Iri ni isengesho ryiza ryo gutakamba no kwigaragambya ku Mana. No muri zaburi hari nyinshi zijya kumera gutya zitotombera Imana ku myitwarire yayo idasobanutse, nk'aho ireka abanyantege nke barengana, abagiranabi bagasagamba ikicecekera. Yewe na Yezu ubwe yasenze atyo atabaza Se igihe yari mu murima w'imizeti ati "Mana yanjye icyatumye untererana n'iki?" (Zabuli 21). Nanjye ibi ndabikunda kandi njya mbikora. Nibwira ko ari ubwigengenge mu myemerere ndetse n'ubukure mu kwemera cg mu kwizera. Kuko tuganiriza Imana nta diplomacy nk'umubyeyi dufitiye ikizere, dushobora no gutongana iyo tutumvikanye ku bintu bimwe na bimwe! Mu byo Rumaga agaya ni imikorere y'Imana twazaniwe ivuye hanze n'amadini yandi yaje asuzugura cg yirukana idini gakondo ryemeraga Imana yitwa iy'i Rwanda. Ni na yo Rumaga yemera. Cyakora ku bwanjye nemera Imana imwe! Abayita iy'i Rwanda cg iya Israheli, n'izindi z'ahandi, ntitubyemeranyaho. Numva ari na cyo Yezu yaje guca n'ubwo abamuyobotse benshi bataracyumva. N'ubwo yari uwo mu idini y'abayahudi, ariko yaje aca iyo myumvire ibogamye isa n'ivangura rya gikoroni (religious colonization) abo mu idini ye bari barakuriyemo. Nkeka ari na kimwe bapfuye kandi bamujijije, kuko ntibamwibonagamo, muri iyo ngengabitekerezo yabo yo gukoresha Imana yabo nk'intwaro yo kwigarurira cg kurwanya amahanga badahuje. Muribuka, bamaze kubona ko afite ububasha budasanzwe, aho baje kumufata ngo bamwimike abafashe gukubita umukoroni w'umuromani akabacika! We yigishije Imana imwe iberaho abantu bose kandi yaremye bose, irambuye amaboko ifite n'umutima wagutse cyane cyane ukunda bose kugeza n'ubwo wabapfira. Ni na wo mutima w'Ivanjiri njye mbona urenze ibyo amadini ashingiye kuri Yezu ashobora kwigisha bishakira kugwiza abayoboke. Ni ukuvuga Ivangiri ni urukundo rwa bose, rutavangura, rushobora no kubitangira kugeza ku rupfu. Ibyo uwabyumvise kandi akabikurikiza ashatse ntiyakagombye no gusubira mu nsengero cyangwa za kiliziya. Ibyo rero kubikora cg kubikurikiza si umwihariko w'Abayahudi, Abayisalmu, Ababudisti, ... Si n'uw'abanyarwanda. Imana si marque déposée pour un peuple ou pour un autre. Iyo ni imyumvire nita sectaire, iri hasi y'icyo Yezu yaje kutwigisha. Gusa iyo Mana y'urukundo ishobora kubonekera amahanga menshi ikurikije imyumvire n'imico yayo. Mu gihe tugezemo aho isi yabaye umudugudu, amadini ntiyakagombye kuba imbuga abantu bahanganiramo kubera utuntu tw'utu détails idéologiques, bamwe ari two bita imyizerere cyangwa amahame y'ukwemera. Ahubwo yari amahirwe yo kumenya ugushaka kw'Imana yasharaze muri iyo mico n'ayo mahanga anyuranye itayavanguye, tukabihuza tugakuramo ibyiza. Tugashunguramo n'ibibi iyo mico yinjijemo kubera imyumvire ifunganye. Ibyo tubigezeho ndumva ari bwo twahumeka umwuka w'ivanjiri. Twibuke ko Ivanjiri bivuga Inkuru nziza cg ubutumwa bwiza. Ni amakuru umenya, akakuzahura, ukumva ubohotse, akagusigamo ibinezaneza birambye. Urugero: iyo bakubwiye ko wabonye akazi