
      Kizito mbabarira najye

    • @joseenrukundo7762
      @joseenrukundo7762 4 роки тому +9

      @@mcu3064 turacyafite byinshi byo gukora nta rirarenge hari imikoro myinshi yadusigiye...

    • @joseenrukundo7762
      @joseenrukundo7762 4 роки тому +8

      @@francekaitesi2353 ihangane kdi ukomere

    • @joseenrukundo7762
      @joseenrukundo7762 4 роки тому +5

      @@francekaitesi2353 KMP irahari

  • @intumwazubukombe
    @intumwazubukombe 4 роки тому +18

    I believe all Rwandans to listen and accept to change

  • @SuperBerya
    @SuperBerya 4 роки тому +52

    Kizito aza mu nzozi zanjye kenshi😴🥺 . Imana imumpoberere cyane💞🙏🏻. INTWARI, MUTAGATIFU.

    • @niyigenaafissa3672
      @niyigenaafissa3672 4 роки тому +16

      Same to me he come in my dreams many times and talk to me real love

    • @SuperBerya
      @SuperBerya 4 роки тому +11

      @@niyigenaafissa3672 wow, exactly what comes into mine as well 💑. A man full of kindness and love. Oh Lord😥

    • @SuperBerya
      @SuperBerya 4 роки тому +10

      @@rukoranyangabo9128 wibeshye page. Cg urwaye mu bwonko. Fata imiti byihuse. Cg se wowe warapfuye uri idayimoni. Uwo mu Sylvester se ahubwo ni uwahe 😂😂🤣🤣🤣😂😂🤣

    • @SuperBerya
      @SuperBerya 4 роки тому +14

      @@rukoranyangabo9128 ni ubwa mbere mbonye umuntu w'ikigoryi uza gushakira attention ku ndirimbo na page nziza. Abagutumye kuzana amatiku hano hamwe nawowe mumenye ko amaraso ya Mutagatifu Kizito mwamennye azabatembana nka ya mvura itengukana imisozi. Wibeshye ko mwamwishe ariko azabaho ubuziraherezo mu mitima yacu twe abamukunda. Naho link zawe sinanakwizera ko atari virus. Ndagutsinze subira ikuzimu muri abo bicanyi batuma mwica abavuga ukuri.

    • @ntwarirugali5820
      @ntwarirugali5820 4 роки тому +9

      @@rukoranyangabo9128 wa muntu we urarwaye.

  • @bizatubirebatugaceceka9577
    @bizatubirebatugaceceka9577 4 роки тому +15

    Hoya ntugasune muvandimwe Byumvuhore, Imana ikomeze yagure inganzo yawe.

  • @mariannebaziruwiha8094
    @mariannebaziruwiha8094 4 роки тому +22

    Ku urotonde rw’ Intwari z’ u Rwanda Rushya rwa twese abakunzi ba Mutagatifu Kizito Mihigo bose tuzabashyiraho: biragaragara ko Byunvuhore na Karasira na Victoire Ingabire ndetse na Maitre PSD bazahabwa intebe y’ umwitangirizwa. Thank you 🙏 nshuti ya Mutagatifu Kizito Mihigo udusangije ibyumviro by’ umutima wawe, Byunvuhore JB, May God keep you for us who miss Mutagatifu Kizito Mihigo. amen🙏🙏🙏

  • @jc6648
    @jc6648 4 роки тому +5

    Mbega indirimbo inkoze kumutima. Murakoze cyane Byumvuhore. Message mutanze nukuri rwose, Kizito akomeze adusabire. Iyo ndebye agahinda abishi ba Kizito baduteye, nibaza Nyina umubyara uko amerewe: Imana ikomeze maman we nabavandimwe be.

  • @foodandfriendship5162
    @foodandfriendship5162 3 роки тому +5

    Iyi ndirimbo ndimonku yumva le 17.02.2021, Umwaka ushize Kizito Mihigo Yishwe

  • @Alex-tv9hr
    @Alex-tv9hr 4 роки тому +30

    Byumvuhore rwose urakoze cyane. Dore indirimbo de l'année. 👍👍👍👍

  • @saviogofficial4800
    @saviogofficial4800 3 роки тому +3

    Yoooo😥😥😥😥
    Nyagasani tabara urwanda

  • @jameskayitare3345
    @jameskayitare3345 3 роки тому +2

    byumvuhore ureba kure uvuze ukuri abantu benshi batekereza ariko batinya kuvuga ngo batarifiswa

  • @justinemirembe5164
    @justinemirembe5164 3 роки тому

    Uri uwihe byose uza habwe umugisha kuko nziko ibi byose ukora uba wiyushye icyuya

  • @chema5961
    @chema5961 4 роки тому +9

    Byunvuhore urakoze ndazi neza gahinda wahimbanye iyi ndirimbo nakatwese

  • @nshimiyimanatresor1015
    @nshimiyimanatresor1015 4 роки тому +24

    Uru ni urugamba uwo ariwe wese ufite ubumuntu agomba guhaguruka akarwana. Nta mpamvu yo gutinya umugome pe.

