Uri muri Kristu wazutse, niyere imbuto za Pasika | Padiri Théophile Niyonsenga - Catholique Rwanda

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 12 вер 2024
  • Utewe ishema no kuba uwa Kristu niyirinde amagambo atagira ibikorwa bizima biyaherekeza cyangwa biyahamya. Mu Ibaruwa ye ya mbere, Yohani ati: “Twana twanjye, ntitugakundane mu magambo no ku rurimi, ahubwo mu bikorwa no mu kuri. Ni ibyo tuzamenyeraho ko turi ab’ukuri, maze tuzabonereho guhesha ituze umutima wacu imbere y’Imana”. Umukristu nyakuri yirinda kuba uw’amagambo ahubwo agaharanira kuba uw’Ijambo. Ntavugaguzwa bimwe byo kwemeza, kubaka izina, gutera igipindi na za siyasa zidashingiye ku bikorwa no mu kuri. Umukristu igihe ahamije Kristu n’ubuzima bwe buhamanya n’urukundo n’ukuri nibwo aba avuze irizima. Mutagatifu Pawulo wa VI yagize ati: Isi ya none ntikeneye cyane abogezabutumwa b’akarimi keza, ahubwo ikeneye cyane abahamya Kristu mu mvugo n’ingiro byiza.
    Padiri Théophile NIYONSENGA
    Umusaseridoti wa Diyosezi ya Nyundo.
    yezu-akuzwe.or...
    #Pasika

КОМЕНТАРІ •