Umugabo wanjye yamfataga kungufu Nsinziriye😭 Naramukunze Anyica Urubozo-yarankubise inda ivam😭

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 23 лис 2024

КОМЕНТАРІ • 330

  • @BayavugeMarieLouise
    @BayavugeMarieLouise 4 місяці тому +3

    Munkuru zose, numvise, iyi inteye agahinda pe😭😭😭😭 ariko nshingiyeko mbona urumukobwa mwiza, lmana y'amahoro igukize ibikomere, ikomore kdi irabishoboye.uwagutukawe, uzabyihanganire, nta gitutsi nakimwe cyaruta ibyo wabonye. Nsabye lmana ahubwo izaguhe umugabo ugukunda byukuri wumve urukundo kdi barahari bazima, ujyusenga cyane, lmana izagufasha .komera mukobwa mwiza .Papa wawe lmana imuhe umugisha.lmana y'amahoro, iyakuzuze, nawe kdi gerageza ubigiremo uruhare.

  • @fifi6737
    @fifi6737 2 роки тому +14

    Ubwo washoboye kuvuga urimo gukira humura.ndakumva cyane humura nukuri uri mwiza maama ibikomere bizacyira

  • @u.e2332
    @u.e2332 2 роки тому +6

    NDUMVA uyu mugabo yakurikiranwa kuko iri niyicarubozo pee kwakundiumuntu akwica atagukozeho .gusa uyu mwana yarababaye cyaneee

  • @rwacurwanda1328
    @rwacurwanda1328 2 роки тому +4

    Marriam we sha komera uri umugore w'intwari twe. Imana izakwibuka iguhe umugabo nyamugabo uzakwibagiza ako gahinda kose. Wahuye n'iturufu mbi. Igihe kizagera ubone umugabo nyamugabo...wagize ikibazo cyo gukunda "ingirwamugabo"...Gusa ukomeze wihangane, uhombye arabyimenyera...Igihe kizagera kuko Imana ntabwo irenganya. Ariko rero uramenye, ntabwo abagabo bose bafite imico ya kinyamanswa nk'uwo wawe...Komera ariko rero, akababaro kawe twese abadamu turakumva, kandi tugufatiye iry'iburyo.

  • @gumulisa
    @gumulisa 2 роки тому +33

    Ibyo bibaho byitwa Stockholm syndrome, umuntu akakugira nabi ukanga kumuvaho. Abagore benshi bahuye niryo hungabana

    • @ThierryJoseline
      @ThierryJoseline Рік тому

      Mbegaaaaa nakumiro

    • @ChimèneShimirimana
      @ChimèneShimirimana Рік тому

      Mana weee nukuri ubu buhamya burababaje.gukunda umugabo nkuko bikarangira akubabaje.mpole nukur Imana izagushumbushe ❤❤❤

  • @ingodwetrust4005
    @ingodwetrust4005 2 роки тому +13

    Njye ndumugabo ndubatse
    Inama nagira abagore ntimukizirike kubatanafitiye urukundo
    Uko ukomeza kwihambira ninako wangirika kurushaho
    Mujye mumenya kwikunda mbere yogukunda undi muntu plz

  • @theeyetv4465
    @theeyetv4465 2 роки тому +3

    Impore cyane Mariam.
    Komera kandi ukomeze ubuzima,uwiteka akomore ibyo bikomere byose kuko niwe wabishobora gusa.Wakoze cyane Rose guha umwanya no gutega amatwi Mariam.

  • @jehovahbaba97
    @jehovahbaba97 2 роки тому +6

    Buriya kwizirika kumuntu utagukunda sibyiza ubibona, urareba intimba koko witeje!!! Pole sana mama uracyarimuto ejo niheza gusa ikomereze ubuzima.