kandi wari umaze igihe mu bushomeri. Idini ridatanga iki ntiriri mu murongo w'Ivanjiri. Rumaga ati nanjye nanditse Ivanjiri yanjye. Ku ruhande rumwe ni byo kuko n'abandi benshi barabivuga ko hejuru y'amavanjiri 4, atunyuriramo muri make ubutumwa bwiza Yezu yatugejejeho, buri wese asabwa kwandikisha ubuzima bwe Ivanjiri ye ya 5. Buri muntu akwiye kubera isi Ivanjiri ya 5. Yezu yakoze ibye, arangije aravuga ngo "ibi mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye" (igihe yasezeraga ku ntumwa ze mu musangiro wa nyuma araye ari butangwe). Ntabwo kwigisha Ivanjiri kwiza ari ukwirirwa dusubiriramo imyandiko ya ba Matayo, Mariko, Luka na Yohani! Ahubwo ni ukwigana ibyo batubwiye bagendeye ku myitwarire ya Yezu. Ndarangiza mbaza akabazo Rumaga: Ivanjiri ye atubwiye mu nganzo ijimije, wenda ntasobanukiweho neza, ni iyihe Nkuru nziza irimo ku Banyarwarwa n'abanyamahanga yavuze batuye muri ya migi yatanze? Ni iki kirimo gihumeka urukundo rwa bose nta vangura, kugeza no kubapfira? Ni iyi vanjiri Imana y'i Rwanda yifitemo ? Cyangwa na yo ni gusa igikoresho cya ideology yo guhangana gusa n'izindi mana z'amahanga aturwanya? Mugire amahoro! Murakagwira.
Waw junior you are so talented nukuri sinzi uko nabivuga ngo ubyumve ariko Nyagasani we waguhaye iyi mpano nukuri akomeze akwagure muri byose kuko impano yawe ikora kumitima ya benshi so ntuzacike intege turahari kubwa we knd nae urahari kubwacu 🙏🙏🙏🙏🙏 komeza utsinde muntu wacu
Uno ndirimbo nyuma inshiro ntazi kumunsi , chn wagirang Ning wayihimbiyep uwambwir nimb nang naracumuy kuri mwuka ngo nihane😢 thankx rumag for this song
Rumaga urwanda ruzira umwaga, umwuzukuru wa Nsekanabo urahari?😀. Uri umuhanga Junior ufite impano ndetse na kwa kwimenyereza ujya uvuga ubifite kurwego rwihariye. Keep it up💪🏼
igitekerezo cyawe , ikibazo cyangwa hari indi nyunganizi , byose munsi ninkunga ikomeye.
Courage Rumaga nkuri inyuma
Mugabo, uri umuhanga mu busizi rwose,ariko nyemerera nkubwire icyo kwitondera.
Imana ntibwirwa nk'umuntu cg ikindi, Imana isumba byose, ikwiye icyubahiro, ubwawe nk'umwana warezwe, hari amagambo utatinyuka kubwira so kubera icyubahiro akugomba, ubwose ku Mana byaba bimeze gute? urasabwa kwitwararika cyane ku magambo ubwira Imana.
Kubwira Imana bisaba ubugenge ,ubumenyi, guca bugufi,kwitwararika no kubaha cyane.
Hari amagambo wagiye uvuga ubwira Imana ukagirango urimo urabwira akana wibyariye. take care, God is Great, thanks.
Courage,ariko ahantu uvuga ngo ntimbe waribuvuge ngo simbe.
Bro urumuhanga nukuri
Cyakoze urumuhanga kbs
Ndakubwira ukuri ko inyenyeri yawe igiye kwaka Kandi vuba urimo imbaraga rumaga
Rumaga yubahwe. Ababyemera mumpe like
Ukuri
Ubuhemu mwankoreye ni ukumva rumaga mwenyine ntimunsangize… namwigereyeho rero! Imana y'i Rwanda ikongerere ingabire y'ubwenge n'ubuvanganzo nyagukomera Rumaga.
Mbaye nkawe ubu nibwo menyubuhanga been narakererewe,ubundi ibibintu sinbikundaga
Rumaga njye nkwemereye imwe mu nkunga ukeneye.
