Bungabunga Ubuzima: Icyo Ukwiye Kumenya ku Ndwara ya Prostate niba Uri Umugabo

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 9 чер 2024
  • Niba uri umugabo menya ko Kanseri ya prostate ari indwara ikunze kugaragara ku bagabo. Akenshi iyo igitangira nta bimenyetso byayo bigaragara ku buryo wamenya ingamba ushobora gufata, ariko uko igenda ikura hari ibimenyetso bigenda bigaragara bica amarenga ko ugomba kujya kwa muganga. Ibyo bimenyetso ni ibihe?
    Kurikira ikiganiro Bungabunga Ubuzima cy’Ijwi ry’Amerika umenye byinshi by’uko wakita ku buzima bwawe butajya mu kaga.
    ==
    Ijwi ry’Amerika (VOA) ni cyo kigo cy’Itangazamakuru mpuzamahanga kinini cya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Gitangaza amakuru mu ndimi zirenga 40 ku bantu bagera kuri miliyoni 237. Ijwi ry’Amerika rikora amakuru n’ibiganiro byo kuri internet, televiziyo na radiyo. Biroroshye kugera ku makuru y’Ijwi ry’Amerika ukoresheje telefoni igendanwa no ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru yayo kandi agera kubayumva hakoreshejwe satelite, ku mirongo ya FM, n’imirongo migufi ya SW, kandi amakuru yayo akwirakwizwa ku yandi masitasiyo ya radiyo agera ku 3,000 dufatanya.
    Kuva muri 1942, Ijwi ry’Amerika ryiyemeje gutanga amakuru acukumbuye kandi yizewe kubayumva. Mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi, intambara y’ubutita, mu ntambara yo kurwanya iterabwoba ku isi hose, no mu rugamba rwo guharanira ubwisanzure hirya no hino ku isi muri iki gihe, Ijwi ry’Amerika rikomeza ritsimbaraye ku mahame y’itangazamakuru ryigenga.
    Uko wakumva amakuru n’ibiganiro byacu.
    SURA URUBUGA RWACU: www.radiyoyacuvoa.com
    KUNDA URUBUGA RWACU RWA FACEBOOK: / radiyoyacuvoa
    DUKURIKIRE KURI INSTAGRAM: / radiyoyacuvoa
    DUKURIKIRE KURI X: / radiyoyacuvoa

КОМЕНТАРІ • 2

  • @user-xe4zo8mc6m
    @user-xe4zo8mc6m 15 днів тому

    Turikumwe 👍

  • @user-xe4zo8mc6m
    @user-xe4zo8mc6m 15 днів тому

    Ndabemera kubiganiro byose mutanga ndetse na makuru asobanutse mudusangiza