  • @s.m.9126
    @s.m.9126 2 роки тому +5

    Rose n umwana mwiza. Ukuntu disi afata abatumire kwihangana. Iyi Therapy pe. Nange ndarize😭. Mukomere

  • @Amccharly
    @Amccharly 2 роки тому +5

    Feelings z’urikundo ziraryana zirababaza uko byamera kose uw’ukunda niwe ukubabaza niyo mpamvu dukwiye kubyihanganira kuko buri wese kur’iy’isi uwo ukunda,niyo nawe yaba agukunda ni ngobwa ko akubabaza dore ko uwatweretse urukundo bw’ambere ari we yesu yarababajwe kubw’urukundo yadukunze
    Gusa bamwe mubo dukunda barakabya 😢♥️

  • @jocelyneuwantege5762
    @jocelyneuwantege5762 2 роки тому +15

    Ariko mwabagore mwe mwagiye mukura mumutwe umugabo agusuzugura gutyo ugakomeza kumwiruka inyuma. Ako gaciro uha umugabo nkuwo nukwisuzuguza. Mayibobo nkizo urazibagirwa

  • @rudasingwaunadege1635
    @rudasingwaunadege1635 2 роки тому +3

    wa mubyeyi we ihangane ukomere uri muto cyaneeeee washaka ubuzima ukabaho nabana bawe kandi neza ndakwingize ntuzasubirane nicyo gisimba, tujye twibuka ko nabapfakazi babaho bakarera abana babo bagakura ,icyambere nubuzima umugabo adahari wabaho rwose nizereko wakuze biriya wakozwaga nubwana.Baho ongera ubeho kk mu ijuru hari Imana ikubeshaho😘😘😘😘

  • @clairenyambo6598
    @clairenyambo6598 2 роки тому +2

    Imana Nyirihumure ryose iguhumurize,Ikomore ibikomere byose ibyuzi nibyo utazi kdi igukureho agahato kose ,igukize Ibibi byose ikunezeze Humura hari Imana mw’ijuru Ikiza igukize nawe kdi nawe we here Imana Mukobwa mwiza izagukiza uyu mubabaro wose

  • @odilerugambwa8450
    @odilerugambwa8450 2 роки тому +2

    Pole sana mbega ubuhamya bubabaje cyane gukunda utyo ntibibaho kumuntu wicira urubyaro rwe munda yuwo yashatse wowe ntusanzwe ihangane uracyari muto, mwiza, nubishaka uzabona undi Kandi ugukunda Imana igufashe🙏🙏🙏

  • @nininahazwedonavine3349
    @nininahazwedonavine3349 Рік тому

    Yari yarakuroze Mana yanje nukuri weee Shahu wamugabo weee ahuri hose akagahinda wateye uyumugore wawe nayamarire undijije ntakuzi nshingishije urubanza imbere y'Imana yomwijuru yakuremye urumuntu ariko nawe ukanka ukigira isega riryana ububumara bwagahinda wasutse mumugore wawe nutihana nawe buzakwice ibihe bidashira pe

  • @sumutunge
    @sumutunge 2 роки тому +3

    ayiwe... gutwita inda y'umusazi kuko ntarindi zina mbona akwiye. warahangayitse muvandimwe... Imana izakwomore pe

  • @uwingeneyeanne5982
    @uwingeneyeanne5982 2 роки тому +2

    Sha mama keza ibyo uvuga nukuri kuzuye ndabizi warinshuti yanjye none narakubuze ariko imana ishimwe nukuri ko ugihumeka

  • @charleshategekimana7790
    @charleshategekimana7790 2 роки тому +12

    Rose we iyi comportement y'uwo mugabo ni sadisme yuzuye aho umuntu anezezwa n'uko ababaje undi. Uyu mudamu niyihangane cyane. Wakoze kumutega amatwi ni uburyo bwiza bwo gutuma ako gahinda kagabanuka.

  • @glomu151
    @glomu151 2 роки тому +1

    Ihangane nshuti nta kosa wakoze narimwe ni uwo mugabo umeze nabi.
    Wihangane ukomeze ubuzima bwawe umenye umwana wawe abagabo ubihorere uwawe Imana Izamuguha.
    Rose uri umuntu mwiza Imana Izaguhembere izo mpuhwe.

  • @umuhozamediatrice859
    @umuhozamediatrice859 Рік тому +1

    Ooooooh pole sana twariganye primary school uri umushuti wange cyane narakubuze uzashake .

