Ubuhamya bwa Mukotanyi:Ubwicanyi bwakorewe Nyamirambo na Mont-Kigali buteye ubwoba n'agahinda(3)
Вставка
- Опубліковано 9 лют 2025
- Muri iki gice cya gatatu cy'ubuhamya bwa Mukotanyi, aratubwira nyuma yo gusenya inkambi z'impunzi zo mu cyahoze ari Zaire ko bagarutse mu Rwanda, nabwo bakomeza ibikorwa byo kwica abantu mu mugi wa Kigali n'ahandi. Dutegereje ibitekerezo byanyu kuri ubu buhamya buteye ubwoba n'agahinda. Ntuzacikwe n'ibindi bice by'ubu buhamya
Many thanks kuri uyu mukotanyi watinyutse gutanga ubu buhamya. Nabandi bamukotanyi barebereho bashyire amabi yazo hanze. Rubens warakoze rwose kuri iki kiganiro .
Merci, Rubens, warakoze cyaneeeee, kandi nawe Immana Ikomeze ikurinde kuko ibibi biganiro byawe ni umusanzu ukomeye cyane. Kuko ikibabaje nuko bamwe mu banyarwanda batahuye n Inkotanyi bibera muyindi ISI. Nibo bakomeje gutiza umurindi FPR none ndebera iyi Sodoma u Rwanda rumazemo imyaka 30. Ubanzi bamwe mu banyarwanda ari ibipfamatwi ,impumyi, cg se les vrais égoïste bashyize ibifu byabo imbere, aribyo mwise n ubugoryi mu bindi biganiro mwatugegejeho.Bombori bombori Immana Ikomeze ikurinde wowe n a Mukotanyi. We love you ♥️🤗🤗❤️❤️❤️🤗🤗❤️!
Mukotanyi we uri uwo kubabarirwa wakoze akazi katoroshye. Sinzi niba iyo utekereje ibyo bintu byose wumva utagiye gutumuka. Twe twakubabarira nk'abana b'abantu ariko ndumva utorohewe na gato pe😷😷😷🤭biteye ubwoba birenze ukwemera😭😭😭😭 icyakora njye ndagusabira🙏🙏🙏🙏 nizeye ko Imana izakubabarira weeee!!!
Abo yishe bahora bamuhamagara arabivuze ngo abohoke. Mana yanjye umubababarire
Yarababatiwe akibivuga akibazo ningaruka yabyo itamuhaye amahoro
Mukotanyi Imbabazi warazihawe, twaraziguhaye N Immana niba Ibaho yarakubabariye. Ihangane Mukotanyi, ntabwo narinzi ko Nshobora kurizwa n amarira yawe. Rero Muvandimwe Mukotanyi rekeraho kujya uhora usaba Imbabazi kuko WARABABAYE so WARABIBABARIWE. 🤗
🤔🤔 you are very funny niwe yikoreye uwomutwaro araziukungana kuriwe mumureke
Yewe, ibi bintu birababaje cyane, hari ababyumva bagashegeshwa bikomeye nta kabuza 😕! Ariko byibura uyu muntu azatuma hari abantu bamenya irengero ry'ababo n'uburyo n'impamvu bishwe!
Ubutegetsi bwamashitani nibwo umuntu agomba kwamagana,abo basore babanza kuboza ubwonko barangiza bakabigisha kwica!!Fpr yangije urubyiruko irushora mu bwicanyi biteye ubwoba Mana yanjye🙏🏾🙏🏾
FPR yaboshye abana b abanyarwanda basirikare ibeshya ko ibabohoje. Yononywe nabi abana b u Rwanda sinzi niba bazanakira. Merci,
@@mukamusoniliberata4065 abana bato bashukika vuba, bakabyicuza bakuze. Ariko isaha yarageze ngo ukuri kuvugwe. FPR ni ishyano ryagwiririye u Rwanda
Umufasha Claudia uyu anyibukije babasore i bari bagiye kwica Kizito Mihigo bwa mbere!!babigisha uko bica disi!mbega ihahamuka
@@Ashanti524 Ariko se izi nkotanyi ubu bugome ni ububa mumaraso yabo cyangwa nabo barabyigishijwe? Nibuka mvere y'indege ngo bajyaga bashyira amapine ku bantu ubundi bagatwika, ibi bikorwa bizwi mbere y'uko génocide iba. Hari abantu bari barahungiye muri Kigali barahahamutse, hari abo twari duturanye hano mu kiyovu, bari barapfuye bahagaze, barabitubwiraga tukunva ibyo bintu bitazatugeraho. Biteye ubwoba ibi bintu. Nubamanike amaboko, bakubite amabuno hasi basabe imbabazi
Bwarabatsinze ariko ayo muvuga nibitabapfu
Ahaaa. Ubu harya nkaba jayumba bayoboye ibikorwa by ubwicanyi mu gihugu bakaba bicecekeye nkaho tuyobewe imikorere yabo? Nyamara birakenewe ko bibohora kandi babohora n abavandimwe bacu .. none ngo ararwanya umxicanyi yakoreye cyangwa bakoranye kwica abanyarwanda ?
