ABAROMA 9: UBUNTU BW'IMANA TUBONERA MURI YESU KRISTO BURUTA CYANE ADAMU WAKOZE ICYAHA

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 24 вер 2024
  • Abaroma 5:12-21 BYSB
    [12] Kuko bimeze bityo, nk'uko ibyaha byazanywe mu isi n'umuntu umwe, urupfu rukazanwa n'ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha. [13] Amategeko ataratangwa icyaha cyahozeho mu isi, ariko ntawe kibarwaho amategeko adahari. [14] Icyakora uhereye kuri Adamu ukageza kuri Mose, urupfu rwatwaraga ndetse n'abatakoze ibyaha bihwanye n'igicumuro cya Adamu, wasūraga uwajyaga kuzaza. [15] Ariko impano y'ubuntu bw'Imana ntigira ihuriro n'icyo gicumuro, kuko ubwo igicumuro cy'umwe cyateje abantu benshi urupfu, ni ko ubuntu bw'Imana n'impano y'ubuntu bw'umuntu umwe ari we Yesu Kristo, byarushijeho gusaga kuri benshi. [16] Iherezo ry'ubwo buntu ntirigira isano n'iry'icyaha cy'uwo muntu umwe, kuko iherezo ry'icyo cyaha ryari iryo gucirwa ho iteka, naho iherezo ry'iyo mpano y'ubuntu yatanzwe ku bw'ibicumuro byinshi n'ugutsindishirizwa, [17] kuko ubwo igicumuro cy'umwe cyateye ko urupfu rwimikwa n'umwe, ni na ko abahawe ubuntu busesekaye n'impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanwa ubugingo n'umwe ari we Yesu Kristo. [18] Nuko rero, ubwo igicumuro cy'umuntu umwe cyateye ko abantu bose bacirwa ho iteka, ni na ko icyo gukiranuka cyakozwe n'umuntu umwe cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwa ubugingo. [19] Kandi nk'uko kutumvira Imana k'umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k'umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi. [20] Ariko amategeko yaziye hanyuma kugira ngo ibyaha bigwire, nyamara aho ibyaha byagwiriye ni ho n'ubuntu bwarushijeho gusaga, [21] kugira ngo nk'uko ibyaha byimitswe n'urupfu, abe ari na ko n'ubuntu bwimikwa no gukiranuka, buduhesha ubugingo buhoraho ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.
    bible.com/bibl...
    Umwigisha: Ngabo Espoir Mwungura

КОМЕНТАРІ • 1