Urakoze cyane Padiri wacu dukunda, kutwibutsa ko imibiri yacu izazuka. Kuba umubili wa Mt Theresa wa Avila utarigeze ushanguka, ni ikimenyetso gikomeye muri Kiliziya Gatolika. Ese Padiri, ntakuntu Kiliziya yareba aho imva ya Padiri Guy Claessens ishinguwemo umubili we, yahora iwusura kugira ngo irebe niba umubili we nawe utarashangutse? Aha ndabivuga kubera impamvu nyinshi. Padiri Guy Claessens ni umupadiri w' intangarugero muba Padiri bose nabonye. Padiri Guy Claessens, yari yicaye iwabo i Burayi, Imana imusaba kujya gushinga mu Rwanda icyo yise Foyer de Charité de Remera- Luhondo. Aho hantu ntiyarahazi na busa, ni Imana yamugiye imbere irahamwereka,. Imusaba kuhubaka no kugira ngo abakristu bose babishaka baze bahagana mu kwiherera basenga, bakanigishwa iby' urukundo rw' Imana. Padiri Guy Claessens yajye mu Rwanda atagira urupfusha( ifaranga) na rimwe. Ariko kubera kubaha Imana, yarabikoze, kandi arahubaka, arahasukura, hanogera Imana. Abihayimana bose bo muri grand Lac niho bazagazaga kwiherera, bumva ijambo ry' Imana, bakivugurura mu kwemera. Yewe n' abalayiki benshi bahavomye ukwemera kudasanzwe. Padiri Guy Claessens, mu kwigisha kwe, ntiyarasanzwe, kuko yari afite umwihariko we wenyine wo gukundisha abantu Imana , Yezu na Bikira Mariya. Ubwe yivugiraga ko akunda Bikira Mariya byahebuje,anasaba busi wese kumukunda abigiriye urukundo rw' Imana yamuhisemo isi itararemwa, akatubyarira umucunguzi.. Ko mu byamuzanye i Rwanda, ari ugutegura ku kuza kwa Yezu na Bikira Mariya mu Rwanda, nubwo ateruraga ngo avuge ko ari i Kibeho. Yungamo ati umutima utazirinenge wa Bikira Mariya,uzatsindira i Rwanda, nkuko byavuzwe mu ibonekerwa rya Fatima muri 1917. Ko amahanga yose azayoboka Urwanda, mu kwizihiza ugutsinda kwa Kristu n' umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Ntibyarangiriye aho. Mu kwiherera i Remera- Luhondo, guhera saa munani kugeza saa cyenda, habaga hateganijwe kuvuga ishapule na Rosali buri munsi. Mbere yo kujya kuryama, Padiri Claessens yibutsaga abajye muri Retraite kuvuga ishapule mu byumba byabo biherereye. Akanaha buri wese ishapule yo kuvuga asabira isi n' abatemera bose. Icyantangaje kuri uyu mu Padiri, ni uko ibyabereye i Kibeho byose, yari yarabivuze mu nyigisho ze. Buri mugoroba, guhera saa kumi nimwe, yasomaga Misa munzu y' ababikira bita les Carmélites bari kuri uwo musozi wa Remera - Luhondo. Abakurikiye izo Misa ze zose, wabonaga ko atari we uzisoma, ko ari Nyagasani Yezu uzisomera. Kuko wobonaga izo Misa zitangaje cyane, imbere y' imbaga y' ababikira ba Carmélites hamwe n' abajye muri Retraite bose. Homélies zose za Padiri Claessens, wabonagamo wabonagamo ubuhanuzi, akanigisha yibutsa ububabare bulindwi bw'umubyeyi Bikira Mariya, kandi ibi byose bitari byagatangazwa i Kibeho. Nkaba nasaba Kiliziya Gatolika kwiga no kuzilikana neza ubuzima bwuyu mu Padiri, kuko wabonaga ko akorana n' Imana. Simpamya rero ko atakwinjizwa mu batagatifu. Byaba byiza Kiliziya Gatolika irebye neza imva ye, ikareba niba umubili we utari mutaraga,aho ashinguwe.. Mbibutse ko n' aba Mgr bose bo mu Rwanda, Uburundi na Goma, Bukavu, bazaga kuhiherera, mu byumweru bitatu bibanziliza Pasika no mu byumweru bitatu bitegura Assomption. Igihe