Indirimbo y' Isengesho ryo gusaba amahoro rya Mutagatifu Fransisco w' Asizi (AI song).

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 3 гру 2024
  • Nyagasani, ngira umugabuzi w’amahoro yawe,
    Ahari urwango, mpashyire urukundo,
    Ahari ubushyamirane, mpashyire kubabarirana
    Ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe
    Ahari ukuyoba, mpashyire ukuri
    Ahari ukujijinganya, mpashyire ukwemera
    Ahari ukwiheba, mpashyire ukwizera
    Ahari icuraburindi, mpashyire urumuri
    Ahari agahinda, mpashyire ibyishimo.
    Nyagasani,
    Aho gushaka guhozwa, njye mpoza abandi.
    Aho gushaka kumvwa, njye numva abandi.
    Aho kwikundisha, njye nkunda abandi.
    Kuko utanga ari we uhabwa
    Uwiyibagirwa ari we uronka
    Ubabarira, niwe ubabarirwa
    Uhara amagara ye, ni we uzukira ubugingo bw’iteka.
    Amen.

КОМЕНТАРІ •