ABAYOBOZI BASHYIZWE MU MYANYA NA PEREZIDA KAGAME BASANZWE HE? BAFITE BIGWI BIHE? ABASIMBUWE BARI HE?

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 12 чер 2024
  • Nduhungirehe Olivier amaze imyaka myinshi mu bijyanye na Dipolomasi n'Ububanyi n'amahanga kuko muri 2007 ari bwo yagizwe Umujyanama muri Ambasade y'u Rwanda muri Ethiopia, mu 2010 ajya mu bahagarariye u Rwanda mu muryango w'Abibumbye, birakomeza muri 2015 aza kugirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, nabwo aza kuva kuri uyu mwanya muri 2017 agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga.
    Nduhungirehe muri 2020 ntibyamugendekeye neza kuko ibiro bya Prime Minister byavuze ko Perezida Kagame yamukuye kuri uwo mwanya kubera gukora kenshi ashingiye ku bitekerezo bye bwite aho kuba ibya Guverinoma.
    Uyu mugabo wize ibijyanye n'amategeko, yari asanzwe nubundi ari mu bijyanye n'Ububanyi n'amahanga aho yari ambasaderi w'u Rwanda mu bwami bw'Ubuholandi. Mu gushimira Perezida Kagame wamugiriye icyizere, akaba yavuze ko uburambe n'ubunararibonye afite mu bubanyi n'amahanga azabikoresha mu kunoza neza inshingano yahawe!
    Murangwa Youssuf wari usanzwe ari DG wa Statistics, yagizwe Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi asimbuye Dr Uzziel Ndagijimana wari umaze igihe muri iyi Minisiteri.
    Dr Valentine Uwamariya wabaye Minisitiri w'Uburezi akavamo agirwa Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, ubu yagizwe Minisitiri w'ibidukikije, asimbura Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya.
    Uyu Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya rero nawe yagizwe Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, nawe akaba ari umwe mu bamaze igihe mu myanya y'ubuyobozi bukuru bw'igihugu aho yagiye aba Minisitiri muri Minisiteri zitandukanye ndetse akaba yaranabaye umudiplomate wagiye ahagararira u Rwanda mu mahanga.
    Uwimana Consolée yagizwe Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, akaba yasimbuye Dr Valentine Uwamariya wagizwe Minisitiri w'Ibidukikije. Uwimana Consolée nubwo ari ubwa mbere yinjiye muri Guverinoma, asanzwe ari umuntu ukomeye kuko yungirije Perezida Kagame ku mwanya w'Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi, aho ari Vise Chairperson w'uyu muryango. Yatunguye abantu mu mezi atatu ashize ubwo yagaragazaga amateka ye y'ubuhunzi ariko atarabujije ko yaguriwe icyizere muri FPR.
    Dr Vincent Biruta wari usanzwe ari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, akaba n'umwe mu bamaze igihe muri Guverinoma y'u Rwanda, we yakuwe muri iyo Minisiteri yasimbuwemo na Ambasaderi Nduhungirehe agirwa Minisitiri w'Umutekano mu gihugu.
    Iyi Minisiteri y'Umutekano mu gihugu yari isanzwe iyoborwa na Alfred Gasana, we akaba yakuwe muri Guverinoma agirwa umudiplomate aho yagenwe nk'uzahagararira u Rwanda mu Bwami bw'Ubuholandi, byumvikana ko azaba asimbuye Amb Olivier Nduhungirehe.
    Undi watunguranye ni Madame Mutesi Linda Rusagara, uyu yari asanzwe ari Umuyobozi mukuru w'Ikigega Agaciro Development Fund, akaba yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, akaba yasimbuye Jeanine Munyeshuri wari wirukanwe kuri uyu mwanya mu minsi 10 ishize.
    Undi washyizwe muri Guverinoma ni bwana Olivier Kabera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwa remezo, nubundi akaba yari asanzwe amenyereye iyi Minisiteri kuko yari umuyobozi mu kigo gishinzwe ibijyanye n'iterambere ry'ubwikorezi, RTDA.
    Uretse abashyizwe muri Guverinoma, abandi bayobozi bashyizwe mu myanya barimo Aimable Havugiyaremye wagizwe Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano NISS, uyu mwanya akaba yawusimbuyeho Maj General Joseph Nzabamwita.
    Aimable Havugiyaremye yari asanzwe ari Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y'u Rwanda. Uyu mwanya akaba yawusimbuweho na Madame Angelique Habyarimana. Angelique Habyarimana yari asanzwe nubundi yungirije uwo yasimbuye kuko yari Umushinjacyaha Mukuru wungirije.
    Maj General Joseph Nzabamwita wasimbuwe na Aimable Havugiyaremye, we yagizwe Umujyanama mukuru mu by'Umutekano, mu biro bya Perezida wa Repubulika. Uyu mwanya niwo wahoze ari uwa General James Kabarebe, uheruka gusezererwa mu ngabo kubera iza bukuru.
    Abandi bayobozi bashyizweho barimo Ronald Niwenshuti wagizwe Komiseri Mukuru w'ikigo cy'Imisoro n'amahoro, akaba yari asanzwe ari umuyobozi muri iki kigo aho yari Komiseri wungirije ushinzwe ubugenzuzi bw'abasora. Yasimbuye kuri uyu mwanya Bizimana Ruganintwari Pascal wari umaze igihe ari muri izi nshingano, kugeza ubu we akaba nta zindi nshingano yahawe.
    Ku buyobozi bw'iki kigo kandi hashyizweho na Dr Innocente Murasi wagizwe Komiseri mukuru wungirije, nawe akaba asanzwe muri iki kigo aho yari umu komiseri.
    Bwana Ivan Murenzi we rero yagizwe Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Ibarurishamibare aho yasimbuye Murangwa Yusuf wagizwe Minisitiri w'Imari n'inegamigambi. Ivan Murenzi nawe akaba yahawe inshingano ahantu amenyereye neza kuko nubusanzwe yari Umuyobozi mukuru wungirije w'iki kigo cy'igihugu cy'Ibarurishamibare kuva tariki 5 Mata 2017.
    Undi twasorezaho washyizwe mu mwanya ni Fulgence Dusabimana, akaba yagizwe Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo, byumvikana ko yahise anagirwa umujyanama mu nama njyanama y'Umujyi wa Kigali.

