Kwimana Umwana | Kwanga Gutanga indezo | Amategeko abivugaho iki ??

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 9 січ 2025

КОМЕНТАРІ • 209

  • @IradukundaJoseline-w1g
    @IradukundaJoseline-w1g День тому

    Urakoze cyne kabisa nibazaga inzira nzacamo yaranyobeye pe imana iguhe umugisha❤❤

  • @AhimanaVincent-q6w
    @AhimanaVincent-q6w 6 днів тому +1

    Urakoze cyane kudusobanurira lmanishimwe umwana wanjye atanditse kurise kuko mbona ashaka kumwemera kdi akuze anyanditseho njyenyine

  • @RuraGendwa24hrs
    @RuraGendwa24hrs 2 дні тому +1

    Urakoze cyane

  • @SHUMBUSHOEugene
    @SHUMBUSHOEugene 19 годин тому

    Muraho neza tubashimira ubwitange mutugaragariza mudusobanurira amategeko icyo avuga kubintu bitandukanye! Congratulations.

  • @Fidèleh
    @Fidèleh 11 днів тому +13

    Sha aho abadam barabarenganyije kbs gute ikintu cyanze kugufasha umwana aruruhinja yamara gukura cyikaza gushukura bakwiye kubisubiramo

    • @laurentnyandwi1408
      @laurentnyandwi1408 10 днів тому

      😂😂😂 ariko nabo bagomba kwibuka ko batiteye Inda, bisobanuye ko umwana afite uburenganzira bwo kugira ababyeyi bombi igihe bari ho.

    • @MaimunduNYIRAVUGUZIGA
      @MaimunduNYIRAVUGUZIGA 10 днів тому

      Banjye babara uburibwe bwo kubarera uri umugore,ubundi umwana ahitemo uwamugiriye akamaro

    • @Isiraheli
      @Isiraheli 7 днів тому

      Bigaragara ko utarezwe,umuntu niyo yaba ari umunyanakosa aba ari umuntu.

  • @Mirek125-q6v
    @Mirek125-q6v 6 днів тому +12

    Sh iri tegeko rero riraturenganyije pepepepe ntakuntu naba ndeze abana imyaka14 ngo umugabo aze kuntetaho ngo ashaka abana ntakintu nakimwe yigeze amfasha😢😢 ahubwo namwica nkajya kwirega kbx kuko uburibwe bwo kurera abana wenyine ababuzi barabuzi😢😢😢😢

    • @amategekoyacu
      @amategekoyacu  5 днів тому

      Kwica ni icyaha gihanishwq gufungwq burundu. Ubwo umwana wawe waba umusezeye kuko yasigarana na se kandi ari cyo wangaga. Ababyeyi bafite uburenganzira bungana ku bana

    • @Mirek125-q6v
      @Mirek125-q6v 5 днів тому

      @@amategekoyacu ubwo rero ndamuhigisha uruhindu muhereze abana be ntampamvu yo gukomeza kuvunika ngenyine Kandi nubundi azabatwara

    • @Mirek125-q6v
      @Mirek125-q6v 5 днів тому

      @@amategekoyacu
      Ikibazo nuko atanashaka kubikoza

    • @emmanuelntagozera5587
      @emmanuelntagozera5587 4 дні тому

      Wakwica nde nde? Ubundi icyo nicyo bita umugore

    • @Mirek125-q6v
      @Mirek125-q6v 4 дні тому

      @@emmanuelntagozera5587
      Umugore nukurera wenyine se ????

  • @mbabaziallen-l4k
    @mbabaziallen-l4k 7 днів тому +4

    Nubyarana numuntu ukabona ntabumuntu afite uzakure amaboko mumufuka ukore kuko urukiko ntago rurema umuntu pe nubundi wakwiruka inyuma ye ukaruha 😢 ariko umuntu utarakunze umwana we akiri muto ntaba akwiyekumukunda akuze ababyeyi babamama baba bafite impungenge ko uwo mwana nanagirirwa nabi kuko se wumwana ntabumuntu aba afite ntakwiye no guhabwa umwana bishoboka yamugendera kure😢

    • @Mirek125-q6v
      @Mirek125-q6v 6 днів тому

      Suko se 😢😢ngewe namufashe nkuwapfuye nabana nuko bimeze pe kuko ntakintu nakimwe yigeze abamarira

    • @kellenmukatwizeyimana9838
      @kellenmukatwizeyimana9838 6 днів тому +1

      Uvuze ukuri pe

  • @AshimweDelphine
    @AshimweDelphine 10 днів тому +4

    Abagore baravunika cyanee ..niwe uvunika cyanr

  • @mbabaziallen-l4k
    @mbabaziallen-l4k 7 днів тому +3

    Iyumuntu ari mubi aba arimubi for sure umwana aba akwiye kubana numubyeyi ufite umutima muzima nubwo yakena ariko akaba amufitiye impuhwe za kibyeyi njyewe sinajyana inyamaswa murukiko😢

  • @GILBERTMPORAYONZI
    @GILBERTMPORAYONZI 8 годин тому

    Murakoze cyane ese abantu babanye batarasezeranye nyuma bagashwana kandi umugabo yemera abana ariko umugore akabimana kubera ko ategereje indezo bigenda gute Kandi bose bashaka abana?

