Paul Kagame na FPR-Inkotanyi : intyoza mu kuvangura amoko no kwica, ibikuri muri politiki y'ubumwe!

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 27 лис 2024

КОМЕНТАРІ • 35

  • @jeankhaongha5378
    @jeankhaongha5378 4 дні тому +8

    Genoside yarateguwe….yateguwe nabirirwa babiririmba…mubaze fpr na m7….erega igihe classified files izashyirwa hanze mu minsi irimbere..benshi imisatsi izabavaho…abakiyifite 😊

    • @Ngirabakunzi01
      @Ngirabakunzi01 3 дні тому

      N'ubwo yaba yarateguwe na M7, na FPR , ntabwo twabuza kubwira abanyarwanda bayijanditsemo , bagaubirisha ikibi bongera ikibi, ko bakoze ishyano. Umujura Ruteruzi yagiye gupfumura banki, maze igihe ageze Hagati uwitwa Rutare warindaga banki amusangamo bararwana. Rutare yumvaga namara kwica Ruteruzi arakukumba amafranga abitse muri iyo banki maze akazavuga ko bamwe mubari kumwa na Ruteruzi bayitukankanye. Biza kurangira Rutare bimunaniye Ruteruzi atsinze amafranga yose arayegukana ndetse na Rutare yabaye ikimuga. Ese tuzavuge ko Rutare yari umwere?

    • @jeankhaongha5378
      @jeankhaongha5378 2 дні тому

      @@Ngirabakunzi01 🤣🤣🤣🤣😂

    • @Nesta-t6v
      @Nesta-t6v День тому

      @@jeankhaongha5378 None se wowe wari umugande?

  • @rukundorwiza5223
    @rukundorwiza5223 3 дні тому +3

    Semana kuki utumira abantu mukiganiro warangiza ukavuga wenyine?! Ikiganiro cya masaha 2 ; semana ubwe yavuze 1h30😢😢😢😢

  • @Nesta-t6v
    @Nesta-t6v 2 дні тому +2

    Hakizimana, Ntabwo uriya muhungu yarashwe na RCMP! Yarashwe na Police y"umujyi wa Hamilton! RCMP ni Federal kandi imijyi myinshi ndeste n'intara zimwe zigira Police zazo Hanyuma RCMP ikaba Federal.

  • @thomaskigufi578
    @thomaskigufi578 3 дні тому +1

    Elie Ngirabakunzi niyubahwe, afite amakuru yagazeho menshi kandi avugisha ukuri...

    • @Ngirabakunzi01
      @Ngirabakunzi01 3 дні тому

      Urakoze Mwana w'Imana, ubundi nta n'ubwo ntekereza, mvuga ibintu uko nabibonye, ntabwo mba nkeneye kuvuga ibishimishije. Wowe uri uwo kubahwa kundenza kuko ukunda ukuri

  • @SuperUser1
    @SuperUser1 2 дні тому +1

    Gahutu na Gatutsi bashobora kumvikana ku bindi, ariko ntibashobora kumvikana ngo basangire ubutegetsi.
    N'abuzukuru banyu bazaba bahanganye. Ubu mumeze nk'Abayahudi n'Abarabu: abavandimwe barebana ay'ingwe.
    Ni nk'indwara itarabonerwa umuti.
    Keretse ni haboneka umutegetsi w'umututsi utekereza nka Frederik De Klerk wa muzungu warekuye Mandela.

  • @Safkhd2
    @Safkhd2 4 дні тому +3

    Elie ni nyamujyiyobijya ashishikazwa ninyungu ze ntimukamubaze ibya politics, ni vuvuzela

    • @Ngirabakunzi01
      @Ngirabakunzi01 3 дні тому

      Urakoze, nibyo ibitagira inyungu ntabwo mbijyamo, nka buri muntu ufite umutima ibidafite inyungu ntabwo mbijyamo. Ariko inyungu mbi ni urwango, kugambana, kuroga no kwiba.

    • @Ngirabakunzi01
      @Ngirabakunzi01 3 дні тому

      Ese waba warambonye nkurikira Habyarimana hyangwa mutegerezamo inyungu?
      Cyangwa se waba warambonye nshakisha inyungu muri FPR?
      Abanzi neza bambona nk'umuntu uhama ku nyungu z'u Rwanda rwa twese aho tureshya mu bwisanzure.
      Ntawe uzangenera rero, ndiha, nkigenera ibyo uburenganzira by'amategeko bunyemerera, kuko ugihugu nemera ko ngifiteho uruhare.

