BIBILIYA YERA - KUVA 20 : AMATEGEKO ICUMI
Вставка
- Опубліковано 30 лис 2024
- Imana ibwira Abisirayeli amategeko cumi
1. Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.
2 Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka.
Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga,
nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.
3. “Ntukavugire ubusa izina ry’Uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazamubara nk’utacumuye, uvugiye ubusa izina rye.
4. “Wibuke kweza umunsi w’isabato. Mu minsi itandatu ujya ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose, ariko uwa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho, wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, akaruhukira ku wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w’isabato, akaweza.
5 Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha. 18.20; Ef 6.2-3
6. Ntukice.
7. Ntugasambane
8. Ntukibe.
9. Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.
10. Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, ntukifuze umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.
Urasoma neza mubyeyi amena
Murakoze cyane. Imana ibahe umugisha
Amen
Amen
Amen🙏💯
@@karahaeric3438 mudushyirireho nirindi jambo