  • @mapendodelphine
    @mapendodelphine День тому

    Amategeko arenganya bagore. Nigute umugabo agutanye umwana cg benshi, akazaza kumushaka yarakuze atakigwa muziko nt' amazi y' iriba yigeze amuha. Sha Iryo tegeko rishyigikiye abagabo b' ibigwari bahunga inshingano. Utaramfashije kurera umwana akageza 15ans nta na 1000 cyawe azi ntanubwo wamutungaho ijisho ndakurahiye.

  • @NsengimanaJamus-kn1wl
    @NsengimanaJamus-kn1wl 6 днів тому +2

    Muraho neza,ndabashikiye cyane kunama zanyu,mfite ikibazo nabyaranye numuntu, Ariko umwana amuha minerivale yonyine,ubwo sinamubaza nindezo?mumbwire icyo amategeko abivugaho nitwa Umwali ndi I Burasirazuba

  • @musabyimanaalexis6171
    @musabyimanaalexis6171 10 днів тому +13

    Muraho ndashaka kubabaza, hagati yumugore n'umugabo kuki umugabo ariwe wakwa indezo ese ubyaranye numugore akagutana umwana akigendera nawe warega umugore akajya atanga indezo😂😂😂 mubwire kbs

    • @paccyuwase3618
      @paccyuwase3618 8 днів тому

      😂😂😂😂😂😂😂😂bagusubize numvireho

    • @usengimanadenyse-n6d
      @usengimanadenyse-n6d 8 днів тому +1

      Yego biremewe nuko abagabo batabikora cyanee ko akenshi arabagabo babikora

    • @chancechristian5863
      @chancechristian5863 5 днів тому

      Yego warenga iyo umugore akurusha ubushobozi warenjyera indezo

    • @tuvindimwedenyse2059
      @tuvindimwedenyse2059 5 днів тому

      Yego rwose.
      Niba urukiko rutegetseko umugabo ariwe ukomeza kurera Abana ,umugore niwe utegekwa kujya atanga indezo.
      Niko itegeko rivuga

    • @uwumuremyitheodosie7513
      @uwumuremyitheodosie7513 4 дні тому +1

      Erega nshuti ababyeyi bose bakwiye kurera abana muburyo bungana niba uri umugore cg umugabo urera umwana wenyine uwariwe wese yarakwiye gutanga ibirera umwana
      Erega burya njye numva ntawakabwirije gutanga ibitunga umwana
      Njye nasanze abantu bata inshingano ntabumuntu bagira nabuze izina nakwita abantu batarera abana

  • @ntakirutimanapierre9892
    @ntakirutimanapierre9892 День тому

    Murakoze cyane rwose kunama nziza mutugiriye ❤ariko ikibazo cyanjye cyirihariye pe

  • @muhayimanagerard769
    @muhayimanagerard769 10 днів тому +2

    Murakoze kukiganiro cyiza, muzadusobanurire kubirebana nuburenganzira bwumukozi wa Leta ubenganzira , inshingano ndetse nimihango ikurikizwa kugirango umuntu avanwe mubakozi ba Leta.

  • @UwihoreyejeanJoram
    @UwihoreyejeanJoram 21 годину тому

    Bwa mbere ndagukurikiye kdi ndagukunda

  • @nshimyimanaZephanie
    @nshimyimanaZephanie 9 днів тому +2

    Murakoze cyane banyakubahwa kubwo kudusobanurira Iritegeko. Gusa mumfashije mwangirinama. Papa yabanye nundi mugire kuko maman yari yarashaje . Papa yabyaranye nu wo mugire Abana3 papa Arasaza. Nyuma uwo mugore Abyara Abandi bana3 ibibazo mfite nibi:1 Itegeko rigena iki kuri Ababana bavukiye murugo Rwa nyakwingendera? 2:-Nakunze kuhaba Ndi mukuru sinigeze mbona basezerana ntamurenge nta no murusengero pe nta ni photo byibuze yabihamya none mumurenge uwo mugire niwe uri mumachine ko yasezeranye na papa! Nge, Ndi umwe mubana bumugore wambere. 3:-yigurishiriza imitungo uko Ashatse kuko babarura ubutaka niwe waruhari papa yarwaye natwe Tudahi nawe Akishyiraho. Mumfashe mungiri inama muraba mukoze cyane Turabakunda.

