Isimbi, tu es sage, patiente, et perseverante!!! Coup de chapeau. Uvuga ukokwihangana kwawe nkumva umutima urandya!!!! Men are crazy manipulative!!! I have been in marriage for 30 years, aliko numva ntawe nagira inama wo ku endura all of these situations!!! Abagore bubahwe....100%
Yewe mwana Isimbiryayesu, uzi ubwenge bwiza. Nifuza konakubona tukaganira. I commend you for being committed to your loving husband and children- family
Wow!! Ikiganiro cyiza Sabin na Isimbiryayesu👏🏽👏🏽. Kuba umuntu ufite kwihangana na maturité yavuzwe muri iki kiganiro bisaba akazi gakomeye. Umuntu akareba ubwe buzima agahinduka, akagira ibindi ahugiramo byiza aho guhangayikira mugenzi we. Icyo nakongeraho ni uko izi nama hari aho zidakora😉. Iyo hari violence physique, emotionelle na sexuelle bisaba ko umuntu atandukana n'undi. Iyo bitinze twabonye bamwe tuhabavana ari imirambo. Tubyitondere kuko hari ubugome hanze aha budahindurwa na creativity cyangwa strategy 😉😉
Uwamahoro ubwo n’igiki gihira bamwe abandi bikanga? Nta formule yo kubaka urugo ibaho usibye kwihanganirana gusa. Uko tudasa twese niko n’ingo zidasa. Courage kbs
Kanda hano usure channel ye: ua-cam.com/channels/0w5AIvqM18CYMs0L-w46dw.html
sabin ndonsa numero ya whatsapp ya isimbi rya yesu
Niba nawe uhita wirukira muri comment siga like we love you all🤩
Nturi wenyine hahahaaa
ntagiyemo ntakiganiro baba nabonye hhhhhh
You re right lady. Nanjye Imana yigeze kunsanga mwuka wera ambwirako jye ngomba kwireba ubwanjye nkahinduka. Ndireba nsanga ntacyo nishinja kuberako nguma murugo ntazerera ariko nkomeje nsenga mwuka wera atangira kumfasha gutuza kubibazo ndeba ntangira gutuza. Ntangira kumva amahoro n umutuzo.
Wow
Nanjye nuko umugabo wanjye aba arimumakosa ark nize gutuza kuberako nubundi kuvuga ntacyo byaribimaze none ubu mfite amahoro
Smart woman! Ubwenge/imyumvire nk'iyi ni imbonekarimwe! Nakunze cyane aho wavuze uti 'iyo wishyizemo mentalite' y'uko uri victime igihe cyose uhora uri umunyabibazo koko'. Abagore n'abagabo, buri wese akwiye kwibaza icyo agomba guha urugo mbere yo guhora aririra icyo urugo rumugomba. Buri wese akwiye kwiyumva nk'uzana ibisubizo kuruta guhora yijujutira ibyo batamuha!Rwose urukundo ni urwa mbere mu rugo, ariko ntiruhagije, mu gihe buri wese atumvise ko afite inshingano mbere na mbere.
Uyu mugore afite ubwenge bwinshi cyane pe. Ni impano y'Imana. Noneho uburyo yisekere byo, urwanda rufite abagore bameze gutya umuryango nyarwanda waba umeze neza cyane kbs.
Gusa hari akantu kamwe agomba gukosora. Iyo ari kugira abantu inama akoresha ingero wagirango imiryango yose itunze imodoka n'amamiliyoni. Yego ashobora kuba yaravukiye ndetse akaba mubuzima bwiza kuburyo iby'abakene ntabyo azi, ariko agomba nokumenyako hari ingo z'abakene batagira imodoka n'inzu nokubona ibyo kurya bibagora ubutaha akajya yigisha ajyanira hamwe ubuzima bw'umuryango nyarwanda muri rusange. Naho ubundi she is a gold
Hhhhh
Isimbi, tu es sage, patiente, et perseverante!!! Coup de chapeau. Uvuga ukokwihangana kwawe nkumva umutima urandya!!!! Men are crazy manipulative!!! I have been in marriage for 30 years, aliko numva ntawe nagira inama wo ku endura all of these situations!!! Abagore bubahwe....100%
Wa mudamu we nkunze inyigisho zawe Imana ikomeze kukugirira neza.
