Nyagasani
Вставка
- Опубліковано 27 лис 2024
- Ubwo bari kuri Televiziyo Rwanda, mu Kiganiro #Umurage cyayobowe n'Umunyamakuru Uwimana , Nyagasani #ImandwaNkuru y'u #Rwanda, #MugangaRutangarwamaboko, #UmupfumuMukuruMuBicumbi, Umushakashatsi, Umwigisha w'#UbuzimaBushingiyeKuMuco akaba n'Umuyobozi Mukuru w'IKIGO NYARWANDA CY'UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO hamwe na Rev. Pasitoro Dr. RUTAYISIRE w'umukirisitu na MUGABO, Impuguke akaba n'umusesenguzi muby'Imyizerere na Politiki akaba Umwigisha w'#UbwiruKirimbuzi
batanze ikigisho ari n'ikiganiro-mpaka zubaka ku Myemerere Gihanga y'Abanyarwanda ku Mana bavuga ku Mana y'i Rwanda n'imyemerere y'amadini mazanano n'amayeri yakoreshejwe kugirango Amadini mazanano ase nazimije imyemerere ya Gihanga.
Muhonoke Benimana Dukomeze TWIGANE kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.
#Nyagasani #ImandwaNkuru y'u Rwanda
#MugangaRutangarwamaboko , #UmupfumuMukuruMuBicumbi,
#Umushakashatsi, #Umwigisha w'#UbuzimaBushingiyeKuMuco,
Inzobere mubyo #Umuco, #Amateka, #Imbonezabitekerezo (Filozofiya), #UmwimererePhilosophy yatangije n'#Ubuzima bwa Muntu Bushingiye ku #Imyizerere, #Imyumvire, #Imitekerereze, #Imyitwarire ndetse n'#Imigirire.
Umuyobozi Mukuru w'IKIGO NYARWANDA CY'UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO:
Tel:+250788514177/+250725520312,
Whatsapp: +250788514177/+250733090143
Kigali, GISOZI, KG 774 Street.
Icyo Mugabo avuze nanjye njya ngitindaho cyane! Nigute Imana yatanga uburenganzira bwo gutsemba ishyanga ryose ry'abantu, twarangiza tukaza kubisomera abaturage bacu munsengero!?
Iki kiganiro cyatumye ndara ijoro rwose kubera ubuhanga bukirimo!mwakoze cyane kutujijura.
John mugabo komera cyane waratuzahuye mumyumvire
abanyabwenge kabsa niyobaganira ntibigisaba gushishoza! pst Rutayisire ndamukunda cyane si umuhezanguni mukwemera . yakabaye urugero rwiza nokubandi bakozi bayo rwose! Mugabo et Rutangarwamaboko mwese muri abahanga Kandi musobanura ibyomuzi neza rwose ! thank you so much ! ♥
Nicyo ndikubona gusa Uyumwaka Ibya Ababeshi bigomba Kurangira. Ni nkitegeko. Ubu naho guca Babite😅✌️. Imana Ibane Namwe. Es Umuntu Ukwanga nkuko tubizi Yakuzanira Ibyiza? Nabwo byashoboka , ahubwo Arabiguhisha, akanirinda ko wazamenya ko Akubeshya.
❤nibyiza guhuza abanyabwenge nkaba, ntakobisa. Kuko badusobanurira neza. Muzakomeze murakoze. Murakagira Imana yi Rwanda 🎉🎉🎉
Imana y'i Rwanda ihorana nawe Mwenimana, mubisangize n'abandi nabo bahonoke Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤️❤️❤️❤️❤️
@rutangarwamaboko , @John mugabo mukwiye respect hari igihe muzaba mutakiriho ! arko hari ikintu muzasigura society nyarwanda knd gifatika !
Abanyabwenge nemera bahuye ♥️🙏...
John Mugabo warakoze cyane kunzahura ubu nsigaye nikunda kubwanyu kera nahoraga niyita umunyabyaha ariko ubu ndi ikiremwa gishya♥️.. Imandwa nkuru #Rutangarwamaboko horana Imana wamfura we..
Imana y'i Rwanda ihorana nawe Mwenimana, Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE mubisangize n'abandi nabo bahonoke TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.