    • @niyomwungerijeannette
      @niyomwungerijeannette 9 днів тому

      ❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤😊😊

    • @EffetaJackline
      @EffetaJackline 8 днів тому

      @@niyomwungerijeannette ubwose umuhayenamacyi?

    • @usengimanadenyse-n6d
      @usengimanadenyse-n6d 8 днів тому

      Ndumva wamugana byihariye akaguha inama byihariye

    • @emmanueldushimimana123
      @emmanueldushimimana123 5 днів тому +1

      Umva Zephanie niba mama wawe yarashaje,papa agashaka undi wowe uri mu mugabane wa mama wawe bisobanuye mu mitungo ya papa wawe ugombamo 50%
      Uwo mugore 50%
      Ariko bibuke ufite barumuna bawe papa yasize abyaranye na mukaso.nabo bafite ubrenganzira ku mutungo papa wawe yasize ibyizarero wakwicarana na mukaso mukajya inama uko mwabigenza nicyo gitekerezo cyanjye kigufi mbona.

    • @emmanueldushimimana123
      @emmanueldushimimana123 5 днів тому

      Iyo mukaso aba umwizerwa yarikukure nabo bana 3 ba so ukiga ukamunuza yamara akagushyingira akanagutekesha mu mwanya wa mama wawe utakiriho ntabwo yariguhita yongeraho bandi 3 nyuma yo kwitaba Imana kwa papa wawe ubwo akari munsi yingutiya yakaburiye kwihangana niko kazateza ibibazo birebire.😂😂😂

  • @MukansengimanaAlice
    @MukansengimanaAlice День тому

    Njye Ntabwo Nashobora Kubivuga ubugome yankoreye nyumayo kwanga kuyikuramo none ngo Iki

  • @odettekamanzi4842
    @odettekamanzi4842 9 днів тому +1

    Munfashe munsubize . Murakoze

  • @EffetaJackline
    @EffetaJackline 11 днів тому +2

    Urakoze cyane kudusobanurira

  • @HabaruremaDamasc
    @HabaruremaDamasc 4 дні тому

    Urakoze kudusobanurira

  • @nsanzinezagaetan7994
    @nsanzinezagaetan7994 9 днів тому +2

    Ubundi Maurice ni umwe mubanyamategeko bafasha Society yacu mubigendannye no kumenya icyo amategeko avuga no gusubiza ibibazo tuba dufite mu irangamimirere

  • @NSEKANABOJackson-b9l
    @NSEKANABOJackson-b9l 8 днів тому

    Nubwambere mbonye icyikiganiro cyanyubatse nkumugore wabyaye umwana mutakibana agashaka kumugushyiraho ngonuko mwasezeranye amategeko abivugaho iki murakoze umwaka mushya muhire ❤

  • @honovabkabano1183
    @honovabkabano1183 8 днів тому +1

    Murakoze cyane uwanze kuyitanga yarabitegetswe agahisha imitungo,kd yikorera ahanishwa iki?❤

  • @TuyishimeDaniel-s9w
    @TuyishimeDaniel-s9w 3 дні тому

    Mwiriwe neza nonese warabyaranye numukobwa yarajyiza akananirana Agata umwana akamusiga iwabo kd se afite ubushobozi wajyakwaka umwana bakamukwima bijyenda gute kujyirango ubone umwana wawe

  • @banyangirikiwellars2562
    @banyangirikiwellars2562 4 дні тому

    Mwaramutse neza
    Mfite ikibazo nashatse umugore tumarana imyaka 6 Aranta avugako umwana ntazigera mubona numunsinumwe kandinamwa ndikishije mwirangamimerere yanze komfasha umwana nimungire inama

  • @odettekamanzi4842
    @odettekamanzi4842 9 днів тому

    Wakoze cyanee kuber'impanuro zawe nziza

  • @TwagirayesuJeanPaul
    @TwagirayesuJeanPaul 10 днів тому

    Urakoze cyane Me uzagire umwaka mwiza.

  • @UmutoniGrace-h2n
    @UmutoniGrace-h2n 7 днів тому

    Murakoze cyane kudusobanurira nonese umuntu utarasezeranye we yemerewe guhita ajya murukiko igihe atahawe indezo

    • @amategekoyacu
      @amategekoyacu  5 днів тому

      Yego. Ariko indezo ziregerwa mu bunzi

    • @humurayesunibyosetv5375
      @humurayesunibyosetv5375 15 годин тому

      Mwarakoze kuza kuduha amakuru ,mwaje mukenewe pe,ntacyo itegeko riteganya kudatandukanya abana balaban n,umubyeyi umwe murwego rwo gukomeza abavandimwe?

