NDARUSHYE😭URUGO RUBI NI NKA GEREZA KOKO😭ABAGABO BENSHI NI ABAGOME KU BAGORE BABO! IHANIZE UWO MUGABO

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 11 гру 2024

КОМЕНТАРІ • 1 тис.

  • @UwitonzeBetty-k2c
    @UwitonzeBetty-k2c 4 дні тому +184

    Gerard weee wagirango iwange uhamaze iminsi byose urabizi 😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭🤔😭😭

  • @CyizaIrené-o4r
    @CyizaIrené-o4r 2 дні тому +13

    Imana iguhe umugisha. Impanuro zawe ni nziza. Ingo z'abantu ziberamo byinshi! Rero ibya ndagukunda, gusohoka, bamwe dushaje tutarabyigeze! Jye nabanje kujya ndira mu buriri mbona ntacyo bimubwiye, nsanga nzaturika umutima, nditurisha, ndiyakira, nibuka ko mfite Imana ,mfite Yezu, ndakunzwe! Nafashe ikaye nandikira Yezu musaba imbaraga zo kubyakira. Ndetse kuva kuri iyo tariki nafashe ingamba zo kutazongera kurira.Ubu iyo mbabaye nibuka rya sezerano nagiranye na Yezu nkumva nsubijwemo imbaraga ngatuza. Ubu mfite 49ans maze 28ans nubatse urugo. Gusa urugo rwubakwa n,urukundo , kwihangana no koroherana. Twiteguye kumva impanuro zacu natwe abagore. Merci beaucoup et courage

  • @FrancoiseTuyikunde
    @FrancoiseTuyikunde 3 дні тому +37

    Gérard, ndagukunda cyane kandi njye ndi umukecuru wa 64ans. Merci bien. Ubwo burere ufite mu kindi kiganiro,uzatubwire aho wabukuye pe. Umva uri umuntu w'umugabo pe. Courage,uri inyangamugayo pe. Imana Ikuturindire mwana wacu. Uri intwari kandi papa wanjye yitwa Ntwari. Merci bien.

  • @marietheresemanimpa6280
    @marietheresemanimpa6280 3 дні тому +9

    Ndabuze ico mvuga 😢😢😢, kimwe gusa IMANA y'amahoro iguhaze ivyiza ❤❤❤from Burundi.

  • @Daniel-p2j3n
    @Daniel-p2j3n 4 дні тому +72

    Abarushye nabaremerewe Mwese nimuze musange umwami Yesu abaruhure. Like rata wowe niba ubyumvise

    • @mukandasumbwacecile1528
      @mukandasumbwacecile1528 4 дні тому +1

      Ntawundi uruhura uretse Yesu

    • @merryiyakaremye948
      @merryiyakaremye948 4 дні тому +2

      Ntawundi uruhura niko kuri ahubwo bashakira amahoro aho atari 😂

    • @HusenNsengiyumva-y7f
      @HusenNsengiyumva-y7f 4 дні тому +4

      Ntimukansetse ubuse abasanze yesu ibibazo abataramusanze bahura nabyo bo ntibibageraho abagore muransetsa rwose

    • @mariembasabire
      @mariembasabire 3 дні тому +3

      None se Yesu, aza mu rugo akore inshingano y,umugabo cg y,umugore dore niyo mpamvu mbona abo bavuga ko bamufite birirwa barira kuri UA-cam ngo baratanga ubuhamya, ntitukavange ibintu, Yesu numwami wabamwizeye, umugabo nuw'umugore, n'umugore nuwumugabo,nicyo gikura abantu iwabo

    • @MujawaruremaSaidati
      @MujawaruremaSaidati 3 дні тому +1

      Yesu wenyine niwe wakuruhura pe

  • @mpozenzi1497
    @mpozenzi1497 3 дні тому +78

    Agahinda k'abagore kazwi n'Imana, kuko abenshi ni abishwe n'agahinda! Gusa babyeyi bagenzi banjye, nimubona byanze , muge mubivamo, mwikunde mubeho, kuko umugabo akwica uhagaze!

  • @mukeshimanaregine9487
    @mukeshimanaregine9487 3 дні тому +12

    Merci Mbabazi gusa urushako naruburiye igisobanuro pe!!😢😢😢 Imana ihindurire amateka abo kubaka bitahiriye😢😢😢

  • @gieselamul7833
    @gieselamul7833 3 дні тому +16

    To be honest, a woman doesn't need much. All she needs is for you to be there. Show her affection. Look at her in the face and tell her how much you love her. If you're wrong, know how to say sorry. If you do that, she's gonna give you the world. I promise you that. Never forget that communication in a relationship is the 🔑 key.

    • @smiledentaltv1276
      @smiledentaltv1276 3 дні тому

      You forgot premature ejaculation

    • @inezamahoro1788
      @inezamahoro1788 2 дні тому

      ​@@smiledentaltv1276 Mana weeee ahwiii! Iyiyo konyitinya we? Ese buriya umuntu muganiriye akanivuza ntibyakira?

  • @maniraguhaandre4682
    @maniraguhaandre4682 3 дні тому +42

    Ariko urupfu rw'imbwa n'inyama, rero dufite ibicucu bw'abagabo n'abagore ariko ntubirengagize👌!Abagabo n'abagore b'intwari mubyabo mumpe like 👍

  • @MukanoheriBlandine
    @MukanoheriBlandine 3 дні тому +18

    Umugore wese uriguca mubikomeye komera knd wihangane Usabe Imana iguhe umutima wokwihangana noguca bugufi usenge cyane Imana irumva knd ikorera kugihe Gerard urakoze gucyebura abagabo muri rusange utanze Inama nziza kuko murugo iyo kwizerana nokuganira bibuze ruba rusenyutse

  • @kamalizaclarisse4398
    @kamalizaclarisse4398 3 дні тому +7

    Imana iguhe umugisha kubwikiganiro cyiza ukoze.
    Bibaye byinshi harabo byakebura kdi waba wubatse ingo nyinshi ndetse n'igihugu

  • @mukeshimanalouise-b1f
    @mukeshimanalouise-b1f 3 дні тому +25

    Rweme nukuri ibyo uvuga nibyo abagore benshi ntagaciro bakigira mu ngo zabo abenshi abagabo baba fata nkabasazi knd aribo nyirabayazana God bless you kuvugira aba mama❤❤❤

  • @dianekanyamuneza193
    @dianekanyamuneza193 3 дні тому +17

    Abagabo benshiii barikunda caaane, hari n'igihe wibaza igituma barondera abagore bikagusiga. Abagore nukwiga kwikunda, tugakora inshingano zacu ariko tukikunda kuko kenshi turiyibagira tukita ku ngo gusa tukibagira no kwigurira agahuzu, utuvuta, tugafata inshingano zacu ni z'abagabo. Imana iturengere😢

    • @ariellamwiza9795
      @ariellamwiza9795 2 дні тому

      @@dianekanyamuneza193 ubu nabuze na 3k zo kugura amavuta coco radiant abagore twaragowe pe

    • @AngelNyiramatama-rl8vk
      @AngelNyiramatama-rl8vk 16 годин тому

      Abagabo bashaka abagore cyane cyane bagamije igitsina ntakindi baba bakurikiye!