Rumanga komerezaho Imbere Niheza brother creativity 🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼❣️🤟✌️
🤝ubusizi ntibukazime🤝 Rumaga komeza uge mbere wa mfura we Nyirarumaga yadusigiye umurage mwiza👌👌
Komeza wishyuke muvandimwe ngukuriye ingofero! Twakiriye neza ivanjiri ntagatifu!
Ngaho @Rumaga arayanditse daa ...Rumaga nibyiza cyane uzi kwandika peee uri umusizi w'umuhanga !!
Iyo ubizi uba ubizi koko,
Niyo ubyanditse birakunda,
Twabyumva bikaryoha. Ndakubaha cyane Imfizi y'urudodo
Ooooooooooh, umunyarwanda wuje ubunyarwanda nyabwo! Ntugasitare ibitsinsino nshuti ya Kanyarwanda
Ndagaswi this is incredible amazing poetry,msg twayumvise uzakore colabo na Rubebe kdi merci Bonne Chance,courage.
Kbs iyi ni banjiri rumaga ubikora neza nakunze cynee knd cynee iyi vanjiri komerezaho 👌👌ubikora neza cyne👑
Bwana Rumaga uri umuhanga mu bahanzi nyabo bake basigaye.
Rumaga ndagukunda imana izaguhe umugisha mbivuze mbikuye kumutima ♥️♥️♥️👏👏👏
Papa Rumaga, Rwizihirwa n'ishya Rwa Mudashikirwa ituma zambara inkindi ya Rwankusi uraho. Uraho uzira guhorota umwana w'umuhororo ndagukunda. Gusa bambe, Iyo usize urakariye, igukunda bitavurwa, nubwo uloginze out, yarongeye ikurogingira in. Iragukunda ndabigutuye. Siyo ahubwo ni Ruca Rwa micaca uhora uturesaresa akadusaza, arayivangira ikabyitirirwa. Niyo dukesha guhumeka no kwinyagambura, n'ubwo twayivaho yo ntizatuvaho. Yohan 3:16, hayitangira definition.
What a masterpiece poetry🎉🎉🎉
Iri ni isengesho ryiza ryo gutakamba no kwigaragambya ku Mana. No muri zaburi hari nyinshi zijya kumera gutya zitotombera Imana ku myitwarire yayo idasobanutse, nk'aho ireka abanyantege nke barengana, abagiranabi bagasagamba ikicecekera. Yewe na Yezu ubwe yasenze atyo atabaza Se igihe yari mu murima w'imizeti ati "Mana yanjye icyatumye untererana n'iki?" (Zabuli 21). Nanjye ibi ndabikunda kandi njya mbikora. Nibwira ko ari ubwigengenge mu myemerere ndetse n'ubukure mu kwemera cg mu kwizera. Kuko tuganiriza Imana nta diplomacy nk'umubyeyi dufitiye ikizere, dushobora no gutongana iyo tutumvikanye ku bintu bimwe na bimwe! Mu byo Rumaga agaya ni imikorere y'Imana twazaniwe ivuye hanze n'amadini yandi yaje asuzugura cg yirukana idini gakondo ryemeraga Imana yitwa iy'i Rwanda. Ni na yo Rumaga yemera. Cyakora ku bwanjye nemera Imana imwe! Abayita iy'i Rwanda cg iya Israheli, n'izindi z'ahandi, ntitubyemeranyaho. Numva ari na cyo Yezu yaje guca n'ubwo abamuyobotse benshi bataracyumva. N'ubwo yari uwo mu idini y'abayahudi, ariko yaje aca iyo myumvire ibogamye isa n'ivangura rya gikoroni (religious colonization) abo mu idini ye bari barakuriyemo. Nkeka ari na kimwe bapfuye kandi bamujijije, kuko ntibamwibonagamo, muri iyo ngengabitekerezo yabo yo gukoresha Imana yabo nk'intwaro yo kwigarurira cg kurwanya amahanga badahuje. Muribuka, bamaze kubona ko afite ububasha budasanzwe, aho baje kumufata ngo bamwimike abafashe