BAGIYE KWICWA BARANSEZEYE-UMUHUTU WAFASHIJE BENSHI MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI.

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 24 січ 2025

КОМЕНТАРІ • 143

  • @sebacogozajoel8723
    @sebacogozajoel8723 День тому +1

    Yoooo mbega imfura, nibwo mbonye umuntu nyamuntu wibuka abaturanyi bé bahigwaga we adahigwa bikamuriza , émotion humaine, puis Gasigwa WE ARE proud of you, Courage ans thanks guha value ABA Victimes , Rwandais, Blessing

  • @NIYIHOZANapoleon
    @NIYIHOZANapoleon 24 дні тому +33

    Imana izaguhe umugisha wamfura we ubundi erega kuba imfura sindeshyo sinamazuru ubufura nikumutima .Turagusabye ntuzongere kuzana ziriya nkoramaraso zigamba ibyo zakoze biriya nugushinyagura ,
    Uzajye uhora utuzanira abagabo nkaba banze kuba ibigwari.

  • @uhorakeyeemma3521
    @uhorakeyeemma3521 23 дні тому +14

    Wa mupapa we ngusabiye umugisha w' igisagirane ku Mana ku bw' umutima wawe mwiza, kugirira impuhwe umututsi muri kiriya gihe ni ubutwali bukomeye kuko yari yatanzwe na Leta ya Habyalimana n' amashumi ye. Nawe buriya wararokotse kuko abakoze nkawe bamwe barishwe, Nyagasani yarakoze kukurengera nibura inkuru ikabona kibara. Unkoze ku mutima cyane.

  • @HyleneUMUNYANA
    @HyleneUMUNYANA 23 дні тому +7

    Ndagukunze Imana nawe se ko yaguteguriye intebe mwijur nziza cyane mwarakoze cyaneeeee

  • @Uranga9128
    @Uranga9128 23 дні тому +5

    Impore cyane nshuti y'anje.
    Urwango rwigishijwe kuva 1954 naba Gitera Joseph Habyarimana birengaje ko Bisangwa na Rukara Rwabishingwe batari abatutsi ariko ari abagaba bingabo zumwami zizewe.
    Kuva 1954 kugeza 1994 amacakubiri y'igishwa ariko bigeze 1994 Imfura nkuyu zirahagoboka. Kuva 1995 n'amajingo aya twiga ubumwe. Nubwo ntabyera ngo Dee ariko ndahamya ntashidikanyako aho tugeze ariheza ntawakongera kuganza ubumwe bwacu.
    Never again t

  • @Rud636
    @Rud636 24 дні тому +18

    Gasigwa, ubi bintu ukora ahari twebwe ababibonye turapfobya agaciro kabyo, ariko abazavuka, aya ni amateka yari kuzajyana na ba nyirayo. Contribution yawe mu kubungabunga no guhererekanya amateka y’amahano yakorewe mu Rwanda, ndetse n’ubutwari bw’abahutu bakeya, bizafasha abazaza gusesengura, ibyabaye imyaka myinshi batarabaho. Iyo ibi biganiro bibaho mu gihe cyacu bakatubwira ibyo guhera muri 1957, ahari ntabwo benshi bari kugwa mu mutego w’agatsiko k’abantu bake. Urakora umurimo mwiza.

