Yesu ni Muntu Ki?

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 21 лют 2023
  • Ni nde Yesu? Irebere uyu murongo utangaje dusanga muri Yohana 1:1 & 3 uvuga ko:
    “Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana ... Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we”.
    Hashingiwe kuri ibi, Jambo wari kumwe n’ Imana kandi akaba Imana yaremye ibintu byose. Ariko se ni nde Jambo? Muri Yohana 1:14, Bibiliya itubwira ko “Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe”. Mubagize ubutatu, Yesu ni we wenyine wigize umuntu. Bityo rero Yesu ni we Jambo. Yesu ni we Muremyi. Hakiriho gushidikanya, mu Baheburayo 1:1 na 2 havuga ko:
    “Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi”.
    Abakolosayi 1:16 na ho havuga kuri Yesu ko: “Muri we [Yesu] ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.”
    Mu Byahishuwe 14:7 haduhamagarira kuramya “Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko.” Mu yandi magambo, tugomba kuramya Yesu-we Muremyi w’ ijuru n’ isi.
    Muri Matayo 28:18-20, Yesu agira ati:
    “Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru
    no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”

КОМЕНТАРІ •