Le 15/05/2024: Turusheho kumenya Perezida Yuvenali Habyarimana

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 14 тра 2024
  • Uzimya #amateka aba ashaka kuzimya na ba #nyirayo. Twe #twarahagurutse, ntabwo tuzazima. Ntibishoboka kubindikiranya umuntu uzi amateka y'#igihugu cye.

КОМЕНТАРІ • 139

  • @EricNshimiyimana-np5oq
    @EricNshimiyimana-np5oq Місяць тому +11

    Ugendeye kumateka ya Habyalimana uko yaherekeje Kigeli muri Congo, hakaba na Sebukwe yari muri INAR ndetse akaba yari inshuti ya Bigirumwami wahita uhera aho ubona impamvu Rukeba yamwandikiye. Wahera ahongaho kandi ubonako Habyalimana atangaga abatutsi nkuko byigishwa mumateka yikigihe

  • @mariekampororo3844
    @mariekampororo3844 Місяць тому +10

    Urakoze urakoze kutumurikira ku mateka nkaya aba yarajemo ba NYIRANDABIZI batari bakeya
    Ni amahirwe dufite-tubishimire n Imana 🙏🏼🙏🏼

  • @sasaubumuntu6683
    @sasaubumuntu6683 Місяць тому +6

    Padiri urakoze cyane kuri Aya mateka. Ariko Hari akagobetsemo. Uzagerageza ucukumbure utubwire ukuntu Late Habyarimana yahagarariye abanyeshuri BA UNAR i Luvaniyumu kandi atari muri iryo shyaka. Twe turumva bidashoboka pe. Aho niho ibanga riri.

  • @juvenalkanani2458
    @juvenalkanani2458 Місяць тому +5

    Definitely, ukuri guca mu iziko ntigushya!

  • @sasaubumuntu6683
    @sasaubumuntu6683 Місяць тому +9

    Par déduction l'UNAR a façonné bien Habyarimana et le préparait à être utilisé par après. Et Bigirumwami y est pour quelquechose. Cela justifie bien la lettre de Rukeba à Habyarimana. Rwanda warakubititse

    • @theoh.8932
      @theoh.8932 Місяць тому +1

      Fort possible. Il y adhérait.

  • @nightjeanmuhingabo2973
    @nightjeanmuhingabo2973 Місяць тому +7

    Nimwubahwe kubwayo mateka mubyeyi,

  • @Mupendwa
    @Mupendwa Місяць тому +5

    Komera komera Padiri wacu👍👍👍

  • @tino3629
    @tino3629 Місяць тому +3

    Nimwubahwe Padi🙏🙏 Amateka kugeza ubu aratwerekako Kinani yaprofise revolution gusa kubera uko yagaragaraga(umuhutu wize, ushinguye, uzi gufata ijambo, kuganira no kuseka)!! Naho ideology ye yari Umu Lunar, ibi birerekana impamvu yibaruwa ya Rukeba kdi birashimangira impamvu atashoboraga gusigasira revolution!! Mumaze kutubwira uwamushyize mu mashuli no gisirikare, mubiganiro bizaza muzatubwire nuwagiriye inama Pres Kayibanda kumugira umugaba mukuru no kumugira Ministre w'ingabo!!?

  • @josephhabakurama8877
    @josephhabakurama8877 Місяць тому +13

    Urakoze kumpumuliza muri iki kiganiro kuko ubushize nari nagize ubwoba ko uyu munsi amateka atwereka ko Habyalimana yari muri RUNARI ya Rukeba. Ntiyarimo. Kuba yari umuhanga afite n'igihagararo bikoyongeraho ko yarafite impano yo kuvuga neza imbwirwaruhame nibyo byatumye aba umuyobozi (leader) aho yabaye hose. Kongeraho ubukristu byatumye arushaho kuba indashyikirwa muri leadership. Kandi akabikundirwa. Abataramukundaga mwihangane ntacyo mwabihinduraho. Uwamugarurira abanyarwanda we yabareka bakarya bakiryamira, bwacya bakigira kwishakira imibereho nta nzitizi cyangwa ingenza.

    • @impuhwezawe6919
      @impuhwezawe6919 Місяць тому +1

      None yahagariiye abanyeshuli ba Lunari Atari Lunari kuki???aharekeza n umwami kigeli ariko Rwanda waratangatanzwe! Koko

    • @pierrecelestin9924
      @pierrecelestin9924 Місяць тому

      Jya wumva ikiganiro ucyumve. ​@@impuhwezawe6919

  • @mayorimpanga9487
    @mayorimpanga9487 Місяць тому +2

    Urakoze nanjye menye neza inkomoko yanjye. Aya mateka ni meza uzayashyire mu gitabo tuzagitunge.

  • @marieclairemukamugema4991
    @marieclairemukamugema4991 Місяць тому +4

    Kujya mu gisilikare cy'u Rwanda byanyuraga muri congrès yakoreshwaga na ministère y'Ingabo. Abayijyagamo-abahungu- bagombaga kuba barangije imyaka 5 ya humanités nibura.Yakurikirwaga no gukora ibizamini byo kwinjira mu ngabo z'u Rwanda ku babishaka. u Rwanda rwashinze Ingabo za mbere muri 1960, icyo gihe ministre w'ingabo yari umubiligi, yungirijwe na Secrétaire d'amistration wari Mbonyumutwa D.ari wakoreshaga interview ya nyuma yemereraga ababitsindiye kwinjira mw'ishuri rya gisilikari (EO).Ntaho bihuriye n'Ubugesera. Amateka ahabwa agaciro na documents.