    • @judithbabyeyi9735
      @judithbabyeyi9735 23 дні тому +4

      Wahora niki wa muntu we! Njye nari mfite imyaka 8,ariko twabonaga tutazi ibiri kuba pe. Mu mvugo y'ubu byabaga byaducanze kubona abantu bari babanye nez basubiranamo,sinzibagirwa ukuntu twahishe umukobwa w'umugabo wari inshuti ya papa,gasaza kanjye ko kwa data wacu dukina karamubona kabibwira iwabo data wacu ahita ajya kugambana ko duhishe umuntu, igitero kiba kituguyeho iwacu baratakamba kiragenda ,ariko bakajya bagarukirana bavuga ngo nibatamutanga baratwica twese.
      Byageze aho bikomeye natwe twenda guhunga, babonye tutazamujyana,babona tutazamusigaho bazahita baza kumwica, bafata umwanzuro mbere y'iminsi nkibiri bamuguriye imyeda itazwi ndabyibuka ni mukuru wanjye wagiye ku isoko, ku mugoroba ushyira ijoro baramuherekeje baramuhungisha. Gusa nta kizere cyo kubaho cyabaga gihari, kuko nibuka ko duhunga twahuye na mama we abaza mama wanye ati ko numvise ko umwan wanjye ari iwanyu arihe? Mama yabuze icyo amusubiza bararira bose,.igishimishije nuko disi yabayeho kuko duhunguka niwe waje kutwakira mbere.😢😢😢nubu tumufata nk'umuvandimwe.
      Nubwo nari umwana ariko kumva umuntu apfobya ibyabaye bindya mu mutima iyo muganirije ntiyumve mpita numva afite ikibazo gikomeye.
      Ubu narakuze narabyaye ariko abana banjye mbasobanurira byose. Kuko tuvugishije ukuri hari abantu cyane urubyiruko rwakoze amahano mu kigare. N'abicwaga kdi rwose ntacyo bari bazi byabaguye gitumo abenshi

    • @JustinMUTONI-bn8xv
      @JustinMUTONI-bn8xv 23 дні тому

      ​@@judithbabyeyi9735yooo, mwagize neza shege Kandi ukomeze urworugendo wa nfurawe

    • @inna7803
      @inna7803 16 днів тому

      ​@@judithbabyeyi9735thank you

    • @kigalirwanda8564
      @kigalirwanda8564 15 днів тому

      @@judithbabyeyi9735Urakoze cyane muvandimwe kudusangiza ku mateka y'ubugwaneza bw'umuryango wawe, Imana izibuke iyi neza
      Njya nibaza impamvu abatarahigwaga batajya batanga ubuhamya ngo bavuge ibyo babonye kuko babonye kandi bumvise ibiruta iby'abarokotse bazi
      Abavuga ko bitabaye, abatutsi bakabya, bakunda kwigira victims cg ko bishwe na benewabo, n'ibindi nabo bajye bumva ko hari abahamya.
      Imana iguhe umugisha❤

  • @EZEKIELTAYISIRE-nd1yo
    @EZEKIELTAYISIRE-nd1yo 24 дні тому +8

    Thanks alot I'm in Mukono Uganda I enjoy the prog it's very educative My name is Dan

  • @glorious2725
    @glorious2725 22 дні тому +3

    Imana izaguhe ijuru,kandi warakoze kutica.❤❤ iyuvuze ,abarundi nanje biranezera.

  • @auxaneservice2279
    @auxaneservice2279 6 днів тому +1

    Anselme n'urugo rwa se wa mugani we ni abantu b'imfura rwose, bafite personalité na caractere fort. Umuntu nyamuntu ni nkuwo rwose utajya mu bigare nkibyo byari byateguwe na leta byo kumara abatutsi. Imana ikomeze ibahe umugisha, dommages ko yafunzwe arira akagambane ka benewabo b'abagome.

  • @nyiramukirediamant1132
    @nyiramukirediamant1132 18 днів тому +2

    ihangane wabuze inshuti zawe,natwe twarihanganye twabuze abavandimwe bacu.Harumusi wubutabera bw'Imana buzakubita intahe mugahanga abicanye bose bakabigiramo nuruhare.igihano kibategereje numuriro witeka ryose.

  • @IshimweBlaise-g6e
    @IshimweBlaise-g6e 3 дні тому +1

    Uwiteka azaguhembe Kandi uru byiruko tugomba kuzajya twirinda amacaku biri tukabana neza
    😮😅❤

  • @KalisaEtien
    @KalisaEtien 17 днів тому +2

    Wamugabo we urintwari kdi Imana izakugororere kurukundo wakomeje gukunda abahigwaga mugihe bari bahinduwe ibivume.

