Inkuru y’Ukuri ya Yesu [The Real Story of Jesus-Kinyarwanda]

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 4 лют 2025
  • Sura urubuga get.revelationmedia.org/kin/salvationmobile. Reba inkuru y’impano y’agakiza k’ubuntu Imana yatanze binyuze mu Mwana Wayo w’Ikinege Yesu mu Nkuru y’Ukuri ya Yesu, igice kidasanzwe cy’inkuru ya iBIBLE. Inkuru y’Ukuri ya Yesu yatunganijwe na RevelationMedia, ivuga ku nkuru nyayo ya Yesu Kristo, Umukiza w’isi, ihereye mu Itangiriro kugeza mu Ibyahishuwe. Iyi nkuru y’agakiza k’Imana yo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ihishura kugwa mu cyaha k’umuntu, n’umugambi w’Imana wo gucungura umuntu no kongera kumwiyegereza. Agakiza twahawe na Yesu ku musaraba ni Ubutumwa Bwiza bugomba kubwirwa abantu bose. Mbese wakwizera Umwami Yesu Kristo, ukemera impano Ye y’agakiza, maze ugahinduka umwana w’Imana?
    Inzu itunganya amajwi n’amashusho ya RevelationMedia, iBIBLE isanisha Ijambo ry’Imana n’ubuzima tubamo mu buryo butuma abantu bo ku isi yose barisobanukirwa. Binyuze mu nkuru y’amajwi n’amashusho, abantu b’ingeri zitandukanye, badakomoka hamwe kandi bafite ubushobozi butandukanye babasha kumenya Inkuru y’Imana-inkuru imwe kandi ihura n’ukuri kw’Ibyanditswe. Inkuru za iBIBLE ziboneka ku buntu kugira ngo zisemurwe mu ndimi zose zo ku isi zirenga 7000. Fatanya natwe uyu munsi maze ufashe amahanga kubona inkuru y’ukuri y’Ijambo ry’Imana ku buntu!
    Wifuza kumenya byinshi, wasura urubuga www.i.BIBLE.
    Umuyobozi mukuru: Steve Cleary

КОМЕНТАРІ •