  • @justinmakinga1207
    @justinmakinga1207 Місяць тому +6

    Padi icyi kiganiro uzakite amateka acukumbuye kandi atagoretse .

  • @protnshuti1172
    @protnshuti1172 Місяць тому +1

    Mukomere cyane

  • @pierrecelestin9924
    @pierrecelestin9924 Місяць тому +3

    Murumuna wa Habyarimana witwaga Telesphore, witabye Mana mu ijoro ribanziriza inama ya OCAM(Sinibuka neza) I Kigali, uwo Telesphore yari photocopies ya Habyarimana. Yewe ndetse n' igisunzu. Ibyo bya Bigirumwami mubyibagirwe. Ariko kuki guhimbahimba ari indwara kuri benshi?

  • @petrom.
    @petrom. Місяць тому +6

    Padiri; Je trouve qu'il y a des vides, qui auraient pu être comblés en consultant ses enfants oi sa veuve. None se la vraie histoire va s'écrire qd tous les concernés ne seront plus? ? Par example est ce vrai que son père était Catéchète? Cela expliquerait le lien de la famille avec l'Eglise. Une autre chose.. comment s'est il retrouvé à Kin? Etait-il le seul Rwandais dans ce programme; Bourse du Gouvernement, soutien de l'Eglise??

  • @impuhwezawe6919
    @impuhwezawe6919 Місяць тому +2

    Ngaho da ! ABAGESERA BABAZIRA INKENDE" Sebukwe wa Habyarimana, Bigirumwami na Mbonyumutwa" yewe ibintu byo mu Rwanda ni amayobera !

  • @AnnikaNiyoyita
    @AnnikaNiyoyita Місяць тому +1

    Murakoze padi
    Ikibazo cy'amatsiko nubwo wenda nta bisobanuro byinshi !!! ariko mwadushakira amakuru !!
    Kuki abazungu bibanze kujya kubaka Kiriziya Rambura, Rwaza( aho wakwita MU BAKIGA!!!

  • @pierredamienhabumuremyi9011
    @pierredamienhabumuremyi9011 Місяць тому

    Biranshimishije cyane urakoze

  • @simon-pierhabineza3865
    @simon-pierhabineza3865 Місяць тому +3

    Mu gihe cy'imvururu i Kinshasa ntabwo abanyeshuli by'abanyarwanda bagarutse bose,nka Rudaseswa,Katabarwa,Harelimana,Bisengimana n'abandi bagumye bararangiza...

  • @mukamusoniliberata4065
    @mukamusoniliberata4065 Місяць тому +1

    Byashoboka ko Mgr Bigirumwami wenda Yamenyanye nuyu muryango kubera aho Ntibazirikarana yakoraga.

  • @Sangano_Igor
    @Sangano_Igor Місяць тому +1

    Padi #Fortunatus imana ijye ikomeza kuga umugisha, urakoze cyane kuri aya mateka udusangije!
    Ahubwo se buriya Agathe Kanziga we ntimwazadusangiza amateka ye, nu wo ari we?…

  • @mukamusoniliberata4065
    @mukamusoniliberata4065 Місяць тому +1

    PADI, Fortunatus, ntabwo nzi niba Mbumvishe neza, ise wa Président HABYARIMANA ni " Umwungura". Ntabwo ari umugesera. Cg muravuze ngo bari bafite avagesera. PADI ayo mapeti muzabaze uwayahaye Président HABYARIMANA kuko numva icyo gihe igisirikari cy u Rwanda cyarategekwaga n Abasirikari b ababiligi.

  • @GLR602
    @GLR602 Місяць тому

    un des Abbé très sage et vrai historien

  • @kizidamangecyusa591
    @kizidamangecyusa591 Місяць тому +5

    Hazakorwe DNA hagati ya Aloys Bigirumwami na Habyarimana Juvenal tuzamenye ukuri kwa nyako, ikindi padiri Fortunatus umuntu yavugana nawe gute ko hari byinshi byo kukubaza cg kugusobanuza,....

    • @rukararwera5963
      @rukararwera5963 Місяць тому +3

      Yewe, ubwo bazanayikore kuri murumuna we Bararengana Séraphin kuko barasaga 100%! Mushiki we mukuru Padiri yavuze simuzi ariko nzi Bararengana kabisa!

  • @user-ym1dt1px1v
    @user-ym1dt1px1v Місяць тому

    Padiri ko wihutishije imyaka cyane!Turi mu w'2024 !

  • @epatwahirwa6320
    @epatwahirwa6320 Місяць тому +2

    @Fortunatus, umuntu winjije Habyarimana muri EO, ni umubiligi witwa Depaw, nahuye nawe kenshi, yambariyi inkuru nyinshi. Ubanza rero umuzirankende Bigirumwa nta influence yabigizemo, ahubwo ngo uwongoreye Habyarimana na Nsekarije (Nsekarije nawe nyina yari umugesera) ko hari ishuri rikuru rya gisirikari rigiye gutangira, ni umuzirankende Habamenshi Callixte, akaba ari wabashishikarije kurijyamo, ubanza ngo ari nawe wabavuganiye kwa Mbonyumutwa. Icyo gihe Habamenshi yariwe mutegetsi ukomeye i Bushiru, kandi w'umu parmehutu w'imena.

  • @mukeshamaria2603
    @mukeshamaria2603 Місяць тому +2

    Nyamara na HABYARIMANA ni IRIGENURANO PE PE.