  • @mugabondayisenga8625
    @mugabondayisenga8625 24 дні тому +3

    kuba ikiganiro cyabaye kirekire ntakibazo nukuri pe mwakoze cyane twagishoje kbs mwakoze
    ❤❤Imana iguhe imigisha mubyeyi

  • @GilbertSefaranga
    @GilbertSefaranga 14 днів тому +1

    Imana iguhe umugisha. Mw'icuraburindi rya genocide yakorewe abatutsi hariho abantu nkawe bari bafite umutima wa kimuntu.

  • @SharonNatukunda-d3c
    @SharonNatukunda-d3c 3 дні тому +1

    ❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤uganda 🇺🇬 🇺🇬

  • @humura11c96
    @humura11c96 15 днів тому

    Yooo
    Uwiteka azaguhe ijiru 🙏🙏🙏🙏🙏🙏
    Ntakindi twagusabura
    Impore Ngo ribara uwariraye Koko 🙏
    Uri infura rwose🙏
    Kandi mwagize ABAbyeyi Beza .babaha uburere bwiza
    Rwose Hari Abamtu bafinzwe Genocide irangiye Kandi bakoze neza ,bagahisha abatutsi abanshi batanzwe n'nterahamwe, Zari muri Gereza , kugurango mutazatanga Amakuru yibyo mwabonye none urakoze cyanee uduhaye amateka ya Génocide nyirizina !
    Uzakomeze UWO mutima uzarere neza ,uzarerere iguhugu cyawe🙏

  • @shyakaaimemoise9124
    @shyakaaimemoise9124 22 дні тому +2

    Warakoze cyane muvandimwe wanjye nkunda cyane ntabwo bikwiye ko amateka yacu azima

  • @habinezagerady5248
    @habinezagerady5248 7 днів тому +1

    Nibyiza sir
    Oe n'Umuryango wae mwarakoze kutijandika mubyaha by'indengakamere.
    Abahakana Genocide bo ibyabo biragoye, uwiteka Imana izabahana Peuh.
    KD murakoze kudusangiza kumateka y'Igihugucyacu.

  • @MinaniGirsel
    @MinaniGirsel 22 дні тому +3

    Warakoze muvandi ,nubwo nibutse amarira akisuka ,gusa uri intwari kdi ntuzatezuke .

  • @theresemaria7610
    @theresemaria7610 23 дні тому +3

    Ino temoignage isize mbaye ikizungerezi pe!
    Gusa nsabiye u Rwanda rw’ejo umugisha wo gukunda igihugu n’abagituye bise.

  • @khankablai
    @khankablai 23 дні тому +3

    Wowe ninzu ya so muhabwumugisha amen warakoze muntu w'imana

  • @anatholiekantengwa5683
    @anatholiekantengwa5683 21 день тому +1

    Nuko nuko rata wowe witandukanije naba sekibi turagushimiye kuko iyo ubishaka wari gufatanya nizo nyamanswa zitagira umutima.Uwo mutima mwiza uzawuhorane.Gasigwa umwaka mushya muhire ukora akazi keza cyane kadufitiye akamaro turagukunda

  • @kirezithereese2083
    @kirezithereese2083 23 дні тому +2

    Imana ikomeze iguhe imbaraga abazaza bazamenye uburyo genecide yate
    guwe n'uko yashyizwe mu bikorwa bose bagusha ku kintu kimwe twari inyamaswa.
    Uyu mwaka uwutangire neza mu mahoro n'ibyishimo.
    Cyane cyane ubuzima buzira umuze.

  • @umulicealice4471
    @umulicealice4471 24 дні тому +2

    Ayo makuru aba akenewe cyane kuko abahutu bose ntabwo bishe.
    Abarokotse benshi imana yaradutabaye nabahutu bakeya Imana yabavugiyemo.