  • @babybunnyblessing3736
    @babybunnyblessing3736 2 роки тому +2

    Yego bene urwo rukundo rubaho Ariko wowe ho wahuye ningaruka zo kutunvira
    Ababyeyi bawe kuko bashatse kukurenga
    Wanga kubunva Niwa mugani ngo uwanze
    Kunvira se nanyina yunvira ijeri Kuko yagusabyeko umureka ntandaye urasama
    Wanga kugenda Nawe urunva ibyagombaga
    Gukurikiraho gusa ushi Imana ugihumeka

  • @kamaberajulie9797
    @kamaberajulie9797 Рік тому +1

    Umwana w' umukobwa asengerwe agisamwa! Azajya gukura Imana yaramuteguriye urugo

  • @mucyoclarisse4204
    @mucyoclarisse4204 2 роки тому +2

    Mbeginkuru imbabaje,amarira aranyishe pe,warakomeretse pe.komera cyane humura kd ubwo utahapfiriye uwiteka azaguhoza.

  • @ndayambajejeanmarievianney8448
    @ndayambajejeanmarievianney8448 2 роки тому

    Gusa umugabo wawe nawe uzamubabarire hanyuma wikomereze ubuzima gusa ndanabinginze mujyemwumvira ababyeyi mbereyuko ugira undimwanzuro ufata basi iwanyu nibabiha umugisha ujye ubona gufata umwanzuro icyo ugiyegukora cyose ujye ugisha inama ababyeyi

  • @annetannet9236
    @annetannet9236 2 роки тому

    Yesu Kristu niwe gisubizo marima. Uzamwakire uhore ugendana nawe akubere umuyobozi kd ntuzicuza. Tuwakurikiranye ikiganiro, uravugana ukuri kuva ku mutima, agahinda ni kose ariko humura turagukunda.

  • @FaustinUwajeneza-iq8kv
    @FaustinUwajeneza-iq8kv 4 місяці тому

    Chr ♥️❤humura nyumayu
    Mubabaro hazibyishimo
    Imana. ❤izakomora ibiko
    Mere siyariwawe chr ,tuza

  • @olivemwalimwiza4337
    @olivemwalimwiza4337 Місяць тому

    Inama kuriyi uyu muvandimwe ni ukwakira Yesu kuko arakiza ,aromora ibikomere bigakira pe pe

  • @inezatv-rwanda5429
    @inezatv-rwanda5429 2 роки тому +15

    Yooooo pole disi Angel narinziko arijye wababaye none nsanze ufitagahinda karenzakajye

  • @ButterFly-wv7iz
    @ButterFly-wv7iz 2 роки тому +4

    Rose, icyo kintu wiyemeje umfashe ugikore, kuko uy'umubyeyi afite ikibazo gikomeye ntazi kuko ntari umuganga ariko akeneye kuvugurwa byihariye. Imana igushoboze Rose🤩

  • @ThierryJoseline
    @ThierryJoseline Рік тому +1

    Arko aka nakumiro kweli wowe ahari urukundo we hari urwango mana ujye urinda abakobwa bacu mwene uru rukundo kd nawe Mirriam Imana izaguhe urukundo ikomore umutima ikwibagize ibyo wanyuzemo mbigusabiye nizeye mwirizina rya kristo yesu kd nawe ujye usenga cyane izakugirira neza sending prayers and love to you and babies ❤

    • @KigaliLive_tv
      @KigaliLive_tv 7 місяців тому

      Ahari urukundo ku mukobwa , k'umuhungu we hari urwango byo rwose pe! Mbega!😢

  • @Venicreator2060
    @Venicreator2060 2 роки тому +7

    This is to much 🤔Abakobwa nukwiga kuza twikunda.Better to be alone than in a toxic relationship.

  • @nyirabezajeannedarc2376
    @nyirabezajeannedarc2376 2 роки тому

    impore kandi ukomere gusa icyaguteye gukunda cyane ni igihe kitoroshye cy'imyaka 16 ans iyo ukunze bwa mbere uba ukunze pe ariko mbabarira uge ufata umwanzuro umuntu nagukunda uzamukunde ukwanga nawe iga kumwanga gukunda cyane sibyo kuko warakomeretse.