gukubita umukoroni w'umuromani akabacika! We yigishije Imana imwe iberaho abantu bose kandi yaremye bose, irambuye amaboko ifite n'umutima wagutse cyane cyane ukunda bose kugeza n'ubwo wabapfira. Ni na wo mutima w'Ivanjiri njye mbona urenze ibyo amadini ashingiye kuri Yezu ashobora kwigisha bishakira kugwiza abayoboke. Ni ukuvuga Ivangiri ni urukundo rwa bose, rutavangura, rushobora no kubitangira kugeza ku rupfu. Ibyo uwabyumvise kandi akabikurikiza ashatse ntiyakagombye no gusubira mu nsengero cyangwa za kiliziya. Ibyo rero kubikora cg kubikurikiza si umwihariko w'Abayahudi, Abayisalmu, Ababudisti, ... Si n'uw'abanyarwanda. Imana si marque déposée pour un peuple ou pour un autre. Iyo ni imyumvire nita sectaire, iri hasi y'icyo Yezu yaje kutwigisha. Gusa iyo Mana y'urukundo ishobora kubonekera amahanga menshi ikurikije imyumvire n'imico yayo. Mu gihe tugezemo aho isi yabaye umudugudu, amadini ntiyakagombye kuba imbuga abantu bahanganiramo kubera utuntu tw'utu détails idéologiques, bamwe ari two bita imyizerere cyangwa amahame y'ukwemera. Ahubwo yari amahirwe yo kumenya ugushaka kw'Imana yasharaze muri iyo mico n'ayo mahanga anyuranye itayavanguye, tukabihuza tugakuramo ibyiza. Tugashunguramo n'ibibi iyo mico yinjijemo kubera imyumvire ifunganye. Ibyo tubigezeho ndumva ari bwo twahumeka umwuka w'ivanjiri. Twibuke ko Ivanjiri bivuga Inkuru nziza cg ubutumwa bwiza. Ni amakuru umenya, akakuzahura, ukumva ubohotse, akagusigamo ibinezaneza birambye. Urugero: iyo bakubwiye ko wabonye akazi kandi wari umaze igihe mu bushomeri. Idini ridatanga iki ntiriri mu murongo w'Ivanjiri. Rumaga ati nanjye nanditse Ivanjiri yanjye. Ku ruhande rumwe ni byo kuko n'abandi benshi barabivuga ko hejuru y'amavanjiri 4, atunyuriramo muri make ubutumwa bwiza Yezu yatugejejeho, buri wese asabwa kwandikisha ubuzima bwe Ivanjiri ye ya 5. Buri muntu akwiye kubera isi Ivanjiri ya 5. Yezu yakoze ibye, arangije aravuga ngo "ibi mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye" (igihe yasezeraga ku ntumwa ze mu musangiro wa nyuma araye ari butangwe). Ntabwo kwigisha Ivanjiri kwiza ari ukwirirwa dusubiriramo imyandiko ya ba Matayo, Mariko, Luka na Yohani! Ahubwo ni ukwigana ibyo batubwiye bagendeye ku myitwarire ya Yezu. Ndarangiza mbaza akabazo Rumaga: Ivanjiri ye atubwiye mu nganzo ijimije, wenda ntasobanukiweho neza, ni iyihe Nkuru nziza irimo ku Banyarwarwa n'abanyamahanga yavuze batuye muri ya migi yatanze? Ni iki kirimo gihumeka urukundo rwa bose nta vangura, kugeza no kubapfira? Ni iyi vanjiri Imana y'i Rwanda yifitemo ? Cyangwa na yo ni gusa igikoresho cya ideology yo guhangana gusa n'izindi mana z'amahanga aturwanya? Mugire amahoro! Murakagwira.
Ni ubutumwa bwiza cyane, ntegerejanye amatsiko icyo Rumaga azasubiza bimwe mubyo aha bamubajije !
Mana nyagasani ntakintu kiryohera amatwi yanjye nko kumva impano ya nyayo🙏😍
Ati U Rwanda ruzira umwaga!