  • @francinembabazi695
    @francinembabazi695 23 дні тому +3

    Imana iguhe umugisha mubyeyi mwiza hamwe ninzu yawe.

  • @habaruremajmv2463
    @habaruremajmv2463 23 дні тому +3

    Imana izaguhe umugisha kubwabatutsi warokoye uwo mutima uzawurage nabuzukuruza wawe

  • @dathivabyungura8228
    @dathivabyungura8228 23 дні тому +3

    IMANA izaguhe imigisha myinshi Anselime nukuri🙏👏👏

  • @FromstonetoAI1
    @FromstonetoAI1 23 дні тому +2

    Icyo bita kuba imfura birenze urugero ,Ubundi burya mubwoko bwose haba imfura disi nabagiraneza ndetse cyanee ujye ukunda umuntu utitaye kubyo bita amako

  • @Bugingo1
    @Bugingo1 24 дні тому +4

    Anselme urakoze cyane gutuma ngaruka kuri iyi channel nari narabonye hamaze igihe hacaho abicanyi bikananira kubakurikirana, uri intwari Anselme abantu nkamwe batuma dukomera

  • @auxaneservice2279
    @auxaneservice2279 6 днів тому +1

    Aho ku kibenga hari mama wacu Evelyne Kankindi n'umugabo we Bitota, niba abazi azambwire uko bishwe kuko umuryango warazimye. Umuhungu we Mwugariro n'abana be, n'abakobwa be Kandama na Mukarwema n'imiryango yabo bose barishwe bararangira.😕

  • @mugabondayisenga8625
    @mugabondayisenga8625 24 дні тому +3

    Nahageze Enjoy Africa tv
    Mbegawe sha barababaye ariko ntakundi Mukomeze kwihangana
    Warakoze wamugabowe ❤❤

  • @jmbwanandeke7995
    @jmbwanandeke7995 24 дні тому +5

    Urakoze kutusubanurira Gasigwa, nukuri ukomere. Kandi Warakoze wa Mugabo wee, Anselme Imana izakomeze iguhe umutima wokuduha ubuhamya. FPR Inkontanyi Murakagira U Rwanda Iteka ryose.

  • @godisgood3914
    @godisgood3914 20 днів тому +1

    Warakoze,

  • @mutanaappolline6704
    @mutanaappolline6704 17 днів тому +1

    Anselme Imana izamuhembe kumo ninfura shenge

  • @Narumiwe5332
    @Narumiwe5332 24 дні тому +3

    Nshuti wazahinduye ijambo ngo ni ENJOY koko ubu qa nasha kw enjoying koko naya mateka

  • @shamiaderite4572
    @shamiaderite4572 23 дні тому +3

    Yegokooo Anselme we
    Nuko di 😭
    Kagire inkuru 👌🏾
    Ugerageze ntuze kubeshya isi😭
    kuko turabaturanyi bawe kd turagukurikiye 👌
    Urabizi uwo ni musaza wange
    uvuzemo waganiraga na mukuru wawe 😭Ese byarangiye arengeye hehe?
    Ko yabakamiye akabagaburira bene muganga mwabaye iwacu
    😭
    meme nawe 👌
    Iwacu warahabaye kugeza na nyuma ya genocide uvuye congo 😭
    Umfashe ntubeshye kuko nababara kurushaho 🙆🏽

    • @futuren126
      @futuren126 23 дні тому +2

      Wumvise haraho yabeshye?

    • @francinembabazi695
      @francinembabazi695 23 дні тому +3

      Ubwose se muvandimwe wowe ko uje nkuri kumutera amabuye niba ubizi iyutubwira aho yabeshye ntuze uri kumushinja ko byaba byiza kubamuteze amatwi.

