RURABO RWANJYE +LYRICS Y'umuhanzi Uwizeye John Karahanyuze😍😍😍

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 9 лют 2025
  • RURABO RWANJYE
    (NDASHAKASHAKA KUGUKUNDA)
    Ya UWIZEYE John
    Ndashakashaka kugukunda
    Wowe unkundire nzabikwereka rurabo rwange x2
    Iyaba ari irushanwa ryo gukunda,
    ngo twegukane uwo mudari wurukundo
    Nahera ko nkakubera umugaragu
    ukambera umuja, nyuma ugacyuza ubuhake
    kwa nyagasani rurabo rwange
    REF/ Ndashakashaka….
    Nongere mbikubwire ko ngukunda,
    ku bwange sinari no kuvuka iyo utavuka ,
    Kuko nakwihereye urukundo nguhaye
    ukarwitura urundi, Nyuma nkabibwira n’abandi
    bakabyumva rurabo rwange
    REF/ Ndasaka shaka …
    Nanjye sinarinzi ko wankunze bigeze aho,
    Kuko icyo nakubazaga cyose warakinyemereye,
    Ubwo mpitamo kugukura mu bandi
    ngo uzibere uwange, Iwanyu bo nabashimye kera
    bakikumpa rurabo rwange
    Rukundo rutagira uburyarya narakwiboneye
    Untahirize abo bagutoza kuba umwali w’ubupfura
    Njyewe wakwihebeye nzaguhata
    urukundo ruhuza imiryango,
    Imana yo twizeye kera izabisooza rurabo rwange
    REF/ Ndashakashaka …
    Na Kalimba aragushaka, arakwifuza,
    Aragukeneye, uzamfase kuzarushinga!
    Abavandimwe baragukunda, baragushaka,
    Baragukeneye, uzamfase kuzarushinga!
    Inshuti zose, ziragukunda, zirakwifuza,
    ziragukeneye, uzamfashe kuzarushinga!
    Ngo Ruberi, aragushaka, arakwifuza,
    aragukeneye, uzamfase kuzarushinga!
    Nawe Fils aragushaka, arakwifuza,
    aragukeneye, uzamfase kuzarushinga!
    REF/ Ndasaka shaka kugukunda
    Wowe unkundire ndabikwereka rurabo rwange (x4)

КОМЕНТАРІ • 13