  • @LillianeMukarukundo-z7u
    @LillianeMukarukundo-z7u 4 дні тому

    Nabyaranye numusore arko ubu yarashatse ubu umwana afite imyaka 15.ntakintu nakimwe amufasha yanze no kumwiyandikishaho kd yemereko umwana aruwe ubwo nakori

  • @MukeshimanaChancelline
    @MukeshimanaChancelline 9 днів тому +1

    Ntabwo na mumuha niyo byagendabite . oyaaaaa mwana muhohoteye nyina wumwana

  • @MurekateteJeannette-w3o
    @MurekateteJeannette-w3o 8 днів тому

    Murakoze .nonese iyowabanye numugabo .yaratandukanye.nuwambere ashize imyaka 7 bataban bari muri devoruse.hanyuma umugabo agapfa ariko wamwana.mutoya.yaramwiyanditseho hanyuma bakakwirukana.ntibanakujyenere ikimutu nga bigende bite murako

  • @NadiaMpano
    @NadiaMpano 4 дні тому

    Ndamutse ndeze umwana ngenyine waba warapfuye ntanahotwazongera guhurira nanamutorongerana no mubindi bihungu ark ntumbonere umwana

  • @nsanzinezagaetan7994
    @nsanzinezagaetan7994 9 днів тому +1

    Thanks lawyer

  • @boscosemunyangeyo9028
    @boscosemunyangeyo9028 11 днів тому +1

    Ikiganiro cyiza cyane

  • @maniragabainnocent19
    @maniragabainnocent19 4 дні тому

    Ese amategeko avuga iki igihe urukiko rwagutegetse indezo,uri umusore nyuma ukaza kugira murugo nabana kd saraly ndizamuke(mugihe umucamanza yagenye indezo agendeye kumushahara)

  • @BeatriceUWIMANA-h1h
    @BeatriceUWIMANA-h1h 9 днів тому +1

    Umusore yanteye inda , yemera umwanya, nyuma yanga kumwandikisha mu irangamimerere,murega mu Rukiko, rumutegeka gutanga indezo kandi akandikisha umwana. Nyuma gato y'uko murega yagiye ava iwabo ajya kuba i Kigali ,ntiyigeze atanga indezo n'ukwezi n'a kumwe, gusa atanga mutuel, wenda yakabya akagura uniforme y'ishuri,ariko ibyo urukiko rwategetse aragerageza uretse indezo. None ko yahungiye i Kigali kandi ko ntazi aho aba, ntimwangira inama y'icyo nakora ngo indezo y'umwana iboneke,doré ko ndi n'imfubyi kandi ntafite n'ubushobozi bwo kwitunga ntan'aho kuba. Murakoze nitwa Irankunda

    • @usengimanadenyse-n6d
      @usengimanadenyse-n6d 8 днів тому

      Nuko niyo mituelle ayiguha, ubwo se ko tubana nabo tukabamenya kuri byose ntacyintu na kimwe Kandi byitwa ngo papa arahari

  • @UwingabiyeApoline
    @UwingabiyeApoline 7 днів тому

    Murakoze ndashaka kubabaza ngo ese iyo yanze gutangindezo agahorakubwira ngo nurambirwa kukurera uzamumuhe bigenda gute?

  • @MukansengimanaAlice
    @MukansengimanaAlice День тому

    Ark umugabo ugutera inda wabimubwira ngo nukuyikiramo we harya ubwo ahanishwa iki?

  • @AmaniBenjamin-bb1nh
    @AmaniBenjamin-bb1nh 10 днів тому

    Vraiment nibyiza komerezaho

  • @AshimweDelphine
    @AshimweDelphine 10 днів тому +2

    Ese iyo mwashanye byewe na amategeko ,,umugabo ntahahire urugo,,ntiyishyure minerval ,,ntavuze umwana ,,, akanywa inzoga nyinshi noneho akaza mu rugo arwana ,,nyanagire impuhwe zuko umugore atwite...ngahobwira uri imugore wakora iki ?

  • @MuteteriHalima
    @MuteteriHalima 4 дні тому

    Kankubwizukuri ntawe nzamuha azandege uziko musetsa ndareze ndahangayika na bic ntayiguta nihiringa ikigali nkwepana nabanyerondo none ngongwiki iryo tegeko ahubwo muri subiremo😢😢😢

  • @UwihoreyejeanJoram
    @UwihoreyejeanJoram 21 годину тому

    Bjr

  • @NsabimanaNicolas
    @NsabimanaNicolas 21 годину тому

    Muraho neza,,nitwa munyurwa Nicolas wamfasha ukampa wathsapp yawe tukazaganira?