Wivunika kuri kayumba ibi byose niwe wari ubihagarariye niyo mpamvu ubona bagenda biguru ntege.
Uzumvw avuge uriya Rukarabankaba
@@MAKOJocker azagwe ishyanga
Kayumba nawe agombakujya imbere y'abanyarwanda agasaba imbabazi. Abamembre be muli RNC mubimenye neza ko mukorana n'umwicanyi kabuhaliwe.
Sinanga abubaka ibiraro ariko ibyo bubaka bizabagwaho niba batavanze imvange ikomeye abafundi bazahasiga agatwe .
😮😮😮😮😮 yewe Rwanda weeeee 😢😢😢😢😢
Ubufuni bwatangiye muri 90. Ribara uwariraye koko.Interahamwe irindi zina ni inkotanyi. Donc interahamwe nizo nkotanyi.
Ni ubwo biteye umujinya n'agahinda bwo kubyumva ariko MUKOTANYI urakoze,kandi ibyo uvuze,turabizi ko aribwo.
Nkotanyi,nizere ko muryama mukibuka za Kisangani,n'ahandi hose muri congo.
Hari abantu benshi bahagaze nta mitima ibarimo,mwarayihahamuye.Ishyqno ruragwa bantu mwe mutabibonye,birakomeye kubyumvisha,utarabibonye.
Niba ari uku bimeze nemeje ntashidikanya ko narusimbutse inshuro nyinshi. Mana ushimwe wowe ukindinze kugeza ubu. Benshi bagiye batakara mu rugendo none njye ndacyahanyanyaza.
🤣🤣🤣 nyanyaza ibyuvuze nibyo at the same time ndasetse kandinajye ndashimye lmana yankijije numuryango wajye....kandi sorry kubabuze ababo 🙏🙏🙏🙏
Nyagasani akubabarire! Wowe n’injuru uzaribona gutinyuka kuvuga ibintu nkibi!ntakwihana kurenze uku.Komera kuri Yesu!
Mukotanyi n'abandi ba 'Mukotanyi' mwese nimwihangane kuko ibyo mwakoreshejwe ni amahano.
Abazi abana bigaga mumashuri bari ba kadogo nkabo muri Apred Ndera n'andi mashuri ya anglophone cg n'ahandi bamwe byabaga bizwi ko bakiri mukazi 😭😭. Abenshi barahahamutse kubera ibyo bintu byose bakoze kandi babikoreshwa n'abantu bakuze bagombye kubaha uburere bwiza, birababaje!!!
Gusa iyaba ba 'Mukotanyi' bose basabaga imbabazi bakanatanga amakuru nk'aya. Bamwe tuzi ibyo inkotanyi zakoreye abacu ariko hari n'abatabizi bapfa kumenya amaherezo y'abantu babo. Ikindi kandi abakiri kumena amaraso nibitandukanye n'agatsiko k'abicanyi babohoke bunamure icumu ubundi basabe imbabazi 🙏🙏. Amaraso yamenetse arahagije pe, abanywarwanda dukeneye amahoro nyayo n'umutekano nyawo apana ibi bya 'fake peace' and 'fake reconciliation'...
Mukotanyi muvandimwe, ntiwibwire ngo ni kubw'imbaraga zawe watekereje kuvuga ibi bintu; imana yo mu ijuru niyo yabigushyizemo kuko hali benshi bakoze n'ibirenze ibi aliko batavuga kandi bakomeje no kubikora. None rero, ndagirango nkubwire ko iyo mana ishobora byose. Iragukunda unconditionally no matter what you have done; kandi ni imana ikiza. Ndakwinginze, call up on Jesus Christ, the son of God Almighty. He is the Savior, He is the healer and he is the deliverer. "For God sent not his Son into the world to judge the world; but that the world should be saved through him". John 3:17. Please call upon Jesus Christ and ask him to help you kuko ntabwo ushobora kubaho all your life ufite iyo guilt n'ilyo hungabana, ntabwo wamara kabiri. Ndagusengera muvandimwe ngo Uwiteka imana igira Ubuntu n'imbabazi bitarondoreka igutabare kandi igukize. Turagukunda kandi ikiruta ibindi Data wo mu ijuru aragukunda cyane... Shalom
Mbega ubuhamya? Wagirango ni scary movie pe. Imana yampaye guhunga nsingaruke yarakoze! abanyarwanda ni abicanyi. Imana yonyine gusa😥😥😥
Njye ndibariza abanyarwanda b’imbere mu gihugu bamaze kumva ubu buhamya. Ni gute muzongerza kugirira icyizere izo ngirwabayobozi zirusha ubugome shitani ?