  • @kubwimanag9167
    @kubwimanag9167 2 роки тому +6

    Ibaze kweri umukobwa mwiza nkawe guteshwa agaciro n'umugabo 😢😢. Abana bashaka bakiri bato rwose bumvireho

  • @gracenduwayezu8280
    @gracenduwayezu8280 2 роки тому +1

    Rose we hari benshi bahohotewe nabagabo ariko ntibabasha kubivuga.uwo mubyeyi azakira amererwe kuko ashoboye kuvuga.nasange Yesu niwe wakomora icyo gikomere.

  • @janenshiyimana2188
    @janenshiyimana2188 2 роки тому +7

    Ihangane Mubyeyi Ingo zikigihe nibake bafiyamaholo Santani yarahagurutse

  • @asiaa6573
    @asiaa6573 2 роки тому +7

    Eeh Mungu umjaliage huyu dada mwanaume mwema atakae mtibu hicho kidonda alichopewa na hilo jambazi la mwanaume lililomtesa, love from tz

  • @justinekwizera5414
    @justinekwizera5414 7 місяців тому

    Ihangane mama Imana irakuzi knd izaguhe gutuza wirere abana nahubundi abagabo biyiminsi abeshi bameze ukonguko 😢

  • @asiaa6573
    @asiaa6573 2 роки тому +5

    Story ya huyu dada imenitowa machozi 😭😭😭kuna wanaume makatili kweli, yani asili ya wanaume wengi ukishamuonesha tu kama unampenda sana atakutendea unyama wa kila rangi, pole sana dada uyo shetani wa mwanaume Mungu amlipe sawa na maovu yote na maumivu yote aliyokusababishia

  • @uwimanagaspard1636
    @uwimanagaspard1636 Рік тому

    Mbega urugendo rwubuzima! Imana. Izongera ikubake hamwe no gusenga kd komera

  • @jolienyasuku2320
    @jolienyasuku2320 2 роки тому +4

    Ahubwo njyew mbonye yuko uwomugabo yari yarakuroze nukuri 🥲🥲🥲🥲😢😢😢😢😢

  • @imirireubuzimanamahitamo2471
    @imirireubuzimanamahitamo2471 2 роки тому +1

    papa wawe n'umuryango wawe Imana ibahe umugisha pe bakubaye hafi mu bibazo warurimo!

  • @Umukundwa136
    @Umukundwa136 2 роки тому

    Mbega umugabo winyamaswa Komera wihangana kandi unjye ukomera kubana bawe ukore uko ushoboye kose unjye uniyitaho inkuru yawe irababaje 😭😭💔 ariko mubitubaho byose imana iba ishaka kotwakuramo inyigisho rero tugomba kwiyibagiza ibyatambutse tukareba imbere 🙏🙏🙏🙏

  • @sumutunge
    @sumutunge 2 роки тому +4

    cyakoze, uwo mugabo yakoreshwaga n'umwuka mubi pe!

  • @fifi6737
    @fifi6737 2 роки тому +12

    Mana uzandinde kugirira urukundo umugabo w'igisimba.muzashya mwumva mwabagabo mwe mutagira ubumuntu pe

  • @Umulisa44
    @Umulisa44 11 місяців тому

    Rose urakomera kumva ibi bintu live ! Ubu se ninjoro nturara ubirota?😪😪😪😪😪 sha pole wa mubyeyi we! Urwo nirwo bita urushako

  • @gasanabernadette1201
    @gasanabernadette1201 Рік тому

    Ingo nyinshi zibayeho mubintu bibi bitandukanye uyu Nuko abashije kubona uburyo akabasha kuvuga,Imana ijyidutabara pe

  • @HaganzinezaElzabeth-tr5ro
    @HaganzinezaElzabeth-tr5ro Рік тому

    Mbegagahinda mam keza yahuye nabwo twaraturanye numvagangonibibazo arikosirarinziko byagezaho ihangane mam

