Merci bcp sur l université de gitwe, celà montre que la transparence est juste, dire la vérité donne de quoi ça nous fait mal. Sauvez cet hospital svp!!!!!????
Ireme ryo ntaryo kandi nta kizere cya vuba, gusa ni HE gusa wabijyamo bigakemuka, kuko abanda ni ba ntibindeba. Ubundi bagahuza iyo REB na MINEDUC performance, na salaries babona, wenda bagira icyo bakora. Ubundi iyaba byatangiriraga ku itegeko ko abakozi ba MINEDUC bashyira abana babo muri izo 9 & 12 YBE, bashyira n imbaraga mu gutuma ireme ry uburezi rizamuka, cyane ko baba bafitemo inyungu.
Mari Immaculée ati Mzee niwe wenyine wadukiza ibi bisambo. Uyu musaza ntacyo aba atazi ahubwo baramunaniza. Hari abigize ibinani muri leta n’izindi nzego. Uburezi bujya kwangilika byatangiliye muri kariya kavuyo mu ndimi aho byafatiweho nta master plan.
University of Gitwe (UG) yararenganye bikabije muzayirenganure bareke ikomeze gukora. Irashoboye, isohora abakozi bazobereye kubera ireme ry'uburezi itanga mu mashami yose atandukanye atari na medicine cyangwa nursing gusa. Nizeye ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika azabikemura byo n'ibindi bibazo by'ingutu bibangamiye uburezi mu Rwanda. Gusa n'ubu hari abana ndi kubona baratajya ku ishuri ni ikibazo gikomeye. Ariko n'abarimu bakosoye batashye badahawe na 'ticket' nyuma y'uko baryaga nabi mu gihe cyo gukosora sinzi niba barahawe n'agahimbazamusyi kabo kugeza ubu. Ngarutse kuri University of Gitwe ishoboye kwigisha nursing na medicine ahubwo yagombye gufashwa ikagera mu rwego rwa master's. Mwibuke ko yatangiye yigisha nursing A2, iza gukomeza kuri nursing A1, ni gute itashobora kwigisha medicine kandi fite abarimu bazobereye ikagira na laboratory igezweho? Murakoze kuri kino kiganiro. Umwaka mwiza wa 2019.
Iriya minisiteri y'uburezi ningombwako yegurigwa kiriziya Gaturika hanyuma leta yo igatanga imfashanyo mu mashuri no guhemba abakozi mbese ministre ahitwa kiriziya
Njye mbona abayobozi ba MINEDUC badakunda u Rwanda pe! Mu myaka iri mbere nibidakemuka, nta Rwanda tuzaba dufite pe! Uwabageza aho bakosorera ibizamini bya leta mukareba abo bavuga ngo batsinze amanota baba babonye mwakumirwa!
Ubu se birashoboka ko président yaba atazi iki kibazo !!!!? Akaba ari akaga kandi afite inzego zishinzwe kumubwira ibibazo cg yaba akiri kugishakira umuti abanyagitwe twihangane ?? Buriya nizere ko azakora igikwiye vuba aha
Ingabire we imana izaguhe umugisha dufite nkabandi byibuze 10 nkawe urwanda rwaba paradison
Marie immaculate komerezaho!
Murwanye izo ntagondwa zirimuburezi!
Ibyo bibazo byatangiye Cyane muri 2000,2002!
Kuvana abanyarwanda muburezi bwabo uhereye muri ministere ukamanuka ukageza kumuturage!
Twe turi mumahanga ariko nagirango mbatangarizeko mubindi bihugu umwene gihugu niwe wambere muri service zose!
Bishatse kuvugako ibyo byokuvuga ngo bazanye abanyamahanga gukora murwanda ntibyumvikana!
Inteko nshinga mategeko imaze iki?
Ikindi iryo banga ntarindi niryo guheza abanyarwanda muburezi, mubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi nahandi bityo bigatuma rubanda nyamwinshi ruharenganira!
Niyo mpamvu urwanda rufite ingaruka zikurikira!
Abashomeri, inzererezi, indaya nyinshi, abana bagwingiye ,abana batsinda ntibige, ababura ubuvuzi bwibanze. Nibindi byinshi bigenda byigaragaza!