yabaga atari i Remera, yabaga ari i Kigufi mu rwego rw' iyogezamana, kuyikunda no kuyiyegulira wese. Ikindi nubwo yari Padiri, ariko abo ba Mgr bose wabonaga bamuteze amatwi bidasanzwe, kuko igihe yabwirizaga, wabonaga atari we uvuga, hari ilindi jwi ry' Imana rimuvugiramo. Nkaba nasaba abantu bose bagize amahirwe yo kubana na Padiri Guy Claessens, kunyunganira mu buhamya no kumusabira ku Mana ngo aruhukire mu mahoro. Njye nabanye nawe guhera muri 78 kugeza yitabye Imana. Ariko ibyabereye i Kibeho byose yari yarabivuze. Yateguye abaseminali benshi cyane kuburyo burenze. Yewe yigeze no kubwira bariya ba Mgr biciwe i Gakurazo, uko ubuzima bwabo buzarangira. Niko byagenze rero. Anabwira Mgr Phocas Nikwigize kuzasabira Misa abo ba Mgr bazicirwa i Gakurazo, no kubazirikana mu bisabisho bya buri munsi. Anamubwira ko nawe azicwa nyuma y' imyaka ibili gusa abandi batabarutse. Niko byamugendekeye rero. Mu gihe dutegereje ko Umutima utazira inenge wa Bikira Mariya wimikwa kandi ugatsindira i Rwanda, nabasaba kuzirikana buri gihe mu masengesho yacu, uyu Muhire Padiri Guy Claessens. Imana imwiyereke, kandi ubutumwa yayikoreye ntibugasaze. Nkarangiza nshimira Mgr wa Diocèse ya Ruhengeri, wemeye ko Foyer de Charité Remera Luhondo itazima, bakayishinga Padiri Fabiani kuyivugurura , igakomeza ubutumwa bwiza nkuko Ijuru ryabisabye Padiri Claessens. Ndasaba Padiri Fabiani gukora ubucumbuzi bwimbitse, akusanya Homélies zose za Padiri Claessens, kuko nzi neza ko zanditswe, kandi zibitse i Remera- Luhondo, kimwe n' ubundi butumwa bwose yahavugiye. Hari manuscrits nshinshi ze yahashize. Rwose bikusanijwe, byatuma turushaho kumenya uburemere bw' ibanga rya Gatatu rya Fatima rizuzulizwa i Rwanda. Mbaye mbashimiye mwese inkunga y' amasengesho, dusabira Padiri Guy Claessens, no kuzilikana byimazeyo ubuhanuzi bwe bwose burebana na Kiliziya Gatolika y' Urwanda. Imana ibampere umugisha.
Padi Rwose ukwemera imana kwacu ntakizabihungabanye, uwo twemeye ni Umwami wigarurira Imitima yabamushaka . Ariko certaines pratiques za Kiriziya Gatorika, ziranshisha... Guca akaguru, urutoki by umupfu... c est quoi cette pratique... Iyo balata umwanbaro we? Igitabo se, umusambi yasengeragaho se? Etc... Pourquoi mubiri we Kweri? La moceller...c est horrible d entendre ça... Uzansobanurire nubishobora..? Kurinjye ndunva ari ikibazo..
Sainte Therese d,Avila prie pour nous
Amen Amen urakoze cyane Padiri wacu ku nyigisho Nziza uhora utugezaho ubarikiwe sana tena sana ! Mutagatifu Therese udusabire.
YEZU KRISTU WADUKUNZE BYIMAZEYO, GANZA, GANZA, GANZA, TURAKWIGAYE❤❤❤.
Murakoze Padiri ku nyigisho muduhaye. Inyigisho idufashije kumeya neza iby'uyu mutagati. Akomeze adusabire Aho yibereye mu ijuru
Mutagatifu Tereza wa Avila udusabire Imana Uhoraho itsinde ibyago turimo Amen 🙏.
Thank you St.Teresa for your help.
Ste Thérèse d'avila prie pr ns🧎🧎🧎
Murakoze cyane kuduha inyigisho nziza cyane
Tereza wa Vila udusabire
Amen Amen 🙏🏿🙏🏿
Tereza wa Avila mutagatifu Udusabire
Uzaduhe amafoto yabyo PADI 🙏.
Tereza wa vila udusabire 🙏🙏🙏
Mt Theresa wa Avila udusabire ❤❤❤.
Merci beacoup
Mitagatifu Thérèse d' Ávila udusabire
Mana Uhoraho shimirwa itekaryose singizwa kuzwa itekaryose nabo waremye Amen.