    • @inkotanyicyane4683
      @inkotanyicyane4683 4 роки тому +2

      Ese umugome muba muvuga ni nde??? Muzarinda musaza ntacyo mugezeho. Kwigomeka ku buyobozi ntacyo bimaze. Kandi twese tuzapfa. Gupfa rero ntabwo ari igitangaza kandi buri wese agira uko azapfa. Ntimukagendere mu kigare. Ujye wita ku bikureba ibitakureba/ibyo udafitiye gihamya ntibikagutware umwanya. That is my advice.

  • @twasabamunguprimien4392
    @twasabamunguprimien4392 3 роки тому +3

    Nibyo koko, ntidukwiye kurebera

  • @augustinmfitumukiza9805
    @augustinmfitumukiza9805 3 роки тому +11

    Amen Nukuri Imana Ikomeze Ikwagure Byumvuhore Ntamwanzi Tugiraaaa♥

  • @karomanio
    @karomanio 4 роки тому +7

    urakoze bwana byumvuhuhore nubwo iyi ndirimo ishegeshe imitima ariko ni ngombwa kuko benshi mu banyarwanda baratannye ,imitekeze n,imikorere yabo irutwa na shitani! urakoze rwose muhanzi wa benekanyarwanda!

    • @dodabisman7590
      @dodabisman7590 4 роки тому

      inkuru isohotse aka kanya ua-cam.com/video/dTjp14mP7hM/v-deo.html

  • @vedastemurayirekaber5403
    @vedastemurayirekaber5403 4 роки тому +6

    Byumvuhore we!niwowe dusigaranye nyuma ya Rugamba na Kizito!Ntawundi mbona.ndifuza na kakaririmbo kawe ngo hari byinshi cyane unyuramo ugatekereza,kenshi ugasanga bishusha n'amayobera washaka kubishyira ibwonko bikanangira ukabihatamo byanga ntiduhuze!Imana ibane nawe kandi ikuturindire tujye dukomeza kumva impanuro nziza zawe.iyi irasa na yayindi yawe yitwa mana ube hafi!uvuga uko bajya mu misa bameze none n'aha uti gusenga ntacyo bimaze kuko ubwoba buruta uwo usenga.nibyo kabisa,ubwoba butuma benshi baba ba mpemuke ndamuke na nyamujya iyo bijya nyamara bazi ukuri kose
    !

    • @johnkagabo4408
      @johnkagabo4408 4 роки тому +3

      Vedaste, aho ntubeshye !! Hari ndirimbo ye nakundaga ...Ngo Sinkamenye ko ari bwo bwa nyuma !! Nayumvaga nkiri muto !! Abahanzi nka Byumvuhore ni Impano y' Imana ku Banyarwanda !! Abahanzi nka we, badufasha muri ubu Buzima bw'Isi butororoshye !!

  • @JohnPaul-lu6kr
    @JohnPaul-lu6kr Рік тому +3

    Ubwoba buruta uwo usenga

  • @Ingabire-e7z
    @Ingabire-e7z 12 днів тому +1

    Iyi ndirimbo irandijije pe
    Kizito sinzamwibagirwa ampora ku mutima noneho iyo numvishe indirimbo ze numva ubuzima bwanze noneho pe😭twaragukundaga ariko ugenda ntiwadusezeye kuko nae utaruzi ahugiye gusa iteka duhora turimwe nubwo turakubona face to face😢

  • @francoisensengiyumva6230
    @francoisensengiyumva6230 3 роки тому +8

    Ça, C'est bien envoyé à notre conscience. Nous prouvons notre foi en Dieu par nos actes et non par nos discours ou même par le nombre de prières que nous répétons ... C'est par nos actes, surtout au milieu du chaos. Abumva nitwumve! Gratitude à vous L'artiste.