КОМЕНТАРІ • 20

  • @Kayemmy73
    @Kayemmy73 14 днів тому +7

    Muhindure ifoto mwashyizeho muyita iya Olivier Kabera siwe, uriya mwashyizeho ni Jack Kayonga

  • @user-kr2nf9zf3m
    @user-kr2nf9zf3m 12 днів тому +1

    Ahoooooooooo......... Tata jyusigara kurugo maman.

  • @RutarindwaAlphonse
    @RutarindwaAlphonse 14 днів тому +1

    Urwanda ni Gihugu gitekanye
    Urwanda ni Gihugu Gifite iterambere
    Urwanda ni Gihugu gifite icyerekezo buri wese yibonamo kandi afite ijambo
    Urwanda ni Gihugu gifite Ubuyobozi bwiza bwimakaje ubumwe n'ubwiyunge nyuma ya genocide yakorewe Abatutsi 1994
    Tuzagukunda tuzagukorera Rwanda

  • @rwemaeddie6448
    @rwemaeddie6448 14 днів тому +2

    Wateguye neza credit kbc

  • @AbrahamRutaganira-zn2go
    @AbrahamRutaganira-zn2go 13 днів тому +1

    Urintwari Madam hejuruuuuu🎉🌾🇬🇦

  • @nganyirendepatrickevariste554
    @nganyirendepatrickevariste554 14 днів тому

    Tubahaye ikaze bayobozi bashya muzakore neza inshingano muhawe muharanira inyungu z'Abaturarwanda.

  • @user-sk5qw5mk2q
    @user-sk5qw5mk2q 13 днів тому

    Mwerekane uko UBUSARANGANE bwifashye District/District hagati ya : HUTU, TUTSI,TWA.
    Mwerekane aho buri muntu yabaga mbere ya 1990,le 1er Octobre 1990 est la date ou DIEU TOUT a oublie le RWANDA.

  • @uwamariyasolange8433
    @uwamariyasolange8433 14 днів тому

    Mubwire uwumurimo yite kubakozi batagira contract kuk bafatwa nabi yaba imishahara yaba akazi yaba amasaha .......nimperekeza yabo kwirukanwa bitunguranye

  • @harerimanaalexandre4898
    @harerimanaalexandre4898 14 днів тому

    Ubuhamya bushimishije Uri mfura mada reka abaheza nguni.

  • @uzaribaraleonidas7168
    @uzaribaraleonidas7168 14 днів тому

    Uzigucukumbura kbs

  • @nganyirendepatrickevariste554
    @nganyirendepatrickevariste554 14 днів тому

    Mu bikorwaremezo Ababishinzwe
    Turabasaba Kugeza amazi mu kagari ka Ngiryi umurenge wa Jabana no guha Abaturage umuriro batawufite kuko amapoto ahamaze igihe ashinze ariko ntansiga murakoze.

  • @user-Pascalntambara
    @user-Pascalntambara 14 днів тому

    Twebwe tuzajyamo ryali?

  • @user-vn4lg1bq2w
    @user-vn4lg1bq2w 14 днів тому

    Ariko se mwumva gouvernement yagumaho ubuziraherezo ?Impinduka aba ar ngombwa nta kubitindaho

  • @gombanirorichard9759
    @gombanirorichard9759 11 днів тому

    Mukosore;
    -Ifoto mwashyizeho kuri OLİVİER KABERA siyo kuko mwashyizeho iya JACK Kayonga.
    -Hanyuma kandi OLİVİER Kabera ntago yakoraga muri RTDA ahubwo yari umuyobozi mukuru wa NPD/COTRACO

  • @MusabeProsper
    @MusabeProsper 14 днів тому

    Yarahahamutse ndakurahiye

    • @user-uw2cb4uz5y
      @user-uw2cb4uz5y 14 днів тому

      Nawe iyuza kujyera mbandaka ntubuvuga ahubwo arakomeye ibyoyabonye niwe nimana babizi

  • @MKirenga
    @MKirenga 13 днів тому

    iPhoto mwakoresheje mwita Olivier Kabera siyo Uwo mwashyizeho ni iPhoto ya Jack Kayonga
    Olivier Kabera si Uwo! N’aho muvuga ko yakoraga siho yahakoze kera! Ni ukujya mukora ubusesenguzi bwimbitse!

  • @mauricemario6333
    @mauricemario6333 14 днів тому

    Haricyo nibaza perezida wurwanda ajya munzibacyuhobryari?? Nonese arahindura gvmnt kd nawe ubwe yagakwiye kuba atakiri perezida cg azarinda ajya mukwiyamamaza akiri perezida?? Nonese ubwo Yaba yiyamamariza umwanya kd nubundi awurimo????? Nibaza ko ubutwagakwiye kuba turi munzibacyuho?? Ubundi se inzobacyuho itangira ryari akarangira ryari eehhh cg nubudasa bwiwacu buhoraho