NABENZWE KU MUNSI W'UBUKWE SHA NDASARA BYO GUSARA🥲YANYANGIYE UBWOKO BWANJYE/ NARASEBYE BIRENZE PE!

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 23 лис 2024

КОМЕНТАРІ • 465

  • @naomeshema823
    @naomeshema823 2 роки тому +5

    Imana irakuzi Kandi siwowe wambere ub
    0enzwe .Bibaho.Gusa ngushimiye ukuntu wiyakiriye muribyo byose.Nanjye ndi umusingakazi w I Rusizi ariko abasingakazi turubuka Kandi turakundwa.Imana ifite impamvu mutabanye ifite ibyo yakurinze.

  • @gandi4511
    @gandi4511 9 місяців тому +4

    ikiganiro kirakuze ariko reka ngire icyo mvuga: Strong girl , tough and right decision in the right time. Proud of you, wise and beautiful lady!

  • @lbm3234
    @lbm3234 2 роки тому +39

    Annonciata ari muri bake batanze ubuhamya bwiza naho bubabaje kubera ukuntu abutanze. Ntabwo ameze nka benshi baba baje bafite gahunda yo kurangiza basaba ubufasha bw'amafaranga baba beruye cyangwa bateruye. Ubuhamya bwe ahubwo butanga imbaraga. Imana ikomeze imugirire neza kandi icyiza nuko yasobanukiweko, Imana ishobora kuba yaramurinze urugo rubi naho byaciye mu gikomere!

  • @ushershim1796
    @ushershim1796 2 роки тому +12

    Nkunze uburyo ufite umutima ukomeye, mukobwamwiza harumugambi Imana igufiteho mwiza

  • @mutamurizajanviere8812
    @mutamurizajanviere8812 4 місяці тому +16

    Bjr Mbabazi, uyu mudamu uzongere umudushakire tumenye aho ageze. Murakoze

  • @chellachella1181
    @chellachella1181 2 роки тому +1

    Uri umukobwa mwiza cyane,Imana ufite ibyo yagukinze buriya ntiyari uwawe,mwihorere yaraguhombye kdi ibyiza biri imbere uzabona umusore mwiza ugukwiriye kdi uzakwibagiza ibyobyose

  • @Speedremarks
    @Speedremarks 2 роки тому +20

    Urasobanutse rwose Nyampinga!Imana iguhuze n'Umugabo nya Mugabo wagutse muri byose.

  • @sifabibeshyerauwomudamunum2417
    @sifabibeshyerauwomudamunum2417 2 роки тому +10

    Uwo musore ninjiji cyane abakobwa babasinga bubaka ingo neza uzabona undi mwiza uzaguhoza amarira mukunzi

  • @eliemfitumukiza433
    @eliemfitumukiza433 2 роки тому +10

    Nibyiza ko buri mutumirwa wese agomba kubanza akatwibwira , amazina ye , aho avuka, aho atuye , niba aringaragu cg yubatse. Nibyo byibaze mbese tukaganira numuntu tuzi. Murakoze . Mbabazi wacu.

  • @jaqlinnyinawinka
    @jaqlinnyinawinka 4 місяці тому +26

    Ariko disi urumunyamahoro ndakwikundiye Imana izakugirire neza

  • @washyanowe795
    @washyanowe795 2 роки тому +24

    Uwo mureke mukobwa mwiza ! Ukwimye ibishyimbo aba akurinze imisuzi.. buriya nawe hari ibyo Imana yakurinze ! Umugabo wumva amabwire nk'ayo akemera ibyo bamupakiyemo byose no kubaka urugo rwiza ntabishobora kuko amabwire amusenyera nk'inzu ihiye ! Ihangane rero ...you were not created for him ...yours is coming very son and he is the best ever ! Just wait and pray ,God will make a way kuko umukobwa mwiza uzi ubwenge nkawe ntiyabura umugabo. Imana yacu ifite abagabo benshi kandi beza.

    • @Francinekayitesi986
      @Francinekayitesi986 4 місяці тому

      Hhhhhhhh manawe mbega umugani weeeee ndasetse koko ngo abakwimye iki?????