    • @clementinekaranga3416
      @clementinekaranga3416 22 дні тому +2

      Ntabwo uvuze icyo yabeshye ariko

    • @kigalirwanda8564
      @kigalirwanda8564 15 днів тому +1

      No kuba abyemera akabivuga uko byabaye ni ubutwari kuko abenshi sinzi niba bibatera ipfunwe, barabihunga nta wutinyuka kubivuga😢

  • @JeanpaulUmuramyi-w8j
    @JeanpaulUmuramyi-w8j 22 дні тому +2

    Umuntu nyamuntu😢😢😢❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤

  • @clementinekaranga3416
    @clementinekaranga3416 24 дні тому +1

    Impore Papa Uhoraho akwishimire byibuze wakoze icyo ushoboye iyohabaho abandi nkawe 10 abatutsi benshi bari kubaho 😢😢😢😢 komera

  • @ancillendayifatiye9637
    @ancillendayifatiye9637 24 дні тому +2

    Imana izaguhe umugisha pe.

  • @uweranadine9717
    @uweranadine9717 23 дні тому +2

    Imana izaguhe umugisha

  • @Mutasidoris9829
    @Mutasidoris9829 20 днів тому +1

    Imana yo mwijuru lzaguhembe

  • @GicandaDonatha
    @GicandaDonatha 21 годину тому +1

    Yegoko baba esekukinukuri abahutubose batabaye nkawe ? ubundi niwowe muntuwuzuye ubumuntu nubunyarwanda nyabwo

  • @celestinnsengiyumva3231
    @celestinnsengiyumva3231 22 дні тому +1

    Uri umugabo nya mugabo Imana yacu izajye ihora ikulindira mu bwiza bwayo.

  • @UwingabireGerardine
    @UwingabireGerardine 23 дні тому +3

    Impore impore Anselme inshuti zawe uzazisanga mwijuru bari heza

  • @uhorakeyeemma3521
    @uhorakeyeemma3521 23 дні тому +3

    Mboneyeho kugushimira wa munyamakuru we utugezaho ibiganiro byiza

  • @bonifaceahishakiye3749
    @bonifaceahishakiye3749 23 дні тому +1

    Imana ibatere inkunga

  • @EugeneKarangw-d7e
    @EugeneKarangw-d7e 24 дні тому +4

    Uyu mutangabuhamya namukunze.

  • @bravotonic4486
    @bravotonic4486 23 дні тому +3

    Gasigwa we sinkuzi Ariko urakabaho ingoma jana

  • @Kaka-s5g
    @Kaka-s5g 24 дні тому +2

    Enjoy nukuri ntabwo iri zina rijyanye nibihavugirwa rwose Gasigwa uzahindure.

  • @HfhdhHdhdh-b7q
    @HfhdhHdhdh-b7q 23 дні тому +1

    Imana iguhe umugisha ihangane bambe

  • @NyaxiComedy-p7e
    @NyaxiComedy-p7e 23 дні тому +1

    Warakoze cyane

  • @OdetteNiyomusaba
    @OdetteNiyomusaba 24 дні тому +2

    Ndarize najye

  • @OdetteNiyomusaba
    @OdetteNiyomusaba 24 дні тому +2

    Pole sana musaza wajye ayiwe

  • @butarembaga7710
    @butarembaga7710 23 дні тому +3

    Ngo abahutu bajyaga mu misa . Noneho bavayo bakavuga reka tujye mu gahigo ku mugoroba ko kwica abatutsi. Kiliziya Gatorika iracyafite akazi. Mugabo mfura y'igihugu urakora akazi keza

    • @jayavatar1577
      @jayavatar1577 23 дні тому

      Si Kiliziya Gatolika gusa hari n'insengero z'abakizwa byagenze uko. Ubu muntu ntibigira idini

  • @MurigandeSeriverien
    @MurigandeSeriverien 23 дні тому +1

    Ibyo umuntu yakoze bizagaruka murubanza imbere y' Imana.