  • @EmmaMunezero
    @EmmaMunezero 2 дні тому

    Yes 😂😂 yes 🥰

  • @ericstamuwiringiyimana4179
    @ericstamuwiringiyimana4179 9 днів тому

    Murakoze cyane, none se iyo uwo mwabyaranye akwimye umwana akana akanakwima nuburenganzira mukumufasha, ubwo nyuma ntiyazajya kukurega ngo wanze gutanga indezo?

    • @usengimanadenyse-n6d
      @usengimanadenyse-n6d 8 днів тому

      Ark Ninde wanga gufashwa nukuntu kurera wenyine bivuna?

    • @ericstamuwiringiyimana4179
      @ericstamuwiringiyimana4179 8 днів тому

      @usengimanadenyse-n6d nukuri da, byabayeho kuko umukobwa yumvaga ko kwima uburenganzira bwose harimo no gufasha umwana, kuri se bizamubera igihano cyuko batabanye

    • @mbabaziallen-l4k
      @mbabaziallen-l4k 7 днів тому +1

      Hhhhhh ubundi Yanze agasuzuguro 😂😂😂😂 I Imana izamuhe kubona ibimutungira umwana umugabo waguhaye indezo aguhozaho stess kbs😂😂😂

  • @Goldpaul459
    @Goldpaul459 4 дні тому

    Muraho neza njyewe nabazaga ababyeyi basezeranye imbere ya mategeko iyo batandukanye cg bari muri divorce amategeko ategeka iki kumitugo bafite kubana babo kubijyanye niminani cg uburenganzira bwabana kumitungo yabagiye kugabana

  • @ngaboyisongainnocent2761
    @ngaboyisongainnocent2761 11 днів тому

    Turagukunda cyane ujya uduhugura cyane ku mategeko

  • @MukwanoFoods
    @MukwanoFoods 8 днів тому

    Murakoze

  • @claudettenyiransabimana7764
    @claudettenyiransabimana7764 10 днів тому +1

    Gusa leta irebe kuruhande rw' umugore wareze wamwana Ari uruhunja kugeza kumyaka runaka biragoye nicyagihe umubyeyi yitwararika ngo umwana adahura nimirire mibi ,akagwingira, undi abonye umwana abaye umwana ufatika utuma ngo ndamushaka,

  • @vincenteschannel8661
    @vincenteschannel8661 9 днів тому

    Urakoze kudusobanurira. None c uwo baciye indezo iyo ahinduye imyanzuro yifashishije umuhesha w' inkiko ahanishwa iki?

  • @harerimanajeandamascene6555
    @harerimanajeandamascene6555 10 днів тому

    Hello 👋 iyo umuntu ashaka ko umwana amwiyegeza nyina akamwimana byagenda bite?

  • @jeanclaudengirishya7189
    @jeanclaudengirishya7189 4 дні тому

    Yewe iyo umugabo ari mubi byose biba byapfuye ntscyo wageraho

  • @shemaowen5556
    @shemaowen5556 5 днів тому

    Ntago nashakanye numigabo ariko dufitanye umwana,afite imyaka 18+ ,ariko papa we nta ndezo yatanze kuva namubyara ariko aramwemera anamwanditseho

  • @emmanuelm.7401
    @emmanuelm.7401 11 днів тому

    maitre Maurice dukunda ibiganiro byawe ariko hari haciyemo umwanya munini ntakiganiro. Hari indi cano nabonye watanzeho ikiganiro nacyo uzagi telecharger hano. Murakoze.

  • @paccyofficial1632
    @paccyofficial1632 День тому

    Nonese iyo umugore yataye umwana akarerwa numugabo gusa Uwo mumama wataye umwana we bigenda bite iyo ashatse kureba umwana?

  • @godwinbobo1240
    @godwinbobo1240 11 днів тому +2

    Ikiganiro cyiza

  • @gentillemuzima3377
    @gentillemuzima3377 10 днів тому +1

    Ndumva ataribyo pee
    Kwiyandikaho umwana c, bivuga kumurera ?

  • @MukahigiroRebecca
    @MukahigiroRebecca 3 дні тому

    Twarasezeranye ntago yampaye indezo yanga kwiyandikaho abana umva nibirebire ntago nabamuha iryotegeko sinarikozwa imyaka icumi koko nkeneyee divorce ahubwo utuvugire nabonye baca amafranga menci

  • @giseleumukaziuwase5725
    @giseleumukaziuwase5725 11 днів тому

    God bless you! Mufasha abanyarwanda kumenya amatejyeko ariko mwitejyeko rishya birashobokako umuntu yasinya kwa noteri devorce yemeranyijeho namujyenziwe ,nyuma akisubira haribyo yamenye?