Mubemaso rero mumenye ibirikuba!!
Uwo mubyeyi niyiramvire turamwemera
Ingabire Marie Immacule turakwemera hano Belgium by' umwihatiko njye kugiti cyanjye ndagukurukira kandi ndakwizera. None twakwisabiraga ko wadukurikiranira n'akarengane na ruswa biri kuvugwa muri Miss Rwanda 2019.
Faifer Honorine sha ceceka nanjye nabuze uko nabimugezaho rwose kuko nzi neza ko yagira icyo abikoraho.
Ibyo uvuga nukuri uburezi bwabaye business ngizo impapuro ngiyo imyeyo amasuka....ahaa
Urwanda uwaruha abantu byibuze batanu bameze nkuyu Immacule igihugu cyagira impinduka nziza zigaragara.
Madam immaculate ingabire niwowe wenyine Na Peresida Kagame turabizi ko abantu barangwa nibinyoma bakurwanyije Cyane Iyo utagira Peresida Kagame Ubu baba barakwirukanye Kuko urumunyakuri Kandi ntibyanakubera kubeshya urintwari mu Rwanda nukuri .. Wowe Na Peresida Kagame muvugisha ukuri peee .., Kandi uzakomeze ubwize ukuri Abanyarwanda koko uwo muco woguhishira nokubesya nimubi rwose
Maman Immaculé ndagukunda cyane pe Président azakugire ahubwo ministre wintebe rwose urashoboye
Maman wacu ndagukunda uwaduha abantu nkawe mu rwanda badufashiriza President wacu rwazamuka birenze
Immaculée jya ubabwira abazabikwangira bazakwange kuko aho kwanga u Rda bakwanga wowe wenyine .Hari abayobozi badakunda u Rda rwose kugeza n'aho bica uburezi bw'u Rda rw'ejo.KT Radio namwe mukomereze aho mu kujya mucukumbura ibibazo bidindiza iterambere ry'igihugu cyacu .
6. ABABYEYI BAHABWE AMAKURU AHAGIJE KU BYO ABANA BABO BIGA.
Ntabwo ushobora gukurikirana imyigire y’umwana utazi ibyo yiga, ni hahandi umwana azakuzanira bulletin akakubwira ko aho ubona imituku hose ni amasomo bigishwa n’abazungu?! Hakwiye gukorwa gahunda y’incamake igenewe ababyeyi ibasobanurira ibyo abana babo biga, intego nyamukuru isomo rigamije- objectifs finaux, bya buri somo, ibyo mu nyuma byanafasha umwana n’umubyeyi mu kuzamenya gufata icyemezo gihamye ku mwuga umwana we azahitamo bitewe n’uburyo umwana yagiye azamuka mu bumenyi.
(GUTEGANYA IMURIKABIKORWA N’IMYIGIRE IGIHE CYOSE HABAYE INAMA Y’ABABYEYI BIKAMURIKWA N’ABARIMU N’ABANYESHURI).
7. IMIRENGE, KWA MUGANGA NO MU NSENGERO HOSE BAGIRE AMASOMERO MATO.
Aho hantu uko ari hatatu, ni hamwe mu hantu abaturage bamara umwanya munini bategereje guhabwa service, hakwiye kuba amasomero kugira ngo abari ku murongo bategereje kugerwaho ntibate igihe ahubwo babonereho kuba basoma amakuru abahugura akabamenyesha ibibera hirya no hino ku isi, kuko ahenshi za TV usanga ibiri gucaho ntawe ubyitayeho kuko na volume iba igabanije ngo itabangamira abantu.
Ikindi ibiciyeho ntawe ubisubiza inyuma bimucitse, no guhindura umurongo wayo ntabwo uba ubifitiye ububasha.
Nyuma bibe n’umuhigo mu ngo z’abanyarwanda bose buri wese iwe agire akabati b’ibitabo n’ibinyamakuru umuryango we usoma, ibinyamakuru byandika bigire urubuga rwagenewe urubyiruko ndetse n’abandika izo nkuru habe harimo abana bandikira bagenzi babo.
