Abahowe Imana b’i Bugande ni urugero n’ishema ry’Abalayiki | Padiri Théophile NIYONSENGA

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 26 сер 2024
  • Bavandimwe, turahimbaza mu Rwanda umunsi mukuru w’Abahowe Imana b’i Buganda. Ni n’umunsi mukuru w’Abalayiki. Umunsi mukuru mwiza ku Balayiki bose.
    Kiliziya ni iyacu twese ababatijwe, abitegura kubatizwa n’abandi bose bashakashakana Imana umutima utaryarya.
    Karoli Lwanga na bagenzi be bahamije Imana aho rukomeye n’ubwo bari bakiri abakristu bashya ndetse na bamwe muri bo bari bakiri mu bwigishwa bitegura batisimu. Bunze ubumwe n’Imana mu buryo buhamye, bunga kandi ubumwe hagati yabo, baterana akanyabugabo ku buryo nta n’umwe muri bo wabaye ikigwari cyangwa umugambanyi ngo abe yatatira ukwemera kwe. Bapfuye kigabo nako gitwari banga kwasamira indonke z’iyi si no gukeza umwami gica, baremera barapfa kuko bizeraga izuka.
    Ababatijwe, ntitukemere ko hari icyazadutandukanya n’urukundo rwa Kristu. Byaba ibyago by’agahomamunwa nk’ibyo twanyuzemo mu Rwanda by’umwihariko genocide yakorewe abatutsi mu 1994, byaba ibindi bizazane isomo rya kabiri ryarondoye: ibyago, agahinda, ibitotezo, inzara, ubukene, imitego, inkota (Rom 8,35) ndetse nongereho n’iki cyorezo cya covid 19 nta na kimwe cyagombye kudutandukanya n’urukundo rwa Kristu.
    Icyumweru cyiza kuri mwese
    Padiri Théophile NIYONSENGA
    yezu-akuzwe.or...

КОМЕНТАРІ • 2