    • @amategekoyacu
      @amategekoyacu  11 днів тому

      Yego kwisubira biremewe. Iyo mugeze mu rukiko babaza niba amasezerano mwasinye mwese muyemeranyaho cg niba hari ibyo mwumva mutemera byahinduka.

  • @DjumaNtezekurora
    @DjumaNtezekurora 11 днів тому

    Narinfikibazo ,utanga indezo nuwuhe,1.nudafite ubushobozi bwo kurera/n' undashaka kurera / nuwimwe uburengazira beokurera,??

  • @bizimanaidrissa3134
    @bizimanaidrissa3134 5 днів тому

    Ikibazo kibanze ku bagabo banze inshingano za kibyeyi ku bana babyaye ku ruhande gusa. Maître yibagiwe kuvuga ku bakobwa bajyana abana bakabasigira umusore bamubyaranye yakura bakamwifuza nyamusore akamwimana

    • @amategekoyacu
      @amategekoyacu  5 днів тому

      Ntibikunze kubaho cyane ariko nabo ntibari hejuru y'amategeko.

  • @Inkirirahato
    @Inkirirahato 10 днів тому +1

    Nukuri tugukeneye nkumunyamategeko ko wadufasha

  • @MukahigiroRebecca
    @MukahigiroRebecca 3 дні тому

    Ahubwo nkeneyee divorce pee kuko twaratandukanye ashatse kabiri abirukana rero yanzekumfasha kurera abana itegeko ryatuma mfa peee ahubwo mutuvugire abadafite ubushobozi bwamafraga babona divorce gute mutuvugire ntibyoroshye maze imyaka icumi

  • @MHT-li3ct
    @MHT-li3ct 10 днів тому

    Munyentwari, ndagushimiye ku kigoro kawe uduhura ku bumenyi bw'amategeko.
    Mfasha kuri iyi case:
    Umugabo n'Umugore bakoze Divorce hashize nk'imyaka yenda kuba 10.
    Vuba aha Umugabo aherutse kuva mu buzima arashyingurwa.
    Hagati aho ariko yari yarashatse undi mugore barasezerana (ivangamutungo muhahano), asiga babyaranye abana 2 kuva bashakana.
    Ariko mu buzima bw'uwo mugabo bivugwa ko yabyaye abana mu bihe bitandukanye gusa nta makuru ahagije ko hari aho banditse mu buryo buzwi, cyakora bamwe muri abo bana bagiye bandikisha mu byangombwa byabo ko ari we se ndetse nimihango mbonezamubano nko gushyingira byagiye bigaragara ko yemeraga abana be akabakorera iyo mihango, kimwe n uko yabikoreraga abandi bantu benshi kandi akabikora nkaho ari umubyeyi wabo n ubwo bo batamwita umubyeyi we.
    Amaze gupfa, Umwe mubana be WA kera wabyawe ku ruhande yegereye Abana be b umugore batandukanye mu mategeko, maze bishyira hamwe ngo bazungure imitungo ya se.
    Dore ibibazo wadufasha kumva neza.
    1. Igihe cy itandukana nUmugore we, buriya ntubagabanye bakagenera abana ibibagenewe ni ngombwa ko abo bana baza kongera kugabana na Mukase mushya yashakanye n umugabo we (Se)?
    2- Uyu mugore Musha afite uburenganzira bungana iki u izungura ry'imitungo y umugabo we nabana babyaranye?
    3- Abana batabyawe nabagore bazwi mu buryo bwaategeko birabasaba iki kugirango babone ububasha wo kuzungura imitungo ya Se?
    4- Ese niba se atarabandikishije mu bitabo byamategeko, kandi bo bakaba baramwiyandikishijeho nka se mu kavuyo ko kwandikisha ibyangombwa bishya bizabahesha ubushobozi bwo kuzungura ccgw bazabanza kuburana paternity?
    5- Birmutse bibayeho ko Se yabemeye kandi akabandikisha, ko se yatandukanye numugore wa mbere bakagabana imitungo, ubwo abo bana ntibafite uburenganzira bwo kuzungura kuri abo bagore bombi bafite imitungo?
    Mugire impagarike

  • @GloriaKampirwa
    @GloriaKampirwa 10 днів тому

    Umwana ise yamwandikishije ari uko ahamagawe nagiye kumurega,umwana afite amezi 6 ubu afite 5ans ntazi nisura ye !njye mbanshaka ko mumukuraho nubundi ntacyo amumariye :mungire inama

  • @NiyibiziJeancloude
    @NiyibiziJeancloude 8 днів тому

    Mudusobanurire' abagabo bihangana abana kandi mama we nta bushobozi afite bwo gupimisha idiyeni ,uwo mwana azarenganurwa ate??.