  • @utetiwabosolange6454
    @utetiwabosolange6454 2 дні тому +5

    Gerard weee mbega ikiganiro kiza wamfurawe, wakoze nukuri kutuvugira hanze aha twabaye ba nseka mbabaye sha,yesu aguhe umugisha pe wakoze cyanee

  • @SengaVianney
    @SengaVianney 3 дні тому +10

    Urakoze cyane Mbabazi wacu"Nubwo ntarashaka ubu namaze gusinyana n'umutima wanjye ko ngomba kuzakora ibishoboka byose nkubaka urugo rwiza.❤

  • @claudineuwajeneza8761
    @claudineuwajeneza8761 4 дні тому +4

    Gerard urakoze ibi uvuze hafi ya byose ni ukuri pe!
    Kandi ukubise umwotso ahababaza kubo bireba.
    Impanuro, ibiganiro nk'ibi muri iki gihe ni ngombwa. Be blessed Gerard

  • @MariamuBahati-l4c
    @MariamuBahati-l4c 2 дні тому +2

    Congratulations congratulations mbabazi manaweeee rwema nukuri nagukunda ubuho ndagukunze incoro nyinshi kwizinyigisho urikutugezaho kuwumva yotira agatebe akicara akumva zino mpanuro zawe ewe Gerard uhoraho azakunzigamire muntu wimana nabagore nabone nukubavugaho kugira bumve yuko ibikwiye gukorwa kububakanye nibyo byiza🤙🤙🤝💯💯💯🤝🤝🤝🇧🇮🇧🇮🇧🇮

  • @EstherTvshow
    @EstherTvshow День тому +4

    Gerard utanze ikiganiro kiza cyane ❤Abagore bamwe na bamwe bararushye pee

  • @JoselyneUmutesi-r2j
    @JoselyneUmutesi-r2j День тому +1

    Be blessed kbsa,icyo nzi cyo hari abari bujye muri delivrance kbsa ❤❤❤Next step yo kugira urugo rwiza irashoboka .

  • @h.M.k8399
    @h.M.k8399 3 дні тому +8

    Umunyamakuru w'umwaka
    ni Wowe kbsa award yabanyamakuru uyu mwaka ni iyawe nubwo batayiguhereza ariko iyitariki wasohoreyeho ikikiganiro ijuru ntirizayibagirwe kweli , kdi Imana igukomereze urugo dayimoni muhozi atemberere kure yurugo rwawe .urumuntu w'umugabo sinabona icyo nguha Gerard weeee nakundaga ibiganiro byawe ariko uyu munsi urandenze

  • @jeannenduwimana6179
    @jeannenduwimana6179 6 годин тому

    Urakoze cyane utuvugiye ibintu,abenshi twapfuye duhagaze,turambuye amaboko ku musaraba,dutegereje Imana ihindura amateka.Naho ku bwabantu ntekereza ko bitashoboka njye byarandenze

  • @Impore12
    @Impore12 4 дні тому +18

    Abifuza Inama z'Umuryango nkizi mukande kuri iyi foto please muzumva byinshi😊

  • @annyshumbusho8532
    @annyshumbusho8532 23 години тому

    Ooohhh Mbabazi Rweme, uri imfura cyane pe, nubwo wabirakariyemo ariko uri mukuri 100% wa Mfura we.
    Ikigaragara ufite uburere mbonera gihugu, ufite ubumuntu, ufite urukundo, ufite indangagaciro w'umunyarwanda ukwiye, nkuvuze nakwandika ama chapitres pe.
    Gusa Imana ijye iguhozaho ijisho ryayo, uramire kubona ibyiza hamwe na famille yawe yose🙏🙏🙏

  • @HirwaDanYvan-hf6vh
    @HirwaDanYvan-hf6vh 3 дні тому +31

    Nta mugore wanjye nzababaza kuko yambereye mama na bashyiki banjye bansize jyenyine!
    Iyo habaye kurakazanya dusabana imbabazi ubuzima bugakomeza!
    Umugabo cg umugore atuzuza inshyingano ze neza numugome n'Imana izamuhana cyane!

    • @dianedufiteyesu9373
      @dianedufiteyesu9373 2 дні тому +6

      At least nibura ufite umutima ❤❤❤❤❤❤❤❤❤ hahirwa uwo mwubakanye

    • @HirwaDanYvan-hf6vh
      @HirwaDanYvan-hf6vh 2 дні тому +5

      @dianedufiteyesu9373 Imana ntiyari kumbabaza iteka ryose kuko 1994 narababaye bihagijye! Iyonza kubona umugore mubi mbanarapfuye cyera! Ndamuha agacyiro kuko nawe numugore mwiza pe yashyoboye kwihanganira ibikomere narimfite akanyomora !

    • @Kayanaurore
      @Kayanaurore 2 дні тому

      Yooo Imana ishimwe​@@HirwaDanYvan-hf6vh

    • @LilianeUwingeneye
      @LilianeUwingeneye 2 дні тому +2

      Incwiii❤komerezaho kibondo ❤️ kdintihazagire ibiguhindura ma

    • @devotamukayoboka8912
      @devotamukayoboka8912 День тому

      Ntiwumva Ahubwo,Gusa ni ugusabira bagenzi bawe nabi Uwiteka akabaha kubera umugisha abo bubakanye

  • @josianegasengayire3707
    @josianegasengayire3707 День тому +1

    Mbaba, ko numvase utuye mu rugo rwanjye😢😢😢😢😢 Imana iguhe umugisha cyane impanuro zawe zirimo ziratuma mpindura imyumvire. Merçi bcp🙏🙏

  • @uwayezubeatrice9883
    @uwayezubeatrice9883 3 дні тому +7

    Uzakore ikindi kiganiro nacyo kivuga ku bagore!! kuko hari abagabo nabo bicwa bahagaze!!

  • @jacquelineniyonsaba5436
    @jacquelineniyonsaba5436 День тому +1

    Byiza cyane,ntaho wibeshye pe.Tuzagukurikira rwose ,.Birarenze,ingo zirashize.....N,abagore uzatubwire buri wese yimenye.Kwikunda birakabije.Wakoze cyane.