  • @aimableniyibizi1937
    @aimableniyibizi1937 24 дні тому +4

    Ese ntakuntu mwazahindura ijambo enjoy

    • @Narumiwe5332
      @Narumiwe5332 24 дні тому +1

      Urakoze icyo nigitekerezo kiza rwose

  • @jeannettemukankemuye4344
    @jeannettemukankemuye4344 24 дні тому +3

    Please change the name of this channel because when you start with "enjoy", sounds like entertainment

  • @habaruremajmv2463
    @habaruremajmv2463 23 дні тому +3

    Ujye ujyenda wemye rwose kuko wabaye umugabo uhamye

  • @clementinekaranga3416
    @clementinekaranga3416 22 дні тому +1

    Iyinkuru nyumvise kuva yatangiye sindayirangiza😢😢😢😢

  • @habaruremajmv2463
    @habaruremajmv2463 23 дні тому +2

    Iyo haza kubaho abagabo ijana bameze nkawe haba hararokotse abatutsi benshi nukuri warakoze Ancelme

  • @UwingabireGerardine
    @UwingabireGerardine 23 дні тому +4

    Wadushyiriyeho momo yuyumugabo Anselme koko

  • @Mukandahiro-o4i
    @Mukandahiro-o4i 22 дні тому +1

    Ayiweeee iyo haboneka abantu benshi nkamwe koko

  • @Kabea-o3m
    @Kabea-o3m 24 дні тому +1

    💔💔💔💔imana niyomucamanza wabiriya bintu gusa kandi burimuntu akoribyashoboye kuriyisi yogusigaho🙈

  • @rwandamum8323
    @rwandamum8323 23 дні тому +2

    Abenshi bicishaga imihoro mishya,hari aho bajyaga kuyifata na ⛽️ essence zo gutwikira abatutsi.ariya mahiri nayo wabonaga ari mashya abajwe mu buryo bwubuhanga.gusigaho kariya ko hasi kabyibushye.uyu ntabyo yamenya kuko atitabiriye ubwicanyi

  • @clementinekaranga3416
    @clementinekaranga3416 24 дні тому +2

    Disi nawe wonse amashereka mazima niyompamvu ubabaye 😢😢😢

  • @UwizeyimanaJoseph-t6j
    @UwizeyimanaJoseph-t6j 24 дні тому +1

    Gasigwa Nyagasani akwongerere umuhati n'umurava ark Bariya banyagwa bakoze ibya mfurambi ujye ubitondera njye mbona atari shyashya gusa ntibizongera
    Komeza ujye mbere

  • @nkkbcd
    @nkkbcd 23 дні тому +2

    Uzashyireho ibisobanuro munsi y'uvuga cyongereza n'abatumva ikinyarwanda bamenye aya mateka.

  • @umutonifioxy
    @umutonifioxy 23 дні тому +2

    abahutu barahemuste baragakubitwa ninkuba

  • @joelbailava8161
    @joelbailava8161 24 дні тому +2

    Muraho kandi mukomeze kwihagana😭😭😭😭

  • @Kabea-o3m
    @Kabea-o3m 24 дні тому +1

    Yitwande atuyehehe exactly?

  • @josephinemukarubayiza8368
    @josephinemukarubayiza8368 23 дні тому +1

    Komera Muvandimwe.

  • @maombinyamanyana4493
    @maombinyamanyana4493 24 дні тому +3

    Uyumunyamakuru ndagukundape umudimu ni mana

  • @rwandamum8323
    @rwandamum8323 24 дні тому +1

    Yemwe we,nakumiro gusa.muruhukire mumahoro nshuti bavandimwe.mwazize ubusa.nyagasani we uzaduhorere turagusabye.amaraso yinzirakarengane aratabaza.warakoze kugira ubumuntu.never again

  • @kushkageruka2471
    @kushkageruka2471 23 дні тому +2

    Amateka yakorewe Abatutsi muri genocide yo muri 1994 , arasa nayo muri 1959 1963 na 1974.