  • @mpozenziibyazo939
    @mpozenziibyazo939 Місяць тому

    Mukomere padiri, mwatumenyera amakuru y isubyo ko twamubuze

  • @mukamusoniliberata4065
    @mukamusoniliberata4065 Місяць тому +1

    Batubwiyeko Président HABYARIMANA yumvaga ashaka kuba umuganga. Erega Mgr Bigirumwami yageze muri préfecture ya Gisenyi ahahindura akarima ke, hose, abakuze bazatubwire ukuntu na paroisse ya Muramba yari yashatse kuyikoroniza nkuko yigaruriye iya Nyundu. Kandi na Pref Nshunguyinga nuko yageze ku Gisenyi ahahindura akarima ke.

  • @AgnessPhiri-qz8co
    @AgnessPhiri-qz8co Місяць тому +2

    Yewe umuntu wumva ibya Kazigaba aransekeje pee

  • @clementineuwimana9061
    @clementineuwimana9061 Місяць тому

    NTA MUKIRANUTSI UPFA KOKO! ...Mukomeze mumutwibutse amahoro yaranze igihugu cyose ku ngoma ye, iterambere ry umuturage ry icyo gihe bizakomeza bimuvuge mu kuri n ubutabera, ibindi ni ibya ba nyirabyo...🙏

  • @AgnessPhiri-qz8co
    @AgnessPhiri-qz8co Місяць тому +1

    Ugira se Ngo amateka nyakuri urubyiruko ruyitaho

  • @jeanboscon.mihigo8637
    @jeanboscon.mihigo8637 Місяць тому +2

    Niba utabivuze mu gice gusigaye; nagirango nkwibutse ko na Mgr Aloys Bigirumwami yavukaga mu Bagesera b'Abazirankende!

  • @nkundaamahoro3016
    @nkundaamahoro3016 Місяць тому +3

    Mbaye numviranye munyihanganire...none ngo mzee Rugwiro yabyaranye na mushikiwe?
    9:28 Evelyne Kamashara ni umwana Rugwiro yabyaranye na mushiki we?
    None se ubwo mu masano ya kinyarwanda, Evelyne Kamashara apfana iki na Pres. Habyalimana?

  • @UmutoniGaelle
    @UmutoniGaelle 27 днів тому +1

    Ubutaha uzatubwire kumahano abapadiri bakoreye murizakiriziya1994

  • @mukeshamaria2603
    @mukeshamaria2603 Місяць тому +1

    Njye nzi na bene se wa Ntibazirikana basa na we, bagasa na HABYARIMANA

  • @mukeshamaria2603
    @mukeshamaria2603 Місяць тому +2

    ABAGESERA B'ABAZIRANKENDE,NI BO MBONYUMUTWA DOMINIKO NA MUSENYERI BIGIRUMWAMI BAKOMOKAMO.

  • @jeanboscon.mihigo8637
    @jeanboscon.mihigo8637 Місяць тому +1

    Ndumva isano y'abagesera uyivuze. Mbonyenyumutwa yagizwe perezida w'agateganyo akomoka mu ishyaka rya...

  • @basilebazina2960
    @basilebazina2960 22 дні тому

    Iki kiganiro gisize amatsiko menshi mbese kirahushuye. Nari niteze ko utubwira habyaramana mu nguni zitandukanye
    1)nk'umuntu : indangacaciro ze, imico ye...
    2)umunyapolotiki: polotiki ye y,umwimirere, ubwiza, ububi..
    3)nk'ingabo: ubumenyi n'ubuyobozi bwa gisoda.
    Amataliki n'ibyabaye wabivuze ariko burya kumenya umuntu ni ukurenga ibyabaye n'amataliki ahubwo uko byamugize uwo ariwe nuko yabyifashemo.

  • @epatwahirwa6320
    @epatwahirwa6320 Місяць тому +2

    @ Fortunatus, izina Habyarimana ni irigenerano. Urebye ni igisubizo Ntibazirikana yari ahaye abamusekaga ko adashobora kubyara umuhungu. Arababwiye rero ati simwe mubyara, Habyarimana.

    • @mukamusoniliberata4065
      @mukamusoniliberata4065 Місяць тому +1

      Muvandimwe, KO Nyuma yabyaye n abandi bahungu. , uwo Musaza Ntibazirikarano. Sinzi Niba ahubwo umwe atari WE Mukuru kuri we?! Ababazi neza bazatubwire????

    • @user-yx1yx6cb6t
      @user-yx1yx6cb6t 26 днів тому

      😅K😊​@@mukamusoniliberata4065

  • @mukeshamaria2603
    @mukeshamaria2603 Місяць тому

    40:56 et suivants ABAGESERA MBONYUMUTWA,HABYARIMANA, Mgr BIGIRUMWAMI....( nanjye ni uko nabyumvise)

  • @juvenalkanani2458
    @juvenalkanani2458 Місяць тому +1

    Umwami Kigeli ngo yazize gukandagira ibendera ry'Ababiligi imbere y'Umwami wabo amaze kurimanura.

  • @mukeshamaria2603
    @mukeshamaria2603 Місяць тому +1

    UMURYANGO WA NTIBAZIRIKANA, Paroisse yawusanze i BUSHIRU 1913/14 . Uwo muryango ni wo wakebeye paroisse aho itura, NTABWO NTIBAZIRIKANA YAZANYE NABO.

