UHORAHO MWAMI WANGIRIYE IMPUHWE - LYRICS
Вставка
- Опубліковано 20 січ 2025
- Artist: Eric Biziyaremye
Lyrics video: Eric Biziyaremye
Audio: Denys
Lyrics
Rf1/ Uhoraho Mwami wangiriye impuhwe zihebuje, ndagushimira ineza n'urukundo wangiriye mu kubaho kwanjye, sinzibagirwa na rimwe ibyo wankoreye.
1. Ni wowe wabambwe ku musaraba Mwami wanjye, wemera ububabare, ni wowe wankunze bitagereranywa maze witanga wese, wakijije ubugingo bwanjye.
2. Ni Wowe untabara mu ntambara z'ubu buzima, ukansindira umubisha, ni Wowe mukiza wanjye ndabihamya kandi nzabivuga hose wambereye ubuhungiro.
3. Ni wowe wandengeye kuva mu buto bwanjye, ukamenya ibyo nkeneye, ni Wowe wakomeje uba hafi yanjye maze umbera byose, wambereye ikiramiro.
4. Ni Wowe utajya utuza igihe ngutakiye, wihutira kunkiza, ni Wowe muhoza wanjye mpora mbibona kandi nzakomeza mbyibuke kuko wambereye umurinzi.
5. Ibyo wankoreye birahebuje, birenze imyumvire yanjye, koko iyo ntakugira simba nkiriho, wankuye ahakomeye, iyo mbyibutse ndatangara.
6. Ni wowe nzahora nshimira ngusingize, nzataruka nkubyinire, nkuvuge kuko ubikwiriye Mwami wanjye, kandi nzakurata Mwami, warakoze urakarama.
Rf2/ Ibiremwa byawe byose nibimfashe tugushimire kuko Wowe urukundo unkunda, ineza n'impuhwe ungirira, mu biriho no mu bizabaho, ntakizabisumba, nta na kimwe cyabisumba.
NB: Inyikirizo ya kabiri ishobora guherekeza buri gitero cyangwa ikaza nyuma y'ibitero bibiri. Abaririmbyi bashobora guhitamo bumwe muri ubwo buryo bitewe n'icyo bumva cyabafasha kunoza liturgiya.
Ukeneye kubona COPY y'iyi ndirimbo wabaza kuri 0786153180.