Umushingantahe wawe akwiye gushimira Imana kuba yamuhaye umudamu afise imyumvire nk' iyawe.
Sabin!!! Cette jeune femme m’ a bcp impressionnée!! Wakoze !!
J’adore tes emmissions🙏🙏🙏🙏
Sha Isimbi nakwikundiye rwose uri umugore wumutima kando uri cool, numva twimereye kimwe neza neza, ninza mu Rda nzagushaka
Yewe mwana Isimbiryayesu, uzi ubwenge bwiza. Nifuza konakubona tukaganira. I commend you for being committed to your loving husband and children- family
Nanjye umbone @isimbi! Uranyibuka? Muri Mater Dei. I am happy to hear
Isimbi, ndishimye cyane kukunva again, umurimo w'Imana wawukomereje muri marriage, wakoze akazi gakomeye muri GBU Imana izabiguhembere. Ikiganiro cyari kiza cyane
Ugira inama nziza😍gusa côté yabagabo ntanama wabagira?bagashyiramo ubwitange murugo?
Isimbiiiiii! Niba usomye iyo message mpa signe. Nkore step 2
Isimbi rya Yesu ni umuhanga, keep up.
Wow!! Ikiganiro cyiza Sabin na Isimbiryayesu👏🏽👏🏽. Kuba umuntu ufite kwihangana na maturité yavuzwe muri iki kiganiro bisaba akazi gakomeye. Umuntu akareba ubwe buzima agahinduka, akagira ibindi ahugiramo byiza aho guhangayikira mugenzi we. Icyo nakongeraho ni uko izi nama hari aho zidakora😉. Iyo hari violence physique, emotionelle na sexuelle bisaba ko umuntu atandukana n'undi. Iyo bitinze twabonye bamwe tuhabavana ari imirambo. Tubyitondere kuko hari ubugome hanze aha budahindurwa na creativity cyangwa strategy 😉😉
Myles munroe...he changed my life .
No wonder she is a smart lady.
Isimbi mukobwa wa.yesu.ndagukinze ufite ubwenge gusa sinkunda kwandika ariko reka ngire icyo mbungura bwose bihera uko mwakuze uburere mwagize byose bigaruka mukwihangana ukubaka haba ku.musore cg umukobwa
Yooo Isimbi disi ndakwibuka mûri restauration I Nyanza. Umwana mwiza ukunda gusenga.
Merci Isimbi- ku nama nziza cyane zubaka. Nanjye utarashaka nkwigiyeho byinshi
💗
Ooooh, cette maman est intelligente 🙏🏿🙏🏿🙏🏿
Wau isimbi yarakijijwe imana ihaze kwifuza kwawe mama ndagukunda abo nibo dukeneye bakomeza abandi
Isimbi you so smart ❤️❤️❤️Imana ikomeze kukurinda wowe na famille yawe 🙏🙏🙏
Isimbi nagukundiye Ukuri kwinshi ugira urumujyanama mwiza impamvu mvuze gutyo wigisha ibyukora ariko haruza akigisha ibyamunaniye akaza kubeshya abantu komerezaho Imigisha izakwirundaho muburyo utazi ndagukunda
Just woow, such a btl lady with great words full of wisdom
Wow thank you sabin for bringing this beautiful lady again
Muraho neza,nukuri ibyo uvuga nukuri nanjye ndumugabo wo kubihamya,duhuje ubuhamya pe.
Isimbi komeza wagure intekezo zabantu nibyabafasha mubuzima.