  • @zoumy
    @zoumy Місяць тому

    Padri rero nzi umugabo i Butare witwaga Karenzi Jean Pierre. Yari umugabo w'ibigangango wari ufite uruhara. Bamwitaga Professeur Karenzi. Yigishaga muri IPN institut pédagogique national. Ishuri rikuru ryateguraga abarimu bazigisha za secondaire. Professeur Karenzi yari umuhanga kandi yakundaga sport y'amagare yari yubashywe cyane i Butare. Koko yari mu gihe cy'imyaka na Président Habyarimana. Ubwo rero niba ariwe mwavuze ntibamwimye akazi.

    • @jeanfidelekomeza3080
      @jeanfidelekomeza3080 Місяць тому

      Oya. Wowe uravuga P. Claver Karenzi wavukaga i Cyangugu. Yari no muri komite nyobozi ya MRND. Si uwo rero.

    • @zoumy
      @zoumy Місяць тому

      Oh nibyo koko.ufite ukuri

  • @AnnikaNiyoyita
    @AnnikaNiyoyita Місяць тому +1

    Ariko ngo musaza wa Agathe, umugore wa Habyarimana!! (Zigiranyirazo yabaye umudebite kubwa Kayibanda!!!
    Abakuru mutubwie???!!

  • @impuhwezawe6919
    @impuhwezawe6919 Місяць тому

    Ah ngaho da iyo nzika se ?

  • @user-oh4ej3de8g
    @user-oh4ej3de8g Місяць тому +1

    Igitabo ku mateka hagati ya 1957- 1963 nakibona gute murakoze

  • @africanuru2151
    @africanuru2151 Місяць тому +5

    Jye ndabona imico myiza ya president Yuvenal Habyarimana ayikomora kuba yarakuriye mubakozi b lmana kd nuburere bwiza yahawe na babyeyi be naho abantu ntibakunda ibyiza niho hava gusebanya nkawamwicanyi wahazaza hurwanda bizimana j dammascene

    • @impuhwezawe6919
      @impuhwezawe6919 Місяць тому +1

      Areweee akaba yarahagarariye ibicanyi muri 73, mbega uburere bwiza 😢

  • @epiphaniemukasine1184
    @epiphaniemukasine1184 Місяць тому

    Komera Padiri Frautunatus ndakwibutse i Cyangugu muri Diocese wazaga kuduha Misa kenshi i Munyove

  • @AgnessPhiri-qz8co
    @AgnessPhiri-qz8co Місяць тому

    Reka daa bikundira ibishegu

  • @theoh.8932
    @theoh.8932 Місяць тому +1

    Na Habyarimana ryaba irigenurano ko bari batinze kubyara umuhungu.

  • @AgnessPhiri-qz8co
    @AgnessPhiri-qz8co Місяць тому +1

    Nabo bishwe bokwa P.Kayibanda ntabwo yari abizi niyo mpamvu yabahaye impoza marira

  • @sasaubumuntu6683
    @sasaubumuntu6683 Місяць тому +4

    Kongo rero na yo yafashwe kera. Kubera iki ari Umwami w'u Rwanda wahawe kuzamura ibendera rya Kongo?

    • @malienhabyarimana641
      @malienhabyarimana641 Місяць тому

      Pasteur Mpyisi yasobanuye ko Lumumba yari yabuze umukongomani ubikora. Bari bafite ubwoba ko uzamanura ibendera ry’Ababiligi bazamwica. Nuko yitabaje Kigeri.
      Mpyisi avuga ko Kigeri yarimanuye maze ararikandagira, azamura irya Kongo maze amashyi ngo kaci kaci.

    • @sasaubumuntu6683
      @sasaubumuntu6683 Місяць тому

      @@malienhabyarimana641 Byashoboka. Gusa version ya Mpyisi wari UNAR y'imbere biragoye kuyizera cyane. Iki kintu ni ukugukurikirana kuko guhatse byinshi. Patrice Lumumba yari intwari ntabwo we byari kumunanira. Iyi ni ya version ya FPR yo gusuzugura abanyekongo ngo ni ibipirizo. Simbyemeye cyane! Abanyekongo bakaranze abazungu bakabirukana SE Bari kunanirwa kumanura ibendera? Tuhatekereze

  • @People-under-the-cave
    @People-under-the-cave Місяць тому +2

    Kuba ariwe uvuga ijambo umwami yasuye mukarere k'iwabo, kuba ariwe utwaza umwami uruhago (documents) mubirori bikomeye by'ubwigenge bwa Congo, ukabihuza n'umwuka wari mugihugu cy'u Rwanda aho abanyarwanda benshi basabaga ikurwaho rya karinga!!! Quelle coincidence? Rwanda warakubititse. Ukagerekaho promotion zihuse mugisirikare. Mbiswara, reka nsase akabero nkomeze niyigire nirukane ubujiji!

  • @juvenalkanani2458
    @juvenalkanani2458 Місяць тому +2

    Ubwo mukobwa uvuga yitwaga "Evelyne" muri icyo gihe?

    • @EmpathieM
      @EmpathieM Місяць тому

      hhh Evelyne urumva ari izina rishya se?

  • @user-cu2zt8cp8l
    @user-cu2zt8cp8l Місяць тому +1

    Ndumva Kwa ntibazirikana baritangiye gatorika!!!abakobwababo3babiri bakiberabamasera!?umuhunguwabo nawe akabitangira abahigihugu akicuwobasezeranye gwakunde ashimishe umugirwa WA karinga aroyisi bigirumwami!!!uryamunsi runyenzi nibwo mbwambere yariribye itsinzi!?ntibazirikana!!?ntibazirikana Koko!!nako iyo bakwita ntibarebakure!!