  • @alinemuhorakeye8496
    @alinemuhorakeye8496 2 роки тому +3

    You're so kind pe knd Imana murikumwe biragaragara ikindi knd iki kiganiro rwose kiri helpful in society. May GOD bless you 🙌

  • @humura11c96
    @humura11c96 2 роки тому +5

    Humura rwose
    UWO nagende nubundi Yari buzakurushye
    Uzabona ugukunda Kandi wishimiye
    Ahubwo Imana iragukunda uzayinambeho ,yagukijie ,abiteye ubwoba wari kuzabina .ahubwo nakwibaza Ngo Izo nzozi zikurikiranye Kandi mbi gutyo Kuki utasenze Ngo Imana igusubize kuri Zo nzozi .nshimye Imana kubwawe ahubwo yakurinze ababisha .sinatinya kubivuga

  • @petrom.
    @petrom. 3 місяці тому

    Enfin une qui a la tête sur les épaules! Bravo madame.! 🙏💖

  • @umwaliazeleny
    @umwaliazeleny 2 роки тому +1

    Mbega inkuru mbii, Imana umfashe Izaguhoze amariraa kuko Irashoboyeee birenzeee uko tubyumva

  • @Vivi-hk8yc
    @Vivi-hk8yc Місяць тому

    Mpore mwiza wanje. Imana yaguhaye ubwenge n'impano y'ukwihangana ibisigaye ivyisi n'ubusa kandi bishira umwanya. Imana ize igukize ico gisebe kandi imbere y'abakiguteye.

  • @dadapascaline7844
    @dadapascaline7844 4 місяці тому +8

    Ihangane nanjye ubwanjye bwapfuye naranavuye gutera igikumwe ndigushaka uko nakwakwaka gatanya ntaranabanye n'umugabo gs Yesu azatwomora

  • @abdoullahnyilimana4933
    @abdoullahnyilimana4933 27 днів тому

    Uyu mukobwa numunyabwenge pe!! Namukunze! Imana izamumpere urugo rwumugisha izamuhoze amarira yarijijwe!

  • @kalisaplacideofficial
    @kalisaplacideofficial 2 роки тому +6

    Thank you Gerard muzadushakire n'uwakoze igikorwa cyo kubenga ariko wihannye.
    Nayo yaba ari inkuru nziza

  • @jea3319
    @jea3319 2 роки тому +7

    Ahubwo shima imana njyewe yarandetse turabana birangira anyibye ibintu byose ndamubura niwabo barantuka cyane

    • @tuyishimejean2901
      @tuyishimejean2901 2 роки тому

      Yegokoooo yesu

    • @madamechemba3720
      @madamechemba3720 2 роки тому

      Nihatari Nukuri nugusenga

    • @IranziTv
      @IranziTv 2 роки тому

      Egokooo mana abantu kobabaye babi koko, ihangane nukuri 🤔

    • @tumukundemariamu4063
      @tumukundemariamu4063 2 роки тому

      Ngo abungura bariba hhhhhhhh sha izi believes za moko somehow is really

    • @Niyiturinda
      @Niyiturinda 2 роки тому

      @@tumukundemariamu4063 ntabwo qvuze ko Abungura biba ariko wamwumvishije nabi...yavuze ko uwe yamwibye.......(umusore wagiye akagaruka)

  • @niyomwungerejuvenal7481
    @niyomwungerejuvenal7481 2 роки тому +1

    Urakoze cane kurubwo buhamya,buramfashije cane.Komera umwami azokugirira neza.

  • @uwitonze6832
    @uwitonze6832 2 роки тому +15

    Ahubwo ugira umugisha. Uwo musore ni we muteramwaku. Urahirwa wowe utarashatse mu Bungura!! Ubundi babita ABUNGURA IMBWA IMIRIZO. Ubwo nawe ngo yaraguhimye!! Najyane ikawa ze!!