    • @butarembaga7710
      @butarembaga7710 3 дні тому

      @Ngirabakunzi01 Ngirabakunzi uri umugabo kandi uri umwe banyarwanda bavuga ibyo batekereza nta zindi nyungu . Ukurwanya aba afite uburwayi. Iyo uvuze uko 1959 abatutsi bishwe bagahunga abahutu bashaka kugoreka amateka amateka bavuga ko nta numwe wishe bashaka kukwica wavuga ibya genocide yakorewe abatutsi 1994 bikaba uko. Wavuga FPR umujinya n'urwango bikaba byinshi

    • @Ngirabakunzi01
      @Ngirabakunzi01 3 дні тому

      ​@@butarembaga7710
      Urakoze, umpaye ibyo nari nkeneye kumva kugirango ntiheba, uri umugabo no kundenza, kuko urampumurije

  • @KAROREROJoseph
    @KAROREROJoseph 3 дні тому

    Umuntu wese uvuga ko jenoside yakorewe abatutsi itateguwe abapfobya.

  • @venustehabiyaremye3390
    @venustehabiyaremye3390 2 дні тому

    "Kwongyera uruviri mu isaha iri ku urukuta" ntibivuga kwica Ingabire! Ahubwo hasigaye umwaka umwe ngo igihano ky'imyaka 15 yariyahanishijwe kyirangyire. None intare iritakumye ngo ababishinzwe bashake uko basubiza inzirakarengane "kwota umuriro" aho itazongyera kuvuga n'abamushyigyikiye bose bagarukye kwagaza Papa Kaka!

  • @petrom.
    @petrom. 4 дні тому +2

    Elie se mosque vraiment des gens. Sans la vérité sur le passé comment bâtir la confiance et la justice entre rwandais.??

    • @jeankhaongha5378
      @jeankhaongha5378 4 дні тому +2

      @@petrom. Ellie uyu ni cas perdu…avuga ibintu bicurikiranye…grâce à Dieu..aba basauvages nibashoboye kudutegeka..bakabirwaniramo..

    • @Ngirabakunzi01
      @Ngirabakunzi01 3 дні тому

      La vérité reste éternelle car les résultats survivent au temps. Abantu bubakira kubihari bigaragara. Iyo bafite umutima mwiza bubaka byiza, iyo bafite umutima ugoramye bubaka bibi.

    • @Ngirabakunzi01
      @Ngirabakunzi01 3 дні тому

      ​@@jeankhaongha5378
      urakoze kumbwira ko natakaye, nzahitamo kwihamira aha natangiye ushobora kuba wita ukuzimu, aho gukurikira aho witwa mu mucyo w'abakoze ishyano.

    • @jeankhaongha5378
      @jeankhaongha5378 2 дні тому

      @@Ngirabakunzi01 ntabwo numvise neza icyo ushatse kuvuga…ariko icyo nsesengura mu byo uvuga..mbona abapolitiens ba kera mwaragwishije abaturage mu rwa bahanda..nanubu ntimugire nubugabo bwo gukora mea culpa..abantu mwese mwagize uruhare rwo kwenyegeza ubugizi bwa nabi nu bwicanyi bwakorewe abanyarwanda guhera 90, mugomba kubisobanurira abacitse kwicumu…ryabo ba criminals ba basauvages mwogezaga…aha ndavuga ku mpande zose..

    • @Ngirabakunzi01
      @Ngirabakunzi01 2 дні тому

      ​@@jeankhaongha5378
      Twavutse dusubiza ibibazo twasigiwe n'abatubyaye. Muru 1990 ndacyabisubiramo abateye intambara byari bwo burenganzira bwa nyuma bari basigaranye. Ababarwanyije ntibatinze kubona ko bibeshye kandi baratsinzwe.
      Aho turangirije intambara ukaba ishobora kuba yaragusize mu bibazo, gereageza nkuko natwe twisanze dukemura ibibazo byasizwe n'abayoboye mbere y'ubusore bwacu, komera, wige kubisubiza udufashe tuyisoze tuzane amahoro. Naho gutegereza ngo Ngirabakunzi nzagusaba imbabazi ntabyo uzabona, kuko nta mugambi mubi nari ngufiteho.
      Igihugu ni ucyawe , ni icya bariya ni n'icyanjye.
      Dushyire hamwe twubake amahoro, blâmes mutuels zishire.
      Umugabo asubiza ibibazo ntabwo yimyoza. Gerageza ukure