  • @clementineingabire6737
    @clementineingabire6737 2 роки тому +2

    Warababaye sh arko komera Imana ijya yomora ibikomere sh

  • @nyirabazungumarielouise7509
    @nyirabazungumarielouise7509 2 роки тому +1

    MBEGA URUGO WE WARARUSHE PE IMANA IZAKWIBUKE PE MBEGA UMUGABO WINYAMASHWA WE MUREKE PE

  • @providencenyiraminani63
    @providencenyiraminani63 Рік тому

    Ubunjye ndumiwe koko,ubuse Koko urukundo nkuru rubaho cg yari yaramuroze ,uziko uwo mugabo Yaba ariwe uroga ahubwo,yari yaramuroze kumukunda disi,gusa birambabaje pe

  • @claudina5743
    @claudina5743 Рік тому

    Imana shahu izahana uwomugabo mamakeza uzamwihorere nubundi yarashaka kukwica

  • @elec4rwanda
    @elec4rwanda 2 роки тому +2

    Iyi nkuru irababaje gusa ikosa yakoze niryo kubona umugabo yasinze bigeze aho akamubazaza ibibazo bituma uburakari buzamuka, yagombaga kumureka agasinduka akamusaba ko babiganiraho

  • @NdacyayisengaJeanPierre-eb6tj
    @NdacyayisengaJeanPierre-eb6tj 3 місяці тому

    Mana. Nibwo nakumva urukundo nkuru gus mama ihangane ark uwomugabo azicuzacyanee kd humura haruwimana yakugeneye kuguhoza ark mwibagirwep kuk ninyamaswa p ndabona ikiganiro azigaya maze ntuzongere kunwemera ndakwinginze

  • @claudina5743
    @claudina5743 Рік тому +1

    Shahu warageragejwe umva umugabowe yarakugerageje yakubereyikigeragezo arikonawe mwijuru ntamahoro azabona😢😢😢😢

  • @mukanyandwibeatrice9449
    @mukanyandwibeatrice9449 Рік тому +1

    Ihangane najyeyacungagansinziriye kd namushaka akanga gs we ntawundiyazanye eregabatavugaturibeshi

  • @xaverineuwimana3948
    @xaverineuwimana3948 2 роки тому

    Komera cherie!!! Ihangane, hari benshi bibaho warangijwe ariko wageze ahagaragara uzakira. Imana niguhe umuntu uri professional agufashe mugendane ukire Kandi usenge Imana irakiza. Rose courage ufitiye umumaro abanyarwandakazi benshi. Turagukunda. Imana niguhe ubwenge

  • @janetmbabazi2742
    @janetmbabazi2742 2 роки тому +1

    Ihangane kyane kyane iriko abagore
    Mwijye umugabo nakubwira ngosohoko sohoka Kandi ubuzima
    Bukomeze kubahokwawe neza kuva
    Kuguhitamo uwomugabo ntabwo yari uwawe yabereye iryarya mbi.

  • @uwerajane7687
    @uwerajane7687 2 роки тому +2

    arikomana mbuze icyonkubwira gusa ihangane imana irahari Rose be blessed

  • @Umukundwa136
    @Umukundwa136 2 роки тому +1

    Umuryango wawe nawo warakoze kukwitaho Hari ababyeyi batita kubana babo bahuye nibibazo 🙏🙏🙏

  • @uwaseliliane8997
    @uwaseliliane8997 Рік тому

    Rose Imana ishimwe ko wishyizeho kumuvuza kuko birakenewe rwose, Be blessed❤

  • @olivabizimana832
    @olivabizimana832 Рік тому

    Mana we umutima waraboze nukuri,Rose Imana iguhe umugisha burya iyo uvuze ibyakubayeho bibabaje uraruhuka mumutima ,Ihangane mom we warababaye Cyane 😭🤦‍♀️🤦‍♀️🤦‍♀️

  • @ndayambajejeanmarievianney8448
    @ndayambajejeanmarievianney8448 2 роки тому

    Yoooo Sha inzira ntibwira umugenzi gusa ihangane uvamwishuri ushaka urumwana ihangane kuko haribyodukora tutatekereje ntagowarebye kure my freind gusa ihangane uracyarimuto kdi umenyeko ubuzima butagira ibibazo ntibubaho .