Mbuzijombo mbashimiramo gusa murakagwira ❤❤❤❤❤ mugabo nari ngukumbuye imana y'irwanda ihorana natwe Rutangarwamaboko wakoze cyane kumutuzanira❤❤❤❤
Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE Tubikomereho, mubisangize n'abandi #Benimana nabo bahonoke TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤❤❤❤❤
Pasteur Ntatuyobye. Twarabamenye
Murakoze cyane kukiganiro cyiza cyane. Ombeni Nsanzamahoro muri USA
#Akadogo Gahire mu #Rwanda rw'iyo #Benimana mubisangize n'abandi nabo bahonoke Dukomeze twigane kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤❤❤❤❤
Muhonoke Benimana TWIGE kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.
Abanyarwanda batinya Imana kurusha uko bayikunda kbs
uraho neza mpandwa nkuru y;urwanda, watubabariye ukatugarurira Dr Rusa kotumukumbuye cyane
Imana y'i Rwanda ihorana nawe Mwenimana. Vuba cyane Dr. Rusa araje KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO.
Uzahuze Dr rusa na pasteur
Muganga Rutangarwamaboko mbanje kugushimira cyane kutuzanira mugabo ubundi niwe wabanje kunzahura niwe watumye mbasha kureba nsohoka mukiraro ndamukunda cyane ❤❤❤❤ kuba tubafite twizeye kubaho abagabo nkaba turabakeneye kubazana kenshi bagahonorabantu wakoze cyane pe Rugaba akugabiribyiza ❤❤❤❤
Mugabo and Rutangarwa maboko 🫂🫂🫂🫂🥰🥰🥰🥰❤️❤️💯❤️🥰❤️❤️❤️💯 🤝🤝🤝🤝
❤❤❤❤❤
Pastor Rutayisire arimo gupromotinga imyizerere y'umwijima ...!!! Mwitondere ibyo mwumva
Ibiganiro byanyu nkabo dufata nkababanyabwenge biratwubaka so put love in yo things ! Truth will prosper!!!
Mwaganiriye neza pe. Nge numva iyo systematisation des pensées ariyo abazungu baturushije. Noneho bakaza bigize nyirandabizi kandi ntacyo baturusha. Rero twe Abanyarwanda dukwiye kuyikora ku buryo hatagira uwongera kutwifatira tukagira imisengere yacu. Nishimiye kubona John Mugabo nari muzi ku ijwi no ku ifoto gusa. Uri umuntu w'umugabo cyane izina niryo muntu. N'abandi na mwe muri Abagabo pe.
Erega nimuhumure mbamare impungenge Benimana mbabwira ko burya n'iyo ntondeke y'intekerezo Abakurambere bacu bayitekereje mbere ndetse bakabika ahatibagirwa ahubwo habibaremamo nk'ubuzima Kuko bo babibikaga muburyo bw'#Ubusizi, #Imigani, #Ibisakuzo n'ubundi buvanganzo nyemvugo bakabisangira mu bitaramo cyane Igitaramo cy'umuryango n'i Bwami kandi burya mbabwire ko Inyandiko ziharatuwe ku mpapuro zisibangana ariko Inyandiko zanditswe ku Mitima (Amategeko y'Imana/Ijambo ry'Imana mu Mitima yacu) byo bidasibangana ahubwo niyo twonsaga abana nibyo teabonsaga, twabaterura mu Gituza akaba aricyo kinyotera Bumva naho Inyandiko zaje hanyuma. Gusa nyine ntitwakwirengagiza umukoro dufite ubu wo kwiyandikira ibyacu mu gihe Inyandiko zaje kandi nabyo tubirimo muhumure kuko mushonje muhishiwe. Twabanje guhonora no kuzahura Imitima ngo amaso ahumukire Gusoma ubu rero harageze ngo Aho twabahaga ibyigisho by'qmajwi n/amashusho noneho tubahe n'ibyanditswe mu bitabo twiyandikiye. Abari munyotewe Mugabo namwe tubabwire ko mugihe cya vuba muza kongera kumubona Turikumwe tubagezaho ibyigisho bihonora. Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤️❤️❤️❤️❤️
Ikiganiro kiryoshye cyane kirimo ibitekerexo byuje ubuhanga
Ishyuka Mwenimana Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE mubisangize n'abandi nabo bahonoke TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco🙏🏿
Iki Ikiganiro cyari kiryoshye❤
Bene Imana murakaramba❤ muraganira tugahonoka
Turambane #Benimana TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤❤❤❤❤
Musinga yari Ok uwatugambaniye ni Rudahigwa
turakumbuye ngo muduhugure neza bigendanye nikigihe , mubiganiro bishyashya....