  • @uwaagaseke5599
    @uwaagaseke5599 23 дні тому +1

    Tuyabungabungeee mamaaa 😢

  • @HavugimanaEmmanuel-id7iz
    @HavugimanaEmmanuel-id7iz 23 дні тому +2

    Komeza ndugu yangu ibiganiro byawe birubaka bikanabohora

  • @nizeyimanavincent5317
    @nizeyimanavincent5317 24 дні тому +2

    Utumye Nanjye ndira,

  • @thevoiceofthesign5592
    @thevoiceofthesign5592 24 дні тому +2

    Ariko imbwa zinterahamwe zababaje benshi kweri ibaze nukuri nkuyi urira uku kubera ibyo yabonye hanyuma nkatwe turira byaratubayeho ubanza arukubaho tutariho pe.

  • @NyaxiComedy-p7e
    @NyaxiComedy-p7e 23 дні тому +1

    Ese abana ba Murwanashyaka babayeho?

  • @GicandaDonatha
    @GicandaDonatha 21 годину тому +1

    Ayiiiiii ndarize nsubiye mubikomere wamugabowe ndagukunze peee

  • @Rud636
    @Rud636 24 дні тому +2

    Ukeneye umu therapist uzajya akorana nawe, abo bantu bafite ihungabana, rwose.

  • @enjoyafricatv
    @enjoyafricatv  24 дні тому +1

    JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI N'URUGAMBA FPR-INKOTANYI YARWANYE RWO KUYIHAGARIKA BYOSE NI UKURI KWAMATEKA Y'U RWANDA 🇷🇼.
    GASIGWA Léopold.

  • @PatrickSugira
    @PatrickSugira 24 дні тому +2

    Uraho neza turagusabako wazasura umuvandimwe itwa theoneste karenzi akatuganirira kubuhamyabwe urakoze

  • @ikagi-k8u
    @ikagi-k8u 23 дні тому +2

    ariko enjoy afrika sinkuzi ariko uri uminti w'umugabo. nkuko jenoside itazibagirana ni nako ibi bikorwa by'ubumuntu bidakwiye kwibagirana. uwarebaga yibwiraga ko bose bari bamwe, ariko sibyo, abanyarwanda ni abo kwizera. iyi ntimba se ukibwira ko yahera gutyo.

  • @mazimpakapatrick8944
    @mazimpakapatrick8944 21 день тому +1

    😢😢😢😢😢

  • @josephinemukarubayiza8368
    @josephinemukarubayiza8368 23 дні тому +2

    Humura Wirinze byishi

  • @ibrahimkamarakaruganda2375
    @ibrahimkamarakaruganda2375 24 дні тому +3

    Uyu mugabo ninyangamugayo

  • @Zkzys567m
    @Zkzys567m 23 дні тому +1

    Uyu munyamakuru nibintu bibiri ushobora kuba urumuhanga cg ukora iki kiganiro uri briefed kuko urabaza ibibazo bifite logique kdi bitanga namakuru, its seems ko wakoreye Force nawe

  • @fabricendayizeye220
    @fabricendayizeye220 22 дні тому +1

    Ubuhamya bwawe burafanshije komera mfura itagira amakemwa

  • @peggysafari7919
    @peggysafari7919 24 дні тому +1

    Uraturiza twese,ariko birunvikana,komera

  • @sebacogozajoel8723
    @sebacogozajoel8723 День тому +1

    Eeeeeeeh uyu muhungu wa Muganga Nawel ni umurinzi w'igihango

  • @Radioinganji
    @Radioinganji 23 дні тому

    Nonese title yawe udashyizemo ko ari umuhutu ntitwabyumva?

    • @UmubyeyiAmida
      @UmubyeyiAmida 22 дні тому

      Arko kuki mutinya kumva ukuri?