  • @laurentnyandwi1408
    @laurentnyandwi1408 10 днів тому

    Ewana birasobanutse kbx

  • @NgendahimanaJcloude
    @NgendahimanaJcloude 7 днів тому

    Nange byambayeho umugore yanyimye abana Kandi ninge wita kuri abana menerivari mituwer imyenda byose ninge

  • @Rwanda-ex2wl
    @Rwanda-ex2wl 10 днів тому +1

    Yewe njyewe nabyaranye ni bwebwe umwana nta muhakana ark ntanicyo amumariye ku mwandikisha byaye nzabikora nzabikora mbese numwe joly yavuze😢😢😢😢😢

  • @rusakazatv7930
    @rusakazatv7930 7 днів тому

    Ese mugihe 'umugore Ari we watwaye urugo akagenda anarusahuye akaba atemera na Divorce afite Uburenganzira bwo kugaruka k'Umugabo ngo agire Icyo amwaka Kandi atari we wamwirukanye?

  • @SleepyBlackKitten-ws4gc
    @SleepyBlackKitten-ws4gc 6 днів тому

    Tubwire umugabo cg umusore abyaye hanze ariko akanga umwana uretse ko ubifitemwinyungu yajya kwamuganga bakareba uwo mwana kwabyarwa nuwo mugabo haribindi bimenyetso byakwemeza ise wumwana?

  • @BanamwanaTheoneste-q8r
    @BanamwanaTheoneste-q8r 10 днів тому

    MUmbwire; ushakanye numukobwa muburyo butemewe namategeko mukabyarana umwana nyuma umugore agata urugo agashaka ahandi byemewe namategeko nyuma akarega ko mugabana ibyo mwakoranye ndetse nindezo wowe mugabo ukemerako ibyo amategeko yemejwe wowe mugabo ukabyemera urukiko rukabagabanya nyuma umugore akabuza uburenganzirase kumwanawe ibyo babagabanyine akabyanga nindezo akabyanga, umugabo azabigenza ate mugihe yimwe uburenganzira kumwanawe

  • @Mafishuguru
    @Mafishuguru 8 днів тому

    None umwana ntafite uburenganzira bwo guhitamo aho ashaka😮

  • @NZABONIMANAJeanpierre-k4e
    @NZABONIMANAJeanpierre-k4e 31 хвилина тому

    ESE IYO WARUSANZWE UTANGA INDEZO AKAGIRA IKIBAZO GITUNGURANYE GITUMA IGIHE CYAGENWE ITABONETSE BIGENDA BITE ??

  • @cedrickndebwanayo
    @cedrickndebwanayo 10 днів тому

    Ese mubana muburyo butemewe namatejyeko bikabangombwako mutana Kandi umwana afite imyaka 7hakorwa iki yego mubyukuri birumvikanako umwana wese nuwamamawe ubunkajye turahura umwana akamunga ese uwomwana yagukundagute Kandi nyina yaramutamiste unurozi

    • @usengimanadenyse-n6d
      @usengimanadenyse-n6d 8 днів тому

      Hhhhhhh😅😅😅😅😅😅😅😅😅😅😅 ngo yaramutamitse iki?abana nibeza wamukunze ukamwereka kumwitayeho ntabwo yaguhunga ahubwo nawe ubwo wanze gufata inshingano

  • @roserusingiza1286
    @roserusingiza1286 11 днів тому +1

    Me Maurice, urakoze kuduha ikiganiro cy’iza

  • @NgiruwonsangaPhocas
    @NgiruwonsangaPhocas 5 днів тому

    Iyoumugore yataye ur u go MDI mwarasezedanye akajya na Ababa mugiye kugaba bigensa bite

  • @claudettenyiransabimana7764
    @claudettenyiransabimana7764 10 днів тому

    Ikigaragara Abakobwa bamenye ubwenge kubera ko abahungu bazajya batera Inda aceceke nubyara yandikishe umwana yijyende nyuma y' imyaka runaka azagaruke ATI. Ndashaka umwana

  • @MUKAMBAYIREMARIEGORETTE
    @MUKAMBAYIREMARIEGORETTE 10 днів тому

    Ahubwo c bagabanyije igihe kindezo kuko habona zitangwa kuburyo byoroshye abana bataye agaciro p ! Ubwo borohereje nde ? Gusa igihari nuko ufite uwo mwanawanzwe n se yajya ashaka agaceceka akamuera ntarusaku ntandishyi kuko kuvunwa nigise ukavunwa nokurera kuvunwa no kurega izomvune ninyinshi bage babimana p isiragira rirangire😂