Ikiganiro cy'umwaka rwose.murakoze abatumirwa kutuganiriza neza.
Umunyamakuru uri umunyamwuga biragaragarira buri wese.
Murakoze Cyane!
Haraburamo Dr Rusa ,👋
Mwishyuke Benimana. Nyamara gukumbura umuco wacu ubanza bikwiye kugirango tuzzawusubireho. N'ubwo abanyarwanda abenshi ubu ari abagatolika, abazungu bo bazanye ubwo bukristu ntabwo bakibyizera na gato pe, ahubwo nabo bari bakwiye gukumbura ubukristo bari bafite.
Muraho ! Naringiye Kuvuga ngo Ikiganiro cy Umwaka, Ariko Ikizakurikira ikingiki!
Ndabona Aricyo kizawuyobora😅!lol . Ndabakunda Cyane!! Imana Yurwanda Ibane Namwe!
Mwaganiriye neza mwamfura mwe ariko icyo kuganiro Kizakurikira cya nostalgia rwose ni mugitebutse naho ubundi twibera Muri muzunga gusa! Ariko Nyabuna Mandwankuru izo nyigisho zawe uzishaka yaziga ate?
Murakoze!
Ndabashimiye muraciye ubwenge mukomez guhugura abantu
#Akadogo Gahire Bakama n'Abakamisha mu Rundi Rwanda Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤️❤️❤️❤️❤️
Imandwankuru ndagusaba kwita kuri ako kantu ka systematisation Rutayisire yavuze umuco wacu ukigishwa no mu bigo by'amashuri !! Kuko babigisha amateka ntibabigisha umuco
Murahenera Uzi kurunguruka Benimana, murasaba isatura umwera KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO🙏🏿
@@mugangarutangarwamabokotv
Icyo kintu umuvandimwe akubwiye maze igihe nange nifuza kukigusaba, dukwiye kugira igitabo cyacu giteye nka bibiliya y'abanyarwanda.
Umuntu wese utari wakomera muri Kristo YESU ibi biganiro bikomezwa n'imyuka iyobya biramugusha asubire kubandwa bipromotinzwe na pastor Rutayisire nimube maso cuti z'umusaraba
Dukeneye Idini gakondo Iri approved na RGB ariko ikaba ivuguruye niba hari nkibidasirimutse ukurikije uko ikiremwa muntu kigenda gitera imbere bikagororwa ariko bikozwe natwe ubwacu abanyarwanda
Naho ubundi nkurikije iki kiganiro turabyina mugunga mubintu bidasobanutse
Mubwire Abanyarwanda Aho Bari Hose ko , Ari Igihe cyo kwataka , batarabagira Abatinganyi bose! Kuko mubibagenza Birimo.
Sangiza bahonoke Bose TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.
Imbwa ya mbere twagize ni rudahigwa ark akaba numugabo kbs ntakundi nyine
Kandi Pastor nawe mubyo avuze numvisemo itegeko rya KARMA kuko niba hari ishyanga ryakoraga ibizira byabagarukaga muri karma bikaba byarimbuza ishyanga ryose! Abakoze nabi ni abatwigishije ko ari imana yategetse irimburwa ryabo, ahubwo ntibadusobanurire ko byatewe na karma. Bituma twijundika Imana.
Yjewe abazungu ndabanga Kandi nabobaratwanga irwara zidutera nibyo bazizana nka nsida coronavirus ibituntu twetwarivuraga batumazemo imbaraga😢😢
Nyina w'ubugome ni ubugoryi, #Benimana TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco🙏🏿
Nonese imbaraga z'Abami bacu zatumye umuvumo wa Musinga ufata abana be bemeye kubatizwa maze bagapfa batabyaye wazigereranya ute n'iza gikristo zananiwe gukuraho uwo muvumo!?
Njye ndabona nabo bari bakaze. Naho Rudahigwa watuye uRwanda Kristu Umwami we mbona bitaramuhiriye kuko iyo urebye ibyakurikiyeho kugeza n'ubu, usanga isengesho rye ritarafashe!