Twabuze aho tunyura
Nta cyizere cyahigeze
@@mugabepierro5813 mukomere turabasengera kandi mufashanye. Ni ngombwa ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we, nubona urenganywa udashoboye kumufasha ufirime byose wohereze vidéo hanze kuri whatsapp cg youtube ubundi uhite uyihanagura muri téléphone.
@@mugabepierro5813 ngo wabuze aho unyura gatsindwe niyarokoye abatutsi
@@niniarutek7257 😄😄😄!! Yarokoye ababyeyi ba Karasira! Yanarokoye Émile Nyungura n'umuryango we! Yanarokoye Rwigara! Abafana n'inkotanyi icyambwira itabi muba mwanyweye!! Muba mwijuse kanyanga mukaza gutera isesemi abantu!
@@markoviskyhernandez9706 gewe narababwiye iyo sesemi izabahitana nimutayivuza cg muzaruke namayezi kuko ikiyibatera kirakyahari hahhh
Nzi byinshi abo fpr yiciye ababyeyi yarangiza ikishyurira abana amashuli ibabeshyako ari interahamwe zabishe cg abacengezi ni byinshi nibisohoka bazayabangira ingata
Ahuuuu umutima wari umpagararanye mana. Sinshoboye gukomeza kumva, amaraso yabantu bose akomoka kumana , ahora ataka. Imana ikubabarire ntiworohewe.ikugirire imbabazi
Iyo abantu bavuga ngo genocide, genocide, mbere ya genocide, nyuma ya genocide,...njye mbyita 'la tragedie rwandaise', akaga kagwiriye abanyarwanda. Uko bizarangira njye numva bincanze. Ubunyamaswa tugira nta handi buba!
Ariko se ubugome nka buriya abanyarwanda babwigiye he?
@@channelcharly5215 Hari umugabo winjiye muri FPR avuye mu Rwanda muri 1991, aziko asanze abavandimwe, ahagaze asanga agafuni karavugiriza, akandoyi,...Byagera ku baturage byo bikaba ibindi. Nyuma y'intambara kubera kutumvikana na leta arahunga anyuze Uganda. Ahageze arabaza ati 'ariko buriya bugome abanyarwanda bavuye inaha bagira ni mwe mwabubigishije?'. Bati 'reka, ahubwo bakiba inaha natwe twari twarumiwe'. Kandi koko Kagame (Pirato), Bunyenyezi,...bari bazwiho ubugome butabaho. Interahamwe zakoresheje ubugome butabaho zica, ngira ngo harimo n'urwango bari bamaranye, ariko no kurakara ko bari babiciye umuyobozi, bamwe bavuga ko ngo zari zasaze. Ariko iyo urenzaho noneho ukica abantu imyaka 5,10,...ubaziza ubusa kubera ubutegetsi gusa...Mbona ntaho tujya ahubwo imbere naho ari habi.
@@mikeira4182 uwishe habyara niwe wateje ibibazo nge narebye ibinu abashyigikiye bobi waine bakoze kubera bamufunze mita mbonako umuntu arimubi ahinduka nkikirere
@@manirarebapatrick9958 Erega urupfu rwa Habyarimana abantu barugize nk'aho ari umunyonzi wagonzwe n'imodoka agapfa nta kindi. Ikibazo abantu batajya bakunda kwibaza mu Rwanda ni 'kuki Habyarimana yishwe?'. Kwari ukugira ngo ubutegetsi buhinduke, igitugu cyariho gisimburwe n'ikindi kikiruta dufite. Ibyo rero abari bafite ubutegetsi ntabwo bari gupfa kwemera bati 'nimufate igihugu twe duhunge nta ribi!'. Niho inzirakarengane nyine zaguye. Ari rwo ruhare runini nyine FPR ifite mu byabaye: inyota y'ubutegetsi.
@@channelcharly5215 birateye ubwoba n ukuri.Kandi Urwanda cari igihugu Imana yari yaratoye. Munyuma gifatwa na shetani.
Mana yanjye🤔🤔Ibi ni ibiki mwakabyaramwe.