  • @komezusengeinnocent6993
    @komezusengeinnocent6993 11 днів тому

    Inama y'umuryango igizwe nabande

    • @amategekoyacu
      @amategekoyacu  11 днів тому

      Nzabakorera ikiganiro kivuga abagize inama y'umuryango n'inshingano zabo

  • @zigamaemmanuel9113
    @zigamaemmanuel9113 4 дні тому

    Ibi biganiro ni byiza gusa muzatubwire nibijyanye na passion za RSSB igihe umwana ariwe wasigaye nta mubyeyi numwe afite

  • @TumukundeJakrine
    @TumukundeJakrine 8 днів тому

    Mwiriweneza

  • @NSHIYAGAHIGODominique
    @NSHIYAGAHIGODominique 10 днів тому

    nonesi iyo batashyingiwe abayobozi bibanze bagategeka indezo kd uyitanga akaba ntabushobozi afite akaba yakwishyura make kuyo bategetse cg se agasibira bigenda gute

  • @Ntambaraxxx-ds1gw
    @Ntambaraxxx-ds1gw 4 дні тому

    Hagati,yumugabo,numugore,nide,utanga,idezo

  • @UWIRAGIYEAncille
    @UWIRAGIYEAncille 6 днів тому

    Muraho neza?nifuzaga ko mwampa number zanyu

  • @ISSY-KIDO
    @ISSY-KIDO 10 днів тому

    Turakwemer

  • @nsabimanajpierre2673
    @nsabimanajpierre2673 8 днів тому

    muraho murakoma ese ko itegeko rya divorce ryavuguruwe abareze mbere iri tegeko rirabareba? murakoze!

  • @byukusengeadeline9372
    @byukusengeadeline9372 6 днів тому

    Muraho neza nonese umuntu afite umuntu urengane yanyurahe kugirango ahabwe ubutabera

  • @UwamahoroSuzannaMarieclaire
    @UwamahoroSuzannaMarieclaire 9 днів тому

    Mwaramutse

  • @Inkirirahato
    @Inkirirahato 10 днів тому

    Munyentwari ujye ushyiraho nimero yawe

  • @Chrstianolonardo
    @Chrstianolonardo 6 днів тому

    Arikose Koko ubwo ntimudugohotera nigute warera umwana wenyine yakura ukamutanga

  • @NyirangazariValentine-np2zo
    @NyirangazariValentine-np2zo 9 днів тому

    Nange uzampfashe nabyaranye numuntu arigendera yagiyemofite India yangakumpfasha ubu umwana afite imyaka icumi ntakintu yamariye kdi abahanze

  • @nzayisengaelevanie8277
    @nzayisengaelevanie8277 8 днів тому

    Ikintu 😂😂😂😂😂

  • @tuyishimirefausta7617
    @tuyishimirefausta7617 9 днів тому

    Nonese iyo umugabo n, umugore babanye bitemewe namategeko bagatandukana, umugore akima umugabo uburenganzire kubana bingenda gute?

  • @mariebuwimana4298
    @mariebuwimana4298 8 днів тому

    Jya utegura aya mategeko tuyamenyeho pe.

  • @BizimanaJeanBaptiste-fi6cg
    @BizimanaJeanBaptiste-fi6cg 8 днів тому

    Ubwose umwana baramwanditse kuri sekuru cyangwa nyirakuru wamubakuraho gute ngo umwiyandikisheho?

    • @Mirek125-q6v
      @Mirek125-q6v 6 днів тому

      Se bajya kumubandikaho uri hehe??? Nikwakundi mubahakana bakivuka mukabakenera bakuze

    • @amategekoyacu
      @amategekoyacu  5 днів тому

      Bissba gutanga ikirego mu rukiko

  • @andreigromyko3683
    @andreigromyko3683 9 днів тому

    Iyo MM uri hejuru mu bushorishori uba uriyo, n'amategeko iyo uyadadanura nayo arabyumva!

  • @karangwatimothe1835
    @karangwatimothe1835 10 днів тому

    Mbese igihe bigaragaye ko mu ibarura ry'ubutaka habaye amakosa ku buryo hahuzwa ubutaka bw'abantu batandukanye bukandikwa kuri umwe ariko buri wese akaba akoresha ubutaka bwe n'ubwo butamwanditseho. Amategeko abivugaho iki?

  • @NicoleUwamahoro
    @NicoleUwamahoro 10 днів тому

    Muraho neza? Maze umwaka ntandukanye numugabo, ariko ntakintu afasha umwana nakimwe kdi twarasezeranye ahubwo yirirwa ambwira ngo nzabibona dukoze divorce. Nakora iki murege ku kazi cg ngane inkiko?kuko umwana Ari kubirenganiramo😭