"Isimbi rya Yesu"
Mana wee nongeye kubona isimbi,uracyariwawundi urakunda Imana
Uyu mudame afite ibitekerezo bizima....numva mukunze cyane
Umva urabihirwa cyanee,kuko rwose nanjye byambayeho nkajya numva abana nabo ndabanze numva ngeze ku rwego rwo kwiyambura ubuzima ndetse nkajyana n'abana muruzi,kubera kwibaza numugabo
byaje kugenda gute? mbwira nukuri kuko nanjye nicyo gihe ndimo
@@ishimwec3886 ntakuntu byaje kugenda nagerageje guha ubwonko bwanjye ko ari nkaho ntamuntu turi kumwe none ubu ndatuje mufata nkudahari mu buzima bwanjye kandi mbona byaramfashije gusa n'abana barakuze stress zisa nizigabanuka kuko icyo gihe bari bato kandi ari babiri, ubwo rero ntabwo aruko ari byiza ariko nanone nariturije mera nkaho adahari
@@ishimwec3886 Muvandi ka nkubwire ikintu kimwe.Ntuzigere wiyambura ubuzima Kuberako uwo mugabo ntacyo ahomba. JYusenga kandi nubona byanze utekereze ikintu kimwe.Uriho kubwimpamvu si impanuka.
@@denysedenyse3897 Humura nta Joro ridacya.Imana ikorohereze rwose uzongere guseka. Uriho kubwimpamvu si impanuka ntuzigere wiyaka ubuzima
@@liberathebazigaga8589 Murakoze gusa ntabwo kwiyakira biba byoroshye
sinjya nandika comments ariko uyu mudam yigisha neza mujye mumuzana kenshi arasobanura neza ibintu by'umuryango Imana imukomeze mujye mumuzana buri cyumweru
❤Urugo ni rwiza, mugihe mwuzuzanya.
Thank you kumasomo meza Isimbi wetu.
isimbi urakoze cyane
ndakumva pe iyo Umaze kubyakira uratangira ukaryoherwa
May God bless you so much
Sha urasetsa cyane. Stress killer
Nibyo pe. Hari abagore batagira hobbies bagahora babujije abagabo amahoro. Niba umugabo yikundira gu chillinga na bagenzi be, wowe mugore washatse ibyo ukunda nawe ukabikora aho kumubuza amahoro umuhamagara buri kanya?jya kuri whatsapp, reba movies, jya muri ladies night, etc maze urebeko umugabo adatangira gutaha saa kumi nebyiri😆😆
😆😆😆😆
Chapeau bas maman👍🙋🏾♀️👩❤️👨
Utanga inama nziza cyane isimbi
Sabe uyu mudamu nomuronka gute ko fise ico nomwibariza 🙏
Sha ibi bintu ni ukuri pe, icyari bukubere kiza iyo kibaye kibi n' ibigishamikiyeho biba bibi
Very genius woman. She gives real and critical examples. Much respect madam
Buri wese agira experience kuvyo yabayemwo knd harigihe ubibamwo kugira ubere igitabo abandi bazoza basoma bigatuma bakomerera mubibazo barimwo
Yoooo...Simbi weeee
Uraho
Imana ihimbazwe for u my dear
Wakoze cane kunama nziza❤️🙏
Hariho abagore bari serious kbsa 👏🏽
Umuntu we ubwe niwe ukwiye guhinduka iyo umaze kwiyigisha ko ibyo witaga amakosa kuri mugenzi wawe aribwo bushobozi bw'uburere n' imyukire afite ko nawe Atari we ahubwo ukwiye kumubera umwarimu mwiza, ugakora integanyanyigisha itanga igihe gihagije kumunyeshuri, ibyo ushaka byizanamo, naho kubishakiraho Ako kanya ubikeneye ni nko guhondesha imbaraga umusimari mu giti k' insobe, aho kwinjira urikunjakunja.
Mubyukuri turakwishimiye mubyeyi
Ese nk' umugore utubahiriza ibyo umugabo akunda Kandi umugabo agahora yinginga umugore ariko ntamwumve mubyukuri uwo mugore aba ashaka kubaka ?
Umugore w'umutima.
Uyu mu maman naramukunzeeeee, bikabije.