(LES TEMOINS DE JEHOVAH, HOBE, IMVAHO, KINYAMATEKA, NEW TIMES…).
8. ABANYESHURI B’ABAHANGA BASHYIRWE MU MASHURI YIHARIYE BATEGURIRWA KUBA ABASHAKASHATSI.
Ibi bizwi n’abanyaburayi batumaraho abanyeshuri b’abahanga bagize ubushobozi bwo kujya kwiga iwabo, birasanzwe muri Africa kubona umuntu aguciyeho agenda yivugisha bakakubwira ko yasarishijwe n’imibare cyangwa ubugenge yize mu Burusiya kera. Akenshi impamvu ibitera, ni uko iyo ukurikiranye , usanga abo bantu mu bwana bwabo barakuze ari abahanga n’abashakashatsi, bahoraga bashaka kunyura mu nzira zindi mwarimu ataberetse.
Iyo igihugu kitamenye guha agaciro abo bantu, kigira abantu benshi bakivamo bakajya kuzamura rutuku, we akamenya kubabyaza umusaruro maze ugasanga tuviriyemo aho kandi natwe twari dufite abazatuma twohereza ibyogajuru mu kirere. Birashimishije ko inaha iwacu hari intambwe igaragara imaze guterwa.
(NEW EINSTEIN FORUM, ALU - Africa Leadership University, AIMS - African Institute for Mathematical Sciences,Carnegie Mellon University, RICA - Rwanda Institute For Conservation Agriculture, RWANDA CODING ACADEMY,…)
9. GUSHYIRAHO IBYIGWA BYINSHI BIGENDANYE N’ICYO BURI WESE ASHOBOYE.
Aha simpatinda kuko hari urwego rushimishije iwacu tumaze kugeraho aho ubu hasigaye hari amashuri ya foot-ball, volley-ball, basket-ball, cricket, gushushanya, umuziki, ubugeni… ariko byaba byiza abaye menshi kuko ibyo byose bitanga agatubutse, bizwi kandi binakundwa na benshi ariko amashuri yabyo aracyari make, twongeyemo akabaraga byatanga umusaruro ushimishije.
Nidukomeza mu ntero yo kuvuga ko abahanga bose bazajya biga STEM -Sciences, Technology, Engineering and Medicine tuzashiduka nta bahanga dufite mu mashami y’Ubukungu n’Imibanire y’abantu … bityo tugire ibibazo bitubera ingutu nk’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse n’inda ziri guterwa abangavu muri iyi minsi dore ko byabaye icyorezo gihangayikishije urubyiruko rw’u Rwanda, ntabwo uzaba utarize ayo masomo mu ntango ngo uzayakurikirane ukuze maze ubashe kugira ibibazo by’ingutu ukemura biremereye umuryango nyarwanda ndetse n’isi yose.
(IPRCs, ECOLE D’ARTS NYUNDO, UR- ZOSE).
10. GUHANGA UBURYO BUSHYA BWO KWIGA NO KWIGISHA.
Iyo ushaka kuroba ifi, ntabwo ku mutego wayo ushyiraho ibijumba cyangwa imyumbati kuko ari byo wowe ukunda, ahubwo ushyiraho iminyorogoto kuko ariyo amafi akunda. Mwarimu akwiye buri gihe gutekereza uburyo isomo rye ryakundwa n’abanyeshuri yigisha kugira ngo baryumve neza, ibyo azabifashwamo n’abakora imfashanyigisho, ikigo yigishaho, guhanga udushya bimuturutseho, gufatanya n’abo yigisha ndetse n’ababyeyi.
Umunyeshuri wo muri 1900 siwe wo muri 2000 kuko amakuru umuntu w’ubu amenya mu buzima bwe bwose ni menshi cyane kurenza kera, ku buryo usanga umwana w’ubu agera muri P3 umutwe we waruzuye kubera filme yarebye, ibyo yumvise ku maradiyo atandukanye, amagambo y’indirimbo zigezweho zose yafashe mu mutwe, kumenya ubuzima bw’abakinnyi b’imikino yose ibaho, abahanzi bakomeye, abakinnyi ba filme, imitungo yabo ndetse n’ubuzima babayeho… ariko ukaba utamubaza ibyo ari kwiga ku ishuri ngo abyibuke.
