Ishusho y'Ubumwe bw'Abanyarwanda mu bihe by'Amatora 2024||Urubuga rwa

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 2 гру 2024
  • Abasesenguzi bemeza ko mu 1994 u Rwanda rutariho nk’Igihugu: Abarenga miliyoni barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi babarirwa muri za miliyoni bahunga Igihugu, Inzego zose za Leta n’ibikorwa remezo byari byarasenyutse, ndetse n’umutungo w’Igihugu urasahurwa, barawuhungana.
    Nyuma yo kubohora Igihugu, amahitamo Abanyarwanda bagize yo kwimakaza ibibahuza no kwirinda ibibatanya yatumye Igihugu cyongera kubaho. Nyuma y’imyaka 30 u Rwanda rwibohoye, rumaze kuba Igihugu buri wese yifuza guturamo, kubyariramo no kurereramo.
    Abanyarwanda biyemeje kubaka Igihugu gifite imiyoborere ihamye, yubakiye kuri Demokarasi kandi ibereye Abanyarwanda.
    Ku nshuro ya 4 mu myaka 30 ishize, Abanyarwanda bihiteyemo Umukuru w'Igihugu n'Abadepite binyuze mu matora yabaye tariki 15 Nyakanga 2024.
    Muri iki kiganiro, Abatumirwa baragaruka kuri ibyo bihe by’amatora u Rwanda rwari rumazemo iminsi, by'umwihariko ishusho y'Ubumwe bw'Abanyarwanda.
    Ni uruhe ruhare rw’Imitwe ya Politiki, Abanyapolitiki n’Abanyarwanda muri rusange mu gushimangira Ubumwe bw’Abanyarwanda mu bihe byo kwamamaza n’amatora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite?
    ABATUMIRWA:
    1. Hon. MUKAMA Abbas-Umuvugizi w'Ihuriro ry'Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, NFPO
    2. ⁠MUKANTAGANZWA Domitilla-Visi Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere myiza n’Uburenganzira bungana muri Unity Club Intwararumuri
    3. ⁠Hon. Alice KAYUMBA Uwera-Umuyobozi Nshingwabikorwa Ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE
    Umunyamakuru: Divin UWAYO-RBA

КОМЕНТАРІ •