  • @TiganaaJ
    @TiganaaJ 2 дні тому +5

    Jye ndi umugabo mfite abana,maranye imyaka 19 n'umugore wanjye nta fighting,nta gutukana,nta kuvuga nabi,ariko nasanze 90 % ari abagabo bisenyera,ngabo mu twana duto,mu ndaya,ibuka ko wabirenze....niwubaha umugore wawe,ntumuce inyuma,ukamubwiza ukuri icyo ukoze cyose,niba uri kureba umupira somewhere ukamubwira ,watinze gutaha ntumuhishe kdi ukamwubaha ....vraimemet uzasazana n'umugore wawe

    • @JoyceUmutoni-j7g
      @JoyceUmutoni-j7g День тому

      @@TiganaaJ Imana ikomeze kubana namwe kdi iguhe umugisha abandi gahunda nugutsimba ngo ntamugore ubwizwa ukuri🤣🤣🤣

    • @UZARAMAChristine
      @UZARAMAChristine День тому

      Imana niyo izarwanurira abagore kuko niyo izi intambara barwana

  • @kagoyirejulienne-u9r
    @kagoyirejulienne-u9r День тому +2

    Abagabo?🙆 Urumwana muto wategereje neza komora abashiriye mumutima ariko abagabo bagiye kugutuka wumirwe.ntawe wabibwira waba wibaze ukarugunyira inyama igisiga.harabagabo pe.ariko harabo uvuga Yesu naza menya nawe bazamushiha pe🙏❤❤❤❤❤❤❤❤

  • @laylamaya6974
    @laylamaya6974 3 дні тому +5

    Aww Gerald Imana izaguhe ijuru❤❤

  • @NyirahirwaLeoncie
    @NyirahirwaLeoncie День тому +2

    Gerard we Umwuka w'Imana akurimo ! Urerekwa! Urusheho kuba Incuti y'Imana izarushaho kugukoresha iby'Ubutwari. Uzi kubabara ntihagire ukubaza ati"byagenze bite?" Noneho ikitwa ikosa akaba aribyo biboneka gusa!

  • @FabiolaRwanda
    @FabiolaRwanda 3 дні тому +7

    Imana izababaze agahinda badutera kumyaka 21yange umugabo yaranyishe nangakuvaho fite abanabindahekana ntanuwampikiraka kuberabobana abonantibihagije aranta antanabobana aragendarasha namituweri zabo arazinyima agandantikica kagiramubi.jeradiwee

    • @Igisubizolegend
      @Igisubizolegend 22 години тому

      ooooooooooooohhhhhh ihangane mama weee,Imana niwe muhoza wa twese humura azaturuhura mubyeyi irerere abana uvunike arko Imana izakurengera nuyizera

  • @nyiracumiangelique2621
    @nyiracumiangelique2621 День тому +1

    God bless you always man❤❤❤❤

  • @FanyFany-u5x
    @FanyFany-u5x 3 дні тому +6

    Ahangaha tugiye kuja tuhakorera akagoroba. Kabambyeyi wagirango wageze iwanjye❤❤😂😂

    • @mukamurenzivestine5890
      @mukamurenzivestine5890 3 дні тому

      Hhhhhhh ati wagira ngo wageze iwanjye cyakoze yatuvugiye ibintu byacu rwose

    • @FanyFany-u5x
      @FanyFany-u5x 3 дні тому +1

      @mukamurenzivestine5890 esewe aba bagore bose kombona bafite amaganya bose. Niko abagabo. Babananiye narinziko always aringewe. Wananiranye gusa🤣

  • @futuren126
    @futuren126 4 дні тому +10

    Jyewe iyo yanguriye ikantu arabyira ngo naberewe nava gusenga akambaza ngo nibangahe bakubyiye ko arikeza nkamubeshya ngo sinababara nibeshi😂😂 akishima cyane ngo azigucagura kandintawabibyiye komberewe😂😂 .ndamushimiye❤

  • @JoyceUmutoni-j7g
    @JoyceUmutoni-j7g 3 дні тому +14

    Abagabo weeeee umva imana niyo izi ibibera mungo zubu.😭😭😭hanze akitaka akerekana ko akwitaho agukunze nawe erega ugashinyika (sinavuga ngo ugaseka) kuko haseka uwishimye uzi umuntu ugutesha agaciro akanabikubwira wageraho nawe ukajya ubona koko uri igicucu,ntacyo umaze😭😭😭bagabo mwica urubozo abagore banyu imana yonyine izabahembe ibibakwiriye jye sinabifuriza ibibi💔💔💔

    • @mariembasabire
      @mariembasabire 3 дні тому

      😂😂😂😂 mbabarira chr ngo nawe ugashinyika ahwuuu, mbega uburyarya 😢😢😢

    • @dorotheuwamaria5107
      @dorotheuwamaria5107 3 дні тому +3

      Sha umvugiye ibintu, njye yantegekaga guseka, kandi ampoza ku nkeke! Ugasanga abantu bazi ko nanezerewe nagezeyo!

    • @Simama-Imara
      @Simama-Imara 3 дні тому

      Jye antuste namusubiza akumva uko gutukwa bimera!

    • @JAMES-nd4ms
      @JAMES-nd4ms 3 дні тому +1

      Nange yegeze antuka ndangije ndamubwira ngo nuzongera kuntuka nzagusubiza icyo untutse wumve uko bijyana ntiyongeye kubisubiramo

    • @JoyceUmutoni-j7g
      @JoyceUmutoni-j7g 3 дні тому

      ​@@Simama-Imara😂😂😂😂

  • @mariembasabire
    @mariembasabire 3 дні тому +14

    Gerald Mbabazi dore umuhamagaro wowe nuwo,ubwo ujyeze mu rugo ❤❤ ,abagabo n,abagore bamwe ni ryarya ,ibaze umugore utakwicara ku ntebe imbere mu modoka umugabo akicarana numwana 😢😢,bakunda kwigisha ngo umugore ntakime umugabo we mugihe atarwaye ,ariko n,abagabo barimana icyumweru kikarenga wagirango ni mushiki na musaza😢😢😢,ubuse ko harabikinisha bubatse kubera guhimana gutyo,......😢😢😢

    • @carinemanirambona2708
      @carinemanirambona2708 3 дні тому +1

      Abayasambanye hanze

    • @Shaly-t4i
      @Shaly-t4i 3 дні тому +4

      Rose, Reka nkubwire iyo umugabo yanze ko mwicarana muntebe mumodoka nuko aba atakiri proud yumugore we.

