Menya uko agatsiko k'abasikirakare ba FAR bahanuye indege ya Habyarimana
Вставка
- Опубліковано 27 лис 2024
- AGATSIKO KABASIRIKARE KARI KAYOBOWE NA COLONEL THEONETSE BAGOSORA NIKO KISHE PEREZIDA HABYARIMANA
.
Tariki 6/4/1994 indege ya Falcon 50 yararashwe ubwo yiteguraga kumanuka ku kibuga kindege cya kanombe.ikimara kuraswa Leta yateguye Jenoside yahise ibigira urwitwazo itangiza Jenoside maze itsemba abatutsi ihereye ruhande kubijyanye n’iraswa ryiyi ndege hakozwe ama Raporo menshi cyane agaragaza ukuri kuwarashe iyi ndege. byarangiye amaraporo menshi agaragaje ko indege ya Perezida HABYARIMANA yarashwe n’abahutu babahezanguni bashakaga gutangiza Jenoside no kuburizamo amasezerano y’amahoro ya Arusha.mu kiganiro cyuyu munsi icyo tugiye kugarukaho ni buryo iyi ndege ya Falcon 50 yarashwemo n’uburyo byagenze imaze kuraswa ako kanya.muri iki kiganiro turifashisha ubuhamya bw’aba bonye ibi biba ndetse n’abajyanye na Perezida Habyarimana mu rugendo ubwo yajyaga I Dar es salam.iki ni ikiganiro IBYAHISHWE Ukurikira ku Ntsinzi Tv uwakiguteguriye iki Ni BIZIMANA Chrstian naho jye ugiye kukikugezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye ikaze.
Guturuka mu mwaka wa 1990 Perezida Yuvenal HABYARIMANA yagiye ku gitutu kinshi kitaterwaga nintambara gusa kuberako nubwo ku mirongo y’urugamba ingabo ze FAR zari zitorohewe n’inkotanyi za RPF no mu gihugu imbere mu butegetsi bwe mu nshuti ze ndetse no mu muryango we nuwo yari yashatsemo ntiyari yorohewe kuberako guturuka mu mwaka wa 1992 PEREZIDA Yuvenal HABYARIMANA yatangiye kugaragaza ko ashobora kwicarana na RPF Inkotanyi akaganira nayo ndetse akayitega amatwi .
Ibi rero byari bivuzeko yagombaga nu kugira umwanya wo kumva ibyo RPF Inkotanyi yasabaga yabyubahiriza intambara igahagarara.
Ariko mu gatsiko ka KAZU Perezida HABYARIMANA yari yarahurijemo abantu bahafi ye barimo abo mu muryango we nabo Umuryango yashatsemo ndetse na benshi mu bari mu butegetsi bwe barimo abasirikare bakuru;abategetsi bo kurwego rwo hejuru mu butegetsi bwe ;abanyamakuru;abaherwe nabandi batanduakanye bo ntibari bashyigiiye iyi Politiki ye ariko mu nyungu ze za Politiki yari yabibaze neza kuko Mu mishyikirano yose n’amasezerano yari kugirana na RPA Inkotanyi yari gusigarana Umwanaya we wo kuba Perezida wa Repubulika kuko mu byo RPF Inkotanyi yasabaga ntiharimo ko ishaka umwanya wa Perezida wa Repubulika ahubwo yo yashakaga ko u Rwanda ruba igihugu kigendera kuri Demukarasi ndetse abanyarwanda bose bakagira Uburenganzira bumwe kandi bungana ku gihugu abari impunzi bagataha nabari barakandamijwe mu Rwanda bakongera kuba mu gihugu cyabo bemye.
Muri aya makarita ya Perezida HABYARIMANA rero yashakaga gukina; benewabo bari barikubiye ibyiza byiguhugu biciye muri Politiki zahimbwe nubundi na Perezida HABYARIMANA ubwe ntibemerenyaga nawe ndetse bari baniteguye kumurwanya.
Byose byafashe indi ntera ubwo mu kwezi kwa cyenda mu 1992 Kumategeko ya Perezida HABYARIMANA ubwe Uwari Minisiiri w’Intebe Dr James GASANA yakuraga ku mirimo yabo abari abagabo b’ingabo z’u Rwanda ni ukuvuga Colonel Laurent SERUBUGA wari Umugaba w’ingabo w’igisirikare cy’u Rwanda FAR na Colonel Celestin RWAGAFIRITA wari umugaba wa Jandarumoli bamaze kuvanwa kuriyi myanya nawe yahise ahindura imitegekere yingabo noneho ashyiraho abagaba bingabo aho Perezida HABYARIMANA yagize Colonel BEM Deogratias NSABIMANA CASTAR akamugira Umugaba w’Ingabo w’Igisirikare cy’u Rwanda ndetse na Jenerali Augustin NDINDIRIYIMANA akamugira Umugaba w’Ingabo wa Jandarumoli.
Perezida HABYARIMANA akimara gukora aya mavugurura mu ngabo byahise biteza umwuka mubi kuko aba bagabo bombi Colonel Laurent SERUBUGA na Colonel Celestin RWAGAFIRITA bahise bifatanya nuruhande rutari rushyigikiye ko Perezida HABYARIMANA ko agirana Imishyikirano na RPF Inkotanyi uru ni uruhande rwarimo Colonel Theoneste BAGOSORA;Lieutenant Colonel NSENGIYUMVA Anatole;Colonel Dr BARANSARITSE;Colonel Laurent NUBAHA;Major MPIRANYA Protais;Colonel Leonard NKUNDIYE;Major Aloys NTABAKUZE;Colonel Felicien MUBERUKA ;Jenerali Gratien KABIRIGI nabandi batandukanye.