Biravugwa ko Danny Vumbi yavuye muri Kikac Music || Manager yakuyeho urujijo

Поділитися
Вставка
  • Опубліковано 2 гру 2024
  • Mu kiganiro umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya Kikac Music yagiranye na KigaliToday yemeje ko umwe mu bahanzi iyi nzu yakurikiranaga inyungu zabo mu bya muzika ariwe Danny Vumbi bari hafi gutandukana.
    Uhujimfura Claude umuyobozi wa Kikac Music ahamya ko ibihe bya Covid-19 byatumye imikoranire na Danny Vumbi izamo agatotsi ndetse ko isaha n’isaha bashobora gutandukana nubwo hagati yabo ntawe urasezera undi.
    Danny Vumbi akaba yarafitanye amasezerano n’iyi nzu ataragera ku musozo ariko imikoranire na Kikac ikaba yaratangiye kwibazwaho n’abakurikiranira hafi ibikorwa by’imyidagaduro nyuma yaho ashyize hanze indirimbo ‘Babahe’ yakoranye n’umuhanzi ukizamuka Shellif inzu imufasha nta amakuru ibifiteho.

КОМЕНТАРІ •