Itorero n'umurimo w'abizera (introduction)
Вставка
- Опубліковано 17 гру 2024
- II. IMPAMVU IMANA ITAGIKORA NK'UKO YAKORAGA CYERA (IMIKORERE Y'IMANA MU ITORERO RYA NONE)
IMPAMVU Y'IKIGISHO: Ni ukugirango dusobanukirwe ikibuza (igihagarika) imikorere y'Imana muri twe (cg mu itorero ryo muri iki gihe)
Ndifuza kumenya impamvu Imana itagikora muri iyi minsi yacu ibyo yakoraga kera, niba aritwe biturukaho cg hakaba hariho ibintu bitari mu buryo bwabyo mu gihe cyacu.
Iyo nsomye Bibiriya cyane cyane mu Isezerano rya Kera mbona harabaga gusubirizwaho kwa buri sengesho ryasengwaga; ariko mu bihe byacu, umuntu abanza kubira ibyuya ahamagara Imana ngo ikureho ibibazo bitoya nka Maraliya, inzara n'ibindi.
INGERO Z'IBYA KERA:
Abacamanza 13:8 "nuko Manowa yinginga Uwiteka ati: Nyagasani, ndakwinginze ngo uwo muntu w'Imana wadutumyeho yongere agaruke muri twe, atwigishe uko tuzagenza uwo mwana uzavuka. Nuko Imana yemerera Manowa; Malayika w'imana agaruka kuri uwo mugore, amusanga aho yari yicaye mu murima, ariko Manowa umugabo we ntiyari ahari."
Imana yamushubirije aho kandi ako kanya
Uyu mugabo ntabwo yabanje gukirana ashaka igisubizo
Bibiriya ivuga y'uko nyuma y'isengesho Imana yumvise, yongera gutuma Malayika.
Ariko muri iki gihe cyacu, kugirango usengere umuntu urwaye umutwe ubanza kubira ibyuya kandi ukiyiriza iminsi itari mike. Ese Imana yaba irobanura ku butoni ikagira abo ikoresha nka ba Gitwaza, Masasu, Rugagi, Kayanja (Uganda), Paul Yong choo (koreya) n'abandi b’ibyamamare ariko Atari abizera bose? None muri iki gihugu cyu Rwanda Imana ntabwo ifite abandi bantu ishobora gukoresha? Niba bitameze bityo, rero hariho ibikenewe gushyirwa mu buryo bitari mu mwanya wabyo.
Ibi byose bimaze kuzura ibitekerezo byange nashatse kumenya impamvu Umwami Imana atagikora ibyo yakoraga; muri iyo misesengurire naje gushingira ku mpamvu 9 zikurikira:
1. KWIBAGIRWA IJAMBO IMANA YAKUBWIYE
2. KWIBONA KO ARI WOWE UZI KURUSHA ABANDI
3. ABANTU GUKORA IMIRIMO ITARI IYABO
4. ABANTU BICAYE GUSA ARI NTACYO BAKORA
5. ABANTU NTIBAGIRA ISHYAKA MU MURIMO W'IMANA
6. ABANTU BATAYE UMURIMO N'INSHINGANO BAHAWE
7. KUGOMERA UMWAMI IMANA
8. KUBURA UBUMWE
9. ICYAHA
Uyu ni umwanya wo kumva icyo Umwuka abwira amatorero kandi wibuke ko itorero ari njyewe na we rero si inyubako cg iteraniro ry'abantu benshi ahubwo ni njyewe ubwanjye na we ubwawe twanahuriza hamwe tugakomeza kuba umwe muri Kristo.
Iki nicyo gihe itorero rikwiriye gutunganya ibintu kugirango gukora kw'Imana kugaragarire hagati muri twe. Satani amaze igihe kinini akoresha uyu muvumo, reka tumenye amayeri ye yose, tumurwanye.