Ariko Mana weee.mbega ubugome burenze urugero.njya mbivuga ngo inkotanyi zirusha ubugome interahamwe ,intore zigasara zigasizora ngo turabeshya inkotanyi zahagaritse Genocide.nonese ubu mubyukuri zarayi hagaritse ?usibyeko ari ninkotanzi zatangije genocide atari ibanga ariko noneho niziyihagarike kuko mbere zaratubeshyaga.
MIHIGO KIZITO 🏆YABITEYE IMBONI UMUTIMA WE WA GIKIRISITU , UBUMUNTU N'UMUTIMANAMA WE ABISHYIRA HANZE MU NDIRIMBO YE YISE
IGISOBANURO CY'URUPFU !
No mu gitabo cye arabivuga. Umumalayika wacu 😍
Umuntu wica undi na we bizarangira apfuye, aba ari ikigoryi kibi! Aba akora ubusa, kandi aba yiyica mu mutwe!
Ubundi nemera ko wagakwiye kwica umuntu urimo kwitabara! Ariko niba wamunegekaje ku buryo ntacyo akigutwaye, nabwo si ngombwa rwose kumurangiza!!
Inkotanyi n'interamwe ni amashitani mabi yo kicumba igunira!!
👍👍
Ubu buhannya nagahinda ni ncamugogo or nihatari uretse Imana yonyine niyo yatabara u Rwanda
Umuntu wese wumva ubu buhamya ufite umuntu wese wiciwe n inkotanyi amenyea ko igihugu kiyobowe n abicanyi burenze kamere. Ubwo rero ntigazagire uwongera gushidikanya ko u Rwanda rutazigera rugira amahoro mu gihe cyose inkoramaraso zicaye ku ngoma. Mwibaze ko byakozwe mu gihugu hose.
MARIE JEANNE WE , NJYE NONGEYE GUSESA URUMEZA , NAHERUKAGA KURUSESA LU NTAMBARA YA 94 !
@@clauclaulolo7481 biteye ubwoba. Njyewe byansubije inyuma cyane. Ubugome nkaburiya sinziko buzatuva mu mutwe? Mwibaze rero ababukoze uko babayeho? Bibaza ko kuba hari ababakingiye ikibaba bumva bibaha amahoro? Kudatinya imana n ibyago.
@@mariejeannemukankuranga5559 Ntiwumvise ko Tito Rutaremara yavuze ko kwemera Imana ari ubugoryi bubi! Inkotanyi ngo Imana zarayirashe! Ubundi muri principes z'inkotanyi, kwemera Imana bitera faiblesse !!
UWO MUVUNAMUHETO W'UMUKOBWA WAKORAGA LURI SUN CITY MURI IBYO BIHE NI NDE, UMUZI AMUTUBWIRE ?
Huumm !! Isi irikoreye !! Akumiro gusa , ibya bene Kanyarwanda !! Kumena Amaraso : ((
Nyumvira ibikorwa by’ingoma.Na Bamporiki azabivuga amaherezo.
Ntabyo azavuga
Imana ikubabarire pe ariko amaraso ahorerwa Andi nawe uko wabikoze Niko bizakubaho gusa lmana irakubabarira
Nibyo amaraso ahorerwa ayandi ikindi niyo bitamubahowe kugiticye ikimbabaje nuko ingaruka zizaba kumuryango we
Ubuse kweli nabishe kizito bakwimbwirije bakavuga konziko nabo baboshe kweli amaraso yakizito aratabaza buri munsi nukuri arishuza abanyarwanda kuko namaraso yarayumuziranenge
@@mugarurarichard5167 ngo inabi cyangwa ineza bigusanga imbere. Nawe rero buriya iminsi iramutegereje
Hmmm nonese niba amaraso ahorwa andi kuki musakuza ko mwishwe kandi arimwe mwabanje kumena amaraso yinzirakarekane zabatutsi yiba ibyo mwavugaga aribyo
@@niniarutek7257 Hhhhh!! Wowe uri umuti w'amenyo!! None se inkotanyi zica abantu muri Byumba na Ruhengeri muri 1990, 1991, 1992 na 1993, ni abahe batutsi bari bapfuye!?? Wagiye uvuga ubyo uzi?
Yes, Bombolibomboli ndakwemeye, uzi kubaza ibibazo
Ngiyo SIGNATURE ya rupiefu!
Ariko mana! Nzaba mbarirwa ra ...
Umurage Kagame I Paul na FPR bazasiga imusozi uzaba uteye isoni!
Ese uko si uguhuhura abantu koko? Horror movie neza pe. Nizereko ndasinzira.