    • @Radioinganji
      @Radioinganji 22 дні тому

      @ sitwe tuguyinya ni Leta igutinya kuko niyo yatubwiye ko abahutu n’abatutsi batabaho. Ubwo njye na Leta duhuje ubwoba nubwo inyungu zitandukanye😀

    • @kigalirwanda8564
      @kigalirwanda8564 15 днів тому

      Amoko ntakwiye kugaruka kuko ibi byose ni ingaruka zayo😢
      Ariko rero nanone ni amateka yacu nk'abanyarwanda, iyo bavuze Genocide yakorewe abatutsi, abakoze iyo Genocide ni Abahutu rwose ntibikabatere isoni niyo mateka yacu nubwo abishye😢
      Amoko ntazagaruke ukundi ariko nanone ntituzibagirwa imbaga y'abanyarwanda bazize uko bavutse, kandi kubibuka tunibuka uko bishwe n'ababishe😢

  • @joliejoie2010
    @joliejoie2010 23 дні тому +1

    Wakiyeho iryo zina twenjoinga iki koko?? Oya shyiraho ngo amateka y'abatutsi iyicwa rubozo 1994

  • @shamiaderite4572
    @shamiaderite4572 23 дні тому +1

    Hanyuma impore impore
    Maze utubwire ukuntu bica mukiliziya inymata byagenze
    Kuko uvuze ko wabyiboneye 🤷
    Mukanya uti ntabwo nari mpari 🤷🤷

  • @shamiaderite4572
    @shamiaderite4572 23 дні тому

    Muri gacaca c ninde wari kugushinja koko 🙆🏽
    Ni Murwanashyaka kd yaramaze gupfa?
    Ni kwa Mukono c kd ntawasigaye?
    bari bari mugikari iwanyu? Umugore wa Mukono agasigara arincike 😭
    Have sigaho
    Imana ishimwe umutima wawe niba utagucira urubanza uratinyuka imbere yImana 🤷
    Humura ntacyo ngushinja pe🤷

    • @Nkundukuri
      @Nkundukuri 19 днів тому

      None se ko ari mu Rwanda wamushinje cyangwa niba ntacyo ufite cyo kuvuga ukaziba??!!!! Harya ngo muzatera abantu ipfunwe n'iyo ntacyo bakoze kibi?? Muzajyana na FPR n'ubwo bugoryi muzajyana

  • @Fred-zs9qs
    @Fred-zs9qs 24 дні тому +2

    Uri umugabo winyanga mugayo kandi uwampa nkabonana nawe.uri umunyarwanda wanga amacakubiri nkange

  • @Kabea-o3m
    @Kabea-o3m 24 дні тому +1

    Azayite hindrance Africa not enjoy👍kuko ntakwinjoyinga muribi nibintubyinjiji gusa zitazi bad and good difference abaturage

  • @chaka11
    @chaka11 24 дні тому +1

    Uyu mugabo nimfura pe

  • @HabaguhirwaFuraha
    @HabaguhirwaFuraha 24 дні тому +1

    Mujyamumenyako harabantu kiriyagihe baba abahigwaga no mubatarahigwaga bataribazi ibyamoko bayamenye kuririyaminsi nukuri bitewe nibyabaga benewacu bapfuye nabi Kandi babaye gusa bapfuye gitwari nipfura pe

    • @kigalirwanda8564
      @kigalirwanda8564 15 днів тому

      Abo ubwo babaga bafite imyaka ingahe?? Ntago babaga barakandagiye mw'ishuri se??
      Aho ntitwemeranya kuko abana babahagurutsaga mw'ishuri, abahutu bose wasangaga babizi, bake batabizi bakababwira ngo babaze ababyeyi babo ejo bazaze babizi😢
      Kandi hafunzwe ibyitso ababyeyi barafunzwe, barishwe, barakubwiswe, biswe inyenzi , inzoka, abanzi b'igihugu,....
      Utarabimenye sinzi aho yabaga😢

  • @oliviermpumuro6669
    @oliviermpumuro6669 24 дні тому +1

    Erega mwa bantumwe ntihica umbwoko hica ubutegetsi bubi iyo hataba imfura nkuyu zahishe abantu nta mututsi numwe uba warokotse.