Ese izo MARA - Table de multiplications, zamunaniye kuzifata mu mutwe, ntabwo MINEDUC yaha ikiraka abahanzi bacu bakunzwe n’urwo rubyiruko bagakora indirimbo zirimo ayo masomo aho kugira ngo amafaranga yose akoreshwe mu kwandika ibitabo gusa?!
(PROJET IMFASHANYIGISHO Z’AMASHURI Y’INCUKE - RULINDO DISTRICT, EDUCATION IGNATIENNE, METHODE Dr MARIA MONTESSORI, METHODE SCOUTE - BADEN POWELL).
Imana ikuzanye rwoc mawacu uri nka Luise mushikiwabo, Ku bijyanye nururimi ibyo uvuze nibyo ntagifaransa nta cyongereza umuntu urangije kwiga babwize ukuri
Merci bcp sur l université de gitwe, celà montre que la transparence est juste, dire la vérité donne de quoi ça nous fait mal. Sauvez cet hospital svp!!!!!????
Muraho, reka mbabwireko ireme ry'uburezi ryicwa n'ababushinzwe hejuru, rwose sinzimpamvu bahuzagurika mubyobakora, urugero:usanga burimurenge ufite ushinzwe uburezi ariko ntahabwa Umwanya wokubukurikirana Kuko usanga ashinzwe urubyiruko, isuku, urugerero, vup, bakirirwa bishyuza Imisoro y'uturere, bakubura imihanda Kugirango abayobozi bahanyure hasaneza, Nibyinshi, conclusion :bashake uburyo abashinzwe uburezi bakurwa muri minaloc bacungwe na mineduc Kuko minaloc ibakoresha ibitabareba Kuko niyo ibahemba. Murakoze
Muri abanyamwuga pe. KT radio sugira tera imbere
Ireme ryo ntaryo kandi nta kizere cya vuba, gusa ni HE gusa wabijyamo bigakemuka, kuko abanda ni ba ntibindeba. Ubundi bagahuza iyo REB na MINEDUC performance, na salaries babona, wenda bagira icyo bakora. Ubundi iyaba byatangiriraga ku itegeko ko abakozi ba MINEDUC bashyira abana babo muri izo 9 & 12 YBE, bashyira n imbaraga mu gutuma ireme ry uburezi rizamuka, cyane ko baba bafitemo inyungu.
UMUSANZU KU IREME RY’UBURERE N’UBUREZI MU RWANDA.
Mfashe umwanya wo gutanga ibitekerezo ku cyakorwa ngo abana n’abakuru - ubuzima bwacu bwose ni ishuri, bagire uburere n’uburezi bifite ireme ngendeye ku bintu bishoboka kandi bikorwa n’amashuri amwe n’amwe mu gihugu cyacu ndetse no mu bihugu duturanye, igikwiye cyakorwa ni ukugerageza gukora ingendoshuri z’abayobozi b’ibigo n’ababyeyi bakagenderanira, bagahana amakuru n’ubunararibonye kuri izo ngingo :
1. GUTOZA ABANYESHURI UMUCO WO GUSOMA BAKIRI BATO.
Biratangaza kubona umuntu urangiza kaminuza utamubaza igitabo na kimwe yasomye mu isomero ry’aho yize - yarasomye syllabus gusa akayishyira ku mutwe ngo abashe kurangiza, akenshi impamvu ni uko uwo muco aba atarigeze awutozwa akiri muto.
Bigahumira ku mirari mu gihe yigishijwe na mwarimu nawe utabikunda bitewe no kuba ku bigo bitagira ibitabo cyangwa se kuba nawe atarabitojwe ngo abikunde nyuma nawe azabikundishe abandi. Hazashyirwe ingufu mu gukorera abana ibitabo bibagenewe.
(ECOLES PRIVEES, LES TEMOINS DE JEHOVAH).
2. IMIRIRE Y’ABANYESHURI N’ABARIMU.
Umuntu wese ni icyo yariye - iryo ni ihame rigenga imirire n’ubuzima bwa muntu, yaba mwarimu cyangwa umunyeshuri - dore ko ingirangingo z’ubwonko (cellules) ari zo za mbere zikenera intungamubiri nyinshi kurusha izindi zose.
