Video ya NAHIMANA Ferdinand, umunsi bamukatira burundu nawe ati barambeshyera.

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 11 вер 2024
  • NAHIMANA FERDINAND NA JEAN BOSCO BARAYAGWIZA
    Ni bamwe mu bantu basenye u Rwanda bifashishije itangazamakuru,kenshi bagaragazwa ko aribo bacurabwenge bo kwifashisha ubu buryo bwitangazamakuru kugirango abahutu bakangurirwe kwica abatutsi. Aba bagabo nkubwira ni NAHIMANA Ferdinand na BARAYAGWIZA Jean Bosco .aya mazina arazwi cyane uretse mu Rwanda bavuka bakuriye bakanahasagiga amateka y’abagabo babagome ndetse babicanyi bagize uruhare mu kwica miliyoni irenga y’abantu barimo abana bibitambabuga,ibibondo n’ibisekeramwanzi ndetse yewe kugeza no kubasaza n’abakecuru rukukuri. No mu mahanga abangaba barazwi cyane kuko nyuma yo guhunga bava mu Rwanda mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi yahagarikwaga n’ingabo za RPA Inkotanyi. Aba bagabo barahunze ariko bose barafatwa bajyanwa I Arusha muri Tanzania maze urubanza rwabo rwitiriwe itangazamakuu rumenyekana imihanda yose. Aba rero banahamijwe ibyo byaha baranakatirwa aba rero mu kiganiro kihariye tugiye kugaruka kubuzima bwihariye bwaba bombi bazwi cyane ariko bakaba barasize amateka y’inkoramaraso zabicanyi batagira impuhwe n’imbabazi.NAHIMANA na BARAYAGWIZA nibo ngingo yihariye tugiye kuvugaho.iyi ni Intsinzi Tv.iki kiganiro uwakiguteguriye ni BIZIMANA Chrsitian naho jye ugiye kukikugezaho ndi prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye Ikaze.
    Reka mpere kuri NAHIMANA Ferdinand.NAHIMANA Ferdinand yavutse tariki 15/6/1950 avukira muri Komini Gatonde muri Perefegitura ya Ruhengeri,yize Amashuri ye kugeza arangije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho guturuka mu mwaka wa 1977 NAHIMANA Ferdinand yabaye umwarimu w’amateka wunganira( Assistant Lecturer in History) muri Kaminuza y’u Rwanda.
    Mu mwaka wa wakurikiyeho mu 1978 yatorewe kuba umuyobozi wungirije wa Faculte y’Indimi muri Kamunuza y’u Rwanda.ndetse hashize imyaka ibiri mu 1980 noneho yatorewe kuba umuyobozi wa Faculte ndetse yagumye kuri uyu mwanya kugeza mu 1981.
    Kuva mu 1981 kugeza mu 1982 noneho yatorewe kuba Perezida wa Komite Nyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda Campus ya Ruhengeri cyangwa se Nyakinama.
    Mu 1983 kugeza mu 1984 yabaye Umunyamabanga mukuru w’ungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Ruhengeri.nyuma yicyo gihe Nahimana Ferdinand yahise ajya kwiga muri Kaminuza yo mu Bufaransa ya Universite Paris IV aho yavanye impamyabushobozi yikirenga mu mateka tariki 21/11/1986.
    Amaze kuvayo yakomeje kwigisha amateke muri Kaminuza y’u Rwanda.mu myaka ihera yikinyacumi cya 1980 yahawe ikiraka na Leta ya HABYARIMANA ndetse n’akazu muri rusange ko gukora ibishoboka byose agasenya ikinyamakuru cyari cyarazengereje ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana cya KANGUKA. Cyari icya RWABUKWISI Vincent LAVI.uyu mugabo NAHIMANA Ferdinand yayoboye ikipe yatekereje gushyiraho ikindi kinyamakuru cyahangana na KANGUKA aricyo kiswe KANGURA kigahabwa NGEZE Hassan.
    #IntsinziTV #BarayagwizaJeanBosco #NahimanaFerdinand

КОМЕНТАРІ • 45