    • @saadisadie3125
      @saadisadie3125 3 дні тому

      Icyumweru yarakwimye ahubwo ukwezi😢

    • @irakoz3etechofficial
      @irakoz3etechofficial 3 дні тому

      Sha hari abagore baziko baje kurera umwana noguteka nabyo mubyibuke pee
      Umugore ukora round imwe bikaba biraheze kdi uziko iymabere ni 10 munites nukwishyushya we akaba arangije gahunda akabikora umwaka wose

    • @judithbabyeyi9735
      @judithbabyeyi9735 3 дні тому +3

      Mana yanjye, uwanjye yanyicazaga inyuma😅 kdi twaha lift abandi bagore bakicara imbere. Bucyeye mucuti wanjye amubwiriramo aramubaza ngo ariko usigaye uri chauffeur w'umugore wawe?
      Yahise ambwira ngo vayo wicare imbere. Igisekeje nukuntu tumaze gutana yirirwaga abwira abantu ngo ninjye yaguriye imodoka kdi nta na permis nagiraga😂😂😂😂

  • @JanvièreNYIRANEZA
    @JanvièreNYIRANEZA 2 дні тому +8

    Gérard hari uwo washaka kucyumvisha bikaba bibi cyane

    • @uwiringiyimanaclarisse7372
      @uwiringiyimanaclarisse7372 День тому

      Nibibi ahubwo waba uzuuye akaboze😢😢

    • @SallaSeraphine-xx8zk
      @SallaSeraphine-xx8zk День тому

      😢yeg nukur akababar😢

    • @mutonidenyse6889
      @mutonidenyse6889 12 годин тому

      Ahubwo waba ukoze ishyano kurushaho abantu benshi baziko kuganira bikemura ibibazo knd harabagabo baba batabikozwa ahubwo wabizana bikaba bibi kurushaho

    • @muhozascovia1021
      @muhozascovia1021 9 годин тому

      Uwo itinya guha link yacyo wampa number ye cg ukayiha undi wese akayimuha😅😅

  • @jeannekanyangira8203
    @jeannekanyangira8203 День тому +1

    Ese Umuhabo nkuyu wamubonahe kobigoye !!!¡❤

  • @mwumvanezavalentine2394
    @mwumvanezavalentine2394 3 дні тому +23

    Ninde wumvise iki kiganiro akakirangiza arira nkanjye 😢😢😢😢😢😢😢😢

  • @UmutoniFanny
    @UmutoniFanny День тому +1

    Imana iguhe umugisha pe inama zawa nizagacirope abagabo bumvireho.

  • @KellenIsh
    @KellenIsh 4 дні тому +47

    Sha brother byihorere abagore benshi bicwa nagahinda kd abavuga nibake

    • @JoyceUmutoni-j7g
      @JoyceUmutoni-j7g 3 дні тому

      Uvuze ukuri

    • @UwantegeGrace-y8l
      @UwantegeGrace-y8l 3 дні тому

      True

    • @SlyvieMujawayezu
      @SlyvieMujawayezu 3 дні тому

      Cyane pe

    • @divinerugema528
      @divinerugema528 3 дні тому +3

      Noneho sha abagabo bamwe na bamwe, bababwira amagambo mabi abakomeretsa ukumirwa. Ukumva nkumugabo ari fashe abwira umugore ngo > kdi uwo abwira yaramubyariye amajije kumurerera abana bangahe amumenyera ko yariye yarangiza akamubwira gutyo. Kdi ubwo hari nabandi bavuga andi arenze ayo. Sha aba mama barambabaza sana gusa mukomere ❤

    • @SallaSeraphine-xx8zk
      @SallaSeraphine-xx8zk День тому

      Nibyo p uvuz nez

  • @MarieRoseRupiaNono
    @MarieRoseRupiaNono День тому +1

    Gerard izinyigisho zitakenewe nukuri, hanze aha ingo zarashize, aliko si abagabo gusa hari nabagore batoroshye. Aliko cyane cyane niyo umugore ahindutse nabi kenshi biva kubagabo noneho umugore akivumbura akajya mubibi byinshi , nimukomereze aho ahubwo muze tubatungire agatoki aho bitagenda neza mubegere rwose mubafashe, kandi kenshi abubu bapfa amafranga. Usanga bamwe bikubira bashyira iruhande.

  • @uwajenezapauline4563
    @uwajenezapauline4563 3 дні тому +3

    Ayiwe Gerard weeee
    Ingo zirarushye
    abagore bararushye cry 😭
    Abagabo bararushye 😭 😭 😭
    Gerard weeee iyi nkuru wagirango ngo hari uwayikuga irije cyakoze Mana bagore dushake uburyo bwose bushoboka iki kiganiro kigere kubo bigenewe 😢😢😢

    • @jeannenirere743
      @jeannenirere743 2 дні тому

      Ntaco bakumviriza sha,jew aciyavyuka hataragera kavyuka

  • @mukeshimanafloride
    @mukeshimanafloride 3 дні тому +2

    Urakoze cyane Gerard wacu,turagukunda utuvugira Kuri ibyo bisimba NGO ni abagabo nubwo batumva pe,God bless you ❤

    • @karinganirejeanpierre-w2m
      @karinganirejeanpierre-w2m 3 дні тому

      Ariko Ubu urumva ntasoni ufite?
      ijambo ngo ibisimba ubwo wowe Niba umugabo ari ibisimba wowe uri igiki?
      Please ndaguhannye ubutaha jya ugira imvugo nziza

  • @mignonneirakoze6838
    @mignonneirakoze6838 3 дні тому +11

    Thank you brother for this 🙏.
    Umugore w ubwenge y ubaka urugo naho umupfapfa we ararwisenyera.
    Abagore mutantera amabuye please.
    Mvuze gutya kubera ko twahoraga turwana, ari umuriro gusa. N ukwezi kugacaho ntakuvugana.
    Donc ari muri prison pe😢😢😢😢.
    Ubwo nahuraga na Yesu yaranyubakiye
    Urugo rwanjye n ijuru rito.
    Ibyo ukunda ko yagukorera ubimuganizaho uciye bugufi.
    Hari abagore tuba tutoroshye, usibye guhindurwa n Imana gusa, ikaduha ubwenge. Urugo rwubakwa n ubwenge, rugakomezwa n ubuhanga.
    Next time uzatubwire twe abagore.
    Gusa ufite umugabo umuca inyuma ndagukomeje pe😢😢😢😢😢😢😢

    • @Maziyateke_tv
      @Maziyateke_tv 3 дні тому +1

      Ubundi ni wowe wanjye ❤ sindashaka ariko ikiganiro rwose nikingenzi

    • @clemmudage9417
      @clemmudage9417 3 дні тому +5

      Shyanucyira iyo nimba arimwe muba mucyeneye abagore migira ibigoryi byo kujya kurarama muri abo ba escrow kazi bamadini ngo bajye bazana ibyo batunze boshye muri izo nsengero hari ejo hazaza habana bubaste .ibyo nibyinjiji nubundi ntawe udasenga abagabo benshi nabagome .