  • @asapj2881
    @asapj2881 2 роки тому +70

    Uyu mukobwa uwumvako afitamagambo nkaya poster mutesi nampe like

  • @lenagatoto1518
    @lenagatoto1518 2 роки тому +6

    Uyu mukobwa n'umuntu mwiza .yesu aguhe umugisha

  • @esperanceuwera6314
    @esperanceuwera6314 2 роки тому +75

    abantu babona kuyumukobwa asana pastor Mutesi mumpe like👍

  • @hopetumusiime2790
    @hopetumusiime2790 2 роки тому +17

    Rwose uri Umusingakazi ntabyo gusubira inyuma benshi baraturwanira kuko turwanira iterambere mungo zacu ihangane uwawe mwiza azaza ❤

    • @aimefamily8848
      @aimefamily8848 2 роки тому +4

      Hhhh. Muranezeza ubujiji abanyafurika tugira. Kuba muri abasinga nicyo kibagira abahanira iterambere? Ese ntago mujya mubona ko ibi bintu ari ubujiji bubisi? Nonese ko umuntu agira inkomoko kubantu 2 nyina nase umuntu aba umusinga ate? Keretse niba turi aba Metise da. Jya muva mubujiji bwamafuti. Ibi nibyo twahanze si ibyaduhanze

    • @irenemacumi4391
      @irenemacumi4391 5 днів тому

      ​@@aimefamily8848uvugishije ukuri pe

  • @dianedufiteyesu9373
    @dianedufiteyesu9373 4 місяці тому +1

    Humura ma, unaseka neza, ufite mukanwa heza, n' umutima ndabona waba Ari mwiza, uzabona ukomora ibikomere humura❤

  • @violettekarekezi3730
    @violettekarekezi3730 2 роки тому +2

    Pole, kandi wumveko Imana yakurinze bibi imbere, birumvikana ko yari umugabo udahagarara kwi ijambo rye.You are so smart to say no after 2 years. ❤

  • @kezaisimbi717
    @kezaisimbi717 2 роки тому +3

    Waouh mbega umukobwa uzi ubwenge....uwo musore ntazi icyo yahonbyeee ...warakoze kutamugarura mu buzima bwawe nabyo ni ubutwali bukomeyeee...Imana izaguha undi uzagukunda akwibagize iyo miruhooo. Courage

  • @JEREMIEOFFICIAL
    @JEREMIEOFFICIAL 4 місяці тому +1

    Umukonwa uzi ubwenge , hariya uvuze ngo hajemo akantu k'amoko ( ugobetsemo story) ,ariko niko kuri imihanda iranyerera cyane !!!!!!!

  • @OliviaUmutoni
    @OliviaUmutoni 3 місяці тому +1

    Uyu mukobwa ndamukunze afite amagambo meza y'ubwenge ndamukunze Imana izaguhe undi mugabo Mukobwa mwiza .imvugo yawe yuzuye ubwenge bwinshi nikinyabupfura

  • @bernadettemukahirwa7600
    @bernadettemukahirwa7600 2 роки тому +37

    Ntuzibeshye ngo musubirane dore ko mutumva

  • @nyiragasigwachantal8979
    @nyiragasigwachantal8979 2 роки тому +6

    Ihangane mukobwa mwiza ngize imbaraga zidasanzwe mubibazo byose mpura nabyo murukundo mbonyeko hari impamvu yabyo kdi Imana izatwomora inguma

  • @leonehodari6738
    @leonehodari6738 2 роки тому +2

    Ihangane wishak'akam'imbaraga zogokomeza kwiyubaka. Uriyantiyaruwawe ahubwo jyushim'
    Imana kobyagarariiy'igihe. Urimuto uwaw'arahara muzahur'utabyiteguye. Iman'iguh'umugisha.

  • @ntawibimanakennedy1622
    @ntawibimanakennedy1622 2 роки тому +43

    Be patient, beautiful girl, God will heal your wounds and I like how you are very intelligent. Gérard will connect you with Pastor Mutesi, it would be amazing

    • @soleilmacha8220
      @soleilmacha8220 2 роки тому +12

      Nawe wabonye ko basa kandi bavug kimwe.

