Це відео не доступне.
Перепрошуємо.

Ese Yesu ni Imana?

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 21 лют 2023
  • Benshi baribaza bati: Ese Yesu ni Imana? Yigeze se yivugaho kuba Yo? Hari igihamya cyo muri Bibiliya kigaragaza ko Yesu ari Imana se? Nishimiye kugira nti: “Yego!” Reka noneho turebe bitanu muri ibyo bihamya!
    Igihamya cya #1, mbere na mbere, umunyabubasha w’ ikirenga mu isanzure-Imana Data-yita Yesu Imana! Biboneka muri Zaburi 45:6 no mu Baheburayo 1:8, hagira hati: “Ariko iby’Umwana wayo byo yarabyeruye iti “ Intebe yawe Mana, ni iy’iteka ryose, Inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka.”
    Igihamya cya #2, Yesu yahamije ko ari Imana ubwo umutambyi mukuru yavugaga amagambo aboneka muri Mariko 14:61-62 agira ati: “Mbese ni wowe Kristo koko, Umwana w’Imana idahinyuka?” Yesu aramusubiza ati “ Ndi we, kandi muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana aje ku bicu byo mu ijuru.”
    Igisubizo cya Yesu ngo “NDI WE” ni kimwe n’ icyo Mose yaherewe ku gihuru cyakaga umuriro ubwo yabazaga Imana izina ryayo, maze mu Kuva 3:14-15 tukabwirwa ko Imana yamusubije iti:
    “NDI UWO NDI WE.” Kandi iti “ Abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘NDIHO yabantumyeho.’ ” Kandi Imana ibwira Mose iti “ Abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘UWITEKA, Imana ya ba sekuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho, iryo ni ryo zina ryanjye iteka ryose, urwo ni rwo rwibutso rwanjye ruzahoraho ibihe byose.’”
    Iyi ni yo mpamvu umutambyi mukuru yarakariye Yesu cyane maze akamushinja kwigereranya bitewe n’ uko mu gusubiza atyo, Yesu yari ahamije ko atari umwana w’ Imana gusa, ko ahubwo ari na we Mana ya Aburahamu, Isaka na Yakobo! Ibi bishobora gusa nk’ ibikubereye ibonekerwa rishya, gusa Bibiliya agaragaza neza ko Yesu yari umunyamuryango ushishikaye w’ Ubutatu mu Isezerano rya kera, wayoboye abantu be mu gihugu cy’ isezerano binyuze muri Mose.
    Ashorewe na Mwuka Wera, mu 1 Abakorinto 10:1-11 intumwa Pawulo yimeza ko Yesu yari kumwe na Mose n’ Abisiraheli mu butayu. Wibuke gusoma mu 1 Abakorinto 10:1-11, Pawulo arerura ku murongo wa 4 maze akavuga ko Urutare rwa Mwuka ryabakurikiraga mu butayu yari Kristo! Ku murongo wa 9, Pawulo na none atubwira ko Abisiraheli mu butayu bagerageje Kristo, maze bakicwa n’ inzoka.
    Igihamya cya #3, mu kubaza abigishwa ati: by asking His disciples “Abantu bavuga ko ndinde?” Muri Matayo 16:16-17 , Yesu yahamije ko ibonekerwa mvajuru rya Petero ry’ uko Yesu ari Kristo agira ati: “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru”.
    Igihamya cya #4, mu gitabo cya Luka, Yesu-ariho avuga ku Bumana n’ Ubumuntu Bye-avuga impamvu yaje muri iyi si. Muri Luke 19:10, Yesu agira ati: “Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.” None reka nkubaze: Ni nde wundi utari Imana wakiza abazimiye? Igisubizo gisangwa mu Byakozwe n’ Intumwa 4:12 havuga ibya Yesu ngo: “Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.”
    Abakiristo bizera Bibiliya bemera ko Imana ari Umuremyi, gusa wari uzi ko atari Data, ko ahubwo ari Yesu waremye byose? Hano hari igihamya cya #5. Reba uyu murongo utangaje dusanga muri Yohana 1:1, 3 hagira hati: “Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana … Ibintu byose ni we wabiremye.”
    Hashingiwe kuri ibi, Jambo wari kumwe n’ Imana kandi akaba Imana yaremye ibintu byose. Ariko se ni nde Jambo? Muri Yohana 1:14, Bibiliya itubwira ko “Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe”. Mubagize ubutatu, Yesu ni we wenyine wigize umuntu. Bityo rero Yesu ni we Jambo. Yesu ni we Muremyi.
    Hakiriho gushidikanya, mu Baheburayo 1:1 na 2 havuga ko: “Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi”.
    Abakolosayi 1:16 na ho havuga kuri Yesu ko: “muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.” Mu Byahishuwe 14:7 haduhamagarira kuramya “Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko.” Mu yandi magambo, tugomba kuramya Yesu-we Muremyi w’ ijuru n’ isi.
    Muri Matayo 28:18-20, Yesu agira ati: “Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”

КОМЕНТАРІ •