    • @فيصلمسلم-س5ض
      @فيصلمسلم-س5ض 3 дні тому

      ​@@clemmudage9417yewe ni abagome nguravuga jewe ntabwo ndubaka ariko sinzi imitima yabo uko imez uwahoze arumukunzi wanje wewe nigikiko comwishamba P Mana haragowe umukobwa amwimirije p mbega Mbega Impfyisi irahaaa🤔🤔🤔abagore nimwihangane P.

    • @uwayezubeatrice9883
      @uwayezubeatrice9883 3 дні тому +3

      @@clemmudage9417 uvuze neza !!! aragira ngo tuyobewe ibibera mu ngo z'abitwa abarokore!!🤣

    • @HannahVahNessa
      @HannahVahNessa День тому

      Oyaa ntubakomeze gusa nawe wikomeze kuko nawe araguc'inyuma nuko utabizi gusa

  • @Umuhoza199
    @Umuhoza199 2 дні тому

    Nukuri abagabo Yesu abagarukeho, Gerald ndagukunda cyane 🥰🥰mpora nshima inda yakubyaye🙏🏻Madame wawe Imana yamuhaye ibirenze ibyo yayisabye pe, Imana ijye imushoboza akomeze kukubera mwiza nawe birambe mbe muzabone Ubuvivi…… mukiri mu munyenga w’urukundo n’ubutunzi 💞ndabakunda.

  • @KarJules-z5e
    @KarJules-z5e 3 дні тому +10

    Ikibazo kiri mu Rwanda cyane si Urukundo ruke ! Si n'ubugome! Ahubwo igihari cyane ni abantu batarashobora kwakira amateka banyuzemo y'imiryango n'igihugu cg ibikomere mbese mental health no kugira ibigare bibi cg inshuti mbi. Kandi byinshi binahera m ugushaka Nabi. Abagore benshi mu Rwanda basiga ababakunda bya nyabo bagashaka ibirura-ntama bakabishaka bashingiye k uturere n ibindi ntavuze mwumva ,amafaranga cg amashuli,ibimenyane by imiryango,...n ibindi Twita expectations...! Muri iyi minsi hiyongeyeho amarozi asenya ingo! Abanyarwanda benshi ntibabyizera ariko kutabyizera ntibibibuza gukora! Bakaroga umugabo m ubukwe wamugeza m urugo ukabona ntiwigeze umumenya. Urugwiro nabaha IYO BAKASE KU NJISHI Z'IGISABO BAKAJYA KUZITONGERA - UMUGABO ABA NK UMUSAZI M URUGO AKABA MUZIMA ARUSOHOTSEMO! ISHYARI ni ryinshi mu banyarwanda. Mukore ubushakashatsi mujye mureka kuvuga gusa.

    • @Lili-zq1ow
      @Lili-zq1ow 3 дні тому +1

      Wow wowe uri muri bake babisobanukiwe
      Ibyo uvuze niko kuri

    • @Emanuella814
      @Emanuella814 3 дні тому +1

      True menya aribyo byambayeho agera murugo ukagirango ntutuziranye akinjirana ibitutsi nimishiha

    • @appolinariemuhoza4813
      @appolinariemuhoza4813 2 дні тому

      Ibyo nukuri pe

  • @elysenijimbere3555
    @elysenijimbere3555 13 годин тому

    Imana ihoze ku mitima aba maman babaye nabi mungo zabo diii 😊

  • @Flora-gwiza
    @Flora-gwiza 3 дні тому +3

    Gerard wakoze cyaneeee kubwiki kiganiro kuko nta mugore muzima wifuza gusenya ahubwo niko uburiye mukwe aba yabuze uko agira pe, abagabo benshi ntibagonda ijosi pe!! 😢

  • @uwimanajustine4631
    @uwimanajustine4631 13 годин тому

    Imana iguhe umugisha mwinshi nukuri Wenda bumvireho nabandi bagabo ❤️❤️❤️

  • @illenenyampinga9418
    @illenenyampinga9418 3 дні тому +2

    Mbabazi is his Name❤ Imana ikwishimire

  • @AyinkamiyeFrancine-t7y
    @AyinkamiyeFrancine-t7y День тому +1

    Murakoze cyane ku kiganiro.Impamvu abagabo bajya hanze ni amakosa aba yarahishe utaramushaka.iyo uhagaze ukayabona mutangira gushwana,Kandi ntiyemera ko akosa.Umunezero rero ajya kuwushaka hanze kuko batamuzi burya nabo bamumenye........Gusa abamama bihangane kwihanga gutera kunesha.

  • @EdwigeNiyonzima
    @EdwigeNiyonzima 2 дні тому +3

    Maze 35 ans ntishimye ngo mfise umugabo ndutwa n'umupfakazi yamuhamvye hagupfakara umugabo ahagaze inyuma asa n'umuntu mugabo ari igisizimwe c'ambaye umubiri nku wa bantu ❤❤❤

    • @FurahaKanakuze-ot3yd
      @FurahaKanakuze-ot3yd 2 дні тому

      😂😂😂😂umbabarire ndatwenze ariko birababaje chr ntwengejwe n'ijambo igisizimwe

    • @zawadiakimana
      @zawadiakimana День тому

      Ukamubisa

    • @mbegawe
      @mbegawe День тому

      Nonese ubwo ko umurangije ra? Ntanakurongora se? Cyo ntugikeneye?

    • @sakken5675
      @sakken5675 День тому +1

      ​@@mbegawe ivyo nta gaciro bifise mu gihe ugendana agahinda ,amahoro yo mumutima ararenze caane kurusha ivyo we wibaza.

  • @aimablebaziga4107
    @aimablebaziga4107 3 дні тому +1

    Thanks Mbabazi.
    Inama zawe n'ingenzi mukubaka umuryango.
    May God bless you🙏

  • @Mila-vu1yr
    @Mila-vu1yr 3 дні тому +10

    Madame wawe yasenze gute ngo aronke umugabo nkawe ?
    Nsanzwe ndagukunda ariko birushijeho kumva ukuntu uha agaciro umugore.
    Abagabo bo ndazi ko ikiganiro kibaguye nabi nibakwigireho ahubwo.

    • @LilioseIneza
      @LilioseIneza 3 дні тому +1

      Gerard,ndumva tutabyumva kimwe.Wavuze abagabo b'ibicucu ariko nange ndavuga abagore b'ibiporoporo,badatekereza,barisha ikibuno,bumva ko ngo afite nyash,na face ...ko n'ahandi hose bamukeneye.
      Nasanze 75%by'ingo zisenywa n'abagore.
      Nabaye mu bupfubyi,mba mu ngo zitandukanye ariko abagore ni babi pe!