  • @nzayikoreraedouard6347
    @nzayikoreraedouard6347 2 роки тому +2

    Ohhhh Disi uvuga amagambo yubwenge kdi komera Imana ifite umugambiwiza kuriwowe harimpamvu mutabanye ntago byarikuzavamo ntakiba Imana itakizi

  • @rebeccasanyu
    @rebeccasanyu 2 роки тому

    Ihangane mukobwa mwiza kandi Uzi kubana n'umutima ukomeretse,imbere ni heza kandi mu ijiru hari Imana ihoza

  • @ManishimweFerecienne
    @ManishimweFerecienne 4 місяці тому +3

    Ihangane mukobwa mwiz nanjye ndumva duhuje akababaro gusa nyine buriya lmana idufiteho imigambi myiza

    • @BihezandeValantin
      @BihezandeValantin 4 місяці тому

      Muzatubwire niba uyu mukobwa yarabonye umugabo
      IMANA irahari humura

  • @manishimwejose6128
    @manishimwejose6128 2 роки тому +11

    burya nanjye nashira agahinda nkabohoka hanyuma nkatanga ubuhamyabwanjye😭😭jerad nukuri nanjye mfite inkuri yubuzima ikomeye muzampe umwanya nyitambutse Kuko ndabizinezako harabo yahindura cg yakwijyisha

  • @uwamwizajoy3168
    @uwamwizajoy3168 2 роки тому +4

    Yooooo imagine peeeeee
    Ndabizi birababaza cyaneee nanjye byambayeho umunsi wubukwe abantu barabutaha ntegereza umuhungu ndaheba

    • @Speedremarks
      @Speedremarks 2 роки тому +4

      Impore cyane.!birababaza ariko hari icyo Imana iba ikijije umuntu hakiri kare niko nibaza

    • @rozacyomoro2780
      @rozacyomoro2780 2 роки тому +1

      Ayiweeee Joy
      Mbanumva bisaba umutima ukomeye kubyakira

    • @divinerukundo1345
      @divinerukundo1345 2 роки тому

      Pole najye byambaayeho

    • @kekeann4449
      @kekeann4449 2 роки тому

      Pole joy bibaho kbs yewe nibyabeshyi nukujya twihangana

  • @nambayisaschadrack6942
    @nambayisaschadrack6942 4 місяці тому +1

    Pole sana Mukamugema, nagukurikiye mpamya ko uriya mugabo yahombye umugore ufite ubwenge washoboraga kubaka urugo rwiza

  • @gisaclaudine2342
    @gisaclaudine2342 2 роки тому +37

    Ooooooooo mbega Dissi avuga nka paster Mutesi mbegaaaa

  • @umuhozaeliane7639
    @umuhozaeliane7639 2 роки тому +2

    Yooooo pole ntabwo byoroshye Ariko komera Kuko buriya hari ibyo Imana yakurinze Kuko ntagitungura Imana 🙏🙏

  • @yvettelovely1834
    @yvettelovely1834 3 місяці тому

    Yoo!!! Uyu mukobwa agize agafr yasa na past mutesi cyane

  • @chfjff8567
    @chfjff8567 2 роки тому

    Iyinkuru inyibukije umubanyi wacu kk naw mvyaramubaheho gusa mukomere kk imana ikintu cose gifise igihe

  • @melissanijimbere1746
    @melissanijimbere1746 2 роки тому +3

    Très courageuse et intelligent!gusenga kwam imbere!!ndagukunze.ukomere caane ntamvur idahita.

  • @madubalairakora7167
    @madubalairakora7167 2 роки тому +11

    Hello🤭impore Yesu niwe ufite imigambi yawe mubiganza!!ahubwo abungura mumateka kobatabavuga neza!Sha yarahombyee!!abasinga bavamo abagore beza.bazikwihanganira!byose komera musinga wanjye

    • @mahorojean1049
      @mahorojean1049 2 роки тому +11

      Abasinga tumenyane

    • @mushimiyeadelaide8504
      @mushimiyeadelaide8504 2 роки тому +2

      @@mahorojean1049 abasinga hejuru cyane

    • @roseniragire2177
      @roseniragire2177 2 роки тому +1

      Nimubareke yamurinze kubyara abungura n'abungurakazi ngo babure abagabo n'abagore!.