  • @petrom.
    @petrom. 4 дні тому +1

    Ba rusisibiranya baragwira. 😂

    • @Ngirabakunzi01
      @Ngirabakunzi01 3 дні тому

      Nabyemera ko uri umunyakuri umunsi uzaza ahagaragara tukaganira kubyo wumva twabeshyemo

  • @kundwa4978
    @kundwa4978 3 дні тому +1

    Kubumva biteye agahinda .uti kagame ayobora neza uti kagame ni mubi .uti habyarimana ni mubi ubuse ushaka iki..uzabaze directeur wapfuye ngo bamugize umuyobozi . Inspecteur warigise agiye mu kazi. Muka rwigara wahemye habyara ubu akaba avuma kagame ..kubumva nta cyo bimaze namwe

    • @Ngirabakunzi01
      @Ngirabakunzi01 2 дні тому

      Ubu tuzure Habyarimana aze ategeke rero ? Ibyoroshye ni uko warutegeka , naho kuzura Habyarimana bizategereza Imana nibishaka, kandi n'abamurashe ntaho bagiye baracyamutegereje

  • @butarembaga7710
    @butarembaga7710 3 дні тому +1

    Ikibazo Semana ashaka ko ukuri kwe ari ko kwemerwa mu muco wa nyuma yo bwigenge mu Rwanda urangwa no kwihimura no kwitegura kurimburana n'imizi ukubangamiye mu butegetsi ndetse abategetsi bagateguza abo basangiye ubwoko ko bahomba kwirwanaho . Leta ya Habyarimana yabikoze ityo . Simpunga aravuga ukuri

    • @AnnikaNiyoyita
      @AnnikaNiyoyita 3 дні тому +1

      Njye NDI muto, ariko muto ukunda kwiga.
      Ikibazo cyanjye, MBESE abo Habyarimana yakuye k'ubutegetsi, (Kayibanda) bo bari miseke igoroye???

    • @idrissailunga1479
      @idrissailunga1479 3 дні тому

      Uruviri Kagame avuga ni imyaka 15 yakatiye ingabire ikaba igiye gushira none akaba agomba kureba uko yamukanyaga. No kwica birashoboka

  • @Monseigneur-h1l
    @Monseigneur-h1l 2 дні тому

    Iki gisaza Eliyasi iyo kivuga wumva ari cya kimwamwanya

    • @Ngirabakunzi01
      @Ngirabakunzi01 2 дні тому

      Kagire inkuru no kuramba, ntakindi nakwifuriza

  • @MaydayMayday-zw8pw
    @MaydayMayday-zw8pw 2 дні тому

    Tharcisse, uwari muri ubwo butegetsi yivugiye ko yiboneye listes.None se wowe wari urwavumba umbeshyuza nka nde? Jya umenya kwicisha bugufi nka Elie na Nkuliza..

    • @tharcissesemana5231
      @tharcissesemana5231  2 дні тому +1

      MaydayMayday, kuki wihisha inyuma y'amazina mpimbano uziko isi ari umudugudu?! Uragirango nkunshyire ku karubanda uve muri ayo mahimbano? Niba Elie na Nkuliza bicisha bugufi imbere y'ikintu gikomeye mu mateka yacu njye siko bimeze, urarye umwungu usibe....Ukuri kugomba kumenyekana kandi nkwibutse ko iyo utunguye mu kanwa kawe muri Média iki n'iki kireba ubuzima bw'igihugu uba ugomba kukirengera ukemera no kujya ku karubanda ukagisubiramo

    • @MaydayMayday-zw8pw
      @MaydayMayday-zw8pw День тому

      @@tharcissesemana5231 Kuva ucyiyita '' journaliste'' tugomba kukota kubera ko umunyamakuru afite devoir d'impartialité kandi monologues zawe ziba zuzuyemo illusions na agenda yawe hamwe na Ego igusumba uburebure! Naho kuntera ubwoba byo nagirango nkubaze nti ese ko utihisha kuki ujya Tanzaniya na Burundi ubunda bunda? We komeza tuu..