  • @gaspardlizaa9873
    @gaspardlizaa9873 3 роки тому +4

    Urakoze cyane byumvuhore

  • @christianMizero
    @christianMizero 6 місяців тому +2

    Uririmba Neza Nkunda indirimbo zawe

  • @johnbaptistmusoni3610
    @johnbaptistmusoni3610 4 роки тому +12

    Merci Mon Frere, nongeye kukubona uko nari nkuzi (umunyarwenya w'umutaripfana, umunyakuri gusa gusa) nigeze gushaka kukwibutsa ko padiri Ferepo wamubeshye amakuru mpita numva indirimbo wayisohoye. Washyinguye Kizito numva ntacyo utangaje none indirimbo zose wasohoye nyuma y'urupfu rwe zabereye benshi cg bose ko uri wa wundi navuze kandi nshima. Uwaduha benshi nkawe.

  • @goodluckjoy9743
    @goodluckjoy9743 4 роки тому +6

    Ikiniga kiranyishe, amarira aratemba amatana no kwongera gutekereza ukuntu abanyarda babaye inyamanswa mu bwicanyi bwose bwabaye n’uburi kuba uyu munsi! Mana dohora tugire umutima wa kimuntu twese abo turi. Girira impuhwe abo wabyaye Rda🤲🏿 igisha urukundo aho kwigisha ubwoba no kwishishana

  • @Donãespérance
    @Donãespérance 4 роки тому +6

    Niba kizito yarashatse guhunga nk'uko babitubwiye uwamuvugirije induru azapfe yangara abundabunda abure n'umuha amazi yo kunywa.

  • @sikubwabojean-marie5060
    @sikubwabojean-marie5060 4 роки тому +2

    Komera Byumvuhore. Turagushimiye kuraka karirimbo. Uri intwari kubona utobora ukavuga naho abandi baracececetse. Tugukomeye amashi yurufaya.Imana ikomeze ibarinde. Kizito mutagattifu ukomeze kudusabira no gusabira u'Rwanda.

    • @dodabisman7590
      @dodabisman7590 4 роки тому

      inkuru isohotse aka kanya ua-cam.com/video/dTjp14mP7hM/v-deo.html

  • @gatoregclovis8210
    @gatoregclovis8210 4 роки тому +11

    Urakoze cyane JB byumvuhore weee uri intwari pee naho Kizito ntiteze kuzakwibagirwa nagato urakoze cyane turagukunda cyane
    🎶🎶🎶👏👏👏👏👏👏👏👏👏👏🎶🎶🎶

  • @JohnJohn-ql5xu
    @JohnJohn-ql5xu 4 роки тому +7

    Yoôo imana ishimwe ku bwawe muvandimwe Byumvuhore. turagukunda nubwo twese utatumenya. ntushobora kumva ukuntu nk'ubu uba utwubatse abari bamaze kwiheba ko nta banyarwanda bazima bakibaho. iyo bigeze kuri twe twitwa ko twicitse kw'icumu dutererana mugenzi wacu nka KIZITO wemeye gupfira amahoro agahinda karandenga. twarokokeye icyi niba twarahindutse abicanyi n'abagambanyi ku bacu twasigaranye ? harya ngo turashimisha abasahuriye mu gahinda kacu bakikubira n'uducye twiza twari twasigaranye? nimucyo tuve ibuzimu tujye ubuntu. twanjye ikibi kabone niyo cyaba gikozwe n'uwo twibeshyega ko ari mwene wacu.
    KIZITO ati UZABE INTWARI.
    turwanye ikibi ubwoba b'ibisambo

  • @innocentnezehose8232
    @innocentnezehose8232 4 роки тому +46

    This song is so emotional, thank you byumvuhore for refreshing people’s memories. Keep giving us redirections hopefully people will stop their wrongdoings against human !!!

    • @BooksSignsSymbols
      @BooksSignsSymbols 3 роки тому +5

      Ukuntu indiza buri gihe ariko nokureka kuyumva bikananira ngahora nza kuyumva aha! Ngo nuko ubwenge buva kugihe ubwoba buduhindura ibishushungwe💔

    • @m.vavarwogera7615
      @m.vavarwogera7615 3 роки тому +3

      Sha nangrr ndayikuuunda nkumva inyigishije byinshi

  • @rukundothaciem7484
    @rukundothaciem7484 4 роки тому +6

    Imana ikongerere disi kurama uzabone urwanda twese twifuza ko ruha burimunyarwanda wese agaciro

  • @arletteumutesi8926
    @arletteumutesi8926 4 роки тому +11

    Umugabo nyamugabo Byumvuhore! Inyigisho za Kizito turakomeza tuzizirikana. Urakoze gukora indirimbo nk'iyi y'ingirakamaro.