Useka neza shenge 😍
Yoooo Isimbi aragarutse 😘😘😘
Umudamu wubwenge rwose👍 umwarimu mwiza rwose ❤️from🇨🇦🇨🇦
Cyane
Ariko Sabin iyi subject yingo mwazayihoreye ko yananiranye erega mungo habamo utuntu twinshii ntago bizashobona rwose ubuse igihe mwavugiyeeee abatandukana bangana gute??
Oya disi hari n' abafata ingamba zo kwihangana bitewe n' ibi biganiro
Uyumugore ari cool
Aranezerewe sure!
Ndagukunda impanurozawe🙌❤❤
Mbega umwana uzubwenge !!
Mwarimu mwiza ikiganiro kiryoshye
Kuki abakobwa aritwe tuba tugomba kwihinga ngo dushake Ibyo dukora kugira dukeeping abagabo, bo bakora iki ngo badu keeping??????
Yavuze nk' umugore buriya umugabo nawe afite ibindi agomba gukora nyine
Abagabo barakunda abagore bakarubagarira bita kubagabo babo uhereye muburiri no muri Salon ubundi mugahuza imitungo mugasangira ntabusambo
Mimi nanjye mpora nibaza impamvu ibyo kwinginga bireba abagore gusa, guhora upfukamye ngo wubake , nyamara akarengane karacyahari
Ndagukunda setu🥰❤️🤸
Urumunya bwemama gusautumye nongerakwihangana
baca umugani ngo uwo cyahiriye agirango akirusha abandi hari igihe ugerageza ariko bikanga sha🙈🙉
Uwamahoro ubwo n’igiki gihira bamwe abandi bikanga? Nta formule yo kubaka urugo ibaho usibye kwihanganirana gusa. Uko tudasa twese niko n’ingo zidasa. Courage kbs
Sabin nawe uryoshya ibiganiro kbsa. Uti komereza kuri ya sombe ntaribagirwa
Ikiganiro cyiza mamy.niwowe nunvise wambere uvugukuri kungo ibiberamo byose wabirangije gusa urumwana mwiza.bisaba kwihangana nokwishakamo amahoro nicyogisubizo
Uyu mudamu akomeze yigishe rwose iyo niyo nsinzi nanjye narayikoresheje biremera rwose abadamu dusengere kwihangana twe ubwacu birashira
Imana iguhe umugisha mwinshi maman
Isimbi ubundi asengera hee ndavuga Itorero abarizwamo aritubwire
Uyu mu mama naramukunze sana,
Murakoze kubwiki kiganiro uyu mugore afite ubwejye rwose mbese yakubaka kandi agatanga inama muri iki gihe aho ingo zisenyuka bapfuye ubusa
Sabin. Nkunda ukuntu ubanza gukomeza abacitse intege nukuri
Isimbi rya Yesu turamusuhuje cyane
Uyu madame yarahise; 💕💕💕💕💕
uyu mugore ni mwiza pee. umugabo we yagize Imana
Buonasera, che bei capelli e splendida pelle, simpatica, saggia e bellissima donna, l'intervistata.
Mwanvuze kbsa 😀 mais nshimir'lmana ko nahindutse 🙏 maze 11ans murugo, ariko mumyaka 2 yambere nagoye umugabo wanje kuburyo twari tugiye gutandukana .
Wow nawe bazagutumire ndumva wadufasha
@@buildontherocktvurutare3957 wapi 😀😀
Très intelligente
Sabin much respect for you kbsa utuzanira abantu bubwenge nukuri niwubahwe Turagukunda so nanjye mfite ubuhamya nifuza gutanga arko nabuze umunyamakuru yankoresha interview maze umwka wose mushaka naramubuze
Ndi twishimane sha isimbi. Urimwiza kdiwambaye neza
Hamagara sandra wo ku agasaro tv cg rose tv show
Wahamagaye Isimbi TV se ku number iri hejuru ku video tag?
ndagukunda
ibaze kugirango umugabo areke inshingano zose nko guhaha kwishyura inzu kwishyurira abana ishuri gewe nkera kubikora byose ngo ntasenya ahubwo ayo yakoreye yose akayajyana munzoga nabagore akagerekaho kukubwira ko azakwica ubwo wabigenza gute?jyewe narazinutwe icyitwa umugabo naho mbabonye hose mpita numva ameze nkawawundi
nibyo rwose, hahirwa umuntu utarawuta NGO arashaka za magabo! iyo mbimenya!!!!!