Biratangaza kubona abanyeshuri bari muri internat cyangwa externat bari hagati ya 500 - 1000 babaho batungwa no guhahirwa ku isoko. Hakwiye kurebwa uburyo hajyaho gahunda yo kugena UBUHINZI N’UBWOROZI biciriritse bikorwa n’abanyeshuri ku bigo byabo, bigahuzwa n’isomo rya ENTREPRENEURSHIP bityo umusaruro uvuyemo ukaza wunganira ibyo ibigo bigura na mwarimu agatahanaho ibimutunga.
Hakwiye kandi no gutekerezwa ku buryo imisarane y’ibigo byose by’amashuri yabyazwa biogas n’ifumbire kuko ni igihombo gikomeye, byadufasha kwongera gukarishya ubutaka bwacu bwagundutse, bikaba akarusho bimanutse bikanagera mu ngo zacu!
(IBIGO BY’ABAPADIRI- SEMINAIRES, IBIGO BY’ABAFURERE N’ABABIKIRA NDETSE NA GEREZA).
3. THEORIE IGENDANE NA PRATIQUE.
Biratangaza kubona umunyeshyuri wiga Imibare - Ubutabire - Ibinyabuzima - Ubugenge - Ubukungu, Ubumenyi bw’isi, Ubuhinzi, Ubworozi… ariko akamara imyaka 6 atarakandagira muri laboratoire y’ayo masomo, ese aba azavamo umuganga,agronome,veterinaire,pilote,mwarimu… bameze bate ?!
Hari imfashanyigisho zitandukanye abarimu bafatanije n’abanyeshuri bashobora kwikorera mu bikoresho bitandukanye biba byajugunywe: ibyuma, amakarito, impapuro, ibumba,plastique,imyenda ishaje… byakoreshwa n’abarimu n’abanyeshuri mu gushyira mu bikorwa théorie baba bize. Niyo mpamvu akenshi usanga
KWIHANGIRA IMIRIMO bitagaragara ku buryo bushimishije kuko urangije amashuri abura aho ahera kuko ntabwo aba yaratojwe gushyira mu ngiro ibyo yize kandi ubuzima aba yinjiyemo buba butazongera kumuha ikizamini cyanditse.
( ALU - Africa Leadership University, AKILAH Davis University, KENYA - JOMO KENYATTA UNIVERSITY OF AGRICULTURE AND TECHNOLOGY, METHODE SCOUTE - LEARNING BY DOING).
4. ABANYESHURI BATOZWE UBUFATANYE KURUSHA IRUSHANWA, ISHURI RIKORANE BYA HAFI N’ABATURAGE B’AHO RYUBATSE.
Aho kugira ngo ibyo bibe, ahubwo ishuri riba ahantu ho kwigira guhora ucungana na mugenzi wawe ukurusha- hakaziramo no kuba wakora ibishoboka byose ngo utume nta wagucaho kabone n’iyo wakora ibitemewe kugira ngo ugere ku ntego yawe, ubwo BUFATANYE butojwe kare bwazanakomeza mu gihe uwigaga yatangiye akazi yinjiye mu buzima busanzwe.
Ishuri rya none riba umutwaro w’aho ryubatse, ibyo bizwi n’abaturage batuye mu majyepfo y’igihugu cyacu aho usanga amashuri menshi afite abanyeshuri batungwa n’ibyahinzwe n’abaturage baho. Ibyo amashuri yose yigisha yakagombye kugira uburyo ubu n’ubu afasha abaturiye ishuri nabo guhugurwa n’abanyeshuri maze ubujiji bukavira rimwe mu banyeshuri n’abaturage, ibyo byatuma tugera vuba ku iterambere ryihuse.
Aha na none hagomba kwinjiramo gutoza abanyeshuri kuba abarebwa bwa mbere n’isuku y’ibigo bigamo aho kugira ngo isuku rusange ikorwe n’abakozi cyangwa abafatiwe mu byaha bitandukanye, ibyo bituma umwana akura yumva ko isuku ikorwa n’abari mu bihano gusa cyangwa ari akazi kareba bamwe gusa!