Natitiye nubu ndacyatitira? Sun City twanyweragayo batubuza kujya mu byumba byo mu gikari naho😂😂😂directeur wa islamique azatubwire exactement uburyo bamwishemo, demob zari zarazengereje école secondaire kugera nka 2005 tukagira ngo ni mission zihaye naho burya 😅😂😂😂😂😂😂😂😂
Banyarwanda mwiha gucuruza génocide ya Kagame n'a FPR inkotanyi igice cy abicanyi, murabona aba Bana babanyarwanda mwononnye. Est ce que ibi ntabwo ari génocide mwakore abana mwigishije kwica mu gisilikari cyanyu, mubahindura les tueurs en série. En plus yabo mwishe, u Rwanda twapfushije Kabiri abishywe n ababishe Ubu bapfuye bahagaze. Nyamwasa Kayumba oui Kagame ni un tueur en série, wowe Nyamwasa uri iki? Kuko ntabwo urangaje imbere kubohora u Rwanda, wimirije imbere Ubutegesti i Rwanda ubundi ugakomezwa ukanezezwa n amaraso y inzirakarengane uzakomeza kumena ugaruste i Rwanda nkuko wayamennye, Congo , RWanda,. Ibyo wakoze Uganda byo nta gihamya mbifitiye.
Un film d'horreur : DRACULA
Ibi ababishoye bagomba kubishyira mu cyongerza n'igifaransa.
Ya ntore ngo ni Isaac Kalimbwami (cg ni KalimbwamBi ... amazina aragwira) ko ataje kumva inkuru za Mukotanyi no kutwigisha 'Siasa' ya Rupiyefu ?
Kalimbwa-mbi ubanza yarajyanye na shebuja, simperuka kubona yivuga ibigwi!
Is I irashaje kumva koko abantu biswankibimonyo bikandagirwa uko bishatse
Yebaba we ngo amutera icyuma mu irugu 😰😰💀☠. Gusinzira turabishobora bavandimwe? Abacu bishwe rubi
Ntanubwo disi bazokwibukwa
Jye nzi n'interahamwe Zita ngiye gusara
Kizito Mihigo inuma y'amahoro
Mbega mbega mbega weeeeeee. Abanyarwanda tubakuriye ingofero kuko ubugome bafite burenze n'ubw'intagondwa z'abayisilamu b'abarabu. Ibi ni byiza kubivuga, kugirango nawe ukiri muto umenye uko SO na NYOKO bitwaye mu gihe k'intambara kuva 1990 kugeza ubu, n'igihe cya génocide y'amezi atatu , kuko ibyo bakoreye abandi nawe bashobora kuzabigukorera. Nkotanyi namwe, nimwuve ibyo mwakoze, mwicire urubanza mumitima yanyu, ubu koko mwunva muri abantu??? Cyangwa inyamaswa??? Mwarangiza ngo // MUSERUKIYE ABANYARWANDA//??? Ibyo mwakoze ntaho bitaniye n'ibyo interahamwe zakoze, ahubwo murenze n'interahamwe kuko vous avez prémédité vos actes barbares, kandi muzi neza ko mubikorera inzirakarengane.Ubonye n'iyo mubikorera izindi nterahamwe nkamwe??? Byibuza mukagira ubudasa? Nongere mbivuge, murabarengeje!!! Ibikorwa byanyu biradukurikiranye nanuyu munsi ntaho duhuriye nabyo. kandi n'imiryango yanyu ntiri épargnées...
IBI BINTU BIZAKURIKIRANA IMIRYANGO YANYU KUGERA KURI GENERATIONS NK'ESHANU BYIBUZE. (BAZIRA IKI???) Ubonye n'iyo mudashaka ntimunabyare, mwapfa mugahambanwa n'ibyanyu????
Ikindi nakongeraho, nuko kenshi ibi bikoreshwa n'abasirikari bato, abari hejuru ( ababakuriye) batanga za ordres, byamenyekana bikitirirwa ababikoze, bagafungwa, imiryango yabo ikandagara , ubuzima bugahagarara, abagore n'abana bagatangira kwirwanaho mubuzima bukomeye, banirirwa ku magereza hafi kugwa ku gasi, bagemuye kubera UBUGORYI BWA BA ""SE" NABA """NYINA""", ababatumye bigaramiye( abasirikari bakuru batanga za ordres). Abafite ubuhamya mubutange, mwikiranure hakiri kare,
" MWEMERE IBYAHA, MUBISABIRE IMBABAZI, MURUHUKE KU MITIMA, MAZE MWIYUNGE N'ABO MWAHEMUKIYE). KIZITO MIHIGO YARABIZIZE NYAMARA YAVUZE UKURI.
Mukotanyi, uri " UMUGABO ".