  • @rugambaemmy7632
    @rugambaemmy7632 4 роки тому +3

    Wuw urubwiruko tugomba kujyira ubumuntu nkubwo yatwigishije ..urakoze .muhanzi , w,imana. Nyagasani agume akurindirubujyingo.

  • @allsoccershighlights8593
    @allsoccershighlights8593 4 роки тому +14

    Ooh what a message Oya ntidukwiye kurebera dushigikire ukuri nibwo butabera dukundane , dushigikire ubumwe nubwiyunge twuse ikivi cya mihigo . Urakoze kubutumwa bwiza Jb byumvuhore kdi umukristu nyawe nurenganura abababaye akavugira abatagira kivugira naho kwirirwa mumasinagogi udakora ibyo ntacyo bimaze

    • @dodabisman7590
      @dodabisman7590 4 роки тому

      inkuru isohotse aka kanya ua-cam.com/video/dTjp14mP7hM/v-deo.html

  • @mcu3064
    @mcu3064 4 роки тому +8

    Urakoze cyane Mubyeyi Byumvuhore, iyi ndirimbo twese abanyarwanda iratubwiye. Dukwiye kwisuzuma PE Kandi tukavugira hamwe Ngo #Oya waya ntabwo nzongera gusuna 💪🏾

  • @ellahelene8283
    @ellahelene8283 4 роки тому +10

    Ntirugira umwanzi byo rwose! Hari nundi muntu babeshya ko rwatwaye! Narinzi ko rutapfa kumutinyuka

  • @veritastv8204
    @veritastv8204 4 роки тому +3

    Komerezaho ntucike intege tukuri inyuma urwanda rwungutse indi ntwali 👏🏾👏🏾👏🏾👏🏾👏🏾👏🏾

    • @dodabisman7590
      @dodabisman7590 4 роки тому

      inkuru isohotse aka kanya ua-cam.com/video/dTjp14mP7hM/v-deo.html

  • @emmanuelurimube6778
    @emmanuelurimube6778 4 роки тому +4

    Murakoze cyane Byumvuhore JB turakwemera turagukunda wa muvandimwe we, kuko uri umuhanzi ugaragaza gutanga ubutumwa bukwiriye kandi bwo kubaka abantu bafite umutima. Imana ikomeze kukongerera iminsi yo kubaho kugirango ukomeze umurimo wo kuduhugura no kutwigisha urukundo.

  • @dusabimanaengelbert970
    @dusabimanaengelbert970 4 роки тому +11

    Merci beaucoup Byumvuhore Jean Baptiste pour cette belle Chanson. Vraiment émouvant pour ton inspiration mais aussi pour la reconnaissance de l'oeuvre de l"Artiste Musicien et ami KIZITO MIHIGO qui restera éternelle pour un changement radical et Humanisant. MERCI et que KIZITO se repose en Paix en veillant sur le Rwanda

    • @pamois2638
      @pamois2638 4 роки тому +1

      on a besoin de sa bienveillance et de ses prières pour un rwanda réunifier car rien n'est fait pour la paix totale, tout est mis sous silence avec une main de fer pour taire toute voix et écraser un pleuple déjà à genoux!!!àprès kagamè personne n'y pense et le plus dur nous attend car il n'est pas du tout éternel à moins que je me trompe! unions de prières frères et soeurs dans le CHRIST

  • @urujenichristine5507
    @urujenichristine5507 4 роки тому +3

    Imana ishimwe

  • @delphineMihigowakibeho
    @delphineMihigowakibeho 4 роки тому +9

    So emotional . RIP my lovely brother Kizito. Nyagasani akomeze agutuze aheza kdi tubana buri munsi kuko nta munsi washira ntakubonye mu nzozi,my heart was broken since that day till the day we ll meet again

  • @KemyShow
    @KemyShow 4 роки тому +3

    Indirimbo nziza cyane.urakoze cyane @Byumvuhore 👏🙏💞.Koko intwali ziramenyana,Mutagatifu Kizito komeza kudusabira ahuri kwajambo dore ntago tworohewe hano kwisi.

