355 Turakuramya Mana by Cantate Domino SDA Choir official

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 10 лют 2025
  • Tunejejwe no kubagezaho indirimbo ya 355 Turakuramya Mana, mu buryo bw'amajwi (audio) n'amagambo yanditse (lyrics) kugira ngo abayikeneye bayibone ku buryo buboroheye kandi biborohere kuyiga. Ni indirimbo ya 5 mu ndirimbo 25 zigize umuzingo wa cumi na kabiri wa Cantate Domino Choir SDA, nk'uko ziri mu gitabo cy'Indirimbo zo Guhimbaza Imana, cy'itorero ry'Abadiventiste b'umunsi wa karindwi mu Rwanda. Iyi ndirimbo iririmbwe ku buryo bwemewe n'iri torero.
    Intego ya Cantate Domino SDA Choir Kigali - Rwanda ni ugushyira mu majwi indirimbo zo mu gitabo cy'Indirimbo zo Guhimbaza Imana cy’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda no kuzishyira ku ma CD (audio) ikanazikorera amashusho (Visuel), zigafasha abizera b’ Itorero n’abandi bakunda izi ndirimbo mu kuziririmba bubahiriza amanota yazo, ku buryo bwubahiriza amajwi ane azigize.
    Mbese ukeneye gukomeza kudushyigikira muri uyu murimo w'ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana? Ibitekerezo byanyu tubiha agaciro cyane! Twandikire kuri cantatedominoinfo@gmail.com
    Dufatanye Guhimbaza Imana tukiri mw'isi, tunitegura kuzafatanya mu kuyihimbaza turi mw'ijuru. Imana ibigushoboze!

КОМЕНТАРІ • 6