  • @mukeshamaria2603
    @mukeshamaria2603 Місяць тому

    Radio trottoir iti:...Arirukanwa pour "étourderie notoire"

  • @AgnessPhiri-qz8co
    @AgnessPhiri-qz8co Місяць тому

    Naho ubundi yaragerageje pee

  • @User20237byusa
    @User20237byusa Місяць тому

    Aha uravuga Dr Karenzi J. Pierre / Bavugaga ko atitwaraga neza, ingwizamurongo- bamusebya; niwe se waba warashakanye n’umugore witwaga Mukabandora Scholastique wari umuforomokazi muri Hop Universitaire -Butare, ; atuye i Tumba, muri Cyarwa Sumo; bakaza gutandukana muri za 1980, bafitanye umwana umwe w’umuhungu wize muri Petit Sém yo ku Karubanda?

  • @zagbaewin900
    @zagbaewin900 Місяць тому

    ABAGARAGU B'IBWAMI= *abantu **_BIGARAGURAGA_** i bwami* !

  • @theogenebigirimana6852
    @theogenebigirimana6852 Місяць тому +3

    Ariko umusaza ujye ushyiraho Numero ya whatsap kugirango uzakenera kuganira nawe bijye bimworohera

  • @user-gj3dl7yp1k
    @user-gj3dl7yp1k 21 день тому

    Urasha kakugera kucyi?? Mzee

  • @rupyotosamunani6623
    @rupyotosamunani6623 Місяць тому

    Ntabanga lilimo uwabaga ali inshuti n abapadili les missionnaires abana babo babonaga amashuli niyo babaga batitsindiye ubwabo kuko babanaga n abapdili kandi nibo bajijutse mbere bazi ibanga ibanga ryo kwiga ( usengera Imana kW ishyiga ikagusiga ivu murunva icyo bivuze babasigaga rero ubwenge

  • @epatwahirwa6320
    @epatwahirwa6320 Місяць тому

    @Fortunatus, uriya Paul uvuga wazanye n'abapadili bera i Rambura, ni Pahulo wa wundi watanze Rukara wa Bishingwe. Inkuru mfite yizewe, uriya Pahulo ntabwo yari umunyarwanda, yari umunya Zambiya.

  • @mukeshamaria2603
    @mukeshamaria2603 Місяць тому +1

    KAZIGABA ARI MU BEMEZA KO HABYARIMANA YARI UMU "RUNARI". BASHOBORA KUBA BAFITE IBIMENYETSO.

    • @mukamusoniliberata4065
      @mukamusoniliberata4065 Місяць тому +2

      Ntabwo Président HABYARIMANA yigeze aba muri Runali. Kandi muri Runali harimo abatutsi benshi. N abahutu. Sebukwe wa Président HABYARIMANA WE yari muri Runali. Nizereko Kazigaba yababwiyeko n Umuvandimwe wa Président Kayibanda yabaga muri Runali. Nkuko bivugwako Ise wa Twagiramungu Faustin Yaba nawe yari muri Runali ( ariko reste à vérifier ababizi neza bazabitubwire).

    • @EmpathieM
      @EmpathieM Місяць тому +1

      Amakuru ya Kazigaba yo kuko ashingiye ku urwango ntitwayagenderaho.

    • @EmpathieM
      @EmpathieM Місяць тому +2

      @@mukamusoniliberata4065 Merci, uhagarara hagati rwose. Hari abantu bashaka gukomeza gushwanisha abanyarwanda bagendeye kuri Kiga na Nduga nibo bazumura ibintu nk'ibi.

    • @mukamusoniliberata4065
      @mukamusoniliberata4065 Місяць тому +1

      @@EmpathieM Muvandimwe Sinzi Niba mwibuka KO nyuma ya 1990 cg mbere yaho Gato , iwacu i Rwanda hateye igihuha. KO Museveni ari umunyarwanda ukomoka kuri Shyira cg ise wamubyaye yatuye kuri Shyira abandi KO ari umunya Butare, Maze Bose bagahuriza KO ise wamubyaye ari umutwa w umunyarwanda. Naho président Habyarimana ko ari Umuganda utegeka u Rwanda KO Sekuru cg ise Yaba yarazanye Mu Rwanda n abapadiri bava Uganda. Ibi byose ni imipangu y inyenzi iyo zigomba gucangacanga abanyarwanda. None dore n'a none zirabonako hari une force yabyutse y abanyarwanda Bumva ibintu kimwe cg se Noneho bumvikana Ku Mwanzi wabo umwe , utugejeje aha muri aya makuba yose yatuzaniye Mu karere k Ibiyaga Bigari. None inyenzi inkotanyi zahagurukiye kubasenya. Umunsi mwizaaaaa 🫂

  • @shirubwiko
    @shirubwiko Місяць тому

    Ariko iyo uvuguruza ibintu ntuzane ikimenyetso simusiga tugakomereza mu nkekeranyo zawe urumva ko uba udutaye ku gasi! Niba nta kimenyetso simusiga ufite, ujye wirinda kuvuga ibyo utazi!

  • @marienyiratuza492
    @marienyiratuza492 Місяць тому

    Karenzi yari umwarimu wa Kaminuza wubashywe ndetse n'umushakashatsi. Ndibuka imwe muri projet ye aho yageragezaga gukora peteroli akoresheje imiyenzi. Sinibuka neza ariko sinzi impamvu izina rye numva hari aho rihuriye na comité central ya MRND.