(RADIO SALUS/ CHUB UR- HUYE, COMPLEXE SCOLAIRE FONDATION SINA GERARD, METHODE SCOUTE- KWIGIRA MU MATSINDA).
5. UMUNYESHURI AMENYESHWE ANAHITEMO KARE IBYO YIGA KANDI AKUNZE.
Nta muntu wicuza cyane kandi nta garuriro nk’umunyeshuri wicara agasanga imyaka yamaze mu ishuri yarataye igihe bitewe no kwiga ibitamufitiye akamaro, adashoboye, atigeze akunda noneho akanabyigishwa n’utabyumva kuko ikibazo cyose yabazaga mwarimu mu isomo, nawe ubwe byaramuyoberaga akamubwira ko ari uko agomba kubifata kandi ko uzahura nabyo mu buzima ?!
Tuzi abantu benshi biswe ibicucu kuko amasomo batsindaga gusa ari UKURIRIMBA cyangwa IMYITOZO NGORORAMUBIRI, ariko ubu ntawe uhakana ko ibyo byombi biri mu myuga yinjiza agatubutse mu isi ya none !.
(METHODE PREVENTIVE - ADB NYARUTARAMA na CENTRE GATENGA, EDUCATION IGNATIENNE, METHODE SCOUTE - IZAMUKA MU NTERA).
Mari Immaculée ati Mzee niwe wenyine wadukiza ibi bisambo. Uyu musaza ntacyo aba atazi ahubwo baramunaniza. Hari abigize ibinani muri leta n’izindi nzego. Uburezi bujya kwangilika byatangiliye muri kariya kavuyo mu ndimi aho byafatiweho nta master plan.
Ayiwe mana tugize abantu nkicumi bameze nkaba bantu bose bari muriki kiganiro ibibibazo byahita bikemuka mugitondo nukuri
Ingabire Marie Immaculee komerezaho ntucike intege pe
Imacule numunkwa rumogi nagende
C’est honteux 🤔🤔Amabanga !!!! A démissionner Nibyo byiza ahe umwanya abandi babishoboye
Ibi bintu biteye ubwoba ibyo abanyarwanda bakorerwa biteye ubwoba bisa nibyo bari gukorera miss rwanda nurujijo gusa
Mwarimu bamubeshyako bamuhemba nawe akababeshya ko yigisha
Kigali Today namwe ndabashimiye.
Marie Immaculée.. Uwo mubyeyi ndamukunda!! Azanatubwire ukuntu bariye za buruse zo hanze. Abantu tukumirwa!! Oya mu rwandais ho byarakwamye... Siba n'uburezi, kurihande rumwe dufite Minisiteri ishinzwe ubusugire bw'u muryango n'iterambere, ntiyibaza iby'ingo zitatatanyz umugabo ukora rusizi umugore nyagatare, ku rundi ruhande tukagira inteko ishinga amategeko itora i tegeko ry'uko gusambana no guca inyuma atari icyaha!! Rwanda ba Ingabire benshi se uzabakura he? Iyo ndzshyikirwa
very True/ Nukuri pee
Immaculate uziyamamarize kuba prezida.
Ibyo byambayeho banyohereza kukigo batanazi niba hari umwanya njyezeyo bangarura murugo none nize nabi
Journalisme Marie wambabariye ukazampa contact zawe yooo nguheruka kera disi ikinyinya muri training twahakoreye basi uzanyandikire kuri fcbk
University of Gitwe (UG) yararenganye bikabije muzayirenganure bareke ikomeze gukora. Irashoboye, isohora abakozi bazobereye kubera ireme ry'uburezi itanga mu mashami yose atandukanye atari na medicine cyangwa nursing gusa. Nizeye ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika azabikemura byo n'ibindi bibazo by'ingutu bibangamiye uburezi mu Rwanda. Gusa n'ubu hari abana ndi kubona baratajya ku ishuri ni ikibazo gikomeye. Ariko n'abarimu bakosoye batashye badahawe na 'ticket' nyuma y'uko baryaga nabi mu gihe cyo gukosora sinzi niba barahawe n'agahimbazamusyi kabo kugeza ubu. Ngarutse kuri University of Gitwe ishoboye kwigisha nursing na medicine ahubwo yagombye gufashwa ikagera mu rwego rwa master's. Mwibuke ko yatangiye yigisha nursing A2, iza gukomeza kuri nursing A1, ni gute itashobora kwigisha medicine kandi fite abarimu bazobereye ikagira na laboratory igezweho? Murakoze kuri kino kiganiro. Umwaka mwiza wa 2019.