MBERE YO GUKORESHWA IKINTU, BANZA WIBAZE ICYO ARI CYO, N'IMPANVU UKIGUKORESHA ATAKIKOREYE. HABA HARIMO UWO MUTEGO NGO NIBIMENYEKANA BIZAGARUKE UWAGIKORESHEJWE UWAGIKORESHEJE YIGARAMIYE.
NIMUBAVUGE HAKIRI KARE. BIZAGUMA MURI ARCHIVES.
Ngayo nguko. NI AKUMIRO
Uwonumuntu imana nayonimana warababariwe
Yewe kubyunva birabiza ibyuya pe
Njye nahungabanye 😪😪
Biteye isoni
Inkotanyi=interahamwe
Ok
Manayanjye tuyobowe namashitani nukuri
Niho ukibimenya?
No gutera binjiranye ubwo bugome kubaturage bari batuye i Byumba
Rubensi imana ikomeze ibajye imbere na mukotanyi mu kuvura abanyarwanda no kumenya ukuri
Bishoboka uzanamubaze Nina yaba Hari icyo azi kumpfu Z abantu bakurwaga mu ma taxi ku giti cyinyoni?
Ukuri nibukebuke kuzoja ahabona
Muvandi imana ikubalie navanditwese amateko alushaibuye kulemela abagutumaga iyowanga balikuguhitanap wajyize amahilwe mulikongo abahabaye tulabizi lalacini tubuyulu bagakutakunda tulabizi twesekandi nanjyendakubabaliyep
Ubu buhamya buteye ubwoba n'a gahinda kabisa. Njye narabwumvise numva umusatsi umvuyeho. Kugeza nubu kugira icyo nkora byarananiye. Iki gihugu koko kimeze gute??? Abantu bazumvikana ryari vraiment ???? Ariko se umuntu wica undi we, we aba yibaza iki buriya??? Aba yumva azabaho ubuziraherezo???? Ubundi buriya bimeze gute koko!!!! Very Complicated country!!! Ariko ubutaha Mukotanyi azatubwire en détails nubwo biba bitamworoheye kubivuga. Kuko nawe yarahahamutse kabisa. Ariko azatubwire ukuntu umuntu aba yicaye asangira inzoga n'abandi mu kabari harimo ni inshuti ze. Ariko agashiduka yageze muri icyo cyumba kibagiro. Ese ahagera ate ? Avanwa mu bandi gute?? Arijyana se??? Ese abo babazanye nawe, iyo bamubuze nta numwe uvuga ati: wa muntu twazanye ari he???? Bose bamara kunywa inzoga bagahagiruka bagataha???? Ikindi azatubwire uriya bagonze kuri Moto yari yitwaye cg yaratwawe na motari???iki gihugu kizajya ku murongo gute koko ngo abantu bose babane neza mu mahoro???
Ariko yabivuze! Uzi ko iyo abantu barimo kunywa inzoga, baba bajya kunyara buri mwanya. Rero bamufatiraga kuri toilette bakamujyana muri cya cyumba! Abo basangiraga bamubura, akenshi batekerezaga ko yaba yatashye kuko akenshi mu kabari ntawe usezera! Iyo usezeye baba bakubwira ngo wibasiga kandi mwasangiye, ngo reka baguhe akandi gacupa n'ibindi n'ibindi! Ariko impamvu nyamukuru bavuga ko mu kabari ntawe usezera, nuko uba utinya ko hari abajya kugutegera mu nzira cyangwa bakagukurikira bakakugirira nabi.
Uriya mucuruzi bagonze, yari yitwaye kuri moto!
Ariko inkotanyi bafashe abantu bose mu bwonko? Harya ubu wumvise ibi nubwo byari bizwi sinibaza ukunyu abantu bakorewe nkibi nubu bagakomeza kubaho gicakara? Kubona bakoresha inzego z igihu bakazikoresha nkaho ari ibyabo bonyine? Birababaje ko igihugu hati igice kimwe cyumva ko bazagenera abo bashaka ? Nyamara abanyarwanda bagomba kwigobotora ubu bucakara bw inkotanyi naho ubundi tuzasanga u Rwanda rwarigaruriwe n agatsiko gakoresha ibya rubanda nkaho ari imitungo yabo maze bakagenera uwo bashaka.
BREAKING NEWS!
🛑🛑 *JOE BIDEN* HABUZE GATO NGO YICWE N'UMUSORE W'IMYAKA 19|| NINDE WAMUTUMYE??🛑🛑
Uko byagenze! ua-cam.com/video/Qcv7JlSodik/v-deo.html
Icyonkundira umuhutu arabivuga icyo nangira umuhutu yemera atagoranye.
😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂Ahwiiii ukuri kose ntikuvugwa bro
@@user-dz7cj9ov1p Nanjye nanga ko yemera atagoranye! Ukamwumvisha impamvu agomba gukora ikintu runaka agahita yemera atabaje gutekereza byimbitse no gutekereza ku ngaruka bizamugiraho! Nta nanabone ko ushaka kumukoresha mu nyungu zawe atari urundi rukundo!!
Hanyuma no kumukuramo amakuru bikoroha cyane!!
Ko mutavuga ubwicanyi bwabereye mu Rwanda 1994 na mbere yaho ? icyo mwita impunzi kandi izina nyaryo ari interahamwe ibyo zarizasize zikoze ?
hamwe n'ingabo za habyarimana aho bishye abaturanyi babo ngo babwiwe ko ari abatutsi, babica urwagashyinyaguro aho basekuye impinja mu masekuru n'ibibambasi byinzu ,aho basatuye ababyeyi n'imipanga ,aho bafashe abari naba tegarugori kungufu barangiza bakabajomba ibiti bikabahinguranya,
inyarubuye muri kirehe aho bariye imitima ya abatutsi hamwe nahandi henshi, bataye inzirakarengane mu misarani ari bazima aho umugabo yishe umugorewe babyaranye ngo nuko ari umututsi, nibindi bibi tutarondora .
Ukomye ingasire azajye akoma n'urusyo!! wa munyamakuru we hamwe nuwo mubeshyi ngo nu mutumirwa muzabanze mutangire ku mbarutso niba mushyaka kubuka amateka yukuri
Nako mwarayobye, murarindagira murakazerera puuu.
Ndakubwizu kuri ko nubwo bavugana ko abatutsi bapfuye,ntibaruta abahutu biciwe muri Congo,nasizemo tigitigi abahaguye
Uko mbyumva, utubari n'amahoteli niho ibibi byose bibera
EUH UYU MUGABO MUKOTANYI KO YAKOZE BYINSHI BIBI UBU ,ARASINZIRA ?
ESE ZA NTYOZA ZIBA MURI CANADA, BA NGIRANKUGIRE KO BATAZA KURI URU RUBUGA NGO BANYOMOZE CG BATUKANE DORE KO GUTUKANA NO KWANGANA BABIGIZE UMWUGA ?
@Clauclau nanjye nkeneye kumva za ntyozo zo kuri ngirankugire nka wawundi ngo ni Nkaka Damien wigize inkotsa yumugabo.
Yego ra ngo ngirankugire ayo mabandi y'abicanyi. Erega bamwe muri bo bakiyita abakozi b'Imana Chantal Mudahogora 😪
@@kalizaaline5622 Inkotsa y'umugabo!! 🤣🤣🤣!! Aline winsetsa!! Ntuzi se ko abagabo b'inkotanyi banambara amakoti na karavate bakajya kuroga!! Kera twari tuzi ko twa dukecuru tuba dushigaje amazuba abiri ari two turoga, none aba gentlemen b'inkotanyi na bo baranumura da!! Ibigabo mbwa!! 😄😄😄!!
Munyibukije cya kindi cyo muri ngirankugire cyatutse Inuma y'Imana ngo "Kizito n'ubuzito bwe!!" Inkunguzi mbi y'umugore! Kandi ubu uyu iyo bahamagaye ababyeyi ahita aza mu ba mbere!! Yewe ga!! Karasira yavuga ngo ntiyabyarira umwana mu Rwanda, ngo ubwo aciye inka amabere!! Abanyarwanda benshi muri twe turi babi!!
Mr Reubens,ubuhamya bwa Mukotanyi burababaje Kandi bufite AKAMARO CYANE kubanyarwanda twese.
Ndifuzako rero wazatumira Umuntu wahoze mugipolisi cy, inkotanyi nyuma akacyivamo,akanahunga,kugirango yongere URUMURI,cg IBISOBANURO,kuruhare rwa POLICE, Mukotanyi,avuga ko IYO BAGONZE UMUNTU hafi aho hagomba kuba hari polise yo guhita ikora "COVER UP",kuyobya UBURARI,cg GUHORAHOZA...!?
Uwo mupolisi nifuza ko mutumira ajya atanga ubuhamya yitwa"Inspector of police(former) JOHN SIMBABURANGA .Ndibaza ko yagira ubutwari bwo kugirango icyo avuga kuri ibi bintu bya MUKOTANYI?!kuko bishyira mumajwi igipolisi yabayemo!
Kagame ati "abo twagombaga kwica twarabishe, abo twagombaga gucyura turabacyura !" Akongeraho ati "I am not apologetic !" Bivuze ngo "simbyicuza na busa!".
Gatindi gatitiba Kagome Gafuni Kagonyori !! Igihuname cy'ingetura mbi! Araka puuuu!!
