Nkimara gufata Congo Kinshasa, Perezida Mobutu yagize ubwoba ariruka: Gen Kabarebe

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 12 лис 2024
  • Mbere yo gufata Intwaro Ingabo z’u Rwanda zikajya muri Congo haribyinshi byabanjirije icyo gikorwa kuko ntabwo Ingabo z’u Rwanda zifashe ngo zinjire muri Congo Gusa Ntampamvu.Oya si Uko byagenze.
    Kugirango ubyumve neza mfasha jye nawe dusubirane mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 1990 Ubwo habagaho gutangiza Urugamba rwo kubohora u Rwanda bikozwe n’ingabo za RPA Inkotanyi.icyo gihe Yuvenal HABYARIMANA wari Ubizi neza ko Ingabo ze ndetse n’Ibyo yari yarashoye mu gisirikare bitamuhaga Ubushobozi bwo guhangana n’Inkotanyi za RPF yahise ayoboka amahanga aratabaza ati Ni Mu Ntabare rwose naho Ubundi kambayeho Nyamuneka Nimumfashe mundwaneho. ibihugu HABYARIMANA yatabaje bigahita byohereza Ingabo zabyo mu Rwanda harimo Ingabo z’Ubufaransa;Ububiligi ndetse na Zaire ya Mobutu.
    Kuva Icyo gihe Ingabo za Mobutu z’Abazayirwa zabarizwaga Mu mutwe kabuhariwe warindaga Perezida Marchal Mobutu (DSP).Ariko aba basirikare babazayirwa bageze kurugamba basanze Ibintu bitoroshye maze bahabwa Isomo ry’Intambara nabasore b’inkotanyi za RPF bari bamaze no gutakaza Umuyobozi wabo w’urugamba Major General Fred GISA RWIGEMA. Ibyo gukubitwa inshuro byashegeshe Ingabo zabazayirwa maze Mobutu abona atakomeza kubyihanganira maze ategeka Abasirikare be gusubira I Kinshasa.
    Ariko Nubwo MOBUTU yaravanye Ingabo ze mu Rwanda yakomeje Kuba iruhande Yuvenal HABYARIMANA muri byose yakoze ngo ahangane na RPA Inkotanyi. Habyarimana yafataga Mobutu nka mukuru we ngo kurundi ruhande Mobutu nawe yafataga Yuvenal HABYARIMANA nka murumuna we cyangwa se Umuhungu we.Niyo Mpamvu Mobutu ntako atagize ngo ashyigikire Yuvenal HABYARIMANA kuburyo na Nyuma y’urupfu rwe Marchar MOBUTU yakomeje Gushyigikira Leta y’abatabzi n;igisirikare cyayo FAR Mu ntambara bahanganyemo na RPA Inkotanyi ndetse no gukora Jenoside yakorewe abatutsi. Ntako atagize kuko Mobutu yafashije Leta Y’abatabazi byose yarashoboye haba mu kugura Intwaro mu gihe Umuryango mpuzamahanga wafatiraga Embarago cyangwa se Ibihano byo kutagura Intwaro Leta yaririmo Ikora Jenoside ;Ndetse yewe n’igihe Ikibuga kindege Mpuzamahanga cya Kanombe cyari kimaze kwigarurirwa n’igabo za RPA Inkotanyi tariki 22/5/1994 Mobutu yahise ahereza uburenganzira Ingabo za FAR bwo gukoresha Ibibuga by’indge bya Goma na Bukavu muri Zaire mu ntambara yabo kuburyo n’Ingabo z’Ubufaransa zaje muri Operation Turquoise zije gufasha FAR guhangana n’Inkotanyi za RPA nazo zururukiye muri Zaire mbere yo Kuza mu Rwanda.
    Uwari Minisitiri w’Intebe WA Zaire kuva mu 1994 kugeza mu 1997 Bwana KENGO WA DONDO yabisubiriyemo El Tahir Wakoze Filimi Mbarankuru nkubwiye yiswe “Africa in Piece:The Tragedy of the Great lakes”...

КОМЕНТАРІ • 14

  • @chriss-jen
    @chriss-jen Рік тому +4

    Yoo Afande James hano yaracyiri muto cyane disi, mbega ngw'igihe kirihuta!

  • @nsengiyumvacelestin7109
    @nsengiyumvacelestin7109 Рік тому +1

    Afande wumuhanga cyane kbs

  • @Ethan00477
    @Ethan00477 Рік тому +1

    Merci kabisa.good documentary

  • @ngoieben8267
    @ngoieben8267 Рік тому +2

    Same way kagame will also go ,his getting old ,why not remaining young kagame

    • @ahmedsalimuwirinyiyimana8855
      @ahmedsalimuwirinyiyimana8855 Рік тому +2

      Nobody will standing as hills or rivers, don't explain for H.E PK . Only known is everyone will die.

    • @lionin12yasharahlalionofya69
      @lionin12yasharahlalionofya69 Рік тому

      Niyo mpamvu habaho kubyara no kuvukana

    • @customerrelations409
      @customerrelations409 Рік тому

      Instead of worrying about him,or celebrating his old age worry about yourself because he will always remembered as a Helo for Rwanda and the whole world how about you??at that age look at at thinking? You were born for nothing

  • @mbonyumukizatharcisse4041
    @mbonyumukizatharcisse4041 Рік тому +1

    Usaza kabarebe yarakiri umusore bambe

  • @bizashira2108
    @bizashira2108 Рік тому

    Bihibindi ni uwa Nyirandihe. Ubu umenya bitapfa kuvamo.

  • @bizimanajanvier1605
    @bizimanajanvier1605 Рік тому +1

    Afande wacu turakwemera muri Batariyani 404

  • @bimirajonathan3271
    @bimirajonathan3271 Рік тому +1

    Umubesha makuru uradutuburiye kisanganyi ntabgo arumujyi ukize ntana mafaranga igira umujyinukize ni rubumbashi naho kisangani ntakidasanzwe igira yego muba mwishakira za views ariko.mujye mugerageza mukore inkuru zirimo.ubgenge atara maco yinda gusa

    • @asaningwengeri7489
      @asaningwengeri7489 Рік тому

      Bazi kwifatira abantu! Ubundi uyu munyamakuru yariyarenga frontières z'u Rwanda?
      Noneho no kuvuga ngo Mobutu yahagurukiye i Kinshasa ahunga ngo yakirwa n'umwami wa Maroc nacyo ni ikinyoma. Mobutu yahagurukiye mu rugo rwe rwa Kawele, ajya kuri aéroport ya Gbadolité, atwarwa na cargo militaire y'abarusiya Ku itegeko rya ry'uwari wungirije chief escort we (Major Ngani), imujyana Lomé muri Togo. Aho niho yavuye ajya Maroc.
      Avion présidentiel yamutwaraga, abapilotes bayo baribamaze kuyireportinga ku ngabo za Kabila.
      Rero ibyo kuvuga ngo yahagurukiye Kin ni ibinyoma. Mujye mureka kubeshya.

    • @jeanrichardniyongabo3019
      @jeanrichardniyongabo3019 Рік тому +1

      Kisangani ya kera wari umuji ugira gatatu inyuma ya KIN na LUBUMBASHI. Inyuma y'intambara y'imisi itandatu yabaye 2009 i Kisangani vyatumye uwo mujyi usubira inyuma cane. Ubukene buraba bwinshi, imigambi y'iterambere yimukira mu yindi mijyi nka Goma, Bukavu, Kolwezi na Mbujimayi.. Kisangani Ubu hari hasi cane..
      Gusa yihenze MOBUTU yahunze avuye i Gbadolite apana Kinshasa.