    • @ayijac7740
      @ayijac7740 2 роки тому

      Abasinga tumenyane rwose,

    • @ayijac7740
      @ayijac7740 2 роки тому +2

      Abasinga tumenyane rwose,

  • @anickkanyamuneza9601
    @anickkanyamuneza9601 2 роки тому +13

    Courage mukobwa mwiza....imana igufitiye ibyiza byinshyiii..humura 💕💕💕💕💕👌

  • @Speedremarks
    @Speedremarks 2 роки тому +1

    Birababaza.ariko ihangane Imana menya yaragukijije hakiri kare.Uzabona uwawe Mugabo nya Mugabo ufite intego yo kubaka umuryango,kandi utazita ku nama zaho hose.Izere Imana yakuremye usenge izakuzanira Umugabo mwiza

  • @ClemantineNiyonshuti
    @ClemantineNiyonshuti 4 місяці тому

    Cherie courage Imana izagushyijyicyira izaguha urugo rwiza aho kujyirango ushake umugabo mubi yagombaga kubikora uko erega Imana numubyeyi

  • @KhalidKhalid-js1rf
    @KhalidKhalid-js1rf 2 роки тому +12

    Mbega umukobwa mwiza useka neza Pe amaso iminwa urimwiza pe

  • @uwumukizamarieleatitia8818
    @uwumukizamarieleatitia8818 2 роки тому +8

    Bazaguhuze na paster Mutesi mujya kuvuga kimwe kandi mujya gusa

  • @hellenmugisha8027
    @hellenmugisha8027 4 місяці тому +1

    Komera komera , U're healing, you have the right mindset

  • @davidcelestine1555
    @davidcelestine1555 2 роки тому

    Ese mukobwa wacu wowe kuvuze komwahujwe nogusenga igihe. Mwamalange ntacyo. Imana yakweretse

  • @joekagabo5251
    @joekagabo5251 2 роки тому +9

    Mukobwa mwiza komera kubyumva bigoye kubyiyumvisha. Uzagirane ikiganiro na Past mutesi impanga yawe muri byose

  • @sandrine6562
    @sandrine6562 2 роки тому

    GERARD vyukuri uyu mwari ndamushimiye wibukeko muka Lothi yahindukiye agacika umunyu Imana yamurinze vyinshi pe

  • @uwizeyejosiane7338
    @uwizeyejosiane7338 2 роки тому +2

    pole sha Imana izongera ikugirire neza pe ukuntu uri umunyabwenge disi niwe wihombeye .komera Dear

  • @AngeMarieingabire-x2m
    @AngeMarieingabire-x2m 4 місяці тому

    Sha nukuri warakomeretse cyane gusa hari uwonzi abupfushije 3 kose bamubeshya

  • @Oz_tv0101
    @Oz_tv0101 2 роки тому +7

    Gerard nkunda uburyo aganiramo nabatumirwa be wagirango baba basazwe baziranye ikindi ahita arasa kuntago yikiganiro

  • @ingabirechristine4667
    @ingabirechristine4667 2 роки тому +21

    Nyamara bene aba bakobwa bagira bene aya majwi bavamo abagore beza!!

  • @GlorioseNTAKARUTIMANA-x5y
    @GlorioseNTAKARUTIMANA-x5y 4 місяці тому +1

    Abanyarwanda ndumva mufise ibibazo vyamoko peeeeeee je narinziko abasangiye imiryango ko aribo badashakana kuko baba baharurwa nkabavukana😢😢😢😢

  • @muhayesekurudenise5685
    @muhayesekurudenise5685 2 роки тому +11

    Yooo urababaje disi gusa pore arrko ndabona USA na paster mutesi

  • @nyiresthertv8572
    @nyiresthertv8572 2 роки тому +5

    Impore Annonciatha ! Warakomeretse ariko uwo musore yarishe ntanazakira mu gihe wowe wiyubatse ,

  • @MMathy116
    @MMathy116 2 роки тому +6

    Impole disi...Imana ni nziza izagushimisha

  • @niyonsengaenock2779
    @niyonsengaenock2779 2 роки тому +2

    Poleni sana uwo ntimwari no kuzobana Imana ishimwe ko yabikoze hakiri kare .

  • @dusabanemagazine
    @dusabanemagazine 2 роки тому +1

    Good question ⁉️ ese wowe waramukundaga, kuko urukundo byanze bikunze RURABABARIRA

    • @mahappy4294
      @mahappy4294 2 роки тому +1

      Urukundo rurababarira ariko ntirukuraho amahame umuntu aba yihaye mubuzima kandi agashyiraho protection bitazongera kumubaho.