  • @PeterMugisha005
    @PeterMugisha005 Місяць тому

    Habyarimana umuhinduye igikomangoma erega!.. umugereranije Nabo ntinye kuvuga? Hmm!… intyoza zabahutu we.

  • @kizidamangecyusa591
    @kizidamangecyusa591 Місяць тому +7

    Padiri urakoze, ariko hari ibinugwanugwa ko Ise wa Habyarimana Juvenal w' ukuri atari Ntibazirikana,.....!!!??? hakaba hari amakuru ajya gusa n' ukuri ko Habyarimana yari umututsi w' umubyarirano!

    • @Sangano_Igor
      @Sangano_Igor Місяць тому

      Ibi byo kereka wenda ibimenyetso simusiga, sinzi niba ibi aribyo!

    • @Sangano_Igor
      @Sangano_Igor Місяць тому +1

      Ese burya n’Abangura niyo za Rambura twariyo? Ndi Umwungura wi Kigali!

    • @kizidamangecyusa591
      @kizidamangecyusa591 Місяць тому +3

      ​@@Sangano_Igorhakenewe ibimenyetso simusiga ari logique yabyo nayo n' ikimenyetso simusiga nuko padiri Fortunatus yabivuzeho nk' umunyamateka ariko nawe haraho yageraga ukabonako,...

    • @mukamusoniliberata4065
      @mukamusoniliberata4065 Місяць тому

      @ kizidamangecyusa uwakubwiye ibyo yarakubeshye. Kuko Yasaga n abashiki bé. Kuko nibo nabonye. Uzajye kubaza uwo wakubwiye KO président Habyarimana ari ututsi agusobanurire neza kwa Sebukwe Niho hari abavandimwe Babo babatutsi.

    • @mukamusoniliberata4065
      @mukamusoniliberata4065 Місяць тому +1

      ​@@Sangano_IgorKomera nshutiiii 🫂♥️ huuuu MWe muri "Abangura batungura igihugu"

  • @intekerezo2023
    @intekerezo2023 Місяць тому

    Hhhhhh...byose ni kimwe,izina Habyarimana naryo ni irigenurano.
    Aha yabwiraga abanzi be ko Imana ariyo ibyara(maybe kuko yabanje kubyara abakobwa kandi kera n'ubu hamwe na hamwe society ntifata kimwe agaciro k'umukobwa)

  • @User20237byusa
    @User20237byusa Місяць тому

    Ibibazo ko bibaye byinshi: Ko Prés Habyarlimana yavuye mu ishuli i Kabgayi ari mu mwaka wa 4, yaba yarayarangirije he? None se yaba yaragiye kwiga i Kinshasa muri Kaminuza, atarangije amashuli yisumbuye( imyaka 6), byaba byaragenze bite?

    • @Sangano_Igor
      @Sangano_Igor Місяць тому

      Bavuga ko yize ni i Bukavu amashuri yisumbuye!

    • @User20237byusa
      @User20237byusa Місяць тому +1

      Ariko Padiri ibyo ntabyo yavuze. Dutegereze igisubizo cy’umunyamateka

  • @andrewgombaniro4255
    @andrewgombaniro4255 Місяць тому

    Bigirumwami yegujwe nubutegetsi bwa Habyara, ntiyarangije manda ye yubusenyeri

  • @mukamusoniliberata4065
    @mukamusoniliberata4065 Місяць тому

    Erega twese dukomoka muri Kongo RDC yubu. Niyo abasokuruza bacu bakomotse. Ngaho re ubu se turahinduka aba Kongolais ? Non ntabwo RDC yubu yabyemera kuko turi Abanyarwanda.

  • @AgnessPhiri-qz8co
    @AgnessPhiri-qz8co Місяць тому

    Iriya ni inkotanyi butwi kdi inkotanyi kubeshya wagira ngo babyotse mumashereka😂

  • @nkwaya585
    @nkwaya585 29 днів тому

    Ndashaka kwibariza ikibazo Bigirumwami yari umututsi ?

    • @AnnikaNiyoyita
      @AnnikaNiyoyita 29 днів тому +1

      Yego w'umunya Kibungo

    • @nkwaya585
      @nkwaya585 29 днів тому

      Yewe Aho padiri yivunika ukuri twakumenye nigute umututsi warukomeye yari kugirana umubano na famille ya ba planto hhhhhh ese ubundi usibye Habyarimana undi wize nkawe ninde mumuryango wiwabo,hhhh nigute umutetsi kwa padiri yabonye minerval ya university bukavu yewe mpaka Kinshasa ???? Nikuki ahohose umwami yajyaga Habyarimana yahabwaga ijambo ntimubonako babaga bamwereka igihugu? Yarumwana wa Bigirumwami ibindi padiri ntashatse kubyerura

    • @User20237byusa
      @User20237byusa 27 днів тому +1

      Habyarimana siwe wize wenyine mu muryango wa Ntibazirikana.. Murumunawe Dr Bararengana yari yaraminuje, anaba n’umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami rikomeye ry’Ibuvuzi.

  • @Kubwimana321
    @Kubwimana321 Місяць тому

    Ndabona mwahagurutse n'imizi n'imiganda ngo mupfukirane ukuri kugenda guhishurwa, ariko ntacyo muzahindura kandi ntabwo mwakomeza kubeshya abanyarwanda; umuntu arabumva akagira ngo mujyiye guhugura abanyarwanda kumbi mukagobekamo utuntu two gusubiza abanyarwanda inyuma mubatsindagira munsi y'abakoloni.
    Ese kare kose ko mutari mwarabitubwiye! ariko kuko mubona abakozi bo mu isaha ya nyuma bahagurukijwe n'Uwiteka, namwe mwahagurutse ngo mutuzaniye ubumenyi, nimubwigumanire, kuko nta neza mugamije ku banyarwanda ahubwo murashaka kubashyira mu biganza by'abakoloni; mugenzi wawe Kazigaba yaravugaga agoroye ururimi ugategereza aho yahumuriza abanyarwanda ukahabura: ese ubundi mwifuza iki?