Muzatuganirize kuri iyo analyse yanjye kuko mbona abami bari bafite spiritualité irenze kurusha iya Christianism!
Pastor yitwa Rutangarwamaboko ! Ntago ari rutanga
Ibuka nezako Rutangarwamaboko Atari pasiteri ni nyagasani imandwa nkuru yurwanda
Ese Rutangarwamaboko nanubu ntaratizwa yarahakanye
Wasanze Hari uwamubatiza....? Keretse ahari Yaba ariweho...! Ariko rubanda ntirugirisoni Koko ye! Nyagasani Imandwa Nkuru y'u Rwanda akabatizwa n'inzigo koko....!?
Yaratuye naho kubatizwa si iby 'i Rwanda asubizaho byitiranwa no gukomezwa
Nukuri ndamutse nisomeye bibiliya nahita mva mu idini kuko nigitabo kigizwe mamakosa gusa nibugoryi birumvikana kbs ibitagaragara ibitumvikana ubugoryi mbona twararozwe
Ariko nigute umupasteur atamesa kamwe ahubwo akambara impu ebyiri mwashyize mubikorwa ibyijambo ry,Imana ritwigisha mukareba kwiyisi tutabaho neza
Ubonye ute izo mpwemu? Ubundi se ni izihe?
Kubona umutumire atazi kuvuga ururimi gakondo birancimise icumu mumutima
Ni akaga ariko n'agato kava ku iguye Benimana ubwo nyine bitume mubona ibyatwinjiriye mwe mubihonoke TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.
Badufatiye mu ntekerezo birangira tubaye ibiyobe byiyobora kuyoba.
Muhonoke #Benimana Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤️❤️❤️❤️❤️
Kuki rutangarwamaboko mwakoze ikiganiro muticaranye?
ikiganiro cyiza kigomba kutuyobora uyu mwaka wose, umwaka mushya muhire kuri mwese
Umwaka Muhire muzanano Benimana, #Umuganura2024 uzaguke kurusha KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO. Musangize n'abandi nabo bahonoke TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.
Bakristo twatewe nimube maso za satani ziyobowe n'abapasiteri
Ikintu cyo kubandwa ni umuhango wazanywe na Ryangombe rya Babinga ba Nyundo !
Ikibazo nabaza Rutangarwamaboko ; ese Ryangombe ni muntu ki? Ese ni yari umunyarwanda? Niba koko Ryangombe yaraje aturutse mu amajyaruguru hirya y'u Rwanda akinjirana uwo muco abanyarwanda bakawusama muviga mute ko kubandwa ar'iby'i Rwanda?
2. Uyu mugabo yemeza ate ko Hutu ,Twa na Tutsi zari social classes? Ni gute se umuhutu yashobora kuba akungahaye ariko akagumya kuba umuhutu? Rero aya yari amoko magari akubiranijemo clan nkomoramuryango!
Ubajije ibibazo byiza Mwenimana. Icya mbere cyo tuzakigarukaho mu Kigisho kihariye Kuko nan'ubu benshi bafatira #Ryangombe no #Kubandwa hafi nyamara nibikuru cyane rwose, Amateka twarayacukumbuye kandi tuzayabavira i Muzi. Jya ukomeza kudukurikira. Ube waramaze kwiyandikisha (subscribe/s'abonner).
Icya kabiri cyo wibajije uranisubiza nubwo wisubije ibitaribyo. Ariko kurikira ikigisho twagiranye na Professor Nyagahene igihe cy'#Abakono ndetse nabyo ubwabyo tukabivugaho byihariye ubwo biherutse gusakabaka. Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.
Byashoboka ko Murwanda hatabaga Imbeho!? Kuko Batinze kwita Kunyambaro, kuko Mugihe Umuntu Afite Impu kuruhande nibyashoboka ko Atazakira Umwenda wimbeho.
Icyakunwira ko iyi myambaro y'#Impu n'#Impuzu ariyo ishyuha cyane n'ubu!
Abavunamuheto baratwishe rwose
Mugomba gukenyera mukigisha abanyarwanda nabanyafurika muri rusange
@@twagirimanaJeanmarie-tj3si mukenyere mwige ahubwo kandi mubisangize n'abandi nabo bahonoke nabo twe murasaba isatura umwera KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO 🙏🏿