Sainte there's d'avila prie pour nous
Gloire a Dieu❤❤❤
Muzasobanurire benshi ihuriro nitandukaniro bya Tereza (Avilla, Lisieux, Goude, Calcutta,...)
Urakoze kuri iyi nkuru nziza udasangije padi
Ndagushimira cyane kunkuru zabatagatifu utwigisha nanone ndagusaba udusobanurire bikira maria mistick
Tereza mutagatifu w’Avila udusabire
Tereza w'Avila Mutagatifu, udusabire.
Mutagatifu w, Avila udusabire
Ibintu byo guca ibice byabapfuye ( kubigaba ahantu hose).. quelle horreur..
Ivanjiri shya yo mubihe byacu❤
Umubiri we utarashangutse binyuranye no kuvuga ngo umubiri wa Tereza utarashengutse ikosa rito ry'imyandikire.
❤❤❤
Urakoze cyane Padiri wacu dukunda, kutwibutsa ko imibiri yacu izazuka.
Kuba umubili wa Mt Theresa wa Avila utarigeze ushanguka, ni ikimenyetso gikomeye muri Kiliziya Gatolika.
Ese Padiri, ntakuntu Kiliziya yareba aho imva ya Padiri Guy Claessens ishinguwemo umubili we, yahora iwusura kugira ngo irebe niba umubili we nawe utarashangutse?
Aha ndabivuga kubera impamvu nyinshi.
Padiri Guy Claessens ni umupadiri w' intangarugero muba Padiri bose nabonye.
Padiri Guy Claessens, yari yicaye iwabo i Burayi, Imana imusaba kujya gushinga mu Rwanda icyo yise Foyer de Charité de Remera- Luhondo.
Aho hantu ntiyarahazi na busa, ni Imana yamugiye imbere irahamwereka,.
Imusaba kuhubaka no kugira ngo abakristu bose babishaka baze bahagana mu kwiherera basenga, bakanigishwa iby' urukundo rw' Imana.
Padiri Guy Claessens yajye mu Rwanda atagira urupfusha( ifaranga) na rimwe.
Ariko kubera kubaha Imana, yarabikoze, kandi arahubaka, arahasukura, hanogera Imana.
Abihayimana bose bo muri grand Lac niho bazagazaga kwiherera, bumva ijambo ry' Imana, bakivugurura mu kwemera.
Yewe n' abalayiki benshi bahavomye ukwemera kudasanzwe.
Padiri Guy Claessens, mu kwigisha kwe, ntiyarasanzwe, kuko yari afite umwihariko we wenyine wo gukundisha abantu Imana , Yezu na Bikira Mariya.
Ubwe yivugiraga ko akunda Bikira Mariya byahebuje,anasaba busi wese kumukunda abigiriye urukundo rw' Imana yamuhisemo isi itararemwa, akatubyarira umucunguzi..
Ko mu byamuzanye i Rwanda, ari ugutegura ku kuza kwa Yezu na Bikira Mariya mu Rwanda, nubwo ateruraga ngo avuge ko ari i Kibeho.
Yungamo ati umutima utazirinenge wa Bikira Mariya,uzatsindira i Rwanda, nkuko byavuzwe mu ibonekerwa rya Fatima muri 1917.
Ko amahanga yose azayoboka Urwanda, mu kwizihiza ugutsinda kwa Kristu n' umutima utagira inenge wa Bikira Mariya.
Ntibyarangiriye aho.
Mu kwiherera i Remera- Luhondo, guhera saa munani kugeza saa cyenda, habaga hateganijwe kuvuga ishapule na Rosali buri munsi.
Mbere yo kujya kuryama, Padiri Claessens yibutsaga abajye muri Retraite kuvuga ishapule mu byumba byabo biherereye.
Akanaha buri wese ishapule yo kuvuga asabira isi n' abatemera bose.
Icyantangaje kuri uyu mu Padiri, ni uko ibyabereye i Kibeho byose, yari yarabivuze mu nyigisho ze.
Buri mugoroba, guhera saa kumi nimwe, yasomaga Misa munzu y' ababikira bita les Carmélites bari kuri uwo musozi wa Remera - Luhondo.
Abakurikiye izo Misa ze zose, wabonaga ko atari we uzisoma, ko ari Nyagasani Yezu uzisomera.
Kuko wobonaga izo Misa zitangaje cyane, imbere y' imbaga y' ababikira ba Carmélites hamwe n' abajye muri Retraite bose.