EUH UBWO UWO MU HEADMASTER W'ICYO KIGO CY'INYAMIRAMBO YAHAWE KURI TWA TUZI TWA MUNYUZA SE BAGENZI ? 😱
Clauclau LOLO uririrwa ubaza .siwe wenyine uwari Directeur wa Group scolaire yibutare Witwaga Kayumba Emmanuel nawe yaraduhawe byitwako yazize indwara kandi itegeko ryari ryatanzwe na Rurayi(Gasana Emmanuel)ariko ndebera nawe ari mumunyururu nyuma yo guhitana imbaga.gusa inkotanyi aho zafatiye amasomo yo kwica ubanza harenze kwa shitani
Yesu weee ! Cyane rwose! Ubundi byitwa uburwayi!!
Uyu muntu ibi bintu azabyandike mu gitabo kuko ni ubuhamya bwingenzi
Abayobozi ntibibuka ubuzima bubi bw'imfungwa ahubwo baniha bafanzwe nabo. Covid yageze mo ite badahura n'imiryango !?? Avuze byinshi bibabaje ua-cam.com/video/hAJcS3NTmx8/v-deo.html
🙈🙈🙈🙈
Uyu muntu arakwiye kujanwa muri yantahe nkuru yo mu buholland yagirize abandi avuge neza hanyuma amateka yandikwe ukundi
Ibyonibinyoma ikinamicu
Ese aya mazina y abishwe yo nay ukuri kuko twabuze abantu dukeneye kumenya uko abashu bishwe
Ibi bintu biteye ubwoba nubugome bwindengakamere kandi disi nubu wasanga biba twirirwa tuvuga ngo urwanda rwacu namahoro sun city iyo abantu baba babyina abandi banywa kumbi inyuma abandi barikwicwa.
Mpise numva ubwoba aho hantu ndahatinye pe kandi nanjya mpaca cyane ndi muri sport
Yesu weee!! Uwo se ko avuze agace yakoreragamo! Utundi duce natwo tuba dufite abandi badukoreramo! None se n'ubu ntimujya mwumva ababurirwa irengero buri munsi!?
Ko mutamwerekana isura? Muba mubeshya ubwo se abakoze genocide ko bo babyemera kumanywa bagatanga ubuhamya....bakanasaba imbabazi...naho uyu ndumva na accent atari iy’inkotanyi...umva mbese ikinyarwanda cye ariko???!
Mukotanyi uwo ntabaho iyo nikinamico.
Bazagufate bagufunge wa nterahamwe we....
Urabeshya peeee😏
Ntabwo FPR yari guha umuhutu akazi ko kwica indi muhutu Never
Ntiwumvise ko hari n'abatutsi bishwe? Inkotanyi ntizireba ubwoko
Iki gikotanyi haraho kirimanganya kuki ibintu yakoze abisobanura ajijinganya?
@mahundo wimupfobya nyabusa nawe abivugana igihunga nikiniga erega ntibiba byoroshye
@@kalizaaline5622 Ntabwo mupfobya ese Wowe wibaza kobinyoroheye kumva umuryango muli Congo wararimbuwe ni nkotanyi.Kuruhande rwa mama Na papa napfishije abantu mirongo 45 ,wambwira ute ko mfobya.Ahaaaaaa!!!
@@mahundoevary5967 sawa muvandimwe .uyumuntu nawe ntiyorohewe kuko simpamya ko asinzira .rero kuguga kuriya nawe ni Trauma
@@kalizaaline5622 merci Kaliza
@@PRWA-gw7be Merci Bwana Rwalinda ,baribesha ntibazatumara yewe Hitler nawe ntabwo y ashoboye kurimbura abayisilaheli natwe relo ndabyizera ko bitinde byanga bikunde tuzatsinda.wakoze
Hanyuma uzanashake . na giterahamwe nawe akubwire uko abatutsi barenga million batemaguwe nkibitoki abandi bagatabya mumisarani bagafatwa kungufu nubundi bugome burenze ntimukabogame
Njyendunva aricyimwecyimwe dushatse twababamwe turecyeraho kwitana amazina adafite agaciro njyenifuza kwibintu bwaranjyira tukaba umwe
Reka mbabwizukuri ibyo nibinyoma cyane,uyo nu mu civil nuko avuga birumvikana ko ibyavuga bidafite ishingiro kdi uwakoze igusirikare cya rpf wese yabibabwira
@kim harera cloude ndabizi neza ko abeshya ariko abo abibwira nibyo bifuza kumva kugirango bagerageze gupfobya ibyo bakoze
Noneho wowe tubwire ibyuzi