    • @dodabisman7590
      @dodabisman7590 4 роки тому

      inkuru isohotse aka kanya ua-cam.com/video/dTjp14mP7hM/v-deo.html

  • @davidnshuti597
    @davidnshuti597 4 роки тому +5

    Uri umuhanzi JB Byunvuhore. Imana izakurinde kdi izaguhembere ibikorwa byawe byiza

  • @sserulekemustephen6566
    @sserulekemustephen6566 3 роки тому +3

    merci papa

  • @izabayobernadette2495
    @izabayobernadette2495 4 роки тому +16

    Kmp akira intashyo uroze cyanee ugira amahoro muvandimwe!!

  • @voiceforvoicelessinrwanda
    @voiceforvoicelessinrwanda 4 роки тому +8

    Turacyasuna disi, erega twabaye ibikange, ntawe udatinya inkota.

  • @kenethrukundo8376
    @kenethrukundo8376 4 роки тому +4

    Merci beaucoup, Ni byo Abagome nibo bakwiye kugenda bunamye. Ibi bigomba kurangira ndakangurira abakunzi ba Kizito gushyira amanga nibura bakamwibuka ku bwinshi

  • @Mwalimu_Ben123
    @Mwalimu_Ben123 4 роки тому +38

    Njya gutangira kumwibagirwa nkongera nkamwibuka.Agahinda gashira akandi kageze ibagara.Ngayo nguko

    • @rwandanziza1602
      @rwandanziza1602 4 роки тому +5

      mpole Ben

    • @SuperBerya
      @SuperBerya 4 роки тому +9

      Ntabwo uzamwibagirwa, Imana ntiyabyemera. Komera.

    • @hellesenscruz7881
      @hellesenscruz7881 4 роки тому +11

      Kumwibagirwa nicyaha ahubwonge numva mbonye abantu twakorana groupe yokugya tumwibuka kumatarikiye akomeye mubuzima kugirango atazibagirana
      1igihe yavukiye tukabwibuka igihe bamufunga igihe bamufungura doreko yariyaradusabye kugya tumufasha gushimirimana mumasengesho yimisi icenda mbereyifungurwarye numusiyapfiriyeho intari yacu kd yisi nijuru ntitukayibagirwe

    • @sibodan8315
      @sibodan8315 4 роки тому +4

      Nukuri Mana sinzi ikyo nzakora kugirango Wenda nibagirweho gato mihigo wacuu gusaa byumve uhore urakoze

    • @Ashanti524
      @Ashanti524 4 роки тому +8

      Sibo Dan oya uzihangane ntitukamwibagirwe nagato!!Iyo ntekereje u Rwanda mpita ntekereza KizitoMihigo 🙏🏿

  • @ameliaamelia2491
    @ameliaamelia2491 4 роки тому +5

    Urakoze cyane nshuti y abanyarwanda, mukunzi w amahoro, muhanzi dukunda JB. Mutagatifu Kizito Mihigo akube hafi kandi twese adusabire 🙏🙏

  • @hellesenscruz7881
    @hellesenscruz7881 3 роки тому +1

    Kizito iyindirimbo interintimba nibukako utakiriho

  • @NarutoUzumaki-wo4hk
    @NarutoUzumaki-wo4hk 4 роки тому +1

    Umugabo Byumvuhore uruta abandi bafite ingingo zose babaye ibibwa gusa .

  • @FantomasPK
    @FantomasPK 4 роки тому +10

    Merci encore J. B. 🙏 🙏 🙏
    Je ne te remercierai jamais assez !
    Iyakuremye ikurinde kandi igukomereze iyo nganzo!

    • @dodabisman7590
      @dodabisman7590 4 роки тому +1

      inkuru isohotse aka kanya ua-cam.com/video/dTjp14mP7hM/v-deo.html

  • @maumau3870
    @maumau3870 4 роки тому +1

    Byumvuhore, wongere kundiza. Urakoze kuririmbira uyu muvandimwe. Imana ikongerere umugisha

    • @dodabisman7590
      @dodabisman7590 4 роки тому

      inkuru isohotse aka kanya ua-cam.com/video/dTjp14mP7hM/v-deo.html

  • @marygracemukamana9639
    @marygracemukamana9639 4 роки тому +1

    Bari kumuhisha ni uko bamwe bifashe kuko batarakira ibikomere
    Nawe usubire inyuma ushishoze neza nta marangamutima urasanga utabarenganya

  • @kalizaaline5622
    @kalizaaline5622 4 роки тому +5

    Merci merci beaucoup Byumvuhore nukuri uri intwali kandi natwe ntituzongera kurebera.