Amashusho: Ibihe by'ingenzi byaranze siporo rusange
Вставка
- Опубліковано 5 лют 2025
- Mu turere twose tugize Umujyi wa #Kigali, abaturage babyukiye muri siporo rusange #CarFreeDay iba kabiri mu kwezi.
Iyi siporo igamije kwimakaza ubuzima bwiza mu batuye Umujyi n'abawugenda. Igira kandi uruhare rugaragara mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere iturutse ku binyabiziga.
Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Musabyimana Jean Claude, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi Maj. Gen (Rtd.) Albert Murasira, Umuyobozi w'Umujyi wa #Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage Urujeni Martine n'abandi bayobozi batandukanye, bifatanyije n'abatuye #KigaliYacu muri #CarFreeDay yo kuri iki Cyumweru.
Siporo ni ubuzima.
----------
Today, thousands of Kigali residents hit the streets for the bi-monthly Kigali #CarFreeDay! Together, we’re taking steps to reduce carbon emissions, protect our environment, and fight non-communicable diseases. A healthier city starts with us!