  • @pichoujenet5772
    @pichoujenet5772 2 роки тому +3

    Miriam wagiriye igikomere murugo shahu ark humura mu ijuru hari Imana kd izabana Nawe😭😭😭😭

  • @nzayiaziza7773
    @nzayiaziza7773 4 місяці тому

    Humura Humura mama mwiza yesu azakumura imibabaro yose wagize komera Komera

  • @josemukaneza7883
    @josemukaneza7883 Рік тому

    Uziko me numva inkuru nyishi nkumva gushaka wapi kbs. Gusa. Ihangane abagabo nabagome

  • @MukarwegoCeline
    @MukarwegoCeline Рік тому

    Yesu wee 😭😭😭😭😭😭 nibwo nkibona ububuhamya arko birababaje pe biteye agahinda gakabije.

  • @mukanoheriassoumpta1817
    @mukanoheriassoumpta1817 2 роки тому

    Olalaaaaaaaaa,Rose imana ijye igukomereza umutima nukuri Uzi guhura nabantu kenshi bikarangira urize ,Mana weeeeee uyu mubyeyi we impore nicyo nabona nkubwira

  • @ingabireshaddiah7163
    @ingabireshaddiah7163 2 роки тому +2

    Mariyamudisi
    Ndakwibuste
    Mubukwe.bwamukurwawe
    Rehema nadanze uriradisi
    Muriduche nose asiramu
    Wabavuyemo

  • @Fabrice-from-indy
    @Fabrice-from-indy 2 роки тому +15

    Ingaruka zo kwihambira kumuntu utagushaka. You should move on with your life
    Remember u can be much better yourself too❤️

  • @kirikabush
    @kirikabush 2 роки тому +2

    Mwagiye mushakisha uburyo bwo kubaho mukareka kwihambira ku bagabo cg ku bagore?

    • @TetaOlivia
      @TetaOlivia 9 місяців тому

      Nyumvira mbese wigeze wumva akubwira ko yashakaga ko amubeshaho cg yavuze ko yamukunze

  • @annetannet9236
    @annetannet9236 2 роки тому

    Hanga amaso Imana ibindi byose bireke. Uko niko ijambo ry'Imana ritubwira. Uwo mugabo si uwawe buriya wambaye urukweto number itari iyawe gusa iyawe irahari uzambara ikagukwira neza. Uzabona umugabo ukwoza n'ibirenge anaguheke.

  • @mutuyemungueric1972
    @mutuyemungueric1972 Рік тому +1

    Warababaye kweli
    Gus pol sana🥺🥺
    Arikose abagabo bagabanyij
    Umutima wubunyamanswa koko

  • @lus4277
    @lus4277 2 роки тому +2

    Aka kana k’agakobwa karababaye pe!!!!! Afite trauma idasanzwe!!!!! She paid such a great price for her mistakes. Ariko koko kuki ababyeyi bemera kureka abana babo bagaragurika gutya koko?!?!? Ayo mahane ya se yagombaga kuyakoresha kumuforca kuguma mu rugo. Yari kugera aho akamwibagirwa kandi akazashaka undi umunsi umwe. Umukobwa witonda, mwiza gutya, ufite uburere ntabuzwa gushaka n’uko yabyaye. N’aho atashaka igikuru ni uko aba afite amahoro! Ubu se ko depression yamuviramo izindi ndwara cg akiyahura!!?!?! Ko yabirwariramo sida se kandi iwabo bakarwana no kumuvuza atari bunakire?!?! 💔💔 Abagore bararuha!!!! Naho type yaratunguwe!!!!! Yishakiraga imboga zishyushye asanga ikiguzi cyazo ni kirekire!!! Nta gahunda yari afite nta n’iyo afite yo kubaka, sinatangazwa no kumva ko afite n’abandi bana mu mugi wose!!!! 💔💔💔💔 umuntu ukubita umuntu batanganya imbaraga aba ari imbwa pe!!!! Kandi noneho mu makuru twumvana bagenzi bacu iyo umugabo yuriye umugore we ku ngufu kabiri gatatu biba birangiye uriya mugore arazinukwa pe! Akajya ananukirwa nabi cyane n’icyo gikorwa!!!!
    Imana ikwifashirize mubyeyi!!!! Much love ❤️

  • @baziretedorothee1752
    @baziretedorothee1752 2 роки тому +1

    Ariko kokooo kweri ubu waretse kw ihambira kuriwo mugabo !!! Nta ndakwanze ivamo ndagukunze muvehoooo !!! Rosée please uwo mwana umugire inama ntazongere gutekerez uwo mugabo !!! nta rirarenga birashoboka ko yakongera akagira umunezero!!! ese ubwo wamukundiraga iki???? kweriiii oyaaa va mu bwanaaaa ukore ubuzima bwawe !!!!