Ibyo abo bayobozi ba REB badupfunyikiye Imana izabibabaze.
Muraho jye nabonante Mali imakire komushaka ko aliwe wafasha kubibazo fite
Mme Immaculee turagutumye kuri H.E umubwireko abana bacu batiga birenza imyaka ariko mumitwe yabo harimo ubusape! ariko hagati aho ndasobanuza yaba ari H.E washyizeho itegeko ko ntamwana ukwiye gusibira kandi yatsinzwe?nonese niba umwana abonye 30% bakamwimura tumutegeho uwuhe musaruro?turababaye nuko twabuze uwo tubibwira abana babayobozi n'ababakire biga mumashuri meza bivuzeho abakire bazakomeza gukira abakene tugatindahara, kera umubyeyi yishyuriraga umwana ishuri agirango azifashe ndetse afashe numuryango we azabafasha ate ntabumenyi afite?ko avana ku ishuri ingesombi gusa.Mme ndabasabye mutuvugire REB ntarukundo ifitiye u Rwanda n'abanyarwanda.
Biragaragara ko abashinzwe uburezi hari ibindi bahungiyeho ; mube aribyo mwibandaho bijye ahagaragara
Njye narangije tronc-commun, ngiye gutangira muwa 4 bati ukinga mucyongereza. Kwabaye kwishakisha mbese ntibyoroshye. Gusa birababaje, akavuyo gakwiye kuva muburezi bwacu
Mureke abazungu bagaruke badukoronize kuko mumutwe turi zeru.
ntabwo ari zeru. ahubwo bamwe muri twe ni inda nini no kurwana kunyungu zacu bwite
Ibi bibazo ntibizashira keretse MUDIDI agarutse akayobora ministère
Njye ndibaza niba izi comments abo zreba baba bazumvise ndetse n'ababakuriye. kuko wumva zifite ishingiro.
Bano wagira ngo ni ubwa mbere babibonye,uzi ukuntu twirirwa tumangamanga twarize imyuga kuva 2015 tukaba twarabuze certificate zacu twabaza bati muzasubire kwiga.Namwe mumbwire? Cyeretse comite z'inama y'ababyeyi bazikuyeho kuko usanga ari inzira yo kuvoma frws mu babyeyi
REB nitajya kuri gahunda izajya kurutonde rwibugo bigambanira igihugu cg se bifite intego yo kumunga igihugu buhoro buhoro
Ndabashimiye kurikikiganiro mukose. Ariko ministry of education harimo ikibazo gikomeye. Kuko gahunda ya Leta nuburezi kuri Bose but nge ntabwo mbona kuko ababikora babifitemo inyungu nukwica urubyiruko mumutwe. Bimana za buruce ngo ibyo umuntu yasabye ntibirikwisoko ryumurimo. Ibirikwisoko nibihe ngo tubyige? Nonese igihugu cyose kiziga education cg ubumenyingiro? Batumye duhinduka ibwa twari dufite amanota yokwiga yewe na admission letter tuzifite. Nuko baradukoze.
Iyo ministere ikwiyemo umweyo. Akavuyo karakabije
Akavuyo kari muburezi ninka kari muri miss rwanda
Kudahana abiba n’ababahishira nyine ni cyakibazo cya bucye kabili, irondo ryivanze n’abajura,… wasobanura ute ukuntu ufunga kaminuza imwe yageragezaga yonyine mu gihugu ngo ibibazo bihari ni ibanga? Ese wasobanura ute ukuntu hakurwaho ishami ry’abaforomo.kazi mu mashuli mu gihugu nk’ u Rwanda? Wabwira abantu ute uburyo faculté ya psychologie clinique ikurwaho nabayizemo bakimwa akazi mu gihugu aho 45% bafite ibibazo by’ibyungabana? Ntawe nteye ibuye aliko ikibazo kili muri planification stratégique au niveau national.
