Umurunga w'iminsi (+lyrics)- Alexis KAGAME - Rwanda
Вставка
- Опубліковано 28 гру 2024
- Burya gusaza ni ugusahurwa
Kuko iyo tujya ni habi
Nariye iminsi ndayiyongeza
Nsigara nyitera inyoni ziguruka
None iranze iranyigabije
Iranyiganzuye yogapfusha
Cyo rero Kibondo cyanjye
Igira hino nkurage intwaro
Nitwaje iki gihe cyose
Ibihe bibi byose nkabyirenza
Uyitwaje azira kuneshwa
Utayitunze azira kuramba
Iyo ntwaro izirika iminsi
Nta yindi shahu ni umurimo
Iyo isi imaze kukurambirwa
Kuko ntacyo uba ukiyimariye
Imikaka y’iminsi irarindwa aaaaAAAhhhhh
Mbese ye, wakwizera ute ubuzima bw’ejo
Udakoze ngo wiyuhe akuye
Ngo uyishake/*Kura ishati*? uyi(wi*)tege iminsi iiiiii iiiiiihh
Aho wenda ! Aho wenda !
Aho wenda Kibondo cyanjye
Aho wenda ntuzibuka yuko umurunga w’iminsi ari umurimo !
Aho wenda ! Aho wenda !
Aho wenda Kibondo cyanjye
Aho wenda Buto bwanjye
Aho wenda ntuzabyibuka
Niyo mpamvu itumye mbikubwiye nkwihanangirije !
Ntugahaburwe n’ibyo hanze aha
Ibi bizanwa n’abagenzi
Ngo bigutware umutima wawe
Bikwibagize umurimo !
Burya ga ni uko utabizi
Guteka umutwe ni* umwanda
Ntibitinda, nta n'ubwo byizerwa
Ubundi kandi bihira bake !
Aho wenda ! Aho wenda !
Aho wenda Kibondo cyanjye
Aho wenda ntuzibuka yuko umurunga w’iminsi ari umurimo !
Aho wenda ! Aho wenda !
Aho wenda Kibondo cyanjye
Aho wenda Buto bwanjye
Aho wenda ntuzabyibuka
Niyo mpamvu itumye mbikubwiye nkwihanangirije !
Uramenye, uramenye, uramenye !
Utazazira iyo mikaka irindwa abagifite ubukaka
Cyane abo mu kigero cyawe!
Aho wenda ! Aho wenda !
Aho wenda Kibondo cyanjye
Aho wenda ntuzibuka yuko umurunga w’iminsi ari umurimo !
Aho wenda ! Aho wenda !
Aho wenda Kibondo cyanjye
Aho wenda Buto bwanjye
Aho wenda ntuzabyibuka
Niyo mpamvu itumye mbikubwiye nkwihanangirije !
Niyo mpamvu itumye mbikubwiye nkwihanangirije !
(Uyu Alexis Kagame yavaga inda imwe na Alexandre Kagambage)