Cyuzuzo (lyrics|paroles) - Cyprien Rugamba
Вставка
- Опубліковано 26 гру 2024
- ⚠️
Gira amahoro ya Kristu ncuti muvandimwe!
Mu magambo ari muri videwo nyir'izina hashobora kugaragaramo amakosa. Ni byiza rero kureba kenshi kuri aya magambo y'indirimbo ari muri description, kuko ni yo aba agezweho. Ubundi kandi namwe mushobora kudukosora aho twasobwe.
Imana ibahe umugisha, kandi izabageze mu bugingo bw'iteka.
✍🏾 Romuald Niyogisubizo
Rony magazine.
CYUZUZO
Par Cyprien Rugamba
Lyrics|paroles
Inkuru ko wavutse Cyuzuzo
Njyewe yasanze mberewe
N'uwayivugaga yaje aseka ati
«Wibarutse umukobwa,
Cyo vuza impundu z'ihogoza»
Nahise mbanduka ngenda nseka
Nkoranya amasonga muvukana
Ngo tuze tukurore tunogerwe
Ukimara kuvuka Cyuzuzo,
Uri ku byahi Cyuzuzo.
Abana muva inda imwe
Bacinya akadiho bongeza
Mukuru wabo we arahiga,
Ngo azajya kwiga aguteruye
Agutereye nk'ejuru kabiri
Avuze ko agukunda Cyuzuzo
Ngo azajya aguhimba imivugo,
Ngwino Cyuzuzo.
Inkuru ko wavutse Cyuzuzo
Njyewe yasanze mberewe
N'uwayivugaga yaje aseka ati
«Wibarutse umukobwa,
Cyo vuza impundu z'ihogoza»
Nahise mbanduka ngenda nseka
Nkoranya amasonga muvukana
Ngo tuze tukurore tunogerwe
Ukimara kuvuka Cyuzuzo,
Uri ku byahi Cyuzuzo.
Abatoya na bo
Barimo umuhungu Byemero,
Bahise bose bakurora
Bavuza impundu bongeranya,
Bakorera bose binikiza,
Bati ubwo wavutse Cyuzuzo
Uzahora ucyurirwa ibirori;
Ngwino Cyuzuzo.
Inkuru ko wavutse Cyuzuzo
Njyewe yasanze mberewe
N'uwayivugaga yaje aseka ati
«Wibarutse umukobwa,
Cyo vuza impundu z'ihogoza»
Nahise mbanduka ngenda nseka
Nkoranya amasonga muvukana
Ngo tuze tukurore tunogerwe
Ukimara kuvuka Cyuzuzo,
Uri ku byahi Cyuzuzo.
Kunda ugumya utete
Ejo nzakujyana hirya iyi,
Kwa nyogosenge akumpohereze
Ajye analirimba abyinirira
Aguterure agusimbize asubiza
Umenye ko aho uvuka banyuzwe
Kuva ukidusanga Cyuzuzo
Ngwino Cyuzuzo.
Inkuru ko wavutse Cyuzuzo
Njyewe yasanze mberewe
N'uwayivugaga yaje aseka ati
«Wibarutse umukobwa,
Cyo vuza impundu z'ihogoza»
Nahise mbanduka ngenda nseka
Nkoranya amasonga muvukana
Ngo tuze tukurore tunogerwe
Ukimara kuvuka Cyuzuzo,
Uri ku byahi Cyuzuzo.
Ndeba nkunde mvuge
Ko nshima umubyeyi ukumpaye
Abana be mwese mwikamate,
Mushoze igitaramo mwizihiwe
Ajye ku nteko yirorere
Uko tumukinira uwakunyuze,
Kuko yakubyaye Cyuzuzo
Ngwino Cyuzuzo.
Inkuru ko wavutse Cyuzuzo
Njyewe yasanze mberewe
N'uwayivugaga yaje aseka ati
Wibarutse umukobwa,
Cyo vuza impundu z'ihogoza
Nahise mbanduka ngenda nseka
Nkoranya amasonga muvukana
Ngo tuze tukurore tunogerwe
Ukimara kuvuka Cyuzuzo,
Uri ku byahi Cyuzuzo.
Ndeba nkunde mvuge
Ko nshize irungu nkwibaruka
Nzajya nkureba umwenyura
Numve urukonjo rw'urujijo
Nshire n'agahinda unyita papa
Maze ngumye ntembe nisekere
Ndebe aho umbeshya witetera,
Ngwino Cyuzuzo.
Inkuru ko wavutse Cyuzuzo
Njyewe yasanze mberewe
N'uwayivugaga yaje aseka ati
«Wibarutse umukobwa,
Cyo vuza impundu z'ihogoza»
Nahise mbanduka ngenda nseka
Nkoranya amasonga muvukana
Ngo tuze tukurore tunogerwe
Ukimara kuvuka Cyuzuzo,
Uri ku byahi Cyuzuzo.
Ngwino Juru ry'umucyo
Cyiza tubonye twizihiwe
Ngwino ube ingenzi ube n'ingeli
Uzabe umukobwa w'urugero
Uheshe aho uvuka icyubahiro
Maze ninkureba njye mvuga nti
Uwampa undi nkawe Cyuzuzo
Ngwino Cyuzuzo.
Inkuru ko wavutse Cyuzuzo
Njyewe yasanze mberewe
N'uwayivugaga yaje aseka ati
«Wibarutse umukobwa,
Cyo vuza impundu z'ihogoza.»
Nahise mbanduka ngenda nseka
Nkoranya amasonga muvukana
Ngo tuze tukurore tunogerwe
Ukimara kuvuka Cyuzuzo,
Uri ku byahi Cyuzuzo.
"Cyuzuzo", Sipiriyani Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, Rwanda
Clip paroles produit par Romuald Niyogisubizo, Avril 2024, Kagugu, Kigali, Rwanda
#karahanyuze