    • @mukundwajeanine7269
      @mukundwajeanine7269 2 роки тому +2

      Media urukundo rurababarira ariko ese niba afite umukunzi wundi? Kubabarira sugusubira kuri kabutindi Sha iyo ubuze ubwenge n,Imana irakureka.

  • @stephaniemurego9384
    @stephaniemurego9384 5 місяців тому +1

    Wasanga hari ikintu Imana yakurinze kibi wari kuzahura nacyo❤

  • @zairoiszairois8458
    @zairoiszairois8458 2 роки тому +3

    Humura, Imana izaguha umugabo ugukwiriye kandi uzaguhoza amarira

  • @ngarambepeace5903
    @ngarambepeace5903 2 роки тому +12

    some people are heartless, impore sha , imbere niheza🙏

  • @julienne5313
    @julienne5313 2 роки тому +1

    Ooohhh she's so beautiful 😍 💗

  • @UwabatanganaDenyse
    @UwabatanganaDenyse 4 місяці тому

    Imana yarakuruhuye kndi yari Yana kuburiye pe ariko momeara igihe nikigera bizasobanuka

  • @mutoniceline4178
    @mutoniceline4178 2 роки тому +12

    Mbabazi Gerard wacu dukunda oyeeeee 👊👊👊👊

  • @birandikwatv4608
    @birandikwatv4608 2 роки тому +3

    Warabenzwe bibaho.ariko igikomere cyigutera kubenga wikwifungira Umuryango kdi ngo utubeshye ko twakugurura iyacu renga igikomere uracyakunzwe tanga andi mahirwe kabone niyo byakubaho kenshii courage.inzira y'isi igira byinshii

  • @celestinsafari189
    @celestinsafari189 2 роки тому +7

    Master Mutesi wa 2 kabisa

  • @victoriousg1612
    @victoriousg1612 2 роки тому +18

    Uvuga nka pastor Mutesi

  • @mushimiyimanaclaire8754
    @mushimiyimanaclaire8754 2 роки тому +6

    Sha wa mukobwa utumye nanjye nitekerezaho nanjye

  • @umwizakabanda3187
    @umwizakabanda3187 2 роки тому +7

    Ariko pole disi. Gusa ngushimiye ko wagize ubutwari nibura bwo kubanza kurya. Ariko uwo mutyoe utazakora ikosa ryo gusubirana nawe, wazabyicuza ubuzima bwose. Mureke witonde uzabona undi

  • @laetitiauhawinema8952
    @laetitiauhawinema8952 4 місяці тому

    Impore,komeza ushikame mukigeragezo Imana izagucira akanzu

  • @RhdhfhfhfbEhdhghfhws
    @RhdhfhfhfbEhdhghfhws 3 місяці тому

    Yoo mbega umuhungu yaraguhemukiye ariko disi urintwari

  • @imaniradukundaclemence513
    @imaniradukundaclemence513 2 роки тому +25

    Yoooooo!wisekera neza gusa nagukunze

  • @evmukalibiya2182
    @evmukalibiya2182 2 роки тому +4

    Annociate ndagukunda mwana mwiiza, vuba aha uratabarwa

  • @beatriceahishakiye6308
    @beatriceahishakiye6308 3 місяці тому

    Mukobwa mwiza Annociata nukuri ufite amagambo yubwenge cyane nukuri umusore uzemerera aza abonye umugore w’ubwenge

  • @nsengiyumvaemmanuel9776
    @nsengiyumvaemmanuel9776 2 роки тому +1

    Moore Mama gusa imbere niheza bizogenda neza yomba nkiri jeune nukur twahita dupanga!