Mbega impano!!!!! Ikinyarwanda burya kiraryoha ndabarahiye
Don't let the pen dry... Keep it up
Both of you inscribe fine poems,
🤣🤣🤣🤣
Mind blowing, my head is still spinning, creative and talented.
Keep it up biraryoshye kabisa 🙌🙌👍
Iyi vanjiri ishobora kuba izagera kure
Oh my God!!!! 😱😱 Listen Junior it's more than my mind cause you are Sooo Talented 💯 💯.May Heavenly Father continue to anointing you 🙏❤️
00
Wow wow wow courage kbx bro ayamagambo arimo ibiryo bya roho
Cyakoza bro urumuhanga keep it up
Amen this is a piece of real art..
Nkunda abahanga, ndi mwalimu kbsa! Good work!
Nushakaaaa...... Jomapfu uri umuhanga Junior Rumaga wacu
Uraho neza uwo twararanye.
Naraye ndose.
Nako naraye neza.
Naraye mu gitaramo.
Burinze bucya udutaramiye. Ngo wari kumwe n'impanga yawe. Uwo nari nasabye Nyirawe kumutugarurira ngo duhumurizwe. Rugira ashimwe yabinkoreye. Yanejeje ijoro ryose. Amen
Ese jyejyanibaza niba imana yaturemye kimwee ❤❤❤
Uhanga nez wamfura weeeeeeeee niwowe muhanzi peeeee❤❤❤❤❤❤❤❤
Emotions 😭😭 ndyojerwa kenshi no kumva impano nkiyi yanyayo.
Umusizi wo mubahishuwe yego bahozeho ark nawe ndagushimira kunezeza imitima yabumva uvuga. Keep it up
Imana ikomeze ikuzamure gusa hari akantu katari sawa ngo virigire noo
Every word is well chosen and we feel every word you say!courage
Uramfite nkumufana🙌🙌🙌🙌
Courage cyane muvandimwe. I am very convinced by your work
Urumuhanga. Rumaga mwiza urumusizi kabuhariwe Imana ikomeze ikwagurire imbago ukomeze gushimisha isi yose
Waw junior you are so talented nukuri sinzi uko nabivuga ngo ubyumve ariko Nyagasani we waguhaye iyi mpano nukuri akomeze akwagure muri byose kuko impano yawe ikora kumitima ya benshi so ntuzacike intege turahari kubwa we knd nae urahari kubwacu 🙏🙏🙏🙏🙏 komeza utsinde muntu wacu
On 10/July 2024 I can't stop listening ivanjiri by rumaga thank you bro.....
5/Sept/2024 still not yet done with it
Haragahoraho abasizi. Komera cyane Junior, ibyiza biri imbere.
Wooooooow courage brother,komereza aho muvandi.
Umusa ndagunkunda cyn courange tukuri inyuma
Disi nawe imana izakube imbere ntuzagire iherezo nkirya Bahati wacu twakundaga nawe yarumuhanga gusa se mama ubuntituzahwari 🙆courage Mon frére
Uno ndirimbo nyuma inshiro ntazi kumunsi , chn wagirang Ning wayihimbiyep uwambwir nimb nang naracumuy kuri mwuka ngo nihane😢 thankx rumag for this song
Sha warutaraza koko nzongere tumwanya numva ibidafite umumaro.courage bro
🔥🔥🔥🔥🔥 RUMAGA Wacu we go!!!!! We go!!!!!
my role modal much respect. nanjye ndi umusizi ,umuseruka bigwi ingwagwane nzitera umugongo nkagaragira abarwo nti urwanda ruratera ntiruterwa. mfite umuvugo nise nti:" NKUBU ZER'ITURUKA HEHE?"
