Jean-Claude Van Damme - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP242

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 10 вер 2024
  • #IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
    Amazina ye ni Jean-Claude Camille François Van Varenberg, Yavukiye i Buruseri mu Bubiligi tariki 18/10/1960.
    Mwamumenye kandi mu mukunda muri film nka Bloodsport, Kickboxer, Universal Soldier, Double impact, THE Expendables 2 n'izindi.
    Ku myaka 10 nibwo yatangiye gutozwa imikino njyarugamba, ku myaka 18 yari afite umukandara w’umukara muri Karate, yize indi mikino nka Taekwondo, Kickboxing n'indi itandukanye kandi yabifatanyaga no guterura ibiremereye.
    Mu 1979 yari mu ikipe y’igihugu y’Ububiligi yatwaye irushanwa ry’uburayi muri Karate, nyuma yakinnye n’andi marushanwa ndetse yatowe nka "Mr. Belgium" mu irushanwa ryo guterura ibyuma.
    Akaba yaranegukanye ibihembo byinshi mu marushanwa anyuranye y’iyi mikino yitoje akiri muto.
    Mu 1982 nibwo yahagaritse amarushanwa maze ajya muri Amerika gushakisha ubuzima.
    Muri Amerika byabanje kumucanga, yagezeyo ubuzima buramubihira, kuburyo ntakazi nakamwe yasubizaga inyuma.
    Yacuruje ama Pizza, Yatwaye imodoka, ndetse rimwe na rimwe akabura aho arara.
    Nyuma nibwo yaje guhura na Chuck Norris, amuha akazi ko gucunga umutekano mukabari ke gaherereye Newport Beach.
    Kwakundi bavuga ngo, ubuzima bufasha ubikwiriye aho kuba ubikeneye, bakavuga kandi ko amahirwe agusanga mu kazi, ndetse icyo uzaba iyo utarangaye ntaho kijye, kandi benshi bungukira mu gahinda k'abandi.
    Ninako byagenze rwose kuko Mu kababaro ka Chuck Norris niho hashibutse amahirwe ya Van Damme.
    Chuck Norris amaze gupfusha murumuna we wari umusirikare agapfira mu ntambara yo muri Vietinam, byaramubabaje cyane yiyemeza gukora Film akayimutura, ibi nibyo byahaye amahirwe Van Damme kubera ukuntu yitwaye neza mukazi ko gucunga umutekano mu Kabari ka Chuck Norris, hakiyongeraho n'igihagararo cye ndetse n'imyitozo yari yarakoze, byaje kumuhesha amahirwe yo gushyirwa mubazakina iyo Film ya Chuck Norris yise "Missing in Action".
    Kuva icyo gihe izina rya Van Damme ryahise ritangira kuzamuka mu buryo budasanzwe.
    Yongeye kumenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga mu mwaka 1986, ubwo yakinaga muri No Retreat , No surrender.
    Abenshi bakunze Van Damme kubera imigeri n'ingumi bidasanzwe yateraga muri Film.
    Kuva mu 1989 kugeza mu 1999 yari icyamamare ku isi kubera Cinema.
    Mu kwamamara kwe hari aho yatanze urugero rubi nk’igihe yari yarabaswe n’ikiyobyabwenge cya Cocaine ndetse no gufatwa kenshi atwaye imodoka yaborewe kubera agasembuye.
    Van Damme, w’umukirisitu gatolika, yabyaye abana 3, ariko yashyingiwe inshuro eshanu n’abagore bane batandukanye, harimo umwe batandukanye barongera barashyingiranwa.
    Ikindi umuntu yamenya kuri Van Damme ni uko hari imigeri yakunze gukoresha mu mafilm aho akubita umugeri wikaraga nk'umupanga w'indege, iyi ni imigeri yigiye mu myitozo ya Ballet, iyi myitozo yayikoze imyaka 5 yose.

КОМЕНТАРІ • 48