  • @annahcharlotte8688
    @annahcharlotte8688 2 роки тому

    Chr pole komera ikigize itangira kigira iherezo nanjye byambayeho numva nakwiyahura gsa nanjye ndacyarokoka humura byose ubihe igihe abacu bazaza

  • @nyiragasigwachantal8979
    @nyiragasigwachantal8979 4 місяці тому

    Ahaaaaaa Imana ireba mumutima reka ndeke kugira icyo mvuga

  • @christineuwizera4927
    @christineuwizera4927 2 роки тому +2

    Sha Mbaba ibiganiro byawe ndabikunda,ariko iyo ubanje kwamamaza ndabihirwa peee!!!uba uri kumarira agakoroboyi ka mbs kandi akenshi ibyo wamamaza ntacyo bimariye,ahubwo ari inyungu zawe,amamaza hagati cg nyuma y'ikiganiro.

  • @jeanberchimassindayigaya7994
    @jeanberchimassindayigaya7994 2 роки тому +1

    Ko imana ivuga umugabo azoheba abavyeyi be akagenda kubana numugore wiwe akaramata kuki atafashe umwanzuro akibanira numugore wiwe akarekana nabo bavyeyi biwe

  • @bamusmamawabana7721
    @bamusmamawabana7721 2 роки тому

    Humura, iryo n'ihungabana kndi Imana ninziza ubyikuremo ,

  • @NabahejejeJoselyne
    @NabahejejeJoselyne 4 місяці тому +1

    Abanya cyangugu namwe simuri beza mwantwariye umugabo mugira ibirozi byinshi buriya yamenye amakuru yawe aratinya

    • @MuhawenimanaRuth-cn5gh
      @MuhawenimanaRuth-cn5gh 4 місяці тому

      Nonex niwe wamutwaye cg murumunawe Aho nugusebya abantup senga nawe niba aruwawe aza kugarukira

  • @اسيادايشيمي
    @اسيادايشيمي 4 місяці тому

    Imana yaragutabaye rata igipfuy ntikiba aricawe ndagukunze uwawe azaza❤

  • @mugwanezaeric6755
    @mugwanezaeric6755 2 роки тому +3

    Va ku giti nabashenzi dore umugore nako umukobwa muntu! Abasore muri he? Ndaranze namwe nimusingire

  • @janvieremusabirema3121
    @janvieremusabirema3121 2 роки тому +4

    KOMERA MUKOBWA MWIZA NYAGASANI AZI BYOSE💕

  • @fbpburundi2451
    @fbpburundi2451 2 роки тому +1

    Congratulations sister. Nukuri ndagushimiye kk urazi gutanga intervient yuzuyemwo ubushishozi. Ikirombwe nyen sugupfa kucinjiramwo kk ucinjiyemwo nabi uhasiga ubuzima

  • @uwagatungaagathe4878
    @uwagatungaagathe4878 2 роки тому +2

    Komera mukobwa mwiza kandi courage Ku buhamya bwawe kandi bwuzuyemwo impanuro nziza.
    mwiza
    Ariko lero witinya abantu kuko ibintu n'abantu.uzabona undi bivanye nuko mwavuvanye..Imana Irakubona.

  • @numukobwadelphine1988
    @numukobwadelphine1988 2 роки тому +2

    Imana yakurinze umuteramwaku nawe urababara. Komera Sha💪

  • @uwizigiyimanaannemarie9587
    @uwizigiyimanaannemarie9587 2 роки тому +2

    Humura Imana yakurinze kuzobabarira muri uru rugo rubi.Indoto warose zari imburi komera rero uwawe arahari.

  • @Hosiane-wo4fw
    @Hosiane-wo4fw 4 місяці тому

    Ihangane Imana izaguha undi mwiza kd ukomere cyane

  • @THEBLESSED2024
    @THEBLESSED2024 4 місяці тому

    Imana ishimwe yakurinze gupfa umubabaro mwinshi na wo uricha Humura izagushumbusha

  • @GatoranoErneste
    @GatoranoErneste 4 місяці тому

    Imana iguhe umugisha.Kandi igukomereze amaboko.

  • @GlorioseNTAKARUTIMANA-x5y
    @GlorioseNTAKARUTIMANA-x5y 4 місяці тому +1

    Imana izikwihere umugabo wumushubi nibo bafise urukundo rurenze kubagore babo kabisa❤❤❤❤❤

    • @mukataraStephanie
      @mukataraStephanie 4 місяці тому

      Mubitugararizepeee
      😂🎉❤😂🎉😢😮😅😊