Homélies zose za Padiri Claessens, wabonagamo wabonagamo ubuhanuzi, akanigisha yibutsa ububabare bulindwi bw'umubyeyi Bikira Mariya, kandi ibi byose bitari byagatangazwa i Kibeho.
Nkaba nasaba Kiliziya Gatolika kwiga no kuzilikana neza ubuzima bwuyu mu Padiri, kuko wabonaga ko akorana n' Imana.
Simpamya rero ko atakwinjizwa mu batagatifu.
Byaba byiza Kiliziya Gatolika irebye neza imva ye, ikareba niba umubili we utari mutaraga,aho ashinguwe..
Mbibutse ko n' aba Mgr bose bo mu Rwanda, Uburundi na Goma, Bukavu, bazaga kuhiherera, mu byumweru bitatu bibanziliza Pasika no mu byumweru bitatu bitegura Assomption.
Igihe yabaga atari i Remera, yabaga ari i Kigufi mu rwego rw' iyogezamana, kuyikunda no kuyiyegulira wese.
Ikindi nubwo yari Padiri, ariko abo ba Mgr bose wabonaga bamuteze amatwi bidasanzwe, kuko igihe yabwirizaga, wabonaga atari we uvuga, hari ilindi jwi ry' Imana rimuvugiramo.
Nkaba nasaba abantu bose bagize amahirwe yo kubana na Padiri Guy Claessens, kunyunganira mu buhamya no kumusabira ku Mana ngo aruhukire mu mahoro.
Njye nabanye nawe guhera muri 78 kugeza yitabye Imana.
Ariko ibyabereye i Kibeho byose yari yarabivuze.
Yateguye abaseminali benshi cyane kuburyo burenze.
Yewe yigeze no kubwira bariya ba Mgr biciwe i Gakurazo, uko ubuzima bwabo buzarangira.
Niko byagenze rero.
Anabwira Mgr Phocas Nikwigize kuzasabira Misa abo ba Mgr bazicirwa i Gakurazo, no kubazirikana mu bisabisho bya buri munsi.
Anamubwira ko nawe azicwa nyuma y' imyaka ibili gusa abandi batabarutse.
Niko byamugendekeye rero.
Mu gihe dutegereje ko Umutima utazira inenge wa Bikira Mariya wimikwa kandi ugatsindira i Rwanda, nabasaba kuzirikana buri gihe mu masengesho yacu, uyu Muhire Padiri Guy Claessens.
Imana imwiyereke, kandi ubutumwa yayikoreye ntibugasaze.
Nkarangiza nshimira Mgr wa Diocèse ya Ruhengeri, wemeye ko Foyer de Charité Remera Luhondo itazima, bakayishinga Padiri Fabiani kuyivugurura , igakomeza ubutumwa bwiza nkuko Ijuru ryabisabye Padiri Claessens.
Ndasaba Padiri Fabiani gukora ubucumbuzi bwimbitse, akusanya Homélies zose za Padiri Claessens, kuko nzi neza ko zanditswe, kandi zibitse i Remera- Luhondo, kimwe n' ubundi butumwa bwose yahavugiye.
Hari manuscrits nshinshi ze yahashize.
Rwose bikusanijwe, byatuma turushaho kumenya uburemere bw' ibanga rya Gatatu rya Fatima rizuzulizwa i Rwanda.
Mbaye mbashimiye mwese inkunga y' amasengesho, dusabira Padiri Guy Claessens, no kuzilikana byimazeyo ubuhanuzi bwe bwose burebana na Kiliziya Gatolika y' Urwanda.
Imana ibampere umugisha.
Harya Padi icyo gitabo cya St Augustin (les confessions)kiboneka gute?
❤❤❤❤❤🎉🎉🎉🎉🎉
Ariko abazungu nibo baba abatagatifu
Padi
Rwose ukwemera imana kwacu ntakizabihungabanye, uwo twemeye ni Umwami wigarurira Imitima yabamushaka .
Ariko certaines pratiques za Kiriziya Gatorika, ziranshisha...
Guca akaguru, urutoki by umupfu... c est quoi cette pratique...
Iyo balata umwanbaro we? Igitabo se, umusambi yasengeragaho se? Etc...
Pourquoi mubiri we Kweri? La moceller...c est horrible d entendre ça...
Uzansobanurire nubishobora..? Kurinjye ndunva ari ikibazo..
Errata Imana*
Bavuga gushanguka ntabwo ari gushahuka
Uri umubeshi
👏👏👏❤️❤️❤️💒💒💒💒
Teresa w'Avila udusabire
Murakoze cyane kuduha inyigisho nziza cyane