  • @AgnessPhiri-qz8co
    @AgnessPhiri-qz8co Місяць тому

    Erega muri politiki ntawe ukundwa nabose

  • @myandagaraeliam6183
    @myandagaraeliam6183 Місяць тому

    Ko Ntibazirikana yabatirijwe i Bugande, yaje kwigisha gatigidimu i Rwaza gute?
    Kuku Bigirumwami yimutse Rwaza yajta Rambura akimukana na Ntibaeirikana?
    Kuki bivugwa ko Habyarimana ari umusilikari wambere mukuru w'u Rwanda ntibavuge umugoyi Gahimano Fabien wabanje kwiga muri Ecole des cadets mu Bubiligi mbere yo kwigana na Habtarimana? Ibintu byose bigira inkomoko, nimwicecekere kera tuzabimenya neza...

  • @marieclairemukamugema4991
    @marieclairemukamugema4991 Місяць тому

    Abanyarwanda n'amazimwe yabo bagoreka amateka atagoretse.

  • @user-td9rl2qu8i
    @user-td9rl2qu8i Місяць тому

    Ntugafatanye ikiganiro n'agatama Padiri we😂😂😂😂

  • @mukankikowumutabazi1464
    @mukankikowumutabazi1464 Місяць тому

    Ikintu gitangaje ni ukuntu uvuga ko uvuga amateka acukumbuye kandi atagoretse ariko ugakoresha ijambo...... ASHOBORA...BIRASHOBOKA.....BYASHOBOKA KO.
    Urakekeranya cyane Padi! No muri cya kiganiro cya Rukeba wakoresheje ijambo...byashoboka ko...inshuro nyinshi cyane!

    • @tino3629
      @tino3629 Місяць тому +3

      Mme Mukankiko ibi padiri avuga, anakoraho ubushakashatsi ni social sciences ntago ari exact sciences nkimibare cg physics aho 1 iba ari 1 idashobora kuba 2!! Bityo kuba Padiri hari aho agera agashyiramo amagambo nka "Birashoboka, Ashobora,.." birashimangira ubuhanga bwe kuko aba ashaka kwerekanako ibitekerezo byawe, byanjye cg ibyabandi kuriyp ngingo bikenewe murwego rwo kongera precision mu bushakashatsi aba yakoze!

    • @EmpathieM
      @EmpathieM Місяць тому +3

      Ni a' verifier nyine. Ni ubushakashatsi niko bikorwa. Ntabwo yakora nk'uko ubigenza wemeza ibintu ubwiwe n'umuntu umwe gusa. Iriya ni hypothese iba igomba gushakirwa ibimenyetso kandi birenze ikimentso kimwe.

    • @mukankikowumutabazi1464
      @mukankikowumutabazi1464 Місяць тому

      @@tino3629 ubwo ni uko nyine. Nonese nta kuntu yajya abanza akayacukumbura neza yose? Ayo ataramenya neza akaba aretse kuyacyekeranya? Nyuma akazayavuga yayamenye byimbitse? Gucyeka ko Habyarimana ngo byashoboka ko yaba yarashutswe na Bigirumwami,ukavuga ko byashoboka, mba numva natazi wa mugani w'aba bana🤣.
      Amagambo nka:
      Wenda
      Byashoboka
      Ubanza
      Ndacyeka
      Sinzi
      Buriya
      Wabona
      Etc...
      Numva mu banyarwanda twabeshywe amateka umuntu yajya ayirinda. Cyane cyane urubyiruko rwayobewe ibyo rufata n, ibyo rureka. Ni uko mbyumva pe! Gusa nyine WENDA🤣 ....Ninjye wibeshya! SINZI🤣. BYASHOBOKA🤣...BURIYA!
      PAFFFFF👉🤸🏃‍♀️🏃‍♀️🏃‍♀️

    • @mukankikowumutabazi1464
      @mukankikowumutabazi1464 Місяць тому

      @@EmpathieM nonese mwagiye mubanza mukarangiza ubushakashatsi? Twizere se ko nyuma muzaza kutubwira icyavuye mu bushakashatsi? Dutegereze imyaka ingahe?
      Njye sinjya nemera ibyo mbwiwe! Niyo mpamvu ntashobora kuvuga ikintu ntafitiye gihamya kuko nanga kubeshya!
      Abanyarwanda twabwiwe amateka atariyo niyo mpamvu ari ukwitonda ntimukekeranye cg ngo mukoreshe za imaginations na za fantaisies.
      ....buriya.. byarashobokaga... ko wenda yaba...yara....! Wawuuuuu! Mbiswa ra🏃‍♀️🏃‍♀️🏃‍♀️

    • @mukankikowumutabazi1464
      @mukankikowumutabazi1464 Місяць тому

      @@tino3629 ntabwo nagize amahirwe yo kwiga niyo mpamvu...AHARI...mbona ibintu gutyo🙆‍♂️😃. Mba numva abantu batubwira za sciences barangije gushakashaka neza bazifite ibimenyetso byose ko ari zo.