Uyumugore ntaripfana
Reba ba fake bategura ingengo y'imari yo gukosora ibizamini bya leta abarimu bakagera mu kwezi kwa kabiri k'umwaka w'amashuri batarishyurwa!
Ibintu nkibi bituma nibaza ko abanyafrica ko tugira ubwenge buke pee,Ibyo uvuga banza ubishakire ogisubize ubundi ukomeze uvuge nushaka ubyine
Muri REB habamo ingurube gusa!
uyumunyeyi imacle kuki mutamugira umucamanza munkiko yacyahabyishi
Ikibazo tugira nkubu iyo habaye umushyikirano usanga byose byabaye gushima gusa kdi ibibazo byakavuzweho bihari
Hahahaha ! Kurangiza Kaminuza utazi kwandika ibarwa yo gusaba akazi ! Biteye isoni rwose !
Iriya minisiteri y'uburezi ningombwako yegurigwa kiriziya Gaturika hanyuma leta yo igatanga imfashanyo mu mashuri no guhemba abakozi mbese ministre ahitwa kiriziya
Njye mbona abayobozi ba MINEDUC badakunda u Rwanda pe! Mu myaka iri mbere nibidakemuka, nta Rwanda tuzaba dufite pe! Uwabageza aho bakosorera ibizamini bya leta mukareba abo bavuga ngo batsinze amanota baba babonye mwakumirwa!
ark abiga ubu wenda bazamenya icyongereza
Muri REB bahahambye umusazi! Hahaha!
Ubwo nyine banyiri kaminuza y'igitwe ntabwo bigeze bajya kwiteruza ngo batange akantu
Miss 30 mwiseneza josiane
umva yabatwaye umutima Josiane kweri! Baravuga iby'amashuri namwe ngo Josiane????
abobahuguwe nitwe bogeyeho uburimiro!!
ngewe rwose usibyeko nagize amahirwe yokuvamugihugu nkahura na français, ahubundi nikinyarwanda ngirango ntacyo narinzi.
Rwose Tureke kuvunisha Nyakubahwa Perezida wacu Kuko ntabwo yakorabyose wenyine, muburezi hashyirwemo abantu bashoboye Bize uburezi ntamarangamutima
Ubu se birashoboka ko président yaba atazi iki kibazo !!!!? Akaba ari akaga kandi afite inzego zishinzwe kumubwira ibibazo cg yaba akiri kugishakira umuti abanyagitwe twihangane ?? Buriya nizere ko azakora igikwiye vuba aha
uyumudamu ngo batavuga icupa nawe bakavuga igikombe
uravuga ukuri byaraducanze nta cyongereza nta gifaransa yewe ntakundii
MSS j
Uburzi bwa kagame burasekeje cyane ngo nurusimbi🤣nonese iryo terambere rihanitse ririhe ko wumva u rda rusigaye rubarizwa mu bihugu byateye imberere kwisi? Kagame yibera mu ndege aguruka ibibazo byigihugu ntibimureba. Barangiza bakirirwa babeshya amahanga hirya no hino
Ese uheruka mu Rwanda ryari muvandi? Ntawuvuga iwabo nabi, tanga inama ibyo ubina bidahwiste bikosorwe.
Miss U G L Y 100% JOSIANE
Miss U G L Y 100% JOSIANE
Miss U G L Y 100% JOSIANE
Aje ate muri ibi?
Uyu mubyeyi yatubarije KIE icyo iteganyiriza abanyeshyuri batangiye muri 2015 en Distance (KIE en Distance) tugomba kwiga 2ans bakaduha A1 none magingo aya nta namakuru baduha
@@djumulagerardine5290, BAGOMBAGA KUBAHA IYIHE DIPLOME?
Abanyarwanda dukeneye umuvugizi kandi ukunda abenegihugu nkuyu Mubyeyi.Imana imuhe umugisha