  • @BasoniVicky-il4gb
    @BasoniVicky-il4gb Рік тому

    Madam 🌹 Rose uri indabyo nyinshiiiiiiiii warakoze kubera abagore bajyenzi bawe impumuro ihembura knd ikanomora abakomeretse l Mana ijye ikuvomerera mugihe gikakaye..............,...................
    ......................,,..............................
    ......................................................
    ................................................... ❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤
    To dear victims of love at large, only the living God 🙏 😢😢😢 knows Why!?

  • @mypower1223
    @mypower1223 2 роки тому +2

    Ihangane disi Imana izaguha ugukwiriye akaguhoza ayomarira warize , iyo nzabona umugore unkunda nkurwo rukundo wagiraga nazajyampora nshima Imana

  • @blessingqueen
    @blessingqueen 2 роки тому +2

    Aliko se Rose nkunda Cyane uzajya urirana nabatumirwa koko uzabivamo jyuvanga bitazakwicha chérie

  • @nyirahabimanaseraphine7020
    @nyirahabimanaseraphine7020 2 роки тому +1

    Singaye uwavuze ko abakobwa bagufi mugira ubusazi bwurukundo rwinshi siyabeshye

  • @leonardniyonshuti1218
    @leonardniyonshuti1218 2 роки тому +3

    Urwo s,urukundo barakuroze

  • @UMUGISHATV9770
    @UMUGISHATV9770 2 роки тому +2

    Mbega umugabo wigikoko Mana yanj🤭🤭🤭..akenshi abagabo bakuz batagir abavyeyi bahor bagir urukundo .

  • @exalteihimbazwe4339
    @exalteihimbazwe4339 Рік тому

    Mbega umugabo w'umugome Imana imuhe agakiza nta kindi umuntu yavuga

  • @batamurizasandrine8143
    @batamurizasandrine8143 2 роки тому

    Mana yo mu ijuru ndakwinginze womore ibikomere uyu uyu mubyeyi yagize,kd uhindure umutima w'uwo mugabo uce bugufi umuhe kurebesha amaso y'umwuka ave mu bujiji bw'ibyaha

  • @francinenahimana7289
    @francinenahimana7289 2 роки тому +1

    naw wari warengej ugwa surukundo nubujuju wonyicira umwana tuka gumana wapi kabia

  • @annetiribagiza5783
    @annetiribagiza5783 2 роки тому +1

    ihangane mukobwa imana irakuzi ikiza urubwa uwo ntiyaruwawe izaguha uwawe ugukwiriye mama ariko mbabaye nawe tu ihangane
    gusa wizere imana nkuko wanted guhemukira umugabo burya wubahaga imana nayo izakubahisha ntukababare mukobwa mwiza yo yakurinze murikiriya gihe nibyo wachiyemo udapfiriyeyo cyangwa ngo ube ikirema nibindi izabikora humura ndayizeye imana yachu irunva kandi igakora

  • @olivabizimana832
    @olivabizimana832 Рік тому +2

    Ahubwo Uyumugabo bamukurikirane Mbega umugome 😭😭

  • @amahoromurwanda5177
    @amahoromurwanda5177 2 роки тому +3

    It's the saddest of the stories after Lorie's I have ever had! Mana Nyir'ubushobozi bwose, n'ububasha bwose, wowe udukunda kurusha undi wese, womore uyu mudamu ibikomeye yatewe n'umugabo we. Ngusabye kandi kubabarira umugabo wamubabaje aka kageni ariko kandi agahinduka umutima agaca bugufi ndetse akazasaba imbabazi uyu mudamu.