  • @User20237byusa
    @User20237byusa Місяць тому

    Padiri, bivugwako Ex Prés J.Habyalimana yigeze kwiga m’Ubuligi. Yizeyo ryari, yigagayo ayahe masomo?

    • @boscoclub
      @boscoclub Місяць тому

      Igisirikari non?

  • @annienduta3055
    @annienduta3055 Місяць тому

    Mbonyemutwa ashobora kuba afite amaraso ya kayibanda n’abandi barwanashyaka. Ibi bintu bitumye ntashiramakenga mbonyumutwa.
    Padiri Thomas niba ashaka kuba president arekurane nabo kwambonyemutwa -mukamugema.

    • @EmpathieM
      @EmpathieM Місяць тому

      Ariko se ibi ni ibiki? Yaba yarabahoraga iki se ubwo?

  • @myandagaraeliam6183
    @myandagaraeliam6183 Місяць тому

    Nyakubahwa Padiri, sindi umuhanga mumateka, ariko hari akanyamateka nigeze gusoma igihe cy'igaruka ry'amashyaka me mbere yuko FPR iza ku ruhembe rw'umuheto...muri ako kanyamakuru harimi carte de bapteme ya Ntibazirikana mwita se wa Habtarimana Juvenal... ikindi, hari ha nditsemo ko mbere yo kujya gutura Rambura, Ntibazirikana yabanje kwigisha gatigisimu aho wmgr Nigirumwami yabanje kuba Padiri akiva mu Idominari mbere yo kwimurirwa Rambura aho yaje yimukanye n'umwalimu wa Gatigisimu Ntibazirikana... amashuli yisumbuye Habyarimana yayarangirije mumashuli y'i Nyangeei (Congo)

  • @mukeshamaria2603
    @mukeshamaria2603 Місяць тому

    NYIRABISHIHE YABYARANYE NA MUSAZA WE RUGWIRO??? EVELYNE UMUKOBWA WABO YIMUKIYE UGANDA ...

    • @jeanfidelekomeza3080
      @jeanfidelekomeza3080 Місяць тому

      Erreur très grave. Ni ukumbababarira 😊

    • @nkundaamahoro3016
      @nkundaamahoro3016 Місяць тому

      @mukeshamaria2603, nanjye ni uko nabyumvise kabisa...nasigaye nibaza ubwo isano uwo Evelyne Kamashara afitanye na Pres. Habyarimana🤔

  • @karemeraemmanuel159
    @karemeraemmanuel159 Місяць тому +1

    Uri UMUHEZANGUNI gusa

  • @MusuMufukila
    @MusuMufukila Місяць тому

    Hari abadakeneye kwongera kumumenya kuko bamumenye yuzuza ikirahure cy'amazi, hakwiyongeraho abo parimehutu yeretse iyinshyanga akameneka. Bongera kumumenya asinya ibyo yise impapuro, na none bamumenya yatumye bagosora gutangaza apocalypse yari irimo gutegurwa. Nuko rero ntayindi mpamvu yo kwongera kumumenya usibye kudukomeretsa utwibutsa amahomvu y'ubuterahamwe

  • @myandagaraeliam6183
    @myandagaraeliam6183 Місяць тому

    Gusa Kuba Ntibazirikana yarimukanaga na Bigirumwami ntibishidikanywaho, aho batajyanye ni ku Nyundo honyine. Ikindu, naganiriye cyane n'abantu b"inyangamugayo babanye na Habyarimana, iyo yafataga ikiruhuko cya buri mwaka yajyanaga na Bigirumwamu muri retrate i Kigufi (kubera iki?).
    Igitangaje, Habyarimana yahaye Bigirumwami voiture yise "akabando" igihe yari ageze muzabukuru, apfuye abanyarwanda twese twategetswe kujya mucyunamo, nyamara Ntibazirikana apfuye ntirwabimenyeshejwe, ahubwo yahambwe gitindi kd umuhungu we yari amaze kwiba ingoma !!!
    Niba mushaka ama kuru kuriyi ngingo muduhe Watsap yanyu, murakoze
    Nb.Muzangirire neza mumbwire mwenewabo wa bugufi wa Ntibazirikana uba i Rambura, muzaba mukoze. Icyo nzi cyo, NTAWE.

  • @kanakeza563
    @kanakeza563 Місяць тому

    Habyarimana yari RUNAR

  • @celestinmuvunyi1207
    @celestinmuvunyi1207 Місяць тому +2

    Kayibanda na Habyarimana bose bari aba genocidaires!

  • @loveall2516
    @loveall2516 Місяць тому

    Yewe, Habyara yari umu l'UNAR arakarya isogi! Ni nk'uko FPR ubu yagutuma ngo herekeza Kagame. Ntiyakugirira icyo cyizere utari inkotanyi kabombo. Nkabona ukuntu imyanya myinshi yayihaga abatutsi ubundi bakajya inama ngo nibafate amarangamuntu yanditseho hutu ubundi bifatire n'imyanya yari isigaye y'abahutu. Nuko twisanze mu mashuri no mu gipadiri aribo gusa gusa batwigisha. Mwa bantu mwe mwambwira ko iyo umuntu yahinduye ubwoko mu irangamuntu no mu bumuntu bwe aba yahindutse umuhutu? Nimurebe ibyo Nsekarije yamukoreye n'ibyo abana ba Nsekarije bakorera abahutu ubungubu! Sha u Rwanda ruzabona undi Kayibanda rwiyushye akuya.

  • @AgnessPhiri-qz8co
    @AgnessPhiri-qz8co Місяць тому

    Kandi nibo benshi kunkoranya mbuga