    • @LilioseIneza
      @LilioseIneza 3 дні тому +1

      Gerard we,uzampe micro nkubwire ububi bw'abagore!
      Umugore arakwanga akanakuroga,akakwica

    • @ArmandoMiller-h1k
      @ArmandoMiller-h1k 3 дні тому

      ​@@LilioseIneza😂😂😂😂nabo buriya azabavugaho.

    • @Bisanukurinuk
      @Bisanukurinuk 3 дні тому

      ​@@LilioseInezaExactly 💯 umugore wabaye mubi aragatsindwa ,gusa sibenshi nkabagabo ,abagabo bo birarenze

    • @frankjosiane4257
      @frankjosiane4257 3 дні тому

      In general, abagabo nibo batesa cyane . Abagore babi nabo bariho, ariko ntuzahure numugabo wakwishe mfunira, wakwishe uhagaze

  • @ayinkamiyejanviere6507
    @ayinkamiyejanviere6507 День тому +1

    Gerard Abamama dufite agahinda Kenshin gakabije cyane ndivugaho

  • @MukakalisaZaina
    @MukakalisaZaina 3 дні тому +3

    Ndagukunze ndagukunze cyane ikiganiro kiraryoshye ninyigisho zikomeye ahubwo uziranye numugabo wajye ko uri kuvuga ibye?

  • @JacquelineKwizera-r6f
    @JacquelineKwizera-r6f День тому +1

    Imana iguhe umugisha kubwimpanuro utanze nukuri ibyuvuze

  • @ndayizeyeconsolatte
    @ndayizeyeconsolatte 4 дні тому +7

    Ooo my God ndagukunze kabisa ubarikiwe Gerard naho nahukanye iyo nimpanuro Nziza good job from America 🇺🇸 Tennessee Nashville

  • @ishimwedonata-zx3ot
    @ishimwedonata-zx3ot 2 дні тому +2

    Mwiriwe neza yewe ibyo uvuga n'ukuri p urakoze kukiganiro kiza utugejejeho ndagukunda Rweme

  • @Yannickmovies-f9z
    @Yannickmovies-f9z 3 дні тому +12

    Njye nkiri mutoya nakuze mbona papa akubita mama buri gihe, hakaba nigihe azana ishoka ngo ashaka kuyimukubita, iyo yamukubitaga numvaga mbabaye cyane nkumva nanze abagabo, kugeza nanubu ndi mukuru sindiyumvamo kuba nagira urukundo rwabagabo kubera ibyo nabonaga murugo iwacu kuri papa, noneho iyo numvise ibiganiro byabagore bahohoterwa mungo mpita nzinukwa burundu, iyo shusho yuko papa yahoraga akubita mama ntijyabimvamo pe, abagabo mukora ibyo mumenyeko muba mwangiza abana banyu, uzasanga nabo ejo hazaza habo hatari heza cyane cyane kubana babakobwa.

    • @Mihigozubeda
      @Mihigozubeda 3 дні тому

      pole mama

    • @Ange-k1d
      @Ange-k1d 3 дні тому

      Yooooo pole gusa Bose sibabi ncuti imana izaguhitiremo neza

    • @iradukundayvette8502
      @iradukundayvette8502 3 дні тому +1

      Umvugiye story pe turayihuje 😢😢😢 gusa duhumure hari imana kd izajye idufasha

    • @NgogaBienvenuPTvN.R
      @NgogaBienvenuPTvN.R 2 дні тому

      Muvandi sms yawe inyibukije byinshi nanjye gusa uzaterintambwe imwe yokwigira kungo zimezeneza kurutuko wakomeza kwigira kubibigusa bikakuzinura😢😢

    • @kubwimanacecile6475
      @kubwimanacecile6475 2 дні тому

      Ayiwee😢😢

  • @mwizereinnocent
    @mwizereinnocent 2 дні тому +1

    Gerard kwisonga turagukunda cyane ❤❤❤❤ uvuze neza pe babwire bigaye

  • @RosineUwera-j8z
    @RosineUwera-j8z 3 дні тому +7

    Ese koko wamugabowe urerekwa cg?90/100 ingo zacu nuko zimeze pe.uravuga ukuri abagore twarashize

    • @kalisainnocent3
      @kalisainnocent3 3 дні тому

      Ark muge mwigenzura murebeko atamwe mubibatera gusa abagabo babi babaho badashobotse pe

  • @wellarsmuzuri3470
    @wellarsmuzuri3470 16 годин тому

    Rwema Imana yamahoro Ibe muruhande rwawe mwene data Kandi Igutegurire Ijuru ❤❤

  • @yesuyaratsinzetv7529
    @yesuyaratsinzetv7529 3 дні тому +3

    Ariko Gérard we ndagukunda urimbyeyi pe !erega abenshi barezwe nimihanda ntaburere

  • @ngezahayolucie4404
    @ngezahayolucie4404 3 дні тому +1

    Urakoze cyane kumpanuro utanze, uburere buruta ubuvuke atararezwe yatinya ate ibyo byose uvuzeho? Adatinya Imana bwo yashobora ate gutsinda kamere ? Kwgera Imana niko kwiza cyane gutera kwanga umugayo.

  • @OliveIshimwe-p3o
    @OliveIshimwe-p3o 4 дні тому +5

    Rweme sibanga twararushye Imanayonyine niyoyoguyabara abagore gusa mbona dusihaje kwirukamumuhanda

    • @UmurerwaMariechantal
      @UmurerwaMariechantal 3 дні тому

      Abagabo nabagome uwubaririra ntacyo akora kd komera uzabura umugabo ark abana bawe bazakurwanira ishyaka imbere gato.Umugabo Mureke.

  • @mimibucana5653
    @mimibucana5653 3 дні тому

    Best advices Wonderful Man. Good job 👌🏾👌🏾👌🏾👏🏽👏🏽👏🏽

  • @esperancemugurwanyana6108
    @esperancemugurwanyana6108 3 дні тому +5

    Nagukundaga ariko Ubu ndarushije. Udakunze nyina ntazakunda son épouse.

  • @iradukundarebeccah7966
    @iradukundarebeccah7966 День тому +1

    Musengere ingo ubundi mutuze Imana ikore, ibi bintu bibamo amayobera akomeye Sana!!