  • @mushikiri2611
    @mushikiri2611 2 роки тому +3

    Usure umuhungu wishingire nurangiza uti papa yagiraga amahane niko muko uuuuu
    uti papa yari kunyica ariko ababyeyi bamwe baragowe koko

  • @deannamaza3782
    @deannamaza3782 2 роки тому +1

    Ugontigwarurukundo gwaruruhumyi!Abavyeyi bawe kukutabumviriza

  • @seigneursoitloue3065
    @seigneursoitloue3065 2 роки тому +2

    Ndumva nubu akubwiye garuka wagenda wiruka. Uyumugore anteye umujinya sindababesha

    • @moniquetuze5637
      @moniquetuze5637 2 роки тому +1

      Nanjye ndumva andakaje cyane rwose.sinumva ukuntu umuntu abura ubwenge kugeza aho anamugazwa numuntu.kdi koko urumvako atararekura umugabo neza pe

    • @florentineuwinema8967
      @florentineuwinema8967 2 роки тому +1

      No.sikigoryi.uyu mugabo yaramuroze ibyo yakoraga yagirango arebe ko byakoze. Humura Yezu arakora sanga Yezu akuruhure nukuri.wararozwe ntiwabimenya.

  • @seigneursoitloue3065
    @seigneursoitloue3065 2 роки тому +1

    Inkundo ziragwira mwabantu mwe ndumiwe ariko je sinumvako aribisanzwe yari yarakuroze

  • @kamaberajulie9797
    @kamaberajulie9797 Рік тому

    Urabeshya ...ni gute ayo masaha agera ntubimenye ufite isaha...?

  • @aquariumw3688
    @aquariumw3688 2 роки тому

    Rose tv show interviews zawe muba UA-camrs Benshi nzi nguha 70/100 ninziza peee kk uratuza ugaha umutumirwa umwanya ..soon uzaba nka Lynn Ngugi(Kenya) just uzashyireho subtitles za Anglais ibe international (sinzi uko UA-cam yishyuza kuri ibyo ark niba binahenda bizaguhende ark bidatinze inyungu uzayibona)......ndagusengera muri iyi February irangira 100k subscribers buzuye ✌️🙏🙏🙏

  • @justinmutabazi7353
    @justinmutabazi7353 2 роки тому +1

    Yaraaaaa Sha ihangane pe ark hanzaha harabagabo bameze nkinyamanswa pe yeweeee namahano

  • @BLF-cz1mu
    @BLF-cz1mu 2 роки тому +3

    Ntawahamya niba arurukundo kuko umugome akwibaburiraho
    Ibi bimarwa n amasengesho nokuba mu mana
    Humura tuza urere abana bizagenda biza

  • @bijouxrozay5566
    @bijouxrozay5566 2 роки тому +2

    Iyo ngirwa mugabo ni igikenya ntukarebe abana bawe ngo umutekereze kuko uwo si umubyeyi
    Move on uzabaho neza kandi ntiyakubeshye ubwenge bwo ntabwo warufite pe
    Menya ubwenge urere abo wabyaye uve kumbwa

  • @ukuri2523
    @ukuri2523 2 роки тому +1

    Ariko wari warihebye? Ubwo ni ugukunda kugira urugo? Uwo mugabo yaguhaga iki?mbuz'icyo nkwita, no kukureba uteye icyo niki, aha ngaho nimugire umuco nababwira iki!kandi nubu ndakureba nkabona ukiri wawundi, agarutse wakwemera!

  • @dorothysemikore5616
    @dorothysemikore5616 2 роки тому +1

    It's unbelievable...komeza wihange imana irakuzi.

  • @dianeingabire1776
    @dianeingabire1776 2 роки тому +5

    Mariam nakugira inama, naramuka yongeye kukubeshya ngo musubirane ukemera, uzamenye ko ugiye gupfa, abana bawe ugiye kubagira imfubyi, uramenye ntuzibeshye ngo usubire kuri icyo gisimba. Urwo s'urukundo yarakuroze uzasenge bugushiremo.

  • @vennyblessed3813
    @vennyblessed3813 2 роки тому +1

    Komera ihangane uzakira ibyo bikomere. Imana igutabare mu izina rya Yesu.

  • @najmahnana5598
    @najmahnana5598 Рік тому

    Komeza wihangane sha nkavyose mbona umengo nubunzima bwanje niberamwo