DOMITILLA WAGIZWE PEREZIDA W'URUKIKO RW'IKIRENGA NI MUNTU KI? 👏👏| ALPHONSE YAGIZWE VISI PEREZIDA👏👏👏

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 13 гру 2024
  • Kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yagize Mukantaganzwa Domitilla Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, asimbuye Dr. Faustin Ntezilyayo, mu gihe Hitiyaremye Alphonse yagizwe Visi Perezida w’urwo rukiko.
    Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154, iteganya ko Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.
    Mukantaganzwa Domitilla wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Dr. Ntezilyayo Faustin, yavutse ku ya 11 Ugushyingo 1964, avukira ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Yari asanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko kuva mu 2019.

КОМЕНТАРІ •