INTASHYO (Abera mukomere) by Vestine NIYIVUGA Official Video 2021

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 8 лют 2025
  • Song Title : Intashyo
    Song Writer : Niyivuga Vestine
    Audio Prod : Leopold
    Video Prod : Sabey Gilbert
    Special thanks to Innocent Tuyisenge
    -----------------
    INTASHYO
    -----------------
    Abera (x3) Nimukomere
    Dore ibihe bije si kimwe n’ibya kera
    Iminsi yavuzwe tuyigezemo rwose
    Umubi amanukanye uburakari bwinshi
    Kuko igihe cyiwe kirarangiye rwose
    Akarengane, umubabaro
    Nimukomere Umwami abari hafi
    Abera (x3) Nimukomere
    Mwambare intwaro zose z’umucyo no kwera
    Mwikomeze mu byera n’Ijambo ry’Umwami
    Mwiyambure imirimo yose y'umwijima
    Mwirinde umwanzi ye kubabonaho impamvu
    Gukiranirwa, gusa n'ababi
    Igomwa ryose bye kubabamo rwose
    Abera (x3) Nimukomere
    Urugamba rugeze kw'iherezo ryarwo
    Niyo mpamvu rugiye gukomera cyane
    Benshi barayobye bitaye ku binyoma
    Kuko imitima yabo itemeye ukuri
    Ikimenyetso ku bakiranutsi
    No ku b'umubi dore byose biraje
    Intashyo ku bazaba muri urwo rugamba
    Muzirikane ibyavuzwe kera n'Umwami
    Ntimutinye abatabasha kwica ubugingo
    Bagarukira ku kubabaza umubiri
    Kuko iherezo muzahorerwa
    Muzabana n’Umwami Kristo
    Iherezo ry’intambara rishize
    Kuko iherezo muzahorerwa
    Muzabana n’Umwami Kristo
    Tuzabana n’Umwami wacu
    Azaduhoza amarira twarize
    Muzabana n’Umwami Kristo
    --------------------------------------------
    #Vestine_Niyivuga #0785466888_0722466888 #Integuza

КОМЕНТАРІ • 126