Murakora ku bw' ibiganiro .Mu mateka y' u Rwanda higishijwe mu kinyoma ubutwari,gukunda Igihugu ariko nta numuntu bwigishijwe. Intwari,ukunda Igihugu ni uwishe ni uwihoreye n' ibindi. Ubwoba washakishiriza muri za 59 na 90,94 ariko muri za 73 higanjemo ubugome bikomeye,ubwoba bwo bufitemo uruhare ruto kuko bariya bantu 78 bishwe ku bwa Habyarimana na ngufu bari bafite.Igihe nta numuntu,higanje ingano z' umuntu 1,igihe ubutwari Ari uko nabivuze nta kizahinduka!!
Icyakora, NTIBITURA ni uwo kugawa rwose! Kuba yaranze kugira icyo abivugaho na gato, ni ibisobanura neza ko yishinja ariya mafuti bakoze muri 73 na nyuma yaho, yo gukuraho ubutegetsi, gufata, gufunga, kwica urubozo no kwica burundu abanyapolitiki ba repubulika ya mbere, ndetse no gutoteza imiryango yabo yari yarasigaye. Ubona byibuze ko NTIBITURA arutwa n'abashoboye kuvuga muri ibi biganiro (nubwo nabo batubeshye) nka SERUBUGA, ZIGIRANYIRAZO, BURASA, SEBATWARE, na SIMBA. Bwana NTIBITURA, uzirikane ko nta muganda utanze ku bwiyunge bw'abanyarwanda. IMANA izabikubaza. Bwana VENUSTE NSHIMIRIMANA ubwo murangije ibi biganiro, hasigaye kubikorera igitabo. Muzaba mugize neza cyane wowe na ETIENNE KAREKEZI.
Ruhasha epimak we ko yemeye gukorana nabo....?
Ntakimwe kigaragara cyatumye Habyarimana yica bariyabagabo. Gusa fagitire twishura nibyizako nabahungube nabakobwa yemwe umugore nabaramube dufatanije kuyishyura.
abagabo batatu baguye kuri zahabu ifite agaciro kanini barangije batuma umwe ngo najye kugura inzoga ninyama barye banywe bishime ko basezeye ubukene
abasigaye kuri ya zahabu bigira inama ko mugenzi wabo nagaruka bamwica bakayigabana ari babiri aho kuyigabana ari batatu
mugenzi wabo wagiye kugura ibinyobwa nawe yigira inama yo gushyiriramo uburozi bamwe babiri basigaye noneho ya zahabu akayiharira ntagire uwo bayigabana
niko byagenze amaze kuhagera baramwishe basigara barya ibyo yarazanye nabo nyuma yakanya gato bicwa na bwa burozi zahabu isigara igabanwa nabatarayivunikiye
aha twagombye gukuramo isomo ko kwemera gusangira ariwo muti urambye uretse ko no mu kinyarwanda bavuga ngo inda nini yishe nyirayo
Wicunge
Murakora ku bw' ibiganiro .Mu mateka y' u Rwanda higishijwe mu kinyoma ubutwari,gukunda Igihugu ariko nta numuntu bwigishijwe. Intwari,ukunda Igihugu ni uwishe ni uwihoreye n' ibindi. Ubwoba washakishiriza muri za 59 na 90,94 ariko muri za 73 higanjemo ubugome bikomeye,ubwoba bwo bufitemo uruhare ruto kuko bariya bantu 78 bishwe ku bwa Habyarimana na ngufu bari bafite.Igihe nta numuntu,higanje ingano z' umuntu 1,igihe ubutwari Ari uko nabivuze nta kizahinduka!!
Ingabo umuntu yishyiriyeho!!
ari kayibanda yazize gushaka kwikubira ubutegetsi (kubufata ukarobesha abo wishakiye abo udashaka ukabaheza ukabagira abacakara)
ntekereza ko nabo yasimbuye aricyo bazize
na habyarimana nawe nibyo yazize
nabamusimbuye nabo batabyitwayemo neza bashobora kuzabizira
umuti urambye ngo bihagarare nukwemera gusangira ubutegetsi muri transparence nushaka kuzana umutima wo kwikubira akamaganwa kandi atamaganywe nabashaka kwikubira nabo ahubwo bakeneye guteza imbere umuco wo gusangira muri transparence
Icyakora, NTIBITURA ni uwo kugawa rwose! Kuba yaranze kugira icyo abivugaho na gato, ni ibisobanura neza ko yishinja ariya mafuti bakoze muri 73 na nyuma yaho, yo gukuraho ubutegetsi, gufata, gufunga, kwica urubozo no kwica burundu abanyapolitiki ba repubulika ya mbere, ndetse no gutoteza imiryango yabo yari yarasigaye.
Ubona byibuze ko NTIBITURA arutwa n'abashoboye kuvuga muri ibi biganiro (nubwo nabo batubeshye) nka SERUBUGA, ZIGIRANYIRAZO, BURASA, SEBATWARE, na SIMBA.
Bwana NTIBITURA, uzirikane ko nta muganda utanze ku bwiyunge bw'abanyarwanda. IMANA izabikubaza.
Bwana VENUSTE NSHIMIRIMANA ubwo murangije ibi biganiro, hasigaye kubikorera igitabo. Muzaba mugize neza cyane wowe na ETIENNE KAREKEZI.
Bazabanze basinye agreement ko nta wuzabizira (nka Buyoya i Burundi), ubundi tuzamenya ukuri.
Uwo Gasimba Francois-Xavier hari aho agera akavuga ubusa! Ko numva yirata ubugabo se ngo yanditse "Isiha rusahuzi" (kandi ntihagire icyo bamutwara), kuki kuva mu 1994 yaruciye akarumira? Abona ibyo byo gusahura byarashize cyangwa byikubye inshuro zitabarika? Ni inganzo ye se yakamye? Ibi ni ukurata inkovu z'imiringa! Azongere atinyuke yandike ibimeze nk'ibyo kuri iyi ngoma ya F.P.R, maze abone avuge ibyo kwitanga no gupfa! Ibi byose ni bimwe byo kuvuga amagambo menshi atagira ibikorwa, byo kwisihinga mu mateka aho kuramira abari mu kaga ubu. Ariko burya nyine ngo: "iyaguye ntawe utayigera ihembe!"
Ahubwo ni wowe uvuze ubusa. none se ko Gasimba yagize icyo yanditse wowe niba ufite icyo wandika wacyanditse.
wowe ubona kwica ton parrain bigomba kugenda gutyooooo gusa buheriheri. Ko bari bafashwe bagafungwa, kubica en plus kubica urubozo byari bimaze iki ? urabona batarusha ubugome meme Shitani.