👌🏻👌🏻👌🏻👌🏻mubuzima
@@ishimwec3886 😂😂😂
@@ishimwec3886 Jye narabyihoreye ariko inshuti ni miryango baba bamereye nabi , ngo Koko nababariye nka gira umuntu mbereka. Ariko nahisemo kurera UMWANA wanjye Kuko uwo twabyaranye yampaye isomo.
Jyusaba imana kwihangana uyisabe kwirinda gushwana nawe uyisabe imuhe kugira umutima mwiza iyo abonye utagishwana nawe aratuza ikindi bwira imana ngo mpa impano yo kwihangana kuko iyo mpano utayisabye imana ntago wabishobora
Warahiriwe mubyeyi 🙏🙏🙏
Nge harumuntu ndi buhe iki kiganiro kuko ndumva byamufasha
Kurikira ibiganiro byacu tuganira ku magambo ya Bibiliya gusa ( ntidushingira ku idini) ,uhawe ikaze!!
Urashimishije wa mubyeyi we
Komera
Tera imbere nk'umuzinga
Isimbi tv on the top 🤩🤩 Kanda kuriyo photo yange ubundi unkandire subscribe uraba uduteye inkunga 🙏
Isimbi ndakwibutse mugikwavu Lourdes disi!
Igikwavu cya Byimana se?
Uyu mudamu ni umunyabwenge
Isimbi araryoshe kumviriza ayaga neza ngira nuko akunda guseka bica biryoha.
She is wise.
Ndabakunda cyane isimbi tv abakunzi banyu ntibibagirwe guko SUB kuri TORCH1 TV and umwana tv
I'm the 🥇 today on isimbi tv like for me
Ndagukumbuye cyaneeee
Uwampa numéro yuyu mu dame icondamubaza
Umugobo niwe utera umunezera murugo
Nguyu umuntu yakwigish'ukuntu wiha mahora
Cyokora ngewe ntacyo navuga chr gusa wamereza number yawe
Abadamu bakunze kuvuga ngo umuntu agomba kubana n'uwo bashakanye uko byagenda kose, bajye bibuka kuvuga ko abantu bagomba gutandukana iyo umwe ashobora kubura ubuzima.
Iyo umuntu mubana afite Ikibazo cya violence, ugomba kumuhunga ugahungisha n'abana.
Ibyo nuukuri gusa kujya murugo ufite mindset yobkuzarugumsmo bigufasha kwihanganira ibibazo. Kuko hari abarujyamo bafite gahunda yo kuzaruvamo migihe bizaba bitagenze neza
Niko abanyarwanda tumeze.Hari igihe tuvuga tudashyizemo ubwenge.Ahubwo akavuga ibyiza kugira agaragare neza.Ikindi nasanze turi aba idealiste twirengagiza reality nayobewe impamvu.Ngira ngo nuko mu muco wacu nubundi duhora tu garagaza uruhande rwiza.
Imana ibahe umugishaaaa
MERCI BEAUCOUP 🙏🏾
isimbi wisiga ayahe mavuta ko usa neza cyane
Umunezero
Wasanga ari ibiryo byiza!
Erega ku mutima naho haba umucyo w'uruhu
Mana weeee,ndumiwe pe!uno mudamu uziko wagirango ni copy yanjye mwo kabyara mwe🤔 burya ntamuntu uri unique ku isi😳😀😀
Akantu ko kurwana no gushyira umugabo kumurongo we,wagirango ninjye neza neza😆😆😆😆😛🙈narwanye nabyo imyaka igera muri 6,Mana we abantu bubatse dukwiriye gukomeza kwiga pe!
Nange niko nteye mbese wagirango turavukana
Isimbi urakoze cyane