Courage kbs uteye ubwoba bro gs nkukunda kubi
Amahoro! Ese mwadusobanurira aho uvugango "yungurura yungura I" njye nabavandimwe byaraducanze kuva mumyaka 3 tumaze tukumva. Tudagukunda cyane
Rumaga niwowe musizi wambere me
Mwisii❤🎉
Kbx! Wowe ndakwemeye uwakumpa ngo ngukore muntoki niwowe muhanzi abandi bareke
Pouvre pouvre Yungurura.....Yungurura😅😅 Keep it up brother👌 you're so talented
You are so talented! You can do more. Proud of you
wow u Rwanda ruzirumwaga junior urumuhanga cyane
Komerezaho muhungu wacu
some one like you!!!!!!!!!!!!!!!!!! keep it up that's called Bigstape
Ikidori nanjye ndagishaka rwose !! Go higher Rumaga
Nukuri this is so awesome, you are so talented trust me . This is something big . Level up
Rumaga sinjyamuhaga! Urarenze Bro ❤
Wawuuuu rumaga you're talented bro bigup
Kumva iri vanjiri amarira aransesekaye. Nukuri muhungu wacu ngusabiye umugisha ngo ukomereze aho; iminsi yashize nibwiraga ko Ubusizi i Rwanda bwarangiye. Iki n'icyizere uduhaye.
Rumaga🔥🔥🔥🔥🔥🔥Aho wataramye ntarungu
Ni impamo uri ingenzi Rumaga w'i Rwanda. much love
Rumaga n'utemera yakwemera kbsa, komerezaho uzagera kure kbsa
Haaaa Ngo Alhamdoulillahai!! uyu mwana n"uw"i Rwamagana koko !! Ndemeye
Man you are so talented!nti "ndakudarapuye"
Number Uno👏👏👏👏👏👏👏👏👏👏
Rumaga niyubahwe kbx 🙏🙏🙏
Gifted Man of the generation
Waw! Brother keep it up kbx. Nge nayamanitse pe!!! Iyi nganzo izira isayo rwose. Tuguteye ingabo mubitugu.
Wou ndabikunze cyane
Crge🙏🏻
Rumaga urwanda ruzira umwaga, umwuzukuru wa Nsekanabo urahari?😀. Uri umuhanga Junior ufite impano ndetse na kwa kwimenyereza ujya uvuga ubifite kurwego rwihariye.
Keep it up💪🏼
This is really heart touchng. 🥲 the society especially youth, twisanga twibaza iki kibazo nk,icya Rumaga .
Simfite icyo guha ark ngusabiye uburame, ufasha beshi❤
Amina, Urwanda Ruzira umwaga waya!
Nukuri mbuze icyo navuga Musore Ufite talent irenze izindi
Kbs keep going old friend
Unyibukije RUBEBE neza neza ndongera nyumve
Courage kbs brother 🙏🙏 kbs this is masterpiece 👌😂
Courage nukuri , iyi vanjiri ninziza🙏🏻💪🏻
Mbuze icyondenzaho u'are the best
😀😀Ngo ubwo waraye irwanda urambukira igatuna,,, I can't help loughing
Ja blessings my brother rumaga
Keep it up brother ,who is here after yago TV?
I am here because of Yago the preacher; the conductor, the vibrator
Me
❤❤❤❤❤#Yago🔥🔥
So talented ❤❤❤
la première vraie poésie de notre fils
You are the best rumaga ❤❤❤
Rumaga, nkunda! inganzo yawe ntigakame Imana y'i rwanda izakurinde n'amagane
Ndemeye kbs urakaze, gusa Nisawa cyane
Umuvugo ni mwiza cyane..uko ukurikiranya amagambo nibyiza cyane... ariko nyine nkumuntu nkanjye wemera Imana.. ndabaza ibyo wavuze nibyo biri mumutima wawe? Kuko sinakunze content...
Yego muhungu nukagire igihunga uwakugize agira rugira ,njye ndagize nti uragire rugira mugirane byose so arizihirwe rwema rwizihire igisore igisonga mubasizi🙏🙏🙏🙏🙏🇷🇼✔️
Umusa,uri mubi kbx. Courage bro.
bro you really are something, I am speechless. setu!
Umusizi Sha ,komeza Inganzo Rumaga ,abasizi Inganzo yacu ntigakame
Wawuuuuuuuuuu uruwambere ndakwemera❤❤😢
Wooooooow uri kurundi rwego kabisa. Keep it up
Rumaga *ruzira umwaga* ikongerere impano...keep it up
Urashoboye tugukunda byahebuje
Turagushyigikiye.