  • @richardkamanzi691
    @richardkamanzi691 4 дні тому +6

    Mureke dukore like niba mubyumva nkanjye . Ese mbabaze! Ntimubona ko bamwe muri twe ko tugomba guhinduka , Ibaze Ari mama wae? Mureke twige kndi dufate . Ndabemera🎉

  • @Uwigar
    @Uwigar День тому +1

    Cyakoze Gerard mubuzima ❤❤❤❤ ❤❤❤❤❤❤. kuki koko bose batameze nkawe . Bless you Gerard weeeeeee utonetse Imitima 😢😢😢

  • @nzigiyabagabotheoneste8177
    @nzigiyabagabotheoneste8177 4 дні тому +4

    Ndagukunda. Murakoze umusanzu wanyu ni mwiza

  • @melanienyiramana1647
    @melanienyiramana1647 День тому +1

    Imana iguhe umugisha. Ujye uhora utanga ibiganiro nkibyo. Imitima yabamama benshi yarashengaguritse.

  • @KamarizaMarieclaire-s3d
    @KamarizaMarieclaire-s3d День тому +3

    Umunyamakuru wa mbere ukunzwe ni Gerarde Mbabazi.

  • @Rwanda-u3f
    @Rwanda-u3f День тому +1

    Rwema,abagabo baraje barakwanga ariko ukomere ukomeze imitima ikomeretse.Byibuze through your inspiration abenshi bazaruhuka.

    • @NshimiyimanaOlivier-e8d
      @NshimiyimanaOlivier-e8d День тому

      Urise Sha Gerard we ntaho uragera ntacyo urabona umugore nawe nuwundi muntu.

  • @JustineIradukunda-o4s
    @JustineIradukunda-o4s 19 годин тому

    Gerard uri intwari uvuze ukuri kw'ingo nyishi , abagabo bumve nukuri , ariko n'abagabo mufise abagore babagoye namwe mwihangane uje umuganiriza keshi azohinduka buriya abagore bagira umutima woroshye . Turakwemera Gérard . From bujumbura

  • @guzutoni5346
    @guzutoni5346 3 дні тому +4

    Merci bcp uvuze uburyo hari abagabo bakubita abagore nibuka uburyo papa yakubitaga mama yadupfukamishije😭😭😭 kugeza nubu sinigeze mubabarira n'ubwo atacyiriho😢😢! Ngayo nguko😒

    • @Nova7726
      @Nova7726 3 дні тому

      Mana wee niba yarapfuye ihangane umubabarire uruhuke disi kandi ndumva nanjye bimbabaje

    • @ufitabeanathalie1509
      @ufitabeanathalie1509 3 дні тому

      ​@@Nova7726Aruhuka ibiki arkowe ?we KO atabaruhuye?mwa Bantu mwe ibyo DUKORA mungo byangiza abana mujye mwitonda

    • @Bisanukurinuk
      @Bisanukurinuk 3 дні тому

      M​@@Nova7726mubagore benshi bakubiswe nabagabo babayeho bababaye ni maman wanjye 😭😭😭😭😮 yaritahiye lmana imutuze aheza gusa inkoni yakubiswe sinzazibagirwa

    • @GiramataAriane
      @GiramataAriane 3 дні тому

      Uzabohore roho ye nawe uzakira byinshi

  • @Charl318
    @Charl318 3 дні тому +2

    Be blessed nukuri abagore benshi utuvugiye ibintu nuko twabuze abo dutura agahinda kacu ni Yesu wenyine duhanze amaso nukuri

  • @nimwizauwera
    @nimwizauwera 4 дні тому +3

    Gerard wacu urumuntu wumugabo kbs kuko kubabazwa numugabo ukunda birababaza icyibabaza kurushaho harigihe atemera ikosa ababikora bikosore kuko turabakunda

  • @Umuhoza199
    @Umuhoza199 2 дні тому +1

    Ubwo buhamya wumvishe Nanjye narabwumvishe kwa Apostle Mignonne muri Wirira, nkunda kumva ibijyanye n’ingo cyane kuko mporana ubwoba bw’urugo rubi, mbe mpora nsenga Imana ngo izanyubakire neza kuko ntinya kubabara pe!

  • @AugustinMbaraga
    @AugustinMbaraga 3 дні тому +14

    Utegerejeko Umugabo akubaza ikibazo wagize warinda upfa utarabyumva amarira yarakamye nshuti ubu nukuzibamo nkuko ababyeyi batubanjirije bazibayemo dutinya gusenya Ark Nubundi ntitwubatse Imana niyo yaturengera

  • @IngabireGaudance-t9f
    @IngabireGaudance-t9f 4 дні тому +6

    Cyakoza wagira ngo uri murugo rwanjye😢 jyewe ndarushye nejo nanyoye umuti wimbeba munda hararya sinapfa nsigaye nifuza urupfu nkarubura ndebeko naruhuka uyumugabo kuva twabana mpora ndira 😢

    • @PhionahKirabo-l7w
      @PhionahKirabo-l7w 4 дні тому

      😢😢

    • @rwigemagilbert7462
      @rwigemagilbert7462 4 дні тому +1

      Oya mama.wikwiyambura ubuzima. Uzegere abajyanama bagufashe. Imana iragukunda

    • @HassinaTumukunde
      @HassinaTumukunde 4 дні тому

      Mana yange😢 ihangane pe gusa ntuzongere kwiyambura ubuzima kubera umuntu,byawibukako ntagahora gahanze humura imana irakuzi Kandi izaguhoza amarira

    • @MUREKATETEOdette-w9v
      @MUREKATETEOdette-w9v 4 дні тому

      Ingabire wa senze ko Imana yaruhura umutima wawe kwiyahura sicyo gisubizo

    • @thards4573
      @thards4573 4 дні тому +1

      Hakwiyahura womureka kuko uwiyahuye ntajuru abona ntusubire gukoriryokosa tumumusiga umuviruhande apana kwiyica

  • @elysenijimbere3555
    @elysenijimbere3555 13 годин тому

    Rwema ndagukunze,I'm single ariko ndize ,uranyigishije cane,ndanyuzwe ,ikiganiro cawe kinkoze ku mutima numva nzubuka neza kubwinyigisho yawe Imana izobimfashamwo 🙏🙏 . Que Dieu te bénisse abondamment 💞💞💞

  • @SuzaneNyiransengiyumva
    @SuzaneNyiransengiyumva 3 дні тому +4

    Abandi bana harahirwa umugore mwashakanye twebwe twarumiwe

  • @muhozascovia1021
    @muhozascovia1021 9 годин тому

    Gerald uri mwiza ku mubiri no mubitekerezo kbsa, ndibaza imbaraga byagutwaye utekereza iki kiganiro. Uwiteka aguhe umugisha knd aguhaze uburame.

  • @EsposaPastor-u7y
    @EsposaPastor-u7y 3 дні тому +4

    Hari nutagupfumbata wowe wamukoraho akagushihura utugambo twiza wapi,ntiyakuzanira akantu wapi,nuguceceka tu,ni dange

    • @frankjosiane4257
      @frankjosiane4257 3 дні тому

      😂😂😂ukuboko akaguta nkiriya, ati ntunderanje, akubika inda ngo utavaho umukenera😂😂😂

  • @tharcissemanirakiza973
    @tharcissemanirakiza973 12 годин тому

    Urakoze cane. Urugo rurimwo kwumvikana, n'ubwo inza yotera ntigira ubukana nk'ahari umuryano kuko ho inzara obica bafise n'ivyuzuye inzu, akabati na stock. Mushobora kugira ivyo mutumvise kumwe mwese, ariko igikuru ni ukubijako inama no kubitorera umuti.

  • @AkalizaQuee
    @AkalizaQuee 4 дні тому +6

    Abaremerewe nibiruhanya babwireko Imana yabaruhura ubahumurize uti umukiza amara agahinda rwose wirira

  • @esperanceButoyi-x4o
    @esperanceButoyi-x4o 3 дні тому +2

    Imana yomwijuru iguhe umugisha wampezagiye cne❤

  • @jojompundu8547
    @jojompundu8547 3 дні тому +3

    Ubutaha jya wibuka kwambara impeta knd imana iguhe umugisha kunama zawe

    • @mamaowen480
      @mamaowen480 3 дні тому +1

      Woe ko utari umugore we ibyo by'impeta birakureba??

    • @jojompundu8547
      @jojompundu8547 3 дні тому

      @mamaowen480 washyanowese ni wowe mbwiye

    • @mamaowen480
      @mamaowen480 3 дні тому

      @@jojompundu8547 ko utukana ufite ikihe kibazo?? Ese wariye? Ushobora kuba wishwe ninzara pe ndabona ufite ibitutsi cg iwanyu nibyo bakwigishije?? Ntushobora kuvuga icyo ushaka udashyizemo ibitutsi

    • @songawama3715
      @songawama3715 3 дні тому

      Umutima niyo mpeta yambere bantu bi IMANA

    • @UWAMAHOROJudith-v4u
      @UWAMAHOROJudith-v4u 23 години тому

      Uti washyano wee😂😂

  • @humudushyaka8843
    @humudushyaka8843 8 годин тому

    My friend Gerald ndumva abagabo wabihaye cyane ndetse ugaragaza ko aribo bagira amafuti. Ubutaha rero uzavuge no kuri bashiki bacu ( Abagore) kuko nabo si shyashya harimo zagashingihembe, abo bahaye intebe yo kwicaraho ahubwo bakanga bakayihagararaho, abitwaza ihame ry'uburinganire bagakandamiza abatware ( abagabo) , abaroga abagabo babo binyuze mu nzaratsi babaha mu masombe n'iyindi myanda yose ntavuze hano. Nubigenza gutyo uzaba ukoze neza bityo buri ruhande rutoremo isomo ndetse bibahe kugira icyo bigira mu nama ubagira. Ariko kandi uramutse utavuze ku bagore ubwo bizagaragara ko wishakiraga attention y'abagore cyane ko bo bayoborwa na sentiment ubwo tuzemera ko wishakiraga iyo attention ndetse na views muri rusange ariko kandi unasebya abagabo cyane ko mbona ino iwacu umugabo nta jambo akigira, barema ibisinde bakabimwikoreza. Ubwo reka ntegereze niba uzavuga n'abagore isaha yose cyangwa niba utaziteranya cyangwa ugahitamo kwiniga (self censorship). Ufite Amahoro yeza amahore

  • @saadisadie3125
    @saadisadie3125 3 дні тому +4

    Ibaze kugera nabo babatumira mucyirori agatangira akavuga ngo uramucyerereza akagusiga ngo uramusangayo😢 wanamusangayo ntashake komwicarana mbabazi weeee nakumiro ngewe ubu MBA nabuze Niko mbivuga

  • @angemugisha7056
    @angemugisha7056 3 дні тому +1

    Yoooo Gerard Imana iguhe imigisha minshi abagore bararushe ncuti yanje 👏🏽👏🏽

  • @WinerAshimwe
    @WinerAshimwe 3 дні тому +3

    Uziko wagirango wazengurutse Ingo zose!!!❤❤❤

    • @rwandamum8323
      @rwandamum8323 3 дні тому

      Aba yaganirijwe nabafite iryo hohoterwa.afite expérience murizo nkuru

    • @Simama-Imara
      @Simama-Imara 3 дні тому

      Wasanga Kavatiri yaramwigishije kuguruka nijoro agasura ingo😁

  • @elivaniamukamana
    @elivaniamukamana 2 дні тому +1

    Gerard nukuri urakoze nibadukunde babitubwire babitwereke ❤❤❤❤❤🎉🎉🎉🎉🎉🎉🎉🎉 turagukunda inama zawe ninziza

  • @GatuzaSinzabahishira
    @GatuzaSinzabahishira 4 дні тому +4

    Mbabazi we Ihangane ejo tutazaguha urwamenyo,ubwo uwawe aracyaguharaye nimumara kubyarana 3 tuzakubwira kandi uzihangane ni wowe wizanye! Wenda tuzagufataho icyitegererezo cg se tuzagugushakaho umuti! Umukobwa uhiriwe n'urugo avuga ko yameze ikiruta icyäabandi ubwo nawe wabaye rudasumbwa! uvuge uziga nshuti yacu!

    • @alineniyodusenga9965
      @alineniyodusenga9965 4 дні тому

      Ngaho da

    • @UmurerwaClarisse-qq1mg
      @UmurerwaClarisse-qq1mg 3 дні тому

      Egoko mbega amagambo uvuze!!!!! Cyakoze buri muntu atanga ibyo afite😢

    • @mamawinnie926
      @mamawinnie926 3 дні тому

      Mbega ngo urantangaza n'amagambo atubaka we!Basi ubrose cg usenge Imana iguhe ameza peee!

    • @Djobcorp
      @Djobcorp 3 дні тому

      Gatuza wee uvuze ubusa kumyaka yawe

    • @mukamugishajosiane1795
      @mukamugishajosiane1795 3 дні тому

      Ukuri kuraryana 😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂

  • @ishimwedinah6253
    @ishimwedinah6253 3 дні тому +2

    Mbabazi ukoze ahababara nukuri kumitima yendaga Kubota abanyarwanda bafite agahinda😢 gusa turagukunda❤❤

  • @GraceKankuyo
    @GraceKankuyo 2 дні тому +1

    Uti abagore namwe🙈🙈, uwomunsi nzaza gusoma comments zabagabo😅😅😅🤣
    Yabaaa!!, abagabo beza nukuri Imana